Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 50

Kwizera no gukora ibikorwa byiza bituma tuba abakiranutsi

Kwizera no gukora ibikorwa byiza bituma tuba abakiranutsi

‘Tugende dukurikiza neza ukwizera data Aburahamu yari afite.’​—ROM. 4:12.

INDIRIMBO YA 119 Tugomba kugira ukwizera

INCAMAKE a

1. Iyo dutekereje ukwizera Aburahamu yari afite, ni ikihe kibazo dushobora kwibaza?

 NUBWO muri rusange abantu bumvise ibya Aburahamu, usanga abenshi batamuzi neza. Ariko birashoboka ko wowe hari ibintu byinshi umuziho. Urugero, ushobora kuba uzi ko Bibiliya ivuga ko Aburahamu ari “se w’abafite ukwizera bose” (Rom. 4:11). Icyakora ushobora kwibaza uti: “Ese nshobora kwigana Aburahamu kandi nkagira ukwizera nk’uko yari afite?” Yego rwose, wabishobora.

2. Kuki ari iby’ingenzi ko twiga ibyabaye kuri Aburahamu? (Yakobo 2:22, 23)

2 Dukwiriye kwiga ibyabaye kuri Aburahamu, kugira ngo tugire ukwizera nk’ukwe. Buri gihe yakoraga ibyo Imana yamusabaga. Urugero, yimutse aho yari atuye ajya kuba mu gihugu cya kure, kandi amara imyaka myinshi aba mu mahema. Nanone yari yiteguye gutamba Isaka, umwana we yakundaga cyane. Ibyo bintu byose yakoze, bigaragaza ko yari afite ukwizera gukomeye. Ukwizera yari afite hamwe n’ibikorwa yakoraga, byatumye Imana imwemera kandi aba incuti yayo. (Soma muri Yakobo 2:22, 23.) Nawe Yehova yifuza ko waba incuti ye. Ni yo mpamvu yahaye umwuka wera bamwe mu banditsi ba Bibiliya, ari bo Pawulo na Yakobo, maze bakandika ibyabaye kuri Aburahamu. Reka dusuzume ibyo banditse mu Baroma igice cya 4 no muri Yakobo igice cya 2. Muri ibyo bice byombi, havugwamo ibintu by’ingenzi byabaye kuri Aburahamu.

3. Ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya, Pawulo na Yakobo bavuzeho?

3 Pawulo na Yakobo bavuze ku magambo ari mu Ntangiriro 15:6, agira ati: ‘[Aburahamu] yizeye Yehova, na we abimuhwanyiriza no gukiranuka.’ Umuntu Yehova abona ko ari umukiranutsi kandi ntamubareho icyaha, ni ukora ibimushimisha. Kuba Imana ishobora kubona ko umuntu udatunganye kandi w’umunyabyaha ari umukiranutsi, biratangaje rwose! Nta gushidikanya ko nawe wifuza ko Imana ikubona ityo kandi birashoboka. Reka dusuzume impamvu Yehova yavuze ko Aburahamu ari umukiranutsi, turebe n’icyo natwe twakora kugira ngo tube abakiranutsi.

TUGOMBA KUGIRA UKWIZERA KUGIRA NGO TUBE ABAKIRANUTSI

4. Ni iki gituma abantu bataba abakiranutsi?

4 Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuze ko abantu bose ari abanyabyaha (Rom. 3:23). None se bishoboka bite ko Imana yatwemera, kandi ikabona ko turi abakiranutsi? Kugira ngo Pawulo afashe Abakristo kubona igisubizo cy’icyo kibazo, yakoresheje urugero rwa Aburahamu.

5. Kuki Yehova yavuze ko Aburahamu ari umukiranutsi? (Abaroma 4:2-4)

5 Igihe Aburahamu yari atuye mu gihugu cy’i Kanani, ni bwo Yehova yavuze ko ari umukiranutsi. None se kuki yavuze atyo? Ese byatewe n’uko yakurikizaga Amategeko ya Mose? Oya rwose (Rom. 4:13). Ayo Mategeko yahawe Abisirayeli, hashize imyaka irenga 400 Imana ivuze ko Aburahamu ari umukiranutsi. Ubwo se ni iki cyatumye Imana ivuga ko ari umukiranutsi? Yehova yagaragarije Aburahamu ineza ihebuje maze amwita umukiranutsi, kubera ko yari afite ukwizera.—Soma mu Baroma 4:2-4.

6. Ni iki gishobora gutuma Yehova avuga ko umuntu udatunganye ari umukiranutsi?

6 Pawulo yavuze ko iyo umuntu yizeye Imana, ‘ukwizera kwe guhwana no gukiranuka’ (Rom. 4:5). Yongeyeho ati: “Ni nk’uko Dawidi na we yavuze ibyishimo by’umuntu Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n’imirimo, ati ‘hahirwa abababariwe ibikorwa byabo byo kwica amategeko kandi ibyaha byabo bikaba byaratwikiriwe; hahirwa uwo Yehova atazaryoza icyaha cye’” (Rom. 4:6-8; Zab. 32:1, 2). Ubwo rero, Yehova ababarira abantu bose bamwizera cyangwa agatwikira ibyaha byabo. Arabababarira burundu, ntiyongere kwibuka ibyaha byabo. Abantu nk’abo, Yehova abona ko ari abakiranutsi kandi ntababaraho icyaha, kuko baba bafite ukwizera.

7. Ni iki cyatumye Imana ivuga ko abagaragu bayo ba kera bari abakiranutsi?

7 Nubwo Imana yavuze ko abagaragu bayo babayeho kera, urugero nka Aburahamu, Dawidi n’abandi bari abakiranutsi, na bo bari abantu badatunganye kandi bakoraga ibyaha. Ariko kubera ko bari bafite ukwizera, Yehova yabonaga ko ari abakiranutsi, cyane cyane abagereranyije n’abandi bantu batamusengaga (Efe. 2:12). Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuze ko tugomba kugira ukwizera kugira ngo tube incuti z’Imana. Aburahamu na Dawidi bari incuti z’Imana, kubera ko bari bafite ukwizera. Natwe rero, niba dushaka kuba incuti zayo tugomba kugira ukwizera.

KUGIRA UKWIZERA NO GUKORA IBIKORWA BYIZA BIHURIYE HE?

8-9. Ni iki bamwe bibeshyaho ku birebana n’ibyo Pawulo na Yakobo banditse, kandi kuki?

8 Hashize imyaka myinshi cyane, abayobozi b’amadini bajya impaka ku birebana n’akamaro ko kugira ukwizera no gukora ibikorwa byiza. Bamwe bigisha ko icyo umuntu asabwa kugira ngo azakizwe, ari uko agomba kuba yizera Umwami Yesu Kristo. Wenda ushobora kuba warumvise bavuga bati: “Wowe gusa niwizera Umwami Yesu uzakizwa.” Bamwe bavuga ko ibyo ari byo Pawulo yigishije, igihe yavugaga ko ‘Imana ibaraho umuntu gukiranuka atabiheshejwe n’imirimo’ (Rom. 4:6). Icyakora hari n’abandi bavuga ko umuntu azabona agakiza, igihe cyose asura ahantu abantu babona ko hera, kandi agakora n’ibindi bikorwa byiza bisabwa n’idini. Bashobora kuba babyumva batyo, bitewe n’amagambo ari muri Yakobo 2:24 agira ati: ‘Umuntu abarwaho gukiranuka binyuze ku mirimo; ntibituruka ku kwizera konyine.’

9 Ibyo bitekerezo bitandukanye, bituma hari abahanga mu bya Bibiliya bamwe bavuga ko Pawulo na Yakobo batabonaga kimwe ibirebana no kwizera no gukora imirimo myiza. Hari abayobozi b’amadini bavuga ko Pawulo yumvaga ko Imana ibona ko umuntu ari umukiranutsi bitewe n’ukwizera aho kuba ibikorwa bye. Naho Yakobo we akavuga ko umuntu agomba gukora ibikorwa byiza, kugira ngo yemerwe n’Imana. Umwarimu wigisha iyobokamana yabisobanuye agira ati: “Yakobo ntiyari asobanukiwe impamvu Pawulo yemezaga ko Imana ibona ko umuntu ari umukiranutsi, bitewe n’ukwizera konyine aho kuba ibikorwa byiza.” Ariko tuzirikane ko Pawulo na Yakobo banditse ayo magambo bayobowe n’umwuka wera (2 Tim. 3:16). Ubwo rero, kugira ngo dusobanukirwe mu buryo bworoshye ibyo bavuze, tugomba kubanza gusuzuma ibindi bintu bivugwa mu mabaruwa yabo.

Pawulo yabwiye Abakristo b’Abayahudi bari i Roma ko bagombaga kugira ukwizera aho kwibanda ku Mategeko ya Mose (Reba paragarafu ya 10) b

10. Ni iyihe ‘mirimo’ Pawulo yavugaga? (Abaroma 3:21, 28) (Reba n’ifoto.)

10 Ni iyihe mirimo Pawulo yavugaga igihe yandikaga igice cya 3 n’icya 4 cy’Abaroma? Mbere na mbere, yavugaga “imirimo y’amategeko,” ni ukuvuga Amategeko ya Mose yatangiwe ku Musozi wa Sinayi. (Soma mu Baroma 3:21, 28.) Birashoboka ko mu gihe cya Pawulo, hari Abakristo b’Abayahudi bumvaga ko bari bagisabwa gukurikiza Amategeko ya Mose kandi bagakora ibikorwa ayo mategeko yabasabaga. Ni yo mpamvu Pawulo yakoresheje urugero rwa Aburahamu, ashaka kugaragaza ko umuntu adasabwa kumvira Amategeko ya Mose, kugira ngo Imana ibone ko ari umukiranutsi. Ahubwo yavuze ko icy’ingenzi ari ukugira ukwizera. Ibyo biraduhumuriza cyane, kubera ko bituma twizera ko natwe Imana ishobora kutwemera. Icyo dusabwa gusa, ni ukuyizera tukizera na Kristo.

Yakobo yateye Abakristo inkunga yo kugaragaza ukwizera binyuze ku ‘mirimo,’ urugero nko gukorera abandi ibikorwa byiza batarobanuye (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12) c

11. Ni iyihe ‘mirimo’ Yakobo yavugaga?

11 Icyakora imirimo ivugwa muri Yakobo igice cya 2, itandukanye n’“imirimo y’amategeko” Pawulo yavuze. Yakobo yavugaga imirimo cyangwa ibikorwa Abakristo bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibyo bikorwa bigaragaza niba Umukristo yizera Imana by’ukuri, cyangwa niba atayizera. Reka turebe ingero ebyiri Yakobo yakoresheje.

12. Yakobo yavuze ko ukwizera no gukora ibikorwa byiza bihuriye he? (Reba n’ifoto.)

12 Mu rugero rwa mbere Yakobo yatanze, yavuze ko Abakristo bagomba gufata abantu bose kimwe. Yabisobanuye avuga iby’umuntu ukunda cyane umukire, ariko akirengagiza umukene. Yakobo yavuze ko nubwo uwo muntu aba avuga ko afite ukwizera, ibikorwa bye biba bigaragaza ko nta ko afite (Yak. 2:1-5, 9). Mu rugero rwa kabiri, Yakobo yavuze iby’umuntu ubona “umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yambaye ubusa kandi adafite ibyokurya,” ariko ntagire icyo amufasha. Nubwo uwo muntu yaba avuga ko afite ukwizera, ntikuba kugaragarira mu bikorwa. Ubwo rero nta cyo kuba kumaze. Nk’uko Yakobo yabyanditse, iyo ‘ukwizera kudafite imirimo kuba gupfuye.’—Yak. 2:14-17.

13. Ni uruhe rugero Yakobo yatanze rwerekana ko ukwizera kugaragarira mu bikorwa? (Yakobo 2:25, 26)

13 Yakobo yatanze urugero rwa Rahabu kugira ngo agaragaze ko ukwizera kugaragarira mu bikorwa. (Soma muri Yakobo 2:25, 26.) Rahabu yari yarumvise ibyerekeye Yehova kandi amenya ibyo yagiye akorera Abisirayeli (Yos. 2:9-11). Ibikorwa bye byagaragaje ko yari afite ukwizera, igihe yahishaga abatasi babiri b’Abisirayeli kubera ko bari mu kaga. Ibyo byatumye Imana ibona ko Rahabu yari umukiranutsi nubwo atari atunganye, kandi kimwe na Aburahamu, na we akaba atarakurikizaga Amategeko ya Mose. Urugero rwe rutwigisha ko ukwizera kugaragarira mu bikorwa.

14. Kuki twavuga ko ibyo Pawulo yavuze bitavuguruzanya n’ibyo Yakobo yavuze?

14 Pawulo na Yakobo basobanuye ibirebana n’ukwizera n’imirimo mu buryo bubiri butandukanye. Pawulo yabwiraga Abakristo b’Abayahudi ko Imana itari kubemera, bitewe n’uko gusa bakurikizaga Amategeko ya Mose. Naho Yakobo we, yavugaga ko Abakristo bose bagaragaza ukwizera, iyo bakorera abandi ibikorwa byiza.

Ese ibyo ukora bigaragaza ko ufite ukwizera? (Reba paragarafu ya 15)

15. Ni ibihe bintu twakora bikagaragaza ko dufite ukwizera? (Reba n’amafoto.)

15 Yehova ntiyigeze avuga ko tugomba gukora ibintu bimeze nk’ibyo Aburahamu yakoze, kugira ngo abone ko turi abakiranutsi. Ariko hari ibintu byinshi twakora, bikagaragaza ko dufite ukwizera. Urugero, dushobora guha ikaze abantu bashya baje mu materaniro, tugafasha abavandimwe na bashiki bacu bafite ibibazo, kandi tukagirira neza abagize umuryango wacu. Ibyo ni ibikorwa Imana yishimira, kandi iyo umuntu abikoze imuha umugisha (Rom. 15:7; 1 Tim. 5:4, 8; 1 Yoh. 3:18). Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi twakora kugira ngo tugaragaze ko dufite ukwizera, ni ugukorana umwete umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza (1 Tim. 4:16). Twese dushobora gukora ibikorwa bigaragaza ko twizera ibyo Yehova yadusezeranyije, kandi ko ibyo akora byose biba bikwiriye. Ibyo nitubikora, tuzaba twizeye neza ko Imana ibona ko turi abakiranutsi kandi izabona ko turi incuti zayo.

IBYIRINGIRO BIZADUFASHA KUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

16. Ni iki Aburahamu yari yiringiye, cyatumye agira ukwizera gukomeye?

16 Mu Baroma igice cya 4, havugwamo irindi somo ry’ingenzi twakwigira kuri Aburahamu. Iryo somo ni ugutegereza twihanganye ko ibyo twiringiye bizasohora. Yehova yari yaramusezeranyije ko abantu bo mu ‘mahanga menshi,’ bari kuzabona umugisha binyuze kuri we. Ngaho tekereza ibyo bintu bishimishije yari yiringiye ko bizabaho (Intang. 12:3; 15:5; 17:4; Rom. 4:17)! Icyakora Aburahamu yarinze agira imyaka 100 na Sara agira imyaka 90, umwana Yehova yasezeranyije Aburahamu ataravuka. Ukurikije uko abantu babona ibintu, byasaga n’ibidashoboka ko babyara. Ibyo bishobora kuba bitaroroheye Aburahamu. Bibiliya iravuga iti: “Ashingiye ku byiringiro, yizeye ko yari kuzaba se w’amahanga menshi” (Rom. 4:18, 19). Kandi koko, ibyo yari yiringiye byarabaye. Amaherezo, nyuma y’igihe kinini yari amaze ategereje, yaje kubyara Isaka.—Rom. 4:20-22.

17. Ni iki kitwemeza ko dushobora kuba incuti z’Imana kandi ikabona ko turi abakiranutsi?

17 Natwe Imana ishobora kutwemera, ikabona ko turi abakiranutsi kandi tukitwa incuti zayo, nk’uko byari bimeze kuri Aburahamu. Ibyo Pawulo na we yabisobanuye neza igihe yavugaga ati: “Kuba byaranditswe ngo ‘byamuhwanyirijwe no gukiranuka,’ si ku bwe gusa. Ahubwo ni no ku bwacu, twebwe abagenewe kuzabiheshwa n’uko twizeye uwazuye Yesu” (Rom. 4:23, 24). Kimwe na Aburahamu natwe tugomba kugira ukwizera, tugakora ibikorwa byiza kandi tukiringira ko ibyo Yehova yasezeranyije bizabaho. Mu Baroma igice cya 5, Pawulo yakomeje avuga ibirebana n’ibyiringiro. Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 28 Tube incuti za Yehova

a Twese twifuza ko Imana itwemera kandi ikabona ko turi abakiranutsi. Muri iki gice, turi bwifashishe ibyo Pawulo na Yakobo banditse, maze dusuzume impamvu kugira ukwizera no gukora ibikorwa byiza, ari iby’ingenzi kugira ngo Yehova atwemere. Nanone turi busuzume icyadufasha kubigeraho.

b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Pawulo yabwiye Abakristo b’Abayahudi bari i Roma ko bagombaga kugira ukwizera aho kwibanda ku ‘mirimo y’amategeko’ ya Mose, urugero nko gushyira agashumi k’ubururu ku mwenda, kwizihiza Pasika no gukurikiza umugenzo wo gukaraba.

c IBISOBANURO BY’AMAFOTO. Yakobo yateye Abakristo inkunga yo kugaragaza ukwizera, bakorera abandi ibikorwa byiza urugero nko gufasha abakene.