Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 53

Bavandimwe mukiri bato, mwishyirireho intego yo gukura mu buryo bw’umwuka

Bavandimwe mukiri bato, mwishyirireho intego yo gukura mu buryo bw’umwuka

“Komera kandi ube umugabo nyamugabo.”​—1 ABAMI 2:2.

INDIRIMBO YA 135 “Mwana wanjye, gira ubwenge”

INCAMAKE a

1. Ni iki umuvandimwe yakora kugira ngo yumvire inama Dawidi yagiriye Salomo?

 UMWAMI Dawidi yagiriye Salomo inama igira iti: “Komera kandi ube umugabo nyamugabo” (1 Abami 2:1-3). Muri iki gihe, byaba byiza abavandimwe bose bo mu itorero bumviye iyo nama. Ubwo se bayumvira bate? Bagomba kwiga amategeko y’Imana, kandi bagakurikiza amahame aboneka mu Ijambo ryayo mu buzima bwabo bwose (Luka 2:52). None se kuki ari iby’ingenzi ko abavandimwe bakiri bato baba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka?

2-3. Kuki ari iby’ingenzi ko umuvandimwe ukiri muto aba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka?

2 Hari inshingano z’ingenzi umugabo w’Umukristo aba agomba gusohoza mu muryango we, no mu itorero. Niba uri umuvandimwe ukiri muto, nta gushidikanya ko ujya utekereza ku nshingano ushobora kuzagira mu gihe kiri imbere. Urugero, ushobora gutekereza kuzaba umupayiniya w’igihe cyose, umukozi w’itorero no kuzaba umusaza w’itorero. Ushobora no gutekereza ko uzageraho ugashaka, kandi ukabyara (Efe. 6:4; 1 Tim. 3:1). Kugira ngo uzagere kuri izo ntego zose kandi uzisohoze neza, bisaba ko uba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka. b

3 Ni iki wakora kugira ngo ube Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka? Hari ibintu by’ingenzi ukwiriye kwitoza. None se wakora iki kugira ngo witegure inshingano iyo ari yo yose ushobora kuzagira mu gihe kiri imbere, kandi ukayisohoza neza?

IBINTU WAKORA KUGIRA NGO UBE UMUKRISTO UKUZE MU BURYO BW’UMWUKA

Kwigana imico myiza ya Yesu byagufasha kuba umuvandimwe ukuze mu buryo bw’umwuka (Reba paragarafu ya 4)

4. Ni he wavana ingero nziza z’abantu wakwigana? (Reba n’ifoto.)

4 Jya uhitamo ingero nziza z’abantu wakwigana. Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi z’abasore badusigiye urugero rwiza wakwigana. Abo basore bo mu gihe cya kera bakundaga Imana kandi hari ibintu bitandukanye bakoze, kugira ngo bite ku bagaragu bayo. Nanone mu muryango wawe cyangwa mu itorero, ushobora kubonamo abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bakubera urugero rwiza (Heb. 13:7). Ushobora no kwigana Yesu Kristo wari utunganye (1 Pet. 2:21). Mu gihe wiyigisha inkuru zabo, ujye ureba imico myiza bari bafite (Heb. 12:1, 2). Hanyuma urebe uko wabigana.

5. Wakora iki ngo ugire ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, kandi se kuki ari iby’ingenzi? (Zaburi 119:9)

5 Jya witoza kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” kandi uburinde (Imig. 3:21). Umuntu ufite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, abanza gutekereza neza mbere y’uko agira icyo akora. Jya ukora uko ushoboye witoze uwo muco, kandi ukomeze kuwugaragaza. Kubera iki? Ni ukubera ko abakiri bato benshi bo muri iyi si, bayoborwa n’ibitekerezo byabo, cyangwa bagakora ibintu nk’uko babyumva (Imig. 7:7; 29:11). Nanone ibyo ureba kuri televiziyo, muri za filime no kuri interinete, bishobora kukugiraho ingaruka. None se ni iki cyagufasha kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu? Ikintu cya mbere wakora, ni ukwiga amahame yo muri Bibiliya no gutekereza ukuntu agufitiye akamaro. Hanyuma ujye ukoresha ayo mahame kugira ngo agufashe gufata imyanzuro ishimisha Yehova. (Soma muri Zaburi ya 119:9.) Kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, ni ikintu cy’ingenzi cyane kizagufasha kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka (Imig. 2:11, 12; Heb. 5:14). Reka turebe ukuntu bizagufasha ukamenya uko witwara (1) mu gihe uri kumwe na bashiki bacu no (2) mu gihe ufata imyanzuro ku birebana n’imyenda wambara n’uko ugaragara.

6. Ni gute kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu byafasha umuvandimwe ukiri muto kubaha bashiki bacu?

6 Kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, bizagufasha kubaha bashiki bacu. Urugero, kuba umuvandimwe ukiri muto yakumva akunze mushiki wacu, ni ibintu bisanzwe kandi nta kibi kirimo. Icyakora umuvandimwe ukiri muto ufite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, ntagomba kuvuga, kwandika cyangwa gukorera mushiki wacu ikintu icyo ari cyo cyose, cyatuma atekereza ko yamukunze, kandi atari we ateganya gushaka (1 Tim. 5:1, 2). Nanone niba arambagiza mushiki wacu, yagombye kwirinda icyatuma uwo mushiki wacu avugwa nabi. Urugero, agomba kwirinda ko baba bari bonyine mu gihe nta wundi muntu wabaherekeje.—1 Kor. 6:18.

7. Ni gute ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, buzafasha umuvandimwe ukiri muto guhitamo neza imyenda yambara n’uko yiyogoshesha?

7 Ikindi kintu umuvandimwe ukiri muto yakora kigaragaza ko afite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, ni uguhitamo neza imyenda yambara n’uko yiyogoshesha. Akenshi abashyiraho imideri igezweho kandi bakayamamaza, baba ari abantu badakunda Yehova cyangwa biyandarika. Ni yo mpamvu hari igihe usanga imyenda bakora iba ifashe umuntu cyane cyangwa igatuma abagabo basa n’abagore. Ubwo rero, umuvandimwe ukiri muto wifuza gukura mu buryo bw’umwuka, azahitamo ibyo yambara akurikije amahame yo muri Bibiliya, kandi yigane abavandimwe b’intangarugero bo mu itorero. Ashobora kwibaza ati: “Ese uko nambara n’uko niyogoshesha, bigaragaza ko mfite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu kandi ko nubaha abandi? Ese uko nambara bituma abandi babona ko niyemeje gukorera Yehova” (1 Kor. 10:31-33; Tito 2:6)? Umuvandimwe ukiri muto nagira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, bizatuma abavandimwe na bashiki bacu bamwubaha kandi na Yehova amwemere.

8. Umuvandimwe ukiri muto yakwitoza ate kuba umuntu wiringirwa?

8 Jya uba umuntu wiringirwa. Umuvandimwe ukiri muto wiringirwa, asohoza neza inshingano zose ahawe (Luka 16:10). Reka turebe urugero rwiza Yesu yadusigiye. Ntiyari umuntu utagira icyo yitaho. Ahubwo yasohozaga inshingano Yehova yamuhaye, no mu gihe bitabaga bimworoheye. Yakundaga abantu, cyane cyane abigishwa be kandi yari yiteguye no kubapfira (Yoh. 13:1). Nawe ujye wigana Yesu, maze ukorane umwete inshingano iyo ari yose uhawe. Niba utazi uko wakora ibintu bimwe na bimwe, ujye wicisha bugufi maze usabe abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bagufashe. Ntukumve ko gukora ibintu bike gusa bihagije (Rom. 12:11). Ahubwo ujye ukora ibintu byose wasabwe gukora, wumve ko ‘ubikorera Yehova, udakorera abantu’ (Kolo. 3:23). Icyakora, ujye wibuka ko udatunganye. Ubwo rero, ujye wicisha bugufi maze wemere amakosa wakoze.—Imig. 11:2.

UJYE WITOZA IBINTU BYAGUFASHA MU BUZIMA

9. Kuki umuvandimwe ukiri muto akwiriye kwitoza ibintu bizamufasha mu buzima?

9 Hari ibintu ugomba kwitoza kugira ngo uzabe Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo bintu bizatuma usohoza neza inshingano ufite mu itorero, bitume ubona akazi kazagufasha kubona ibigutunga cyangwa ibitunga umuryango wawe. Nanone bizagufasha kubana neza n’abandi. Reka turebe bimwe muri ibyo bintu wakwitoza.

Kumenya neza gusoma no kwandika bizakugirira akamaro, bikagirire n’abagize itorero (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11)

10-11. Ni gute kwiga gusoma no kwandika bizagirira akamaro umuvandimwe ukiri muto, bikakagirira n’itorero? (Zaburi 1:1-3) (Reba n’ifoto.)

10 Jya wiga gusoma no kwandika kandi ubimenye neza. Bibiliya ivuga ko umuntu usoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi akaritekerezaho, ari we wishima kandi akagira icyo ageraho mu buzima. (Soma muri Zaburi ya 1:1-3.) Iyo usoma Bibiliya buri munsi, bituma umenya uko Yehova abona ibintu kandi bikagufasha gushyira mu bikorwa ibyo wiga (Imig. 1:3, 4). Abagabo nk’abo ni bo itorero rikeneye. Kubera iki?

11 Abavandimwe na bashiki bacu bakeneye abagabo bashoboye, kugira ngo babigishe kandi babagire inama zishingiye kuri Bibiliya (Tito 1:9). Iyo uzi gusoma no kwandika neza, uba ushobora gutegura disikuru n’ibitekerezo byatera inkunga abagize itorero. Nanone ibyo bituma mu gihe urimo wiyigisha, uri mu materaniro cyangwa mu makoraniro, wandika ibintu bizagufasha. Ibyo bintu wanditse, biba bizakomeza ukwizera kwawe kandi bikagufasha gutera abandi inkunga.

12. Ni iki cyagufasha kumenya uko waganira neza n’abandi?

12 Jya witoza kuganira neza n’abandi. Umuvandimwe aba agomba kwitoza kuganira neza n’abandi. Umuntu uzi kuganira, atega abandi amatwi kandi akamenya icyo batekereza n’uko biyumva (Imig. 20:5). Ashobora guhera ku ijwi n’ibimenyetso by’umubiri uwo baganira yakoresheje, akamenya uko yiyumva. Ibyo ntiwabigeraho udakunda kumarana igihe n’abandi. Niba ukunda kuganira n’abandi ukoresheje ibikoresho bya elegitoronike, urugero wandikirana na bo ubutumwa, bishobora gutuma mu gihe uri kuganira na bo imbonankubone, bikugora. Ubwo rero, ujye ushakisha uko waganira n’abandi.—2 Yoh. 12.

Ugomba kwiga ibintu bizagufasha kubona akazi (Reba paragarafu ya 13)

13. Ni iki kindi umuvandimwe ukiri muto akwiriye kwiga? (1 Timoteyo 5:8) (Reba n’ifoto.)

13 Jya wiga umwuga uzatuma wibeshaho. Umuvandimwe ukuze mu buryo bw’umwuka, aba agomba kwibeshaho kandi agatunga n’abagize umuryango we. (Soma muri 1 Timoteyo 5:8.) Mu bihugu bimwe, abavandimwe bakiri bato bashobora kwiga umwuga bawigishijwe na ba se cyangwa undi muntu wo mu muryango wabo. Mu bindi bihugu ho, umuvandimwe ukiri muto ashobora kwigira uwo mwuga mu mashuri yisumbuye. Aho wawigira hose, icy’ingenzi ni uko wiga umwuga uzagufasha kubona akazi (Ibyak. 18:2, 3; 20:34; Efe. 4:28). Ujye ukorana umwete kandi urangize ibyo watangiye. Ibyo bizatuma abantu bakubona neza kandi bakunde ibyo ukora. Nubikora, bishobora kuzatuma kubona akazi bikorohera kandi ukakarambaho. Imico n’ibindi bintu twasuzumye muri iki gice, nanone bizafasha umuvandimwe gusohoza inshingano ashobora kuzagira mu gihe kiri imbere. Reka turebe zimwe muri zo.

ITOZE GUSOHOZA INSHINGANO UZAGIRA MU GIHE KIRI IMBERE

14. Ni iki umuvandimwe ukiri muto yakora kugira ngo yitegure kuzakora umurimo w’igihe cyose?

14 Ushobora gukora umurimo w’igihe cyose. Hari abavandimwe benshi bakuze mu buryo bw’umwuka, batangiye gukora umurimo w’igihe cyose bakiri bato. Gukora umurimo w’ubupayiniya bifasha abakiri bato gukorana neza n’abantu bafite imico itandukanye. Nanone bibatoza gukoresha neza amafaranga kandi bakanyurwa n’ibyo bafite (Fili. 4:11-13). Gukora ubupayiniya bw’ubufasha bishobora gufasha umuntu, akazakora umurimo w’igihe cyose. Hari abantu benshi bamara amezi make bakora ubupayiniya bw’ubufasha, maze bikazabafasha kuba abapayiniya b’igihe cyose. Iyo uri umupayiniya w’igihe cyose, uba ushobora guhabwa n’izindi nshingano zihabwa abantu bari mu murimo w’igihe cyose, urugero nko gukora kuri Beteli cyangwa kuba umwubatsi w’amazu y’umuryango wacu.

15-16. Ni iki umuvandimwe ukiri muto yakora, kugira ngo abe umukozi w’itorero cyangwa umusaza?

15 Ushobora kuba umukozi w’itorero cyangwa umusaza. Abavandimwe bakwiriye kwishyiriraho intego yo kuzuza ibisabwa kugira ngo babe abasaza b’itorero, maze bafashe abavandimwe na bashiki bacu. Bibiliya ivuga ko abavandimwe bifuza iyo nshingano, baba ‘bifuje umurimo mwiza’ (1 Tim. 3:1). Mbere y’uko umuvandimwe aba umusaza w’itorero, aba agomba kubanza kuzuza ibisabwa akaba umukozi w’itorero. Abakozi b’itorero bafasha abasaza cyane. Abasaza n’abakozi b’itorero, bafasha abavandimwe na bashiki bacu bicishije bugufi, kandi bakagira umwete mu murimo wo kubwiriza. Abavandimwe bakiri bato bashobora kuzuza ibisabwa, bakaba abakozi b’itorero bafite imyaka iri hagati ya 17 na 19. Umukozi w’itorero na we ashobora kuzuza ibisabwa akaba umusaza, nubwo yaba acyuzuza imyaka 20.

16 None se wakora iki kugira ngo uhabwe izo nshingano? Bibiliya ivuga imico ushobora kwitoza. Icyakora kugira ngo uyigire, ugomba kuba ukunda Yehova, abagize umuryango wawe n’abagize itorero (1 Tim. 3:1-13; Tito 1:6-9; 1 Pet. 5:2, 3). Jya ukora uko ushoboye usobanukirwe neza buri muco n’uko wawugaragaza. Hanyuma, ujye usenga Yehova agufashe kuwugira. c

Yehova ashaka ko umugabo akunda umugore we n’abana be, akabashakira ibyo bakeneye, akabagaragariza urukundo kandi akabafasha gukunda Imana no kuyikorera (Reba paragarafu ya 17)

17. Ni iki umuvandimwe ukiri muto yakora, kugira ngo yitegure kuzaba umutware w’umuryango? (Reba n’ifoto.)

17 Ushobora kuzaba umutware w’umuryango. Nk’uko Yesu yabivuze, hari abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bahitamo gukomeza kuba abaseribateri (Mat. 19:12). Icyakora ushobora no guhitamo gushaka, maze ukagira izindi nshingano zireba umutware w’umuryango (1 Kor. 11:3). Yehova aba yiteze ko umugabo akunda umugore we, akamushakira ibimutunga, akiyumvisha uko amerewe kandi akamufasha gukunda Imana (Efe. 5:28, 29). Imico n’ibindi bintu twabonye muri iki gice, urugero nko kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, kubaha bashiki bacu no kuba umuntu wiringirwa, bizatuma ubana neza n’umugore wawe. Nanone bizagufasha gusohoza neza inshingano z’umutware w’umuryango.

18. Ni iki umuvandimwe ukiri muto yakora, kugira ngo yitegure kuzaba umubyeyi?

18 Ushobora kuzaba umubyeyi. Numara gushaka ushobora kuzabyara abana. None se ni gute wakwigana Yehova ukaba umubyeyi mwiza (Efe. 6:4)? Yehova yavugiye ku mugaragaro, abwira Umwana we, ari we Yesu, ko amukunda kandi ko amwemera (Mat. 3:17). Nawe nuba umubyeyi, uzajye wereka abana bawe ko ubakunda. Nanone uzajye ubashimira ibintu byiza bakora. Ababyeyi bigana Yehova, bafasha abana babo bakazavamo abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Niba wifuza kuzaba umubyeyi mwiza, ujye wita ku bandi bagize umuryango wawe n’abagize itorero. Nanone ujye ubabwira ko ubakunda kandi ubashimire ibyo bakora (Yoh. 15:9). Ibyo bizagufasha kuba umugabo mwiza n’umubyeyi mwiza. Icyakora mu gihe ibyo bitaraba, Yehova azishimira umurimo umukorera, kandi bizafasha abagize umuryango wawe n’abagize itorero.

NI IKI MWIYEMEJE GUKORA?

Abavandimwe benshi bakiri bato bize amahame yo muri Bibiliya kandi biyemeza kuyumvira, bituma baba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka (Reba paragarafu ya 19 n’iya 20)

19-20. Ni iki cyafasha abavandimwe bakiri bato gukura mu buryo bw’umwuka? (Reba n’ifoto yo ku gifubiko.)

19 Bavandimwe mukiri bato, mujye muzirikana ko gukura mu buryo bw’umwuka bidapfa kwizana. Kugira ngo mubigereho, mugomba guhitamo ingero z’abantu mukwiriye kwigana, mukitoza kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, mukaba abantu biringirwa, mukitoza ibintu byabafasha mu buzima, kandi mukitegura gusohoza inshingano mushobora kuzagira mu gihe kiri imbere.

20 Hari igihe mushobora gutekereza ibintu byose mugomba gukora, mukumva murahangayitse. Ariko muhumure, muzabishobora. Muzirikane ko Yehova yiteguye kubafasha (Yes. 41:10, 13). Abagize itorero na bo bazabafasha. Nimukora uko mushoboye mukaba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, muzagira ubuzima bwiza kandi mwishime. Bavandimwe mukiri bato, turabakunda cyane. Twifuza ko Yehova yabafasha mukagera ku ntego yanyu, yo kuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka.—Imig. 22:4.

INDIRIMBO YA 65 Jya mbere!

a Dukeneye abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka, kugira ngo bahabwe inshingano mu itorero. Ni yo mpamvu muri iki gice, tugiye kureba icyo abavandimwe bakiri bato bakora, kugira ngo babe Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka.

b Reba “Amagambo yasobanuwe” ari mu gice kibanziriza iki.

c Reba igitabo Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka, igice cya 5 n’icya 6.