Ese uribuka?
Ese ushobora gusubiza ibi bibazo bishingiye ku byasohotse mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi yo muri uyu mwaka?
‘Guhindura imitekerereze rwose’ bisobanura iki? (Rom. 12:2)
Bisobanura ko tugomba gukora ibikorwa byiza. Nanone tugomba kwisuzuma tutibereye kandi mu gihe dusanze hari ibyo tugomba gukosora tukabikosora, kugira ngo dukore ibyo Yehova ashaka.—w23.01, p. 8-9.
Twagaragaza dute ko dushyira mu gaciro mu gihe tureba amakuru y’ibibera muri iyi si?
Dushishikazwa n’ukuntu ibintu bibera muri iyi si bisohoza ubuhanuzi. Ariko tujye twirinda gukekeranya, kuko byatuma tutunga ubumwe na bagenzi bacu. Tujye tuganira ibintu bishingiye ku bitabo duhabwa n’umuryango wacu (1 Kor. 1:10).—w23.02, p. 16.
Umubatizo wa Yesu utandukaniye he n’uw’abigishwa be?
Yesu ntiyari akeneye kwiyegurira Yehova nk’uko bimeze kuri twe, kuko we yari yaravukiye mu ishyanga ryari ryariyeguriye Imana. Nanone ntiyari akeneye kwihana ibyaha, kuko yari atunganye kandi nta cyaha agira.—w23.03, p. 5.
Twakora iki ngo dufashe abandi gutanga ibitekerezo mu gihe turi mu materaniro?
Tugomba gutanga ibisubizo bigufi kuko ibyo bituma abantu benshi babona uko basubiza. Nanone tujye twirinda kuvuga ibintu byose biri muri paragarafu, kuko bituma abandi batabona icyo bavuga.—w23.04, p. 23.
“Inzira yo Kwera,” ivugwa muri Yesaya 35:8 isobanura iki?
Mbere na mbere igereranya inzira Abayahudi banyuzemo bava i Babuloni basubira mu gihugu cyabo. None se igereranya iki muri iki gihe? Mbere y’uko umwaka wa 1919 ugera, hatangiye gukorwa imirimo yo gutegura iyo nzira y’ikigereranyo, urugero nko gucapa Bibiliya no kuyihindura mu zindi ndimi n’ibindi byinshi. Abagaragu b’Imana bamaze igihe bagendera muri iyo ‘Nzira yo Kwera,’ yabagejeje muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi izatuma babona imigisha Ubwami bw’Imana buzazana.—w23.05, p. 15-19.
Ni abahe bagore babiri b’ikigereranyo bavugwa mu Migani igice cya 9?
Mu Migani havugwamo “umugore w’umupfu” kandi ubutumire bwe bujyana mu “mva” cyangwa ku rupfu. Nanone havugwamo umugore ugereranya “ubwenge nyakuri,” kandi ubutumire bwe butuma abantu bagendera “mu nzira yo gusobanukirwa,” bagakomeza kubaho (Imig. 9:1, 6, 13, 18).—w23.06, p. 22-24.
Ni gute ibyo Yehova yakoreye Loti bigaragaza ko yicisha bugufi kandi ko ashyira mu gaciro?
Yehova yategetse Loti kuva i Sodomu agahungira mu karere k’imisozi miremire. Ariko igihe Loti yamusabaga guhungira mu mujyi muto wa Sowari, Yehova yarabyemeye.—w23.07, p. 21.
Ni iki umugore yakora mu gihe umugabo we areba porunogarafiya?
Ntagomba kwishinja amakosa atekereza ko ari we utuma umugabo we areba porunogarafiya. Agomba gukora ibintu byose bituma arushaho kuba incuti ya Yehova, agatekereza ku nkuru zo muri Bibiliya z’abagore bahuye n’ibibazo n’ukuntu Yehova yabafashije. Nanone ashobora gufasha umugabo we kwirinda ibintu byatuma areba porunogarafiya.—w23.08, p. 14-17.
Ni gute ubushishozi budufasha gutuza mu gihe hari utubajije ikibazo ku birebana n’ibyo twizera?
Tujye tubona ko icyo kibazo kidufasha kumenya ibyo atekereza cyangwa ibimushishikaza. Ibyo bizatuma tumusubiza neza.—w23.09, p. 17.
Ni irihe somo twavana kuri Mariya ku birebana no kwemera ko abandi badufasha?
Mariya akimara kumenya ko azabyara Mesiya, yemeye ko abandi bamufasha. Urugero, marayika Gaburiyeli na Elizabeti bamubwiye amagambo amutera inkunga. Natwe Abakristo bagenzi bacu bashobora kudufasha.—w23.10, p. 15.
Ni gute Yehova asubiza amasengesho yacu?
Yehova adusezeranya ko azumva amasengesho yacu, kandi akareba niba ahuje n’umugambi we (Yer. 29:12). Nanone ashobora gusubiza amasengesho y’abantu basabye ibintu bimwe, ariko akabasubiza mu buryo butandukanye. Tujye tuzirikana ko buri gihe aba yiteguye kudufasha.—w23.11, p. 21-22.
Ni ibihe byiringiro bivugwa mu Baroma 5:2, kandi se kuki byongeye kuvugwa ku murongo wa 4?
Iyo umuntu akimara kumva ubutumwa bwiza, yishimira ko azabaho neza mu isi izaba yahindutse paradizo. Ariko iyo ahuye n’ibigeragezo akabyihanganira, bituma Imana imwemera kandi ibyiringiro bye birushaho gukomera.—w23.12, p. 12-13.