Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 48

INDIRIMBO YA 97 Dutungwa n’Ijambo ry’Imana

Ni irihe somo twavana ku gitangaza Yesu yakoze cyo gutubura imigati?

Ni irihe somo twavana ku gitangaza Yesu yakoze cyo gutubura imigati?

“Ni njye mugati utanga ubuzima. Umuntu uza aho ndi ntazasonza.”​—YOH. 6:35.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Tugiye kureba inkuru ivugwa muri Yohana igice cya 6, ivuga ukuntu Yesu yatubuye imigati n’amafi akagaburira abantu benshi n’amasomo twabivanamo.

1. Umugati wari ufite akahe gaciro mu bihe bya Bibiliya?

 UMUGATI ni wo wari ibyokurya by’ibanze by’abantu bavugwa muri Bibiliya (Intang. 14:18; Luka 4:4). Umugati wari ingenzi cyane ku buryo hari n’igihe Bibiliya ikoresha ijambo “umugati,” ishaka kuvuga ibyokurya muri rusange (Mat. 6:11; Ibyak. 20:7). Nanone Yesu yakoresheje umugati mu bitangaza bibiri bizwi cyane yakoze (Mat. 16:9, 10). Kimwe muri ibyo bitangaza tukibona muri Yohana igice cya 6. Mu gihe turi bube twiga iyo nkuru, turi burebe amasomo twavanamo muri iki gihe.

2. Byagenze bite ngo abantu babarirwa mu bihumbi bakenere ibyokurya?

2 Igihe intumwa za Yesu zari zimaze kubwiriza, zumvise zinaniwe. Yesu n’intumwa ze buriye ubwato bambuka Inyanja ya Galilaya kugira ngo baruhuke (Mar. 6:7, 30-32; Luka 9:10). Bageze ahantu hatari abantu mu gace ka Betsayida. Hashize akanya gato haje abantu babarirwa mu bihumbi, baje kureba Yesu. Yesu ntiyabirengagije, ahubwo yabitayeho abigisha iby’Ubwami bw’Imana, akiza n’abarwayi. Kubera ko bwari butangiye kwira, izo ntumwa za Yesu zatangiye kwibaza uko abo bantu bari bubone ibyokurya. Birashoboka ko bamwe muri bo bari bitwaje ibyokurya bike, ariko abenshi muri bo, nta byo bari bafite, bagombaga kujya mu mijyi yari hafi aho kubigura (Mat. 14:15; Yoh. 6:4, 5). None se ni iki Yesu yari gukora?

YESU YAKOZE IGITANGAZA CYO GUTUBURA IMIGATI

3. Ni iki Yesu yasabye abigishwa be gukorera abantu benshi bari baje kumva inyigisho ze? (Reba n’ifoto yo ku .)

3 Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Si ngombwa ko bagenda. Ahubwo abe ari mwe mubaha ibyokurya” (Mat. 14:16). Icyo cyari ikibazo kitoroshye kuko hari abagabo bagera ku 5.000. Ubwo rero, ubariyemo abagore n’abana, bageraga ku bantu 15.000 bari bakeneye ibyokurya (Mat. 14:21). Andereya yaravuze ati: “Hano hari akana k’agahungu gafite imigati itanu y’ingano n’udufi tubiri. Ariko se ibyo byamarira iki abantu bangana batya” (Yoh. 6:9)? Ubusanzwe imigati ikozwe mu ngano za sayiri, ni yo abantu baryaga buri gihe kandi ayo mafi uwo mwana w’umuhungu yari afite ashobora kuba yari asize umunyu kandi yarumishijwe. Ariko ibyo uwo mwana yari afite, ntibyari guhaza abo bantu bangana batyo.

Yesu yitaga ku buryo abantu babaga bakeneye, kandi akabigisha ibyerekeye Ubwami bw’Imana (Reba paragarafu ya 3)


4. Inkuru ivugwa muri Yohana 6:11-13 yatwigisha iki? (Reba n’amafoto.)

4 Yesu yashakaga kugirira neza abo bantu. Ni yo mpamvu yabasabye kwicara mu matsinda. (Mar. 6:39, 40; soma muri Yohana 6:11-13.) Iyo nkuru ikomeza ivuga ko Yesu yabanje gushimira Papa we kuko hari habonetse imigati n’amafi. Byari bikwiriye ko ashimira Imana, kubera ko ari yo itanga ibyokurya. Ubwo rero ni iby’ingenzi ko twigana Yesu, tugasenga mbere yo kurya, twaba turi twenyine cyangwa turi kumwe n’abandi. Hanyuma Yesu yahise asaba abigishwa be gutanga ibyokurya kandi abo bantu barariye bose barahaga. Ibyokurya byari bihagije ku buryo byasigaye kandi Yesu yasabye ko batajugunya ibyasigaye. Ubwo rero birashoboka ko yasabye ko babibika kugira ngo bazongere babirye. Yesu yadusigiye urugero rwiza rwo kudasesagura. Niba uri umubyeyi, ushobora kongera gusuzuma iyi nkuru uri kumwe n’abana bawe, mukaganira ku masomo mwavanamo, urugero nko gusenga mbere yo kurya, kwakira abandi no kugira ubuntu.

Ibaze uti: “Ese nigana Yesu ngasenga mbere yo kurya?” (Reba paragarafu ya 4)


5. Ni iki abantu bashatse gukora babonye igitangaza Yesu yakoze, kandi se we yabyitwayemo ate?

5 Abantu batangazwaga n’uburyo Yesu yigishaga n’ibitangaza yakoraga. Kubera ko bari bazi amagambo ya Mose avuga ko Imana yari kuzabaha umuhanuzi udasanzwe, bashobora kuba baribazaga bati: “Ese ntiyaba ari Yesu” (Guteg. 18:15-18)? Batekerezaga ko abaye ari Yesu, yaba ari umutegetsi udasanzwe, ushobora kugaburira abantu bose bo muri Isirayeli. Ni yo mpamvu abo bantu bashatse gufata Yesu ngo “bamugire umwami” (Yoh. 6:14, 15). Iyo Yesu aza kwemera kuba umwami, yari kuba yivanze muri politike y’Abayahudi bayoborwaga n’Abaroma. Ese yarabikoze? Oya rwose. Bibiliya itubwira ko Yesu yahavuye ‘agasubira ku musozi ari wenyine.’ Ubwo rero nubwo abantu bashakaga kumugira umwami, yanze kwivanga muri politike. Ibyo bitwigisha iki?

6. Twagaragaza dute ko twigana Yesu? (Reba n’ifoto.)

6 Birumvikana ko twe abandi batazadusaba gutubura imigati, gukiza indwara mu buryo bw’igitangaza, kutugira umwami cyangwa kutugira umutegetsi. Ariko bashobora kudusaba kwivanga muri politike, dutora umuntu cyangwa dushyigikira uwo batekereza ko yatuma ibintu birushaho kugenda neza. Icyakora, urugero Yesu yaduhaye rurumvikana. Yanze kwivanga mu bibazo bya politike, kandi nyuma yaho yaravuze ati: “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yoh. 17:14; 18:36). Muri iki gihe, Abakristo bagerageza kugira imitekerereze nk’iya Yesu kandi bakigana urugero rwe. Dushyigikira ubwo Bwami, tukabumenyesha abandi kandi tugasenga tubusaba (Mat. 6:10). Reka tugaruke kuri ya nkuru ivuga ukuntu Yesu yatubuye imigati, turebe n‘andi masomo twavanamo.

Yesu yadusigiye urugero rwiza, ntiyivanga muri politike y’Abayahudi ndetse n’Abaroma (Reba paragarafu ya 6)


‘NTA SOMO BAVANYE KU GITANGAZA YAKOZE CYO GUTUBURA IMIGATI’

7. Ni iki Yesu yakoze kandi se intumwa ze zitwaye zite? (Yohana 6:16-20)

7 Yesu amaze kugaburira ba bantu, we n’abigishwa be bavuye muri ako gace, basubira i Kaperinawumu mu bwato, ariko we arabasiga ajya ku musozi, kugira ngo ba bantu bashakaga kumugira umwami batamubona. (Soma muri Yohana 6:16-20.) Igihe intumwa ze zari mu bwato, haje umuyaga mwinshi maze imiraba ikajya yikubita ku bwato. Hanyuma Yesu yaje abasanga agendera hejuru y’amazi. Yahise asaba intumwa Petero, ngo na we aze agendere hejuru y’amazi (Mat. 14:22-31). Igihe Yesu yageraga mu bwato, wa muyaga wahise urekera aho guhuha. Abigishwa baratangaye, maze baravuga bati: “Uri Umwana w’Imana koko” a (Mat. 14:33)! Biratangaje cyane, kuba baramenye ko Yesu ari Umwana w’Imana, amaze kugendera hejuru y’amazi, aho kuba mbere yaho igihe yatuburaga imigati. Mariko yongeye ibindi bisobanuro kuri iyo nkuru agira ati: ‘Intumwa zaratangaye cyane kuko nta somo zari zavanye kuri cya gitangaza yakoze igihe yatuburaga imigati itanu. Kugeza icyo gihe bari batarasobanukirwa’ (Mar. 6:50-52). Uko bigaragara, izo ntumwa zari zitaramenya ko Yehova yahaye Yesu ubushobozi bwo gukora ibitangaza birenze ubwo gutubura imigati. Nyuma yaho gato, Yesu yongeye kuvuga kuri cya gitangaza cyo gutubura imigati, kandi hari irindi somo twavana mu byo yavuze.

8-9. Kuki abantu bagiye gushaka Yesu? (Yohana 6:26, 27)

8 Biragaragara ko ba bantu Yesu yari yagaburiye, ahanini bifuzaga cyane ibyokurya no kubona ibyo bakeneye. Ibyo tubyemezwa n’iki? Umunsi wakurikiyeho ba bantu bagiye kureba Yesu n’intumwa ze basanga bagiye. Hari amato yari avuye i Tiberiya, nuko bayajyamo bajya i Kaperinawumu gushaka Yesu (Yoh. 6:22-24). Ese icyatumye bajyayo ni ukugira ngo bumve izindi nyigisho za Yesu zivuga ku Bwami bw’Imana? Oya rwose. Icyo bishakiraga, ni uko Yesu yakongera kubaha imigati. Ni iki kibigaragaza?

9 Reka turebe uko byagenze igihe abantu basangaga Yesu hafi y’i Kaperinawumu. Yababwiye adaca ku ruhande ko icyari kibazanye ari ukwishakira ibyokurya. Yari azi ko bari baje kumureba bitewe na ya ‘migati bariye bagahaga,’ ni ukuvuga “ibyokurya byangirika.” Ni yo mpamvu yabasabye gukorera “ibyokurya bitangirika bitanga ubuzima bw’iteka.” (Soma muri Yohana 6:26, 27.) Yesu yavuze ko Papa we wo mu ijuru ari we utanga ibyokurya nk’ibyo. Igihe abo bantu bumvaga ko hari ibyokurya bitanga ubuzima bw’iteka, bashobora kuba baratangaye cyane. None se ibyo byokurya ni ibihe, kandi se abari bateze amatwi Yesu bari kubibona bate?

10. Ni iki abantu bagombaga gukora kugira ngo babone ubuzima bw’iteka?

10 Uko bigaragara, abo Bayahudi bifuzaga kumenya icyo bakora kugira ngo babone ibyokurya nk’ibyo. Bashobora kuba baratekereje ko basabwaga gukora ibintu byavugwaga mu Mategeko ya Mose. Icyakora Yesu yarababwiye ati: “Icyo Imana ishaka ni iki: Ni uko mwizera uwo yatumye” (Yoh. 6:28, 29). Bagombaga kwizera uwo Imana yatumye kugira ngo babone “ubuzima bw’iteka.” Ibyo kandi Yesu yari yarigeze kubibabwira mbere yaho (Yoh. 3:16-18, 36). Na nyuma yaho, Yesu yongeye gusubiramo icyo bagombaga gukora kugira ngo babone ubuzima bw’iteka.—Yoh. 17:3.

11. Abayahudi bagaragaje bate ko bari bagihangayikishijwe n’ibyokurya gusa? (Zaburi 78:24, 25)

11 Abo Bayahudi ntibemeye ibyo Yesu yabigishije bivuga ko bagombaga kumwizera. Baramubajije bati: “None se ni ikihe gitangaza uri bukore kugira ngo tukibone tukwizere” (Yoh. 6:30)? Bavuze ko mu gihe cya Mose, ba sekuruza babonye manu, umuntu yagereranya n’umugati. (Neh. 9:15; soma muri Zaburi ya 78:24, 25.) Uko bigaragara, icyari kibahangayikishije cyane ni ibyokurya bisanzwe. Na nyuma yaho, igihe Yesu yavugaga iby’“umugati w’ukuri uvuye mu ijuru” utandukanye na manu, kuko wo washoboraga gutuma babona ubuzima bw’iteka, ntibamubajije icyo bisobanura (Yoh. 6:32). Bari bahangayikishijwe n’ibyokurya ku buryo birengagizaga inyigisho z’ukuri, Yesu yageragezaga kubigisha. Iyi nkuru itwigishije iki?

ICYO DUKWIRIYE GUHA AGACIRO

12. Yesu yagaragaje ko ikintu dukwiriye guha agaciro kurusha ibindi ari ikihe?

12 Hari isomo ry’ingenzi tuvana mu nkuru ivugwa muri Yohana igice cya 6. Kumvira Imana no kugirana ubucuti na yo, ni byo bintu dukwiriye guha agaciro kurusha ibindi. Ibyo ni byo Yesu yavuze igihe Satani yamushukaga (Mat. 4:3, 4). Nanone mu Kibwiriza cyo ku Musozi, yavuze ko dukwiriye kugaragaza ko dukeneye Imana (Mat. 5:3). Ubwo rero dushobora kwibaza tuti: “Ese uko mbayeho bigaragaza ko mpa agaciro ubucuti mfitanye na Yehova, kuruta ibyo nifuza mu buzima?”

13. (a) Kuki atari bibi kwishimira ibyokurya? (b) Ni uwuhe muburo tugomba kwitondera? (1 Abakorinto 10:6, 7, 11)

13 Gusenga dusaba ibyo dukeneye no kubyishimira si bibi (Luka 11:3). Gukorana umwete bituma ‘turya kandi tukanywa,’ tukagira ibyishimo kandi ibyo “bitangwa n’Imana y’ukuri” (Umubw. 2:24; 8:15; Yak. 1:17). Nubwo bimeze bityo, tuba tugomba kwirinda ko gushaka ubutunzi ari byo biza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Ibyo ni byo intumwa Pawulo yatsindagirije, igihe yandikiraga Abakristo babayeho mbere gato y’uko Yerusalemu n’urusengero rwayo birimbuka. Yagarutse ku bintu byabayeho muri Isirayeli ya kera, igihe bari bari mu butayu, harimo n’ibyabereye hafi y’Umusozi wa Sinayi. Yaburiye Abakristo agira ati: “Ntitugomba kwifuza ibintu bibi nk’uko [Abisirayeli] babyifuje.” (Soma mu 1 Abakorinto 10:6, 7, 11.) Yehova yari yahaye Abisirayeli ibyokurya mu buryo bw’igitangaza. Ariko umururumba wabo watumye bibabera “bibi” (Kub. 11:4-6, 31-34). Nanone igihe Abisirayeli basengaga ikimasa gikozwe muri zahabu, barariye, baranywa kandi barinezeza (Kuva 32:4-6). Pawulo yifashishije izo ngero kugira ngo aburire Abakristo babayeho mbere y’uko Yerusalemu n’urusengero rwayo birimburwa mu mwaka wa 70. Ubwo rero kubera ko natwe turiho mu gihe isi iri hafi kurimbuka, twagombye guha agaciro iyo nama Pawulo yatanze.

14. Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibyokurya bizaba biri mu isi nshya?

14 Igihe Yesu yavugaga “ibyokurya by’uyu munsi” yerekezaga ku gihe ibyo Imana ishaka bizakorwa “mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Mat. 6:9-11). Ese utekereza ko icyo gihe isi izaba imeze ite? Bibiliya ivuga ko mu byo Imana ishaka ko biba ku isi, harimo n’ibyokurya byiza. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 25:6-8, igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, hazaba hari ibyokurya byinshi kandi byiza. Nanone muri Zaburi ya 72:16 haravuga ngo: “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi. Bizaba byinshi cyane hejuru mu misozi.” Ese utegerezanyije amatsiko igihe uzakoresha ibyo binyampeke, utegura umugati ukunda cyangwa utegura ibindi byokurya utigeze uryaho na rimwe? Nanone kandi, uzashimishwa no kurya imbuto zeze ku mizabibu wateye (Yes. 65:21, 22). Iyo migisha izagera no ku bandi bantu benshi.

15. Ni iki abantu bazazuka bazigishwa? (Yohana 6:35)

15 Soma muri Yohana 6:35. Ngaho ongera utekereze kuri ba bantu Yesu yagaburiye imigati n’amafi? Mu gihe cy’umuzuko, ushobora kuzabona bamwe muri bo. Nubwo bapfuye batarizera Yesu, bashobora kuzazuka (Yoh. 5:28, 29). Nibazuka, bazasobanukirwa amagambo ya Yesu agira ati: “Ni njye mugati utanga ubuzima. Umuntu uza aho ndi ntazasonza.” Bagomba kwizera igitambo cya Yesu, kandi bakizera ko ari we wabapfiriye. Icyo gihe hazabaho gahunda yo kwigisha abazutse n’abana bazavukira mu isi nshya ibyerekeye Imana. Mu by’ukuri gufasha abandi kuba incuti za Yehova, bizaba bishimishije kuruta ibyokurya biryoshye tuzabona mu isi nshya.

16. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

16 Tumaze gusuzuma bimwe mu bintu bivugwa muri Yohana igice cya 6. Ariko hari ibindi bintu byinshi Yesu yigishije abantu ku birebana n’ubuzima bw’iteka. Ibyo bintu byari bifitiye akamaro Abayahudi, ariko natwe bidufitiye akamaro muri iki gihe. Mu gice gikurikira, tuzakomeza gusuzuma ibindi bintu bivugwa muri Yohana igice cya 6.

INDIRIMBO YA 20 Watanze Umwana wawe ukunda

a Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri iyi nkuru, wareba igitabo Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima ku ipaji ya 131, n’igitabo Twigane ukwizera kwabo ku ipaji ya 185.