IGICE CYO KWIGWA CYA 50
INDIRIMBO YA 135 “Mwana wanjye, gira ubwenge”
Babyeyi, mujye mufasha abana banyu kugira ukwizera gukomeye
“Mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”—ROM. 12:2.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kigaragaza ukuntu ababyeyi baganira n’abana babo ibyerekeye Imana na Bibiliya kandi bakabafasha kugira ukwizera gukomeye.
1-2. Ababyeyi bagombye kubona bate abana babo bibaza ibibazo ku birebana n’imyizerere yacu?
ABANTU benshi bazi neza ko kurera abana ari akazi katoroshye. Niba uri umubyeyi kandi ukaba ufite umwana ukiri muto, tugushimira ukuntu ukora cyane ngo umufashe kugira ukwizera gukomeye (Guteg. 6:6, 7). Ariko uko uwo mwana agenda akura, ashobora gutangira kukubaza ibibazo ku myizerere yacu ishingiye kuri Bibiliya, urugero nk’impamvu Bibiliya itubuza ibintu bimwe na bimwe.
2 Hari igihe wakumva ibyo bibazo umwana wawe akubaza ukumva biguhangayikishije. Ushobora no kumva ko kuba abaza ibibazo nk’ibyo, ari ikimenyetso kigaragaza ko yatangiye gucika intege. Ariko mu by’ukuri, uko umwana agenda akura aba agomba kubaza ibibazo nk’ibyo, kugira ngo agire ukwizera gukomeye (1 Kor. 13:11). Ubwo rero ntukwiriye guhangayika. Ahubwo wagombye kubona ko kuba umwana wawe yibaza ibibazo nk’ibyo ku birebana no kwizera kwacu ari uburyo ubonye bwo kumufasha gutekereza.
3. Ni iki tugiye kwiga muri iki gice?
3 Muri iki gice tugiye kureba icyo ababyeyi bakora kugira ngo bafashe abana babo (1) kugira ukwizera gukomeye, (2) gukunda amategeko yo muri Bibiliya no (3) kuvuganira ukwizera kwabo. Nanone turi burebe akamaro ko kuba abana babaza ibibazo, turebe n’ibintu ababyeyi bakorera hamwe n’abana babo kugira ngo babafashe kugira ukwizera gukomeye.
JYA UFASHA UMWANA WAWE KUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE
4. Ni ibihe bibazo umwana wawe ashobora kwibaza, kandi kuki?
4 Ababyeyi b’Abakristo bakwiriye kuzirikana ko umwana wabo atazagira ukwizera bitewe gusa n’uko bo bagufite. Mubyeyi zirikana ko nawe utavutse wizera Yehova. Ubwo rero umwana wawe na we ni uko. Uko igihe kigenda gishira umwana wawe ashobora kwibaza ati: “Ese ni iki kinyemeza ko Imana ibaho? Nakwemezwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?” Nubundi kandi Bibiliya idutera inkunga yo ‘gukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ no ‘kugenzura ibintu byose’ (Rom. 12:1; 1 Tes. 5:21). None se wakora iki ngo ufashe umwana wawe kugira ukwizera gukomeye?
5. Ni iki ababyeyi bakora ngo bafashe abana babo kugira ukwizera gukomeye? (Abaroma 12:2)
5 Jya ufasha umwana wawe gushaka ibimenyetso bigaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. (Soma mu Baroma 12:2.) Niba umwana wawe akubajije ibibazo, jya uboneraho kumwereka uko yabona ibisubizo yifashishije ibikoresho by’ubushakashatsi, urugero nk’Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi. Ashobora kujya muri icyo gitabo, munsi y’umutwe uvuga ngo: “Bibiliya,” akareba ahanditse ngo: “Yahumetswe n’Imana,” akibonera ko Bibiliya itameze nk’ibitabo bibonetse ibyo ari byose byanditswe n’abantu, ahubwo ko ari “Ijambo ry’Imana” (1 Tes. 2:13). Urugero, ashobora gukora ubushakashatsi ku mujyi wa kera w’Abashuri witwaga Nineve. Mu myaka yashize, hari abantu banenga Bibiliya bavugaga ko Nineve itabayeho. Ariko ahagana mu mwaka wa 1850, abashakashatsi bavumbuye ibisigazwa by’uwo mujyi bigaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri (Zef. 2:13-15). Niba ushaka kumwereka ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza uko umujyi wa Nineve wari kurimbuka, ushobora kumwereka ingingo ivuga ngo: “Ese wari ubizi?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo mu kwezi k’Ugushyingo 2021. Jya ufasha umwana wawe kugereranya ibyo asoma mu bitabo byacu n’ibyo abona mu bindi bitabo by’ubushakashatsi. Bizatuma agira ukwizera gukomeye kandi yizere ibyo Bibiliya ivuga.
6. Ababyeyi bafasha bate abana babo kwibonera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri? Tanga urugero. (Reba n’ifoto.)
6 Jya ufasha umwana wawe gukoresha ubushobozi bwe bwo gutekereza. Ababyeyi bashobora kubona uburyo butandukanye bwo kuganira n’abana babo kuri Bibiliya no kwizera Imana. Ibyo bishobora kuba nko mu gihe murebera hamwe ibintu bigaragaramo ubuhanga, biboneka mu bitabo no muri videwo, igihe mwasuye pariki cyangwa imurika ryo ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bimwe na bimwe, mwaba mwagiyeyo cyangwa muri kureba amafoto yaho. Urugero, ushobora kwereka umwana wawe uko ikintu runaka cyangwa ibintu byabaye kera, bifite aho bihuriye na Bibiliya. Ibyo bishobora gutuma umwana wawe abona ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Ushobora no kwigisha umwana wawe ibirebana n’ibuye ry’i Mowabu. Iryo buye, rimaze imyaka 3.000 kandi ryanditseho izina ry’Imana ari ryo Yehova. Iryo buye riri mu nzu ndangamurage ya Louvre iri Paris, mu Bufaransa. Ikindi kandi nimusura icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova cy’i Warwick, muri New York mu gice cy’imurika rivuga ngo: “Bibiliya n’izina ry’Imana,” muzahasanga ifoto igaragaza uko iryo buye ry’i Mowabu ryari rimeze. Ibiri kuri iryo buye binagaragaza ukuntu Umwami Mesha wa Mowabu yigometse ku Bisirayeli kandi ibyo bihuje n’uko Bibiliya ibivuga (2 Abami 3:4, 5). Umwana wawe niyibonera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, ukwizera kwe kuzarushaho gukomera.—Gereranya na 2 Ngoma 9:6.
7-8. (a) Iyo twitegereje ubwiza n’imiterere y’ibyaremwe bitwigisha iki? Tanga urugero. (Reba n’ifoto.) (b) Ni ibihe bibazo bishobora gufasha umwana wawe kurushaho kwemera ko hariho Umuremyi?
7 Jya ufasha umwana wawe gutekereza ku byaremwe. Igihe mutembera, igihe mwasuye parike cyangwa mukora mu busitani, ushobora kwereka umwana wawe imiterere itangaje y’ibyaremwe igenda yisubiramo. Kubera iki? Ibyo bishobora gutuma usobanurira umwana wawe ko byakozwe n’umuhanga. Urugero iyo witegereje ibintu byinshi mu byaremwe, ubona bifite ibintu bimeze nk’imirongo igenda yisubiramo. Abahanga mu bya siyansi bayikozeho ubushakashatsi bwinshi. Umushakashatsi witwa Nicola Fameli yasobanuye ko iyo witegereje imiterere y’ibyaremwe, uba ubona ari imibare igenda yisubiramo, aho ibiri ku murongo wa gatatu biba ari igiteranyo cy’imirongo ibiri yawubanjirije (Fibonacci). Iyo miterere igaragara ku bintu bitandukanye, urugero uko injeje zigaragara, uko ibikonoshwa biba biteye, amababi y’ibimera no ku bihwagari. a
8 Uko umwana wawe yiga amasomo ya siyansi ku ishuri, azamenya ko burya hari amategeko agenga imiterere y’ibintu runaka. Urugero, ibiti byinshi bigira imiterere igenda yisubiramo. Umubyimba w’igiti uzana amashami, amashami na yo akigabanyamo udushami duto, ku buryo bigaragaramo ubuhanga bwinshi. Iyo miterere inagaragara mu bindi bintu byaremwe. Ariko se ni nde washyizeho amategeko atuma bigira ubwiza nk’ubwo buhambaye? Ni nde watumye ibyo byaremwe bigira gahunda kandi bikagira imiterere itangaje? Uko umwana wawe azagenda arushaho gutekereza ku bisubizo by’ibyo bibazo, ni ko azarushaho kwemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose (Heb. 3:4). Hari igihe gishobora kugera ukamubaza uti: “None se niba Imana ari yo yaturemye, ntibyari bikwiriye ko idushyiriraho amategeko atuyobora kugira ngo tubeho twishimye?” Ushobora noneho kumwereka ayo mategeko aboneka muri Bibiliya.
JYA UFASHA UMWANA WAWE GUKUNDA AMATEGEKO YO MURI BIBILIYA
9. Ni iki gishobora gutuma umwana wawe yibaza niba gukurikiza amategeko yo muri Bibiliya bifite akamaro?
9 Niba umwana wawe yibaza akamaro ko gukurikiza amategeko yo muri Bibiliya, jya ugerageza kumenya impamvu abyibaza. Ese byaba biterwa n’uko atemera ayo mategeko cyangwa biterwa gusa n’uko adashobora gusobanurira abandi impamvu atitwara nka bo? Uko byaba bimeze kose ariko, ujye ufasha umwana wawe kumenya akamaro ko gukurikiza amategeko yo muri Bibiliya, ukoresheje igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. b
10. Wafasha umwana wawe ute gutekereza ku bucuti afitanye na Yehova?
10 Jya ufasha umwana wawe guha agaciro ubucuti afitanye na Yehova. Mu gihe wigisha umwana wawe Bibiliya, jya ugerageza kumenya ibyo atekereza, umubaza ibibazo kandi ukamuha ingero ziboneka mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose (Imig. 20:5). Urugero isomo rya 8, rigereranya Yehova n’incuti itwitaho, itwibutsa ibintu byaturinda kandi bikatugirira akamaro. Igihe mumaze kuganira ku magambo yo muri 1 Yohana 5:3, ushobora kumubaza uti: “Ko umaze kumenya ko Yehova ari incuti nziza, wagombye kubona ute ibyo adusaba?” Ushobora kubona ko icyo ari ikibazo cyoroheje, ariko gishobora gufasha umwana wawe kubona ko amategeko ya Yehova agaragaza ko adukunda.—Yes. 48:17, 18.
11. Wafasha umwana wawe ute kubona akamaro ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya? (Imigani 2:10, 11)
11 Jya ufasha umwana wawe kubona ukuntu gukurikiza amategeko ya Yehova bitugirira akamaro. Igihe muri gusoma Bibiliya cyangwa mufata isomo ry’umunsi, jya umwereka ko gukurikiza amahame ya Bibiliya byagiriye akamaro umuryango wanyu. Urugero, ese umwana wawe yaba abona akamaro ko kuba umunyamwete no kuba inyangamugayo (Heb. 13:18)? Nanone ushobora kumwereka ukuntu gukurikiza inama zo muri Bibiliya, bituma tugira ubuzima bwiza kandi bigatuma dukomeza gutekereza neza (Imig. 14:29, 30). Kuganira n’umwana wawe kuri ibyo bintu bishobora gutuma arushaho kwishimira inama zo muri Bibiliya.—Soma mu Migani 2:10, 11.
12. Vuga ukuntu umubyeyi yafashije umwana we kubona agaciro ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya.
12 Umubyeyi witwa Steve wo mu Bufaransa n’umugore we, bavuze uko bafashije umwana wabo w’ingimbi witwa Ethan, kubona ukuntu amategeko ya Yehova agaragaza ko adukunda. Baravuze bati: “Hari igihe tumubaza tuti: ‘kuki Yehova adusaba kugukurikiza iri hame? Iri hame rigaragaza rite ko Yehova adukunda? Byagenda bite tutaryumviye?’” Kuganira na Ethan dutyo byatumye arushaho kwizera ko ibyo Yehova adusaba biba bikwiriye. Steve yakomeje agira ati: “Tuba dufite intego yo gufasha Ethan kumva ko Bibiliya irimo inama zihuje n’ubwenge ziruta kure cyane iz’abantu.”
13. Ni iki ababyeyi bakora kugira ngo batoze abana babo gukurikiza amahame yo muri Bibiliya? Tanga urugero.
13 Jya ufasha umwana wawe gukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Urugero, ku ishuri bashobora gusaba umwana wawe gusoma igitabo runaka bitewe n’isomo biga. Icyo gitabo gishobora kuba kirimo ibitekerezo by’abantu bakora ibyo Yehova yanga, urugero nko kwiyandarika n’urugomo. Uko icyo gitabo cyanditse bishobora gutuma ugisoma abona ko ibivugwamo nta cyo bitwaye. Ushobora gukoresha amahame yo muri Bibiliya, ugafasha umwana wawe gutekereza ku bikorwa byavuzwe muri icyo gitabo (Imig. 22:24, 25; 1 Kor. 15:33; Fili. 4:8). Ibyo bishobora gufasha umwana wawe kubwiriza mwarimu n’abo bigana, mu gihe baganira ku byo basomye muri icyo gitabo.
JYA UTOZA UMWANA WAWE GUSOBANURIRA ABANDI IBYO YIZERA
14. Ni iyihe ngingo ishobora gutuma Abakristo bakiri bato batinya gusobanurira abandi ibyo bizera kandi kuki?
14 Hari igihe Abakristo bakiri bato batinya kubwira bagenzi babo ibyo bizera. Ibyo bishobora kubaho igihe mu ishuri bari kwiga isomo ry’ubwihindurize. Kubera iki? Abarimu babo bashobora gusobanura iyo nyigisho bagaragaza ko ari ukuri. None se niba uri umubyeyi wafasha ute umwana wawe kwigirira icyizere ku buryo yasobanurira abandi ibyo yizera?
15. Ni iki cyafasha Umukristo ukiri muto kwemera ko ibyo yizera ari ukuri?
15 Jya ufasha umwana wawe kwemera adashidikanya ko ibyo yizera ari ukuri. Kuba umwana wawe yemera ko hariho Umuremyi ntibyagombye kumutera isoni (2 Tim. 1:8). Kubera iki? Abahanga benshi mu bya siyansi na bo bemera ko ibintu bitabayeho gutya gusa. Bibonera ko hari umunyabwenge wahanze ibyo bintu kandi ko bifite imiterere ihambaye. Ibyo bituma batemera ibitekerezo byigishwa mu mashuri hirya no hino ku isi, bivuga ku bwihindurize. Kimwe mu byafasha umwana wawe kurushaho kugira ukwizera gukomeye kandi akagira ubutwari, ni ukumenya icyafashije abandi bavandimwe na bashiki bacu kwemera ko ubuzima bwabayeho biturutse ku irema. c
16. Ababyeyi bafasha bate umwana wabo gusobanurira abandi impamvu yizera ko hariho Umuremyi? (1 Petero 3:15) (Reba n’ifoto.)
16 Jya utoza umwana wawe gusobanurira abandi impamvu yizera ko hariho Umuremyi. (Soma muri 1 Petero 3:15.) Ushobora kurebera hamwe na we ingingo zo ku rubuga rwacu rwa jw.org zifite umutwe uvuga ngo: “Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?” Umwana wawe ashobora guhitamo ibisobanuro byamufasha kwereka abandi impamvu yizera ko hariho Umuremyi. Ibyo bisobanuro ahisemo mushobora kubiganiraho. Ujye umwibutsa ko atari ngombwa kujya impaka n’abo bigana. Ujye umutera inkunga yo kubivuga mu buryo bworoshye kandi bwumvikana, niba abona abo bigana bifuza koko kuganira na we. Urugero, umunyeshuri bigana ashobora kumubwira ati: “Njye nemera ibyo nabonye kandi iyo Mana umbwira sindayibona.” Umukristo ukiri muto ashobora kumusubiza ati: “Tekereza uri kugenda mu ishyamba, ahantu kure cyane, maze ukabona iriba ryiza ryubakishijwe amabuye. Ese watekereza iki? Birashoboka ko hari umuntu wubatse iryo riba. Ibyo ni na ko bimeze ku mubumbe wacu ndetse n’ibindi bintu bifite ubuzima, hari uwabiremye.”
17. Ababyeyi bafasha bate abana babo gushaka uburyo bwo kugeza ku bandi inyigisho zo muri Bibiliya? Tanga urugero.
17 Jya ufasha umwana wawe gushaka uko yabwira abandi inyigisho zo muri Bibiliya (Rom. 10:10). Kugeza ku bandi inyigisho zo muri Bibiliya bishobora kugereranywa no kwiga gucuranga igikoresho cy’umuziki. Iyo umuntu agitangira, ahera ku majwi yoroshye, ariko uko igihe kigenda gishira, gucuranga birushaho kumworohera. Umukristo ukiri muto na we ashobora gutangira akoresha uburyo bworoshye mu gihe ageza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya. Urugero ashobora kubaza umunyeshuri bigana ati: “Ese wari uzi ko ibintu abahanga mu bya siyansi bakora baba bigana ibyaremwe? Reka nkwereke videwo ishishikaje ibisobanura.” Nyuma yo kumwereka imwe muri videwo zacu zivuga ngo: “Ese byararemwe?” Ashobora kumubaza ati: “Niba umuhanga mu bya siyansi ashimirwa ibyo yakoze kandi yariganye ibyari bisanzwe biriho, ese ari uwabyiganye n’uwabikoze, tuzashimira nde?” Ubwo buryo bworoshye bushobora gutuma mugenzi we bigana yifuza kumenya byinshi kurushaho.
KOMEZA GUFASHA UMWANA WAWE KURUSHAHO KUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE
18. Ni iki ababyeyi bakora kugira ngo abana babo barusheho kugira ukwizera gukomeye?
18 Iyi si yuzuye abantu batizera Yehova (2 Pet. 3:3). Ubwo rero babyeyi, igihe mwigisha abana banyu Bibiliya, mujye murebera hamwe ingingo zatuma barushaho kubaha Ijambo ry’Imana n’amategeko yayo. Nanone mujye mubafasha gutekereza ku bintu bitangaje tubona ku bintu Yehova yaremye. Ikindi kandi mujye mubafasha gusobanukirwa ubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya bwamaze gusohora. Ikiruta byose ariko, mukwiriye gusengera hamwe na bo kandi mukabasengera. Nimubikora muzizere mudashidikanya ko Yehova azabaha imigisha maze bakagira ukwizera gukomeye.—2 Ngoma 15:7.
INDIRIMBO YA 133 Dukorere Yehova mu busore bwacu
a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba videwo ivuga iby’irema (The Wonders of Creation Reveal God’s Glory).
b Niba umwana wawe yararangije kwiga igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, mushobora kurebera hamwe amasomo amwe n’amwe yo mu gice cya 3 n’icya 4, avuga ibirebana n’amahame yo muri Bibiliya.
c Reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo: “Ibibazo bitanu ukwiriye kwibaza ku nkomoko y’ubuzima.” Nanone wareba videwo zo ku rubuga rwa jw.org zivuga ngo: “Icyo bamwe bavuga ku nkomoko y’ubuzima.”
d IBISOBANURO BY’IFOTO: Umuhamya wa Yehova ukiri muto, arimo kwereka umunyeshuri bigana imwe muri videwo zacu, zifite umutwe uvuga ngo: “Ese byararemwe?”