Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya uvugisha ukuri

Jya uvugisha ukuri

“Mubwizanye ukuri.”​—ZEK 8:16.

INDIRIMBO: 56, 124

1, 2. Ni ikihe kintu cyabayeho kikagira ingaruka mbi ku bantu kurusha ibindi byose, kandi se ni nde wagitangije?

HARI ibintu byavumbuwe, bituma abantu barushaho kugira ubuzima bwiza. Muri byo harimo terefoni, amatara, imodoka, firigo n’ibindi. Ariko hari n’ibindi bintu byavumbuwe biteza abantu akaga. Muri byo harimo imbunda, ibisasu, itabi, ibitwaro bya kirimbuzi n’ibindi. Icyakora hari ikindi kintu cyabayeho mbere y’ibyo byose kandi kigira ingaruka mbi cyane ku mibereho y’abantu. Icyo kintu ni ikihe? Ni ikinyoma. Kubeshya ni ukuvuga ikintu uzi neza ko atari ukuri kugira ngo uyobye umuntu. Ni nde wabeshye bwa mbere? Yesu Kristo yavuze ko “Satani” ari “se w’ibinyoma.” (Soma muri Yohana 8:44.) Yatangiye kubeshya ryari?

2 Yabeshye ku nshuro ya mbere mu busitani bwa Edeni, ubu hakaba hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi. Umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, bari babayeho neza muri Paradizo Umuremyi wabo yari yarabashyizemo. Hanyuma Satani yaje kubidobya. Yari azi neza ko Imana yababujije kurya ku ‘giti kimenyesha icyiza n’ikibi,’ baramuka bakiriyeho, bagapfa. Nubwo Satani yari abizi, yavugiye mu nzoka, abwira Eva ati: “Gupfa ko ntimuzapfa.” Icyo ni cyo kinyoma cya mbere. Satani yakomeje agira ati: “Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”—Intang 2:15-17; 3:1-5.

3. Ni iki kigaragaza ko ikinyoma cya Satani cyarimo ubugome bukabije? Cyagize izihe ngaruka?

3 Ikinyoma cya Satani cyarimo ubugome bukabije, kubera ko yari azi neza ko Eva niyemera ibyo amubwira akarya ku mbuto zabuzanyijwe, yari kuzapfa. Adamu na Eva basuzuguye itegeko rya Yehova kandi amaherezo barapfuye (Intang 3:6; 5:5). Byongeye kandi, icyo cyaha cyatumye ‘urupfu rugera ku bantu bose.’ Koko rero, ‘urupfu rutegeka rumeze nk’umwami, ndetse rugategeka n’abatarakoze icyaha gisa n’icya Adamu’ (Rom 5:12, 14). Ni yo mpamvu aho kugira ngo abantu bishimire ubuzima butunganye buzira iherezo nk’uko Imana yari yarabiteganyije, ubu bamara ‘imyaka mirongo irindwi; bagira imbaraga zidasanzwe ikaba imyaka mirongo inani.’ Na bwo kandi, akenshi “iba yuzuyemo ibyago n’imibabaro” (Zab 90:10). Mbega ibintu bibabaje! Ibyo byose byatewe n’ikinyoma cya Satani.

4. (a) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma? (b) Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 15:1, 2, ni nde ushobora kuba inshuti ya Yehova?

4 Yesu yavuze ibya Satani agira ati: “Ntiyashikamye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we.” No muri iki gihe ukuri ntikuri muri Satani kuko akomeje ‘kuyobya isi yose ituwe’ akoresheje ibinyoma bye (Ibyah 12:9). Ntitwifuza ko Satani atuyobya. Bityo rero, nimucyo dusuzume ibi bibazo bitatu: Satani ayobya abantu ate? Kuki abantu bakunda kubeshya? Twakora iki ngo ‘tuvugishe ukuri’ igihe cyose, kugira ngo tutangiza ubucuti dufitanye na Yehova nk’uko byagendekeye Adamu na Eva?—Soma muri Zaburi ya 15:1, 2.

SATANI AYOBYA ABANTU ATE?

5. Satani ayobya abantu ate muri iki gihe?

5 Intumwa Pawulo yari azi ko dushobora kwirinda ko Satani ‘abona icyo adufatiraho, kuko tutayobewe amayeri ye’ (2 Kor 2:11). Tuzi ko isi yose, hakubiyemo amadini y’ikinyoma, ubutegetsi bwa poritiki bwononekaye, n’ubucuruzi burangwa n’umururumba, byose biyoborwa na Satani (1 Yoh 5:19). Ubwo rero ntidutangazwa n’uko Satani n’abadayimoni be bashobora gutuma abantu bakomeye bo muri iyi si “bavuga ibinyoma” (1 Tim 4:1, 2). Urugero, iyo abacuruzi bamwe na bamwe bamamaza, barabeshya kugira ngo bagurishe ibicuruzwa byabo biteje akaga cyangwa barye abantu amafaranga mu mayeri.

6, 7. (a) Kuki abayobozi b’amadini babeshya baba bahemutse cyane? (b) Ni izihe nyigisho z’ibinyoma wumvanye abayobozi b’amadini?

6 Abayobozi b’amadini babeshya ni bo baba bahemutse cyane, kubera ko ibinyoma byabo bituma abantu batagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Iyo umuntu yemeye inyigisho z’ibinyoma kandi agakora ibikorwa Imana yanga, bishobora gutuma abura ubuzima bw’iteka (Hos 4:9). Yesu yari azi ko abayobozi b’amadini bo mu gihe ke bayobyaga abantu. Yababwiye adaciye ku ruhande ati: “Muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, kuko mwambuka inyanja n’ibihugu mujyanywe no guhindura umuntu umwe umuyoboke w’idini ryanyu. Ariko iyo amaze guhindukirira idini ryanyu, mutuma aba ukwiriye guhanirwa muri Gehinomu [cyangwa kurimbuka burundu] incuro ebyiri kubarusha” (Mat 23:15). Yesu yamaganye abo bayobozi b’amadini y’ikinyoma akoresheje amagambo akarishye. Mu by’ukuri, ‘bakomokaga kuri Satani, w’umwicanyi.’—Yoh 8:44.

7 Muri iki gihe, hariho abayobozi b’amadini benshi cyane: hari abitwa abapasiteri, abapadiri n’andi mazina. Kimwe na bagenzi babo bo mu kinyejana cya mbere, “bapfukirana ukuri” ko mu Ijambo ry’Imana kandi ‘bafashe ukuri kw’Imana bakugurana ikinyoma’ (Rom 1:18, 25). Bigisha inyigisho z’ibinyoma, urugero nk’ivuga ko “iyo umuntu akijijwe aba akijijwe burundu,” ivuga ko ubugingo budapfa, iy’umuriro w’iteka n’inyigisho ivuga ko Imana yemera ubutinganyi.

8. Ni ikihe kinyoma abanyaporitiki bagiye gutangaza vuba aha? Twagombye kucyakira dute?

8 Abanyaporitiki barabeshya kugira ngo bayobye abantu. Ikinyoma gikomeye cyane bagiye gutangaza vuba aha, ni ikivuga ko bageze ku ‘mahoro n’umutekano.’ Ariko icyo gihe “ni bwo irimbuka ritunguranye rizabagwa gitumo.” Bityo rero ntitukemere gushukwa, ngo twirengagize ko iyi si iri hafi kurimbuka. Mu by’ukuri, ‘tuzi neza ko umunsi wa Yehova uzaza neza neza nk’uko umujura aza nijoro.’—1 Tes 5:1-4.

IMPAMVU ABANTU BAKUNDA KUBESHYA

9, 10. (a) Kuki abantu babeshya, kandi se bigira izihe ngaruka? (b) Ni iki twagombye kuzirikana?

9 Iyo abantu bakoze ikintu gishya kigakundwa, bakora ibindi byinshi, bigakwirakwira hose. Uko ni na ko byagenze ku kinyoma. Kubeshya birogeye cyane muri iki gihe, kandi abantu bakomeye si bo bonyine babeshya bashaka kuyobya abandi. Hari ingingo isobanura impamvu abantu babeshya igira iti: “Kubeshya byashinze imizi muri kamere y’abantu.” Abantu bakunda kubeshya bashaka kwirwanaho cyangwa kwibonekeza. Nanone babeshya bashaka guhisha amakosa n’ibikorwa bibi baba bakoze cyangwa bashaka kwibonera indamu n’izindi nyungu. Nk’uko iyo ngingo ikomeza ibivuga, hari abantu “babeshya bumva ko ari ibintu bisanzwe, bakabeshya mu bintu bikomeye n’ibyoroheje, bakabeshya abo batazi, abo bakorana, inshuti zabo na bene wabo.”—Why We Lie, yanditswe na Y. Bhattacharjee.

10 Ariko se ibyo binyoma byose bigira izihe ngaruka? Kubeshya bituma abantu batizerana kandi bitanya inshuti. Urugero, tekereza umugore uca inyuma umugabo we ariko agakomeza kumubeshya ko amukunda. Uwo mugabo aramutse abimenye yakumva ameze ate? Nanone tekereza umugabo w’umunyamwaga uhutaza umugore we n’abana be biherereye, ariko baba bari mu bandi akigira umuntu mwiza, mbese ukabona ni umugabo w’intangarugero. Ibyo byaba bibabaje cyane. Icyakora tuzirikane ko abantu nk’abo bariganya abandi nta cyo bashobora guhisha Yehova, kuko ‘ibintu byose byambaye ubusa kandi bitwikuruwe imbere’ ye.—Heb 4:13.

11. Ibyabaye kuri Ananiya na Safira bitwigisha iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

11 Bibiliya itubwira uko Satani yashutse umugabo n’umugore bo mu kinyejana cya mbere ari bo Ananiya na Safira, bakabeshya Imana. Bacuze umugambi wo kubeshya intumwa. Bagurishije isambu yabo maze bazanira intumwa igice kimwe k’ikiguzi cyayo. Bashakaga kwibonekeza mu itorero, kugira ngo abantu bagire ngo ni abanyabuntu cyane kandi mu by’ukuri babeshya. Ariko ibyo bakoze byose Yehova yarabibonye kandi yarabibahaniye.—Ibyak 5:1-10.

12. Ababeshya abandi bagamije kubagirira nabi bizabagendekera bite, kandi kuki?

12 Yehova abona ate abantu babeshya? Satani n’abantu bose bamwigana, bakabeshya abandi bagamije kubagirira nabi kandi ntibihane, bazajugunywa mu “nyanja y’umuriro.” Mu yandi magambo, bazarimburwa iteka ryose (Ibyah 20:10; 21:8; Zab 5:6). Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova ashyira abo babeshyi mu rwego rumwe n’abandi bakora ibikorwa nk’iby’“imbwa,” ni ukuvuga abantu bakora ibikorwa Imana ibona ko biteye ishozi.—Ibyah 22:15.

13. Ni iki tuzi kuri Yehova? Ibyo bidushishikariza gukora iki?

13 Tuzi ko Yehova ‘atari umuntu ngo avuge ibinyoma.’ Koko rero, ‘Imana ntishobora kubeshya’ (Kub 23:19; Heb 6:18). Nanone Bibiliya ivuga ko ‘Yehova yanga ururimi rubeshya’ (Imig 6:16, 17). Niba dushaka kumushimisha, tugomba kuvugisha ukuri igihe cyose. Ni yo mpamvu twirinda ‘kubeshyana.’—Kolo 3:9.

TUGE ‘TUVUGA UKURI’

14. (a) Dutandukaniye he n’abayoboke b’amadini y’ikinyoma? (b) Sobanura ihame riboneka muri Luka 6:45.

14 Kimwe mu bintu bigaragaza ko Abakristo b’ukuri dutandukanye n’abayoboke b’amadini y’ikinyoma, ni uko ‘tuvuga ukuri.’ (Soma muri Zekariya 8:16, 17.) Pawulo yaravuze ati: ‘Tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana, binyuze ku magambo y’ukuri’ (2 Kor 6:4, 7). Yesu na we yavuze ko “ibyuzuye umutima ari byo akanwa kavuga” (Luka 6:45). Ubwo rero niba mu mutima w’umuntu harimo ukuri, buri gihe azavuga ukuri. Azavugisha ukuri haba mu bintu bikomeye n’ibyoroheje, yaba avugana n’abo atazi, abo bakorana, inshuti ze na bene wabo. Reka dusuzume ingero zigaragaza uko twakwihatira kuba inyangamugayo muri byose.

Uyu mushiki wacu afite ikihe kibazo? (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)

15. (a) Kuki kugira imibereho y’amaharakubiri ari bibi? (b) Ni iki cyafasha abakiri bato kunanira amoshya y’urungano? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

15 Niba ukiri muto, ushobora kuba wifuza kwemerwa n’urungano rwawe. Ibyo bishobora gutuma ugwa mu mutego wo kugira imibereho y’amaharakubiri, nk’uko bamwe bawuguyemo. Iyo bari kumwe n’abagize imiryango yabo cyangwa abagize itorero, ubona ari abana b’indakemwa, ariko baba bari kumwe n’abo bari mu kigero kimwe badasenga Yehova cyangwa bari ku mbuga nkoranyambaga, bakaba abandi bandi. Usanga bakoresha imvugo nyandagazi, bakambara nabi, bakumva imizika y’akahebwe, bagasinda, bagakoresha ibiyobyabwenge, bakagirana ubucuti mu ibanga n’ibindi bibi byose. Bakunda kubeshya, bakabeshya ababyeyi babo, Abakristo bagenzi babo, bakabeshya n’Imana (Zab 26:4, 5). Iyo tuvuga ko twubaha Yehova ariko tugakora ibikorwa yanga, arabimenya (Mar 7:6). Byaba byiza twumviye inama igira ati: “Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha, ahubwo ujye utinya Yehova umunsi wose.”—Imig 23:17. *

16. Tugomba gusubiza dute ibibazo byo kuri fomu zisabirwaho gukora umurimo w’igihe cyose wihariye?

16 Ushobora kuba wifuza kuba umupayiniya w’igihe cyose cyangwa gukora undi murimo w’igihe cyose wihariye, urugero nko gukora kuri Beteli. Igihe wuzuza fomu, ni iby’ingenzi ko uvugisha ukuri kose mu gihe usubiza ibibazo birebana n’ubuzima bwawe, imyidagaduro ukunda n’imyitwarire yawe (Heb 13:18). Ariko se byagenda bite niba warakoze ibikorwa by’ubwiyandarike cyangwa bikemangwa, ukaba utarabibwiye abasaza? Uzabashake ubibabwire kugira ngo bagufashe gukomeza gukorera Imana ufite umutimanama ukeye.—Rom 9:1; Gal 6:1.

17. Twakora iki mu gihe abaturwanya batubajije amakuru y’abavandimwe bacu?

17 None se wakora iki niba aho utuye umurimo wacu ubuzanyijwe, kandi abategetsi bakaba bagusaba gutanga amakuru y’abavandimwe? Ese ni ngombwa ko ubabwira ibintu byose uzi? Yesu yabigenje ate igihe guverineri w’Umuroma yamuhataga ibibazo? Yakurikije ihame ryo muri Bibiliya rivuga ko hariho “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga,” rimwe na rimwe ntagire icyo amusubiza (Umubw 3:1, 7; Mat 27:11-14). Mu gihe uhuye n’ikibazo nk’icyo, byaba byiza ucecetse, kugira ngo udateza akaga abavandimwe bawe.—Imig 10:19; 11:12.

Ni ryari ugomba guceceka cyangwa kuvuga ukuri kose? (Reba paragarafu ya 17 n’iya 18)

18. Twakora iki mu gihe abasaza bagize icyo batubaza ku bavandimwe na bashiki bacu?

18 Wakora iki se niba umenye ko hari umuntu wo mu itorero wakoze icyaha gikomeye? Kubera ko abasaza bafite inshingano yo kurinda itorero kugira ngo rikomeze kurangwa n’isuku, bashobora kugira icyo babikubazaho. None se niba ari inshuti yawe cyangwa mwene wanyu wakoze icyo cyaha, uzabigenza ute? Bibiliya igira iti: “Usohora amagambo yo gukiranuka avuga ibiboneye” (Imig 12:17; 21:28). Bityo rero, ukwiriye kubwira abasaza ukuri kose, udashyizemo ibinyoma cyangwa ngo ugire ibyo ugoreka. Bafite uburenganzira bwo kumenya uko ibintu byagenze, kugira ngo bafashe uwakoze icyaha mu buryo bukwiriye, yongere kugirana ubucuti na Yehova.—Yak 5:14, 15.

19. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Dawidi umwanditsi wa zaburi yasenze Yehova agira ati: “Wishimiye ukuri ko mu mutima” (Zab 51:6). Dawidi yari azi ko kuvugisha ukuri bituruka imbere mu mutima. Abakristo b’ukuri ‘babwizanya ukuri’ mu mibereho yabo yose. Ikindi kintu kigaragaza ko dutandukanye n’abayoboke b’amadini y’ikinyoma, ni uko twigisha abandi inyigisho z’ukuri mu gihe tubwiriza. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uko tubikora.

^ par. 15 Reba igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, igice cya 15 kivuga ngo: “Nakwirinda nte amoshya y’urungano?” n’igice cya 16 kivuga ngo: “Ese ufite imibereho y’amaharakubiri?