Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 51

INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera

Yehova yibuka amarira yawe

Yehova yibuka amarira yawe

“Ushyire amarira yanjye mu gafuka kawe k’uruhu. Imibabaro yanjye yose wayanditse mu gitabo cyawe.”​—ZAB. 56:8.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kigaragaza ko Yehova azi neza uko twiyumva kandi kikatwereka ko azadufasha, tukumva tumerewe neza.

1-2. Ni ibihe bintu bishobora gutuma turira?

 HARI ibintu duhura na byo bikadutera agahinda cyangwa bigatuma turira. Hari n’igihe tugera mu bihe bishimishije, tukarira amarira y’ibyishimo. Urugero, hashobora kuba hari ikintu kidasanzwe cyakubayeho, wenda nko kubyara umwana, maze ukarira kubera ibyishimo. Ushobora no kuba wararize bitewe no kwibuka ikintu gishimishije cyakubayeho cyangwa igihe wahuraga n’incuti yawe mwari mumaze igihe mudaherukana.

2 Ariko akenshi dukunze kurira, bitewe n’uko tubabaye cyangwa dufite agahinda. Urugero, hari igihe turira, iyo umuntu twari twizeye adutengushye. Nanone hari igihe turira, iyo turwaye indwara itubabaza cyane cyangwa igihe twapfushije umuntu wacu. Iyo bimeze bityo dushobora kumva tumeze nk’umuhanuzi Yeremiya warize, igihe yabonaga Abanyababuloni barimbura Yerusalemu. Yaravuze ati: “Amarira yo ku maso yanjye atemba nk’imigezi . . . Amaso yanjye ntareka kurira. Ntatuza.”—Amag. 3:48, 49.

3. Yehova yumva ameze ate, iyo abonye abagaragu be bababara? (Yesaya 63:9)

3 Yehova azi neza inshuro twarize, bitewe n’ibintu bibabaje byatubayeho. Bibiliya itwizeza ko azi ibintu byose bibabaza abagaragu be kandi iyo bamutakambiye bamusaba ko abatabara arabafasha (Zab. 34:15). Ariko Yehova akora ibirenze ibyo. Kimwe n’umubyeyi ukunda abana be, iyo abonye barira na we biramubabaza cyane kandi aba yiteguye kubafasha.—Soma muri Yesaya 63:9.

4. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya tugiye gusuzuma, kandi se ni iki zitwigisha kuri Yehova?

4 Bibiliya igaragaza ukuntu Yehova yumvise ameze igihe yabonaga abagaragu be barira n’ukuntu yabafashije. Ibyo tubibona iyo dusomye inkuru ivuga kuri Hana, Dawidi n’Umwami Hezekiya. Ni iki cyatumaga barira? Yehova yabafashije ate? Ni gute ibyababayeho biduhumuriza mu gihe dufite agahinda, mu gihe hari uwadutengushye cyangwa mu gihe twumva twacitse intege?

AMARIRA TURIRA BITEWE N’AGAHINDA

5. Ibibazo Hana yari afite byatumaga yumva ameze ate?

5 Hari ibibazo byinshi Hana yahuye na byo bikamutera agahinda maze akarira. Umugabo we yari afite undi mugore. Uwo mugore yitwaga Penina kandi yangaga Hana. Nanone Hana nta bana yagiraga, ariko Penina we yari abafite. Penina yahoraga amuseka kubera ko atabyaye (1 Sam. 1:1, 2). Ubwo se iyo uza kuba uri Hana wari kumva umeze ute? Hari igihe Hana yumvaga ababaye ku buryo yariraga cyane, “akananirwa kurya” kandi akagira “agahinda kenshi” mu mutima.—1 Sam. 1:6, 7, 10.

6. Hana yakoze iki kugira ngo yumve atuje?

6 Ni iki Hana yakoze kugira ngo ashobore kwihangana? Yagiye ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, aho basengeraga Yehova. Birashoboka ko yageze hafi y’irembo ry’urugo rw’iryo hema, ‘agatangira gusenga Yehova arira cyane.’ Yabwiye Yehova ati: ‘Ita ku kababaro kanjye, unyibuke njyewe umugaragu wawe’ (1 Sam. 1:10b, 11). Icyo gihe Hana yasenze Yehova amubwira uko yiyumvaga n’ibyari bimuhangayikishije byose. Igihe Yehova yabonaga Hana arira, na we yumvise ababaye. Yaramukundaga cyane kandi yifuzaga kumufasha.

7. Hana yumvise ameze ate amaze kubwira Yehova uko yiyumva?

7 Igihe Hana yari amaze kubwira Yehova uko yiyumva, Umutambyi Mukuru Eli yamwijeje ko Yehova ari busubize isengesho rye. None se yumvise ameze ate? Bibiliya ikomeza igira iti: “Uwo mugore ava aho aragenda, ararya, ntiyongera kugaragaza ko ababaye” (1 Sam. 1:17, 18). Nubwo ikibazo Hana yari afite kitari kivuyeho, yumvise aruhutse kuko ibyari bimuremereye byose yari abyikoreje Yehova. Yehova yumvise agahinda ke, yumva isengesho rye kandi nyuma yaho atuma abyara abana.—1 Sam. 1:19, 20; 2:21.

8-9. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 10:24, 25, kuki dukwiriye gukora ibishoboka byose ngo tujye mu materaniro? (Reba n’ifoto.)

8 Icyo bitwigisha. Ese hari ikibazo wahuye na cyo kigatuma urira kubera agahinda? Ushobora kuba wararize, wenda bitewe no gupfusha mwene wanyu cyangwa incuti. Iyo ibintu nk’ibyo bibaye dushobora kumva twifuza kuba twenyine, kandi ibyo ni ibisanzwe. Ariko wibuke ko Hana yahumurijwe no kuba yaragiye ku ihema ryo guhuriramo n’Imana. Ubwo rero nawe nujya mu materaniro, Yehova azaguhumuriza kandi agutere inkunga, nubwo waba wumva unaniwe cyangwa ubabaye. (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) Iyo dukurikiye ubutumwa bwo muri Bibiliya turi mu materaniro, Yehova adufasha kwikuramo ibitekerezo bibi tukabisimbuza ibyiza. Ibyo bishobora gutuma twumva tumerewe neza nubwo ibibazo twari dufite bitahita bikemuka.

9 Iyo turi mu materaniro abavandimwe na bashiki bacu baraduhumuriza, kandi bakatwereka ko badukunda cyane. Iyo turi kumwe na bo, twumva tumerewe neza (1 Tes. 5:11, 14). Reka turebe urugero rw’umuvandimwe w’umupayiniya wa bwite wapfushije umugore. Yaravuze ati: “N’ubu ndacyarira. Hari igihe nicara njyenyine, ubundi nkarira koko! Icyakora iyo ndi mu materaniro, abavandimwe na bashiki bacu bantera inkunga. Bambwira amagambo meza, atuma numva ntuje. Nubwo mba naje mu materaniro numva mbabaye kandi mpangayitse, iyo ngezeyo numva merewe neza.” Iyo turi mu materaniro, Yehova akoresha abavandimwe na bashiki bacu bakaduhumuriza.

Abakristo bagenzi bacu bashobora kuduhumuriza (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)


10. Twakwigana dute Hana mu gihe twumva dufite agahinda?

10 Ikindi kintu cyahumurije Hana, ni ukubwira Yehova ibyari bimuhangayikishije byose mu isengesho. Ubwo rero nawe ushobora ‘kwikoreza Yehova imihangayiko yawe yose,’ wiringiye ko azakumva (1 Pet. 5:7). Hari mushiki wacu wari ufite umugabo, ariko aza kwicwa n’abajura. Yaravuze ati: “Narababaye cyane ku buryo numvaga ntazigera nongera kwishima na rimwe. Ubwo rero ikintu nakoze cyashoboraga kumpumuriza, ni ugusenga Yehova, Papa wacu wo mu ijuru. Hari igihe numvaga nta magambo akwiriye yo kumubwira mfite, ariko nabaga nizeye ko azi uko merewe. Iyo numvaga mbabaye cyane, namusabaga ko amfasha gutuza. Nyuma yaho numvaga ntuje, maze ngakomeza akazi kanjye k’uwo munsi.” Iyo utakiye Yehova ukamubwira ibikubabaza, yishyira mu mwanya wawe kandi akiyumvisha uko umerewe. Nubwo ibiguhangayikishije bitahita bivaho, Yehova ashobora kuguhumuriza kandi akagufasha kumva utuje. Abona ibyo ukora byose kugira ngo ukomeze kumubera indahemuka. (Zab. 94:19; Fili. 4:6, 7) Izere rwose ko azaguha imigisha.—Heb. 11:6.

AGAHINDA DUTERWA N’UWADUHEMUKIYE

11. Ibibazo Dawidi yahuye na byo byatumaga yumva ameze ate?

11 Mu buzima bwa Dawidi yagiye ahura n’ibibazo byinshi byatumye ababara kandi akarira. Hari abantu benshi bamwangaga, ndetse n’abagize umuryango we n’incuti ze bigeze kumuhemukira (1 Sam. 19:10, 11; 2 Sam. 15:10-14, 30). Hari igihe yanditse ati: “Nanijwe no gutaka. Ndara ndira ijoro ryose, ngatosa uburiri bwanjye. Uburiri bwanjye mbwuzuza amarira.” None se Dawidi yarizwaga n’iki? Yaravuze ati: ‘Byaterwaga n’abandwanya bose’ (Zab. 6:6, 7). Iyo abantu bamufataga nabi byamuteraga agahinda, bigatuma arira.

12. Nk’uko bigaragara muri Zaburi ya 56:8, ni iki Dawidi yemeraga adashidikanya?

12 Nubwo Dawidi yahuye n’ibibazo byinshi, yemeraga adashidikanya ko Yehova amukunda. Yaranditse ati: “Yehova azumva kurira kwanjye” (Zab. 6:8). Dawidi yigeze kwandika amagambo ashishikaje aboneka muri Zaburi ya 56:8. (Hasome.) Ayo magambo agaragaza neza ukuntu Yehova adukunda n’ukuntu atwitaho iyo tubabaye. Dawidi yumvaga ari nk’aho Yehova akusanyiriza amarira ye mu icupa cyangwa akayandika mu gitabo. Dawidi yari azi neza ko Yehova abona ibibazo ahanganye na byo, kandi ko yibuka agahinda bimutera. Yari azi ko Papa we wo mu ijuru azi ibibazo byose yahuye na byo kandi akazirikana ingaruka byamugizeho.

13. Ni iki gishobora kuduhumuriza n’ubwo abantu twari twizeye baduhemukira? (Reba n’ifoto.)

13 Icyo bitwigisha. Ese ufite agahinda watewe n’umuntu wari wizeye ariko akaza kuguhemukira? Ese ubabajwe n’uko uwo mwateganyaga kubana yakwanze cyangwa uwo mwashakanye akaba yaragutaye? Nanone ushobora kuba ubabajwe n’uko umuntu wakundaga yaretse gukorera Yehova. Umuvandimwe wari ufite umugore, ariko akamuca inyuma kandi akamuta, yaravuze ati: “Numvaga ibyo bintu bidashobora kubaho. Numvise mbabaye cyane, nta cyo maze kandi birandakaza.” Ubwo rero niba hari umuntu waguhemukiye, kumenya ko Yehova atazigera agutererana bishobora kuguhumuriza. Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Naje kubona ko hari igihe umuntu adashobora gukomeza kukubera indahemuka, ariko Yehova we ntiyigera agutererana. Akomeza kutuba hafi uko ibibazo twahura na byo byaba bimeze kose. Ntazigera atererana abamubera indahemuka” (Zab. 37:28). Nanone jya uzirikana ko Yehova agukunda kuruta undi muntu uwo ari we wese. Iyo hari umuntu wizeraga ariko akaguhemukira, urababara cyane. Ariko Yehova we ntaba yarahinduye uko yakubonaga. Uba ugifite agaciro mu maso ye (Rom. 8:38, 39). Dore icyo ukwiriye kuzirikana: Uko abantu baba baragufashe kose, Papa wawe wo mu ijuru Yehova azakomeza kugukunda.

Igitabo cya Zaburi kitwizeza ko Yehova aba hafi y’abantu bababaye (Reba paragarafu ya 13)


14. Muri Zaburi ya 34:18 hatwizeza iki?

14 Mu gihe hari umuntu waduhemukiye, amagambo Dawidi yavuze ashobora kuduhumuriza. Ayo magambo aboneka muri Zaburi ya 34:18. (Hasome.) Hari igitabo kivuga ko amagambo avuga ngo “agahinda kenshi” yakoreshejwe muri uwo murongo, ashobora kwerekeza ku bantu bumva nta kintu cyiza gishobora kubabaho. None se, ni iki Yehova akora kugira ngo afashe abantu biyumva batyo? Yehova ‘atuba hafi.’ Ni nk’umubyeyi uterura umwana we uri kurira kandi akamuhumuriza. Iyo dufite agahinda gatewe n’uko hari umuntu waduhemukiye cyangwa akaduta, Yehova yiyumvisha akababaro dufite kandi agahita adufasha. Aba yiteguye kuduhumuriza mu gihe tubabaye no mu gihe twumva nta cyo tumaze. Hari ibintu byinshi yadusezeranyije, bidufasha kwihanganira ingorane duhura na zo muri iki gihe.—Yes. 65:17.

AMARIRA TURIRA IYO TWIHEBYE

15. Ni iki cyatumye Hezekiya arira cyane?

15 Igihe Hezekiya umwami w’u Buyuda yari afite imyaka 39, yamenye ko yari arwaye indwara yari kuzamwica. Umuhanuzi Yesaya yamugejejeho ubutumwa buturutse kuri Yehova, buvuga ko iyo ndwara yari kumwica (2 Abami 20:1). Hezekiya yumvaga ko iyo ndwara izamwica byanze bikunze. Amaze kumva iyo nkuru ibabaje, yararize cyane, maze asenga Yehova amwinginga.—2 Abami 20:2, 3.

16. Ni iki Yehova yakoreye Umwami Hezekiya?

16 Yehova yumvise isengesho rya Hezekiya kandi abona amarira ye. Yamugiriye impuhwe maze aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza.” Yehova yakoresheje umuhanuzi Yesaya, asezeranya Hezekiya ko azamwongerera imyaka yo kubaho, kandi avuga ko azakiza Yerusalemu Abashuri.—2 Abami 20:4-6.

17. Yehova adufasha ate kwihangana mu gihe turwaye indwara ikomeye? (Zaburi 41:3) (Reba n’ifoto.)

17 Icyo bitwigisha. None se wakora iki niba urwaye indwara, ariko ukaba ubona itazakira? Jya ubwira Yehova uko wiyumva mu isengesho, nubwo byaba ngombwa ko urira. Bibiliya itwizeza ko ari ‘Papa wo mu ijuru urangwa n’imbabazi nyinshi, uduhumuriza’ mu bibazo byacu byose (2 Kor. 1:3, 4). Muri iki gihe ntidushobora kwitega ko Yehova adukuriraho ibibazo byacu byose, ariko dushobora kwizera ko azadufasha tukabyihanganira. (Soma muri Zaburi ya 41:3.) Yehova akoresha umwuka we wera, maze akaduha imbaraga, ubwenge n’amahoro yo mu mutima, bikadufasha kwihangana (Imig. 18:14; Fili. 4:13). Nanone ibyiringiro yaduhaye by’uko nta muntu uzongera kurwara, na byo biradukomeza.—Yes. 33:24.

Yehova asubiza amasengesho yacu akaduha imbaraga, ubwenge n’amahoro yo mu mutima (Reba paragarafu ya 17)


18. Ni ayahe magambo yo muri Bibiliya aguhumuriza mu gihe uhanganye n’ibibazo birenze ubushobozi bwawe? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Amagambo yaduhumuriza mu gihe dufite ibibazo bituma turira.”)

18 Amagambo Yehova yabwiye Hezekiya yaramuhumurije cyane. Natwe Bibiliya ishobora kuduhumuriza. Yehova yandikishije muri Bibiliya amagambo ashobora gutuma dutuza mu gihe dufite ibibazo (Rom. 15:4). Igihe mushiki wacu wo muri Afurika y’iburengerazuba bamusuzumaga bakamusangana kanseri, yarababaye cyane, ku buryo yahoraga arira. Yaravuze ati: “Nahumurijwe cyane n’amagambo aboneka muri Yesaya 26:3. Nubwo hari igihe duhura n’ibibazo tudashobora kugira icyo dukoraho, uwo murongo utwizeza ko Yehova ashobora kuduha amahoro yo mu mutima, adufasha gutuza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.” Ese hari amagambo yo muri Bibiliya aguhumuriza, mu gihe uhanganye n’ibibazo kandi ukaba udafite uko wabikemura?

19. Ni iki dutegerezanyije amatsiko?

19 Turi ku iherezo ry’iminsi y’imperuka kandi tuzi ko ibintu bituma tubabara tukarira, bizarushaho kwiyongera. Igihe twasuzumaga ibyabaye kuri Hana, Dawidi n’Umwami Hezekiya, twiboneye ko Yehova abibona kandi bikamubabaza. Iyo dukomeje kumubera indahemuka nubwo tuba tubabaye kandi turira, akomeza kudukunda, kandi akibuka amarira twarize. Ubwo rero mu gihe duhanganye n’ibibazo bituremereye, tujye tumusenga tumubwire uko twiyumva. Ntitukigere twitarura abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero. Ikindi kandi, nidukomeza gusoma Bibiliya, tuzabonamo amagambo Yehova atubwira yo kuduhumuriza. Tujye twizera tudashidikanya ko nidukomeza kumubera indahemuka, azaduha imigisha. Muri iyo migisha dutegereje harimo kuduhanagura amarira twatewe no kugira agahinda, ayo twarize bitewe no guhemukirwa n’uwo twari twizeye n’amarira twarize bitewe no kwiheba (Ibyah. 21:4). Icyo gihe tuzarira amarira y’ibyishimo gusa.

INDIRIMBO YA 4 “Yehova ni Umwungeri wanjye”