Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WAKWIYIGISHA

Abagaragu ba Yehova b’indahemuka bubahiriza ibyo bamusezeranyije

Abagaragu ba Yehova b’indahemuka bubahiriza ibyo bamusezeranyije

Soma mu Bacamanza 11:30-40 kugira ngo umenye ukuntu Yefuta n’umukobwa we bubahirije ibyo basezeranyije Yehova.

Tekereza uko ibintu byari byifashe. Abisirayeli b’indahemuka babonaga bate ibyo babaga barasezeranyije Yehova (Kub. 30:2)? Yefuta n’umukobwa we bagaragaje bate ko bizera Yehova?​—Abac. 11:9-11, 19-24, 36.

Kora ubushakashatsi. Ni iki Yefuta yasezeranyije Yehova kandi se ibyo yavuze byasobanuraga iki? (w16.04 7 par. 12) Ni iki Yefuta n’umukobwa we bakoze kugira ngo iryo sezerano ryubahirizwe? (w16.04 7-8 par. 14-16) Muri iki gihe ni ayahe masezerano Abakristo bagirana na Yehova?​—w17.04 5-8 par. 10-19.

Icyo bikwigisha. Ibaze uti:

  • “Nakora iki ngo nubahirize isezerano nagiranye na Yehova ryo kumukorera igihe cyose?” (w20.03 13 par. 20)

  • “Ni iki nakwigomwa kugira ngo nkore byinshi mu murimo wa Yehova?”

  • “Ni iki cyamfasha kubahiriza isezerano nagiranye n’uwo twashakanye” (Mat. 19:5, 6; Efe. 5:28-33)?