Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 51

Ibyo twiringiye bizabaho rwose

Ibyo twiringiye bizabaho rwose

“Ibyiringiro ntibituma umuntu amanjirwa.”​—ROM. 5:5.

INDIRIMBO YA 142 Dukomere ku byiringiro byacu

INCAMAKE a

1. Kuki Aburahamu yagombaga kwiringira ko azabona umwana?

 YEHOVA yasezeranyije incuti ye Aburahamu, ko abantu bo mu mahanga yose yo ku isi, bari kuzabona imigisha binyuze ku rubyaro rwe (Intang. 15:5; 22:18). Kubera ko Aburahamu yizeraga Imana cyane, yari yiringiye ko ibyo yamusezeranyije bizaba. Ariko Aburahamu yarinze agira imyaka 100 n’umugore we agira imyaka 90, batarabyara (Intang. 21:1-7). Icyakora Bibiliya ivuga ko ‘[Aburahamu ] yashingiye ku byiringiro, yizera ko yari kuzaba se w’amahanga menshi, mu buryo buhuje n’ibyo yari yarabwiwe’ (Rom. 4:18). Tuzi neza ko ibyo Aburahamu yari yiringiye, yaje kubibona. Amaherezo yabyaye Isaka, umwana yari amaze igihe kirekire ategereje. None se, ni iki cyatumye Aburahamu yizera ko Yehova yari kuzakora ibyo yari yaramusezeranyije?

2. Ni iki cyatumye Aburahamu yizera ko Yehova yari kuzakora ibyo yari yaramusezeranyije?

2 Kuba Aburahamu yari azi Yehova neza, byatumye ‘yemera adashidikanya ko ibyo yamusezeranyije’ bizabaho (Rom. 4:21). Yehova yabonaga ko Aburahamu ari umukiranutsi, kubera ko yari afite ukwizera (Yak. 2:23). Nk’uko bigaragara mu Baroma 4:18, Aburahamu yari afite ukwizera n’ibyiringiro. Reka dusuzume ibivugwa mu Baroma igice cya 5, maze turebe icyo intumwa Pawulo yavuze ku birebana n’ibyiringiro.

3. Ni iki Pawulo yavuze ku birebana n’ibyiringiro?

3 Pawulo yasobanuye impamvu twemera ko ibyiringiro byacu ‘bidatuma umuntu amanjirwa’ (Rom. 5:5). Nanone yatubwiye icyo twakora, kugira ngo turusheho kwiringira ibyo Imana yadusezeranyije. Mu gihe turi bube dusuzuma ibyo Pawulo yavuze mu Baroma 5:1-5, uze gutekereza ku byakubayeho. Uraza kubona ko warushijeho kwiringira ibyo Imana idusezeranya, uko igihe cyagendaga gihita. Ibyo tugiye kwiga muri iki gice, biri bugufashe kumenya icyo wakora kugira ngo ibyiringiro byawe birusheho gukomera. Reka tubanze turebe ibyiringiro byiza cyane, Pawulo yavuze ko bidashobora gutuma umuntu amanjirwa, cyangwa yumva atengushywe.

IBYIRINGIRO BYIZA CYANE

4. Ni iki kivugwa mu Baroma 5:1, 2?

4 Soma mu Baroma 5:1, 2. Ayo magambo Pawulo yayandikiye itorero ry’i Roma. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri iryo torero, bari barize ibyerekeye Yehova na Yesu, bagira ukwizera kandi bahinduka Abakristo. Ibyo byatumye Imana ‘ibabaraho gukiranuka biturutse ku kwizera,’ maze ibasukaho umwuka wera. Ubwo rero, bari bafite ibyiringiro byiza cyane, kandi bari bizeye badashidikanya ko ibyo biringiye bazabibona.

5. Ni ibihe byiringiro abasutsweho umwuka bafite?

5 Nyuma yaho Pawulo yandikiye Abakristo basutsweho umwuka bo muri Efeso, ababwira ibirebana n’ibyiringiro Imana yari yarabahaye. Ibyo byiringiro bikubiyemo ‘umurage Imana ibikiye abera’ (Efe. 1:18). Nanone Pawulo yabwiye Abakristo b’i Kolosayi, aho bari kuzabonera ibyiringiro byabo. Yarababwiye ati: ‘Ibyo byiringiro mubibikiwe mu ijuru’ (Kolo. 1:4, 5). Abakristo basutsweho umwuka bafite ibyiringiro by’uko bazazuka, bagahabwa ubuzima bw’iteka mu ijuru, aho bazaba bategekana na Kristo.—1 Tes. 4:13-17; Ibyah. 20:6.

Umuvandimwe F. W. Franz yavuganye icyizere ibirebana n’ibyiringiro by’Abakristo basutsweho umwuka (Reba paragarafu ya 6)

6. Ni iki umuvandimwe wasutsweho umwuka yavuze ku birebana n’ibyiringiro yari afite?

6 Abakristo basutsweho umwuka bishimira cyane ibyiringiro byabo. Umwe muri bo witwaga Frederick Franz, yavuze uko yabonaga ibyiringiro bye agira ati: “Ibyiringiro byacu ni ibyiringiro by’ukuri, kandi bizasohorezwa kuri buri wese mu bagize ibihumbi 144.000 bagize umukumbi muto, bisohore mu rugero rurenze urwo dushobora kwiyumvisha.” Mu mwaka wa 1991, igihe uwo muvandimwe yari amaze imyaka myinshi akorera Yehova, yaravuze ati: “Ntitwatakaje agaciro k’ibyo byiringiro. . . . Uko igihe cyo kubitegereza cyiyongera ni na ko turushaho kubyishimira. Dukwiriye gukomeza kubitegereza nubwo byasaba imyaka igera kuri miriyoni. Mpa agaciro gakomeye ibyiringiro byacu kuruta mbere.”

7-8. Ni ibihe byiringiro abagaragu ba Yehova benshi bafite? (Abaroma 8:20, 21)

7 Abantu benshi basenga Yehova muri iki gihe, bafite ibyiringiro bitandukanye n’ibyo tumaze kuvuga. Bafite ibyiringiro nk’ibyo Aburahamu yari afite, byo kuzaba ku isi iteka ryose, bayobowe n’Ubwami bw’Imana (Heb. 11:8-10, 13). Pawulo yanditse ibirebana n’ibyo byiringiro byiza cyane, abo bagaragu ba Yehova bafite. (Soma mu Baroma 8:20, 21.) None se igihe wigaga Bibiliya maze ukamenya ibintu byiza bizabaho mu gihe kiri imbere, ni iki cyagushimishije kurusha ibindi? Ese ni ukuba abantu bazaba batunganye, kandi badakora ibyaha? Cyangwa ni ukumenya ko abantu bawe wakundaga bapfuye bazazuka, maze ukongera kubana na bo ku isi izaba yahindutse paradizo? Ibyo bintu byiza cyane Imana idusezeranya, byatumye ugira “ibyiringiro.”

8 Twaba tuzabaho iteka mu ijuru cyangwa ku isi, dufite ibyiringiro byiza cyane bituma twishima, kandi hari icyo twakora kugira ngo turusheho kwiringira ibyo bintu tuzabona. Pawulo yakomeje avuga icyo twakora kugira ngo ibyo bishoboke. Ubu noneho tugiye gusuzuma ibyo yanditse, ku birebana n’ibyiringiro byacu. Ibyo biri butume turushaho kwiringira tudashidikanya, ko ibyo Imana yadusezeranyije bizabaho.

UKO TWARUSHAHO KWIRINGIRA KO IBYO YEHOVA YADUSEZERANYIJE BIZABA

Abakristo bose bashobora kwitega ko bazahura n’imibabaro (Reba paragarafu ya 9 n’iya 10)

9-10. Nk’uko ibyabaye kuri Pawulo bibigaragaza, ni iki Abakristo bakwiriye kwitega? (Abaroma 5:3) (Reba n’ifoto.)

9 Soma mu Baroma 5:3. Pawulo yavuze ko iyo duhuye n’imibabaro, ibyiringiro byacu birushaho gukomera. Ibyo se bishoboka bite? Mu by’ukuri, Abakristo bose bagomba kwitega ko bazahura n’imibabaro. Reka turebe ibyabaye kuri Pawulo. Yabwiye Abakristo b’i Tesalonike ati: ‘Igihe twari iwanyu twababwiye mbere y’igihe ko twagombaga kugerwaho n’amakuba, kandi ni ko byagenze koko’ (1 Tes. 3:4). Nanone yandikiye Abakristo b’i Korinto ati: ‘Bavandimwe, ntitwifuza ko muyoberwa amakuba twahuye na yo. Ntitwari twizeye ko twari kurokora ubuzima bwacu.’—2 Kor. 1:8; 11:23-27.

10 Abakristo bo muri iki gihe na bo bashobora kwitega ko bazahura n’imibabaro (2 Tim. 3:12). Ese ibyo byaba byarakubayeho? Ese waba warigeze utotezwa, bitewe n’uko wizeye Yesu, kandi ukaba umwigishwa we? Wenda incuti zawe na bene wanyu bashobora kuba baragusetse cyangwa baragukoreye ibintu bibi. Ushobora no kuba warahuye n’ibibazo ku kazi, kubera ko wiyemeje kuba inyangamugayo muri byose (Heb. 13:18). Hari n’igihe abategetsi bashobora kuba barakurwanyije, kubera ko wabwiraga abandi ibyo wizera. Pawulo yavuze ko dukwiriye gukomeza kugira ibyishimo, uko imibabaro twahura na yo yaba imeze kose. Kuki yavuze atyo?

11. Kuki tugomba kwiyemeza kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo?

11 Dushobora kwishima mu gihe duhanganye n’imibabaro, kubera ko bidufasha kwitoza umuco w’ingenzi. Uwo muco ni uwuhe? Mu Baroma 5:3 hagira hati: “Imibabaro itera kwihangana.” Abakristo bose bazahura n’imibabaro. Ubwo rero dukwiriye kwiyemeza kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo. Nitwihangana kandi tugakomeza gukorera Yehova, ni bwo tuzabona ibyo Imana yadusezeranyije. Ntitwifuza kuba nk’abantu Yesu yavuzeho mu mugani yaciye, igihe yavugaga imbuto zaguye ku rutare. Abo bantu babanje kwishimira Ijambo ry’Imana, ariko bahuye n’“imibabaro cyangwa ibitotezo,” bahita bacika intege (Mat. 13:5, 6, 20, 21). Mu by’ukuri iyo duhuye n’ibitotezo cyangwa imibabaro, ntibidushimisha. Ariko iyo twihanganye kandi tugakomeza gukorera Yehova, bitugirira akamaro. Mu buhe buryo?

12. Iyo twihanganiye ibigeragezo bitugirira akahe kamaro?

12 Yakobo yavuze ko kwihanganira ibigeragezo bitugirira akamaro. Yaranditse ati: “Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako, kugira ngo mube mwuzuye rwose kandi mutariho umugayo muri byose, mutagize icyo mubuze” (Yak. 1:2-4). Ayo magambo yavuze, agaragaza ko kwihanganira ibigeragezo hari icyo bidufasha. Bituma turushaho kwitoza umuco wo kwihangana, tukagira ukwizera kandi tukiringira Imana. Icyakora kwihanganira ibigeragezo, hari akandi kamaro bidufitiye.

13-14. Ni akahe kamaro kandi ko kwihangana, kandi se bihuriye he n’ibyiringiro? (Abaroma 5:4)

13 Soma mu Baroma 5:4. Pawulo yavuze ko kwihanganira ibigeragezo bituma ‘twemerwa n’Imana.’ Iyo wihanganye Yehova arakwemera. Ariko ibyo ntibivuga ko Yehova yishima iyo uhanganye n’ibigeragezo cyangwa imibabaro. Ahubwo ashimishwa n’uko uba wakomeje kwihangana, ukamubera indahemuka. Kumenya ko iyo twihanganye bishimisha Yehova, biraduhumuriza rwose.—Zab. 5:12.

14 Wibuke ko Aburahamu yihanganiye ibigeragezo, agakomeza kuba indahemuka, bigatuma Imana imwemera. Yehova yabonaga ko ari incuti ye, kandi akabona ko ari umukiranutsi (Intang. 15:6; Rom. 4:13, 22). Natwe Imana ishobora kutubona ityo. Ariko uzirikane ko kuba dukora byinshi mu murimo wa Yehova cyangwa dufite inshingano nyinshi, atari byo bituma atwemera. Ahubwo igituma atwemera, ni uko twihanganira ibigeragezo kandi tugakomeza kumubera indahemuka. Twese dushobora kwihangana uko imyaka twaba dufite yaba ingana kose, uko imimerere twaba turimo yaba imeze kose n’uko ubushobozi dufite bwaba bungana kose. Ese hari ikigeragezo uhanganye na cyo muri iki gihe, kandi ukaba ukomeje kuba indahemuka? Niba ari uko bimeze, izere udashidikanya ko Imana ikwemera. Iyo tuzi ko Imana itwemera, bituma twizera ko ibyo yadusezeranyije tuzabibona.

TURUSHEHO KUGIRA IBYIRINGIRO

15. Ni iki kindi Pawulo yavuze, kandi se gituma bamwe bibaza iki?

15 Nk’uko Pawulo yabivuze, iyo twihanganiye ibigeragezo kandi tugakomeza kuba indahemuka, Yehova aratwemera. Zirikana ko Pawulo yakomeje avuga ati: ‘Kwemerwa n’Imana bituma tugira ibyiringiro,’ kandi “ibyiringiro ntibituma umuntu amanjirwa” (Rom. 5:4, 5). Ayo magambo Pawulo yavuze, atuma hari abibaza ikibazo. Kubera iki? Ni ukubera ko mbere yaho, mu Baroma 5:2 Pawulo yari yavuze ko abo Bakristo b’i Roma, bari bafite ‘ibyiringiro byo kuzabona ikuzo ry’Imana.’ Ubwo rero hari bamwe bibaza bati: “Ko n’ubundi abo Bakristo bari basanzwe bafite ibyiringiro, kuki nyuma yaho yongeye kubabwira ko bagombaga kugira ibyiringiro?”

Ibyiringiro wari ufite igihe watangiraga kwiga Bibiliya, byagiye birushaho gukomera uko igihe cyagendaga gihita (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16. Bigenda bite ngo umuntu atangire kugira ibyiringiro? (Reba nʼamafoto.)

16 Kugira ngo dusobanukirwe icyo Pawulo yashakaga kuvuga, tugomba kuzirikana ko ibyiringiro byacu bishobora gukomera kurushaho. Reka dufate urugero. Ese uribuka uko byagenze, igihe wumvaga bwa mbere ibintu byiza Imana idusezeranya bivugwa mu Ijambo ry’Imana? Ushobora kuba waratekereje ko kubaho iteka muri Paradizo bizaba ari byiza cyane, ariko ukumva ko bidashobora kubaho. Icyakora uko wagendaga urushaho kumenya Yehova n’amasezerano ye aboneka muri Bibiliya, warushijeho kwizera udashidikanya ko ibyo wiringiye bizabaho koko.

17. Ni gute ibyiringiro byawe byarushijeho gukomera, umaze kwiyegurira Yehova no kubatizwa?

17 Igihe wari umaze kubatizwa, nta gushidikanya ko warushijeho kumenya Yehova kandi ukarushaho kumukunda. Ibyo byatumye ibyiringiro byawe birushaho gukomera (Heb. 5:13–6:1). Birashoboka ko ibyakubayeho bimeze nk’ibivugwa mu Baroma 5:2-4. Wahuye n’imibabaro itandukanye, ariko wakomeje kwihangana bituma Imana ikwemera. Kubera ko ubu uzi neza ko Imana igukunda kandi ikwemera, wizeye udashidikanya ko n’ibyo yagusezeranyije izabiguha. Ibyiringiro byawe byarushijeho gukomera, ugereranyije n’uko byari bimeze mbere. Ubu wizeye udashidikanya ko ibyo wiringiye bizabaho. Ibyo byiringiro biragushishikaza cyane. Bituma ugira icyo uhindura mu mibereho yawe, ukabana neza n’abagize umuryango wawe, ugafata imyanzuro myiza kandi ugakoresha neza igihe cyawe.

18. Ni iki Yehova atwizeza?

18 Intumwa Pawulo yavuze ikindi kintu cy’ingenzi ku birebana n’ibyiringiro umuntu agira, iyo amaze kwemerwa n’Imana. Yatwijeje ko ibyo twiringiye bizaba nta kabuza. Ni iki kibitwemeza? Pawulo yagaragaje ikintu Imana yavuze gituma twizera ibyo yadusezeranyije. Yaravuze ati: “Ibyiringiro ntibituma umuntu amanjirwa, kuko urukundo rw’Imana rwasutswe mu mitima yacu binyuze ku mwuka wera twahawe” (Rom. 5:5). Ubwo rero, Yehova yaguhaye impamvu ifatika yo kwiringira ibyo yagusezeranyije.

19. Ni iki ukwiriye kwiringira udashidikanya ku birebana n’ibyiringiro ufite?

19 Tekereza ku isezerano Yehova yahaye Aburahamu, utekereze n’ukuntu yamwemeraga kandi akabona ko ari incuti ye. Ibyo Aburahamu yari yiringiye, byarabaye. Bibiliya igira iti: “Aburahamu yahawe iryo sezerano amaze kugaragaza ukwihangana” (Heb. 6:15; 11:9, 18; Rom. 4:20-22). Yehova ntiyigeze abeshya Aburahamu. Nawe ushobora kwizera udashidikanya ko nukomeza kuba indahemuka, uzabona ibyo wiringiye. Ibyo wiringiye bizabaho rwose! Kubitekerezaho biradushimisha cyane, kandi rwose Yehova ntabeshya (Rom. 12:12). Pawulo yaranditse ati: “Imana itanga ibyiringiro ibuzuzemo ibyishimo byose n’amahoro bitewe no kwizera kwanyu, kugira ngo mugire ibyiringiro bisaze binyuze ku mbaraga z’umwuka wera.”—Rom. 15:13.

INDIRIMBO YA 139 Sa n’ureba isi yabaye nshya

a Muri iki gice, tugiye kureba ibyiringiro Abakristo bafite n’impamvu dukwiriye kwizera ko ibyo twiringiye bizabaho. Turi busuzume ibivugwa mu Baroma igice cya 5, maze turebe ukuntu ubu twarushijeho kwiringira ko ibyo Yehova yadusezeranyije bizasohora, ugereranyije n’uko byari bimeze igihe twamenyaga ukuri.