Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana no kunywa inzoga

Jya ukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana no kunywa inzoga

NTA gushidikanya ko wishimira impano zitandukanye Yehova yaguhaye, harimo no kuba ushobora kwihitiramo uko ukoresha izo mpano. Bibiliya ivuga ko divayi ari impano ituruka ku Mana. Igira iti: “Ibyokurya bituma abakozi baseka, kandi divayi ituma abantu bishimira ubuzima” (Umubw. 10:19; Zab. 104:15). Icyakora ushobora kuba warabonye ko hari abantu bagiye bahura n’ibibazo, bitewe n’inzoga. Nanone abantu bo mu mico itandukanye bo hirya no hino ku isi, babona ibyo kunywa inzoga mu buryo butandukanye. None se ni iki cyafasha Abakristo gufata umwanzuro mwiza ku birebana no kunywa inzoga?

Aho twaba tuba hose n’umuco twaba twarakuriyemo wose, nitwemera gukurikiza ibyo Imana ivuga ku birebana no kunywa inzoga, bizatugirira akamaro kandi bitume twishima.

Nk’uko ushobora kuba ubizi, hari abantu benshi bakunda kunywa inzoga kandi bakanywa nyinshi. Hari abazinywa kubera ko gusa zituma bumva baguwe neza. Abandi bo bazinywa bashaka kwiyibagiza ibibazo bafite. Hari n’abandi banywa inzoga nyinshi, bitewe n’uko aho batuye babona ko umuntu uzinywa ari umuntu w’umugabo.

Icyakora Abakristo bo bakurikiza inama Imana itugira. Urugero, yatubwiye ingaruka zigera ku bantu banywa inzoga nyinshi. Ushobora kuba warasomye mu Migani 23:29-35, ukabonamo ibintu biranga umuntu w’umusinzi n’ingaruka zimugeraho. a Umusaza w’itorero witwa Daniel wo mu Burayi yibuka uko yari ameze mbere y’uko yiga Bibiliya. Yaravuze ati: “Kunywa inzoga nyinshi byatumye mfata imyanzuro mibi, kandi mpura n’ibibazo byinshi ku buryo n’ubu iyo mbyibutse numva mbabaye.”

None se, Abakristo bakora iki kugira ngo bafate imyanzuro myiza ku birebana no kunywa inzoga, kandi birinde ibibazo biterwa no kunywa inzoga nyinshi? Ikintu cy’ingenzi bakora, ni ugukurikiza inama ziri muri Bibiliya.

Reka turebe ibyo Bibiliya ivuga ku birebana no kunywa inzoga n’impamvu zituma bamwe bazinywa.

ICYO BIBILIYA IVUGA KU BIREBANA NO KUNYWA INZOGA

Bibiliya ntibuzanya kunywa inzoga mu rugero. Inavuga ko divayi ishobora gushimisha abantu. Iravuga iti: Jya ‘wirira ibyokurya byawe wishimye kandi winywere divayi yawe n’umutima mwiza’ (Umubw. 9:7). Yesu na we hari igihe yanywaga divayi, kandi hari n’abandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka bayinywaga.—Mat. 26:27-29; Luka 7:34; 1 Tim. 5:2.

Nubwo Bibiliya itabuza abantu kunywa inzoga, ivuga ko gusinda ari icyaha. Iravuga ngo: “Ntimugasinde” (Efe. 5:18). Nanone igaragaza ko ‘abasinzi batazaragwa ubwami bw’Imana’ (1 Kor. 6:10). Biragaragara ko Yehova adakunda abantu basinda cyangwa banywa inzoga nyinshi. Ubwo rero, aho kunywa inzoga dukurikije umuco w’aho dutuye, tujye dukurikiza ibyo Bibiliya ivuga.

Hari abumva ko kuba bashobora kunywa inzoga nyinshi ariko ntibasinde, nta cyo bitwaye. Icyakora ibyo bishobora guteza umuntu ibibazo bikomeye. Bibiliya ivuga ko umuntu ‘wabaswe n’inzoga nyinshi,’ ashobora gukora ibyaha bikomeye maze akababaza Yehova (Tito 2:3; Imig. 20:1). Nanone Yesu yavuze ko umuntu ‘unywa birenze urugero,’ atazinjira mu isi nshya (Luka 21:34-36). None se, ni iki cyafasha Umukristo kwirinda ibintu byatuma anywa inzoga nyinshi?

JYA WISUZUMA UMENYE IMPAMVU ZITUMA UNYWA INZOGA

Umuntu aramutse afashe umwanzuro wo kunywa inzoga akurikije uko abantu benshi bo mu muco we babibona, byamuteza ibibazo. Abakristo bagerageza gushimisha Yehova, mu gihe bahitamo ibyo barya n’ibyo banywa. Bakurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti: “Mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo” (1 Kor. 10:31). Dore bimwe mu bibazo wakwibaza n’inama zo muri Bibiliya wakurikiza:

Ese nywa inzoga kugira ngo abandi batanseka? Mu Kuva 23:2 haravuga ngo: “Ntugakurikire benshi.” Muri uwo murongo, Yehova yagiraga inama Abisirayeli yo kutigana abantu bakora ibibi. Iyo nama ireba n’Abakristo muri iki gihe. Turamutse twiganye uko abandi banywa inzoga aho gukurikiza inama Bibiliya itugira, ntitwakomeza kuba incuti za Yehova.—Rom. 12:2.

Ese nywa inzoga kugira ngo ngaragaze ko ndi umuntu w’umugabo? Mu mico imwe n’imwe, abantu bakunda kunywa inzoga kandi bakanywa nyinshi. Usanga ibyo ari ibintu bimenyerewe kandi bitagize icyo bitwaye (1 Pet. 4:3). Ariko dore icyo Bibiliya ivuga mu 1 Bakorinto 16:13. Igira iti: “Mukomeze kuba maso, muhagarare mushikamye mu kwizera, mube abagabo nyabagabo, mukomere.” None se mu by’ukuri kunywa inzoga bishobora gutuma umuntu akomera? Ibyo ntibishoboka rwose. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo umuntu yanyoye inzoga ubushobozi bwe bwo gutekereza bugabanuka, kandi ntashobore gufata imyanzuro myiza. Ubwo rero, kunywa inzoga nyinshi ntibigaragaza ko umuntu ari umugabo nyamugabo, ahubwo bigaragaza ko afite intege nke. Muri Yesaya 28:7, havuga ko umuntu wanyoye inzoga nyinshi, ayobagurika kandi agahuzagurika mu myanzuro afata.

Yehova ni we uduha imbaraga kugira ngo dukore ibimushimisha, kandi izo mbaraga zituma dukomeza kuba maso, tugahagarara dushikamye mu kwizera (Zab. 18:32). Kugira ngo Umukristo abone izo mbaraga, aba agomba gukomeza kuba maso akirinda ibintu byamuteza akaga, kandi ntafate imyanzuro yatuma adakomeza kuba incuti ya Yehova. Igihe Yesu yari ku isi, yari afite izo mbaraga kandi yari yariyemeje gukora ibikwiriye no kugaragaza ubutwari.

Ese nywa inzoga kugira ngo niyibagize ibibazo mfite? Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: ‘Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure rituruka [kuri Yehova] ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye’ (Zab. 94:19). Igihe uhangayitse cyane bitewe n’ibibazo ufite, aho kunywa inzoga, ujye usaba Yehova agufashe. Ujye umusenga kenshi umubwira ibyo bibazo ufite. Nanone, abantu benshi babonye ko kugisha inama incuti zabo zo mu itorero zikunda Yehova, bibagirira akamaro. Ubwo rero iyo umuntu afite ibibazo, akanywa inzoga kugira ngo abyiyibagize, bishobora gutuma adatekereza neza maze agakora ibintu bibi (Hos. 4:11). Daniel twigeze kuvuga yaravuze ati: ‘Nahoraga mpangayitse kandi nkumva nicira urubanza. Nanywaga inzoga kugira ngo niyibagize ibibazo. Ariko aho kugira ngo bikemuke, bikarushaho kwiyongera. Nanone ibyo byatumye ntakomeza kugira incuti kandi nkumva ntiyubashye.” None se ni iki cyafashije Daniel? Yakomeje agira ati: “Nabonye ko nari nkeneye ko Yehova amfasha, aho kubona ko inzoga ari zo zamfasha; kandi koko Yehova yaramfashije maze ibibazo nari mfite birakemuka.” Ubwo rero, Yehova ahora yiteguye kudufasha, no mu gihe tubona ko ibibazo dufite byaturenze.—Fili. 4:6, 7; 1 Pet. 5:7.

Niba ujya unywa inzoga, byaba byiza wibajije ibibazo bikurikira, kugira ngo umenye aho ukwiriye gukosora. Urugero ushobora kwibaza uti: “Ese hari umuntu wo mu muryango wanjye cyangwa incuti yanjye, uhangayikishijwe n’ukuntu nywa inzoga?” Niba hari uwo bihangayikishije, ibyo bishobora kuba ari ikimenyetso kigaragaza ko ufite ikibazo ku birebana no kunywa inzoga, nyamara utari ubizi. Nanone ushobora kwibaza uti: “Ese nsigaye nywa inzoga nyinshi kurusha uko byari bimeze mbere?” Niba ari uko bimeze, byaba bigaragaza ko utangiye kugira akamenyero ko kunywa inzoga nyinshi. Ushobora no kwibaza uti: “Ese kumara iminsi mike cyangwa igihe kinini kurushaho ntanywa inzoga, birangora?” Ibyo na byo byaba byerekana ko inzoga zakubase. Icyo gihe, hari nubwo byaba ngombwa ko ujya kwa muganga ngo bagufashe.

Hari Abakristo bamwe bafashe umwanzuro wo kutanywa inzoga, kubera ko bashaka kwirinda ibibazo zabateza. Hari abandi bahitamo kutazinywa, kubera ko gusa zitabaryohera. Niba hari incuti yawe yafashe umwanzuro wo kutanywa inzoga, ujye ubimwubahira aho kumunenga.

Hari igihe Umukristo ashobora kubona ko byaba byiza afashe umwanzuro wo kugabanya inzoga akwiriye kunywa. Urugero, ashobora kugabanya inshuro yazinywaga, wenda akayinywa rimwe mu cyumweru cyangwa akanywa gake mu gihe ari kurya. Hari n’abafashe umwanzuro w’ubwoko bw’inzoga bakwiriye kunywa n’ubwo bakwiriye kwirinda. Bashobora guhitamo kunywa divayi cyangwa byeri mu rugero, ariko bakirinda inzoga zikaze bakirinda no kuzivanga mu bindi bintu. Iyo umuntu yishyiriyeho intego ku birebana no kunywa inzoga, gukomera ku myanzuro yafashe biramworohera. Umukristo ukunda Yehova, ntakwiriye kugira isoni z’uko abandi bamuseka, kubera iyo myanzuro yafashe.

Nanone mu gihe dufashe umwanzuro wo kunywa inzoga, tuba tugomba kuzirikana uko abandi babona uwo mwanzuro. Mu Baroma 14:21 hagira hati: “Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi cyangwa gukora ikindi kintu cyose gishobora kubera umuvandimwe wawe igisitaza.” None se twakurikiza dute iyo nama? Tujye dukunda abavandimwe bacu. Nubwo kunywa inzoga biba ari uburenganzira bwacu, mu gihe tubonye ko hari uwo byabangamira, byaba byiza tuyiretse. Nitubikora tuzaba tugaragaje ko dukunda bagenzi bacu kandi ko tububaha. Nanone tuzaba tugaragaje ko tudashaka inyungu zacu gusa, ahubwo ko dushaka n’izabo.—1 Kor. 10:24.

Hari n’igihe leta iba yarashyizeho amategeko arebana no kunywa inzoga. Icyo gihe Umukristo aba agomba kuyakurikiza. Ayo mategeko ashobora kuba avuga imyaka umuntu agomba kuba afite kugira ngo yemererwe kunywa inzoga, cyangwa abuzanya gutwara imodoka umuntu yanyoye cyangwa gukoresha izindi mashini.—Rom. 13:1-5.

Yehova yaduhaye impano nyinshi, kandi aduha uburenganzira bwo kwihitiramo uko twazikoresha. Ubwo rero, dushobora kwihitiramo ibyo turya n’ibyo tunywa. Twifuza gukoresha neza uwo mudendezo Yehova yaduhaye, tugahitamo gukora ibimushimisha.

a Hari ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kwita ku buzima, cyavuze ingaruka zishobora kugera ku bantu banywa inzoga nyinshi, nubwo bazinywa rimwe gusa. Cyavuze ko umuntu wanyoye inzoga nyinshi, ashobora kwica abantu, akiyahura, agasambanya abantu ku ngufu, agahohotera uwo bashakanye, akaba yakwiyandarika kandi akaba ashobora no gukuramo inda.