Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inkuru z’ibyabaye

Inkuru z’ibyabaye

Yiyemeje kugirira impuhwe abantu bose

Umunsi umwe, mushiki wacu wo muri Nouvelle-Zélande yarebye videwo ivuga ngo: Turi magirirane,’ yavugaga ukuntu Yehova agira impuhwe kandi akazigaragaza (Yes. 63:7-9). Yiyemeje gukurikiza ibyo yize muri iyo videwo. Kuri uwo munsi, igihe yari agiye guhaha, yahuye n’umugore utagira aho aba, maze amubwira ko abyemeye yamugurira ibyokurya. Uwo mugore yarabyemeye. Igihe uwo mushiki wacu yari abimuzaniye, yahise amubwira muri make ibyo Bibiliya ivuga, akoresheje inkuru y’Ubwami ivuga ngo: “Ese imibabaro yose izashira?”

Uwo mugore yahise arira. Yabwiye uwo mushiki wacu ko yari yararezwe n’ababyeyi b’Abahamya, ariko akaba yari amaze imyaka myinshi yararetse kujya mu materaniro. Yamubwiye ko yari aherutse gusenga Yehova, amusaba ko yakongera guhura n’Abahamya. Uwo mushiki wacu yahise amuha Bibiliya kandi uwo mugore yemeye ko atangira kuyimwigisha. a

Natwe tujye twigana Yehova, tugirire impuhwe bene wacu cyangwa abagize itorero. Nanone dushobora kugirira abandi impuhwe, tubabwira ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya.

a Niba wifuza kumenya icyo wakora ngo ufashe abantu bakonje, wareba ingingo ivuga ngo: “Nimungarukire” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Kamena 2020.