Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha ukuri

Jya wigisha ukuri

‘Yehova, Ijambo ryawe ni ukuri gusa gusa.’​—ZAB 119:159, 160.

INDIRIMBO: 29, 53

1, 2. (a) Ni uwuhe murimo Yesu yibanzeho igihe yari akiri ku isi, kandi kuki? (b) Twebwe “abakozi bakorana n’Imana,” ni iki cyadufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza?

YESU KRISTO yari umubaji akaba n’umubwiriza (Mar 6:3; Rom 15:8). Iyo mirimo yombi yayikoraga neza cyane. Igihe yari umubaji, yakoreshaga neza ibikoresho by’ububaji, maze ibiti akabikoramo ibintu by’ingirakamaro. Iyo yabaga abwiriza, yakoreshaga neza ubumenyi yari afite agafasha abantu gusobanukirwa inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana (Mat 7:28; Luka 24:32, 45). Amaze kugira imyaka 30, yaretse kubaza, akajya abwiriza gusa kubera ko yari azi ko kubwiriza ari wo murimo w’ingenzi cyane. Yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye Imana imwohereza ku isi ari ukugira ngo atangaze ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwayo (Mat 20:28; Luka 3:23; 4:43). Yibanze kuri uwo murimo, kandi yifuzaga ko n’abandi bawukora.—Mat 9:35-38.

2 Abenshi muri twe si ababaji, ariko tubwiriza ubutumwa bwiza. Uwo murimo ni uw’ingenzi cyane kubera ko Imana na yo iwukora, bityo tukaba turi ‘abakozi bakorana na yo’ (1 Kor 3:9; 2 Kor 6:4). Tuzi neza ko ‘Ijambo [rya Yehova] ari ukuri gusa gusa’ (Zab 119:159, 160). Ni yo mpamvu tuba twifuza ‘gukoresha neza ijambo ry’ukuri’ mu gihe tubwiriza. (Soma muri 2 Timoteyo 2:15.) Tugomba kwitoza gukoresha neza Bibiliya, kuko ari cyo gikoresho k’ibanze twifashisha twigisha ibyerekeye Yehova, Yesu n’Ubwami. Kugira ngo dukore neza uwo murimo, umuryango wa Yehova waduhaye ibindi bikoresho by’ibanze tugomba kwimenyereza gukoresha. Tubyita Ibikoresho Bidufasha Kwigisha.

3. Mu gihe dusigaranye cyo gukora umurimo wo kubwiriza, ni iki twagombye kwihatira gukora, kandi se mu Byakozwe 13:48 hadufasha hate kubigeraho?

3 Ushobora kwibaza impamvu ibyo bikoresho tubyita Ibikoresho Bidufasha Kwigisha aho kubyita Ibikoresho Bidufasha Kubwiriza. “Kubwiriza” ni ugutangaza ubutumwa, naho “kwigisha” ni ugucengeza ubwo butumwa mu bwenge bw’umuntu no mu mutima we, kugira ngo akurikize ibyo yamenye. Mu gihe dusigaranye cyo gukora umurimo, tugomba kwihatira kwigisha abantu Bibiliya, bakamenya inyigisho z’ukuri. Ibyo bisobanura ko dushyiraho umwete, tugashakisha abantu bose “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka,” maze tukabafasha kuba abigishwa ba Kristo.—Soma mu Byakozwe 13:44-48.

4. Twabwirwa n’iki ‘abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka’?

4 Twabwirwa n’iki ‘abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka’? Nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenzaga, uburyo bumwe bwadufasha kubamenya ni ukubwiriza. Bityo rero, tugomba kumvira amabwiriza Yesu yatanze agira ati: “Umugi wose cyangwa umudugudu mwinjiyemo, mujye mushaka uwo muri wo ukwiriye” (Mat 10:11). Ntitwitega ko abantu b’indyarya, abibone n’abantu badashishikazwa n’iby’Imana, bakira neza ubutumwa bwiza. Dushakisha abantu b’imitima itaryarya, bicisha bugufi kandi bifuza kumenya inyigisho z’ukuri. Umurimo wo kubwiriza twawugereranya n’umurimo Yesu yakoraga akiri umubaji. Yagombaga gushakisha ibiti byiza byo gukoramo ibikoresho byo mu nzu, urugero nk’intebe, ameza, inzugi n’ibindi. Iyo yabibonaga, yafataga ibikoresho bikwiranye n’ikintu agiye gukora, akakibaza akoresheje ubuhanga. Natwe tugomba kwihatira guhindura abigishwa abantu b’imitima itaryarya.—Mat 28:19, 20.

5. Ni iki tugomba kumenya ku birebana n’Ibikoresho Bidufasha Kwigisha? Tanga urugero. (Reba amafoto abimburira iki gice.)

5 Habaho ibikoresho byinshi, buri gikoresho kikaba gifite icyo kigomba gukora. Reka dufate urugero rw’ibikoresho by’ububaji Yesu ashobora kuba yarakoreshaga. * Yakeneraga ibikoresho byo gupima, guca imirongo, gukata imbaho, kuzitobora, kuziringaniza, kuzisena no kuziteranya. Mu murimo wo kubwiriza dukora, buri gikoresho twahawe na cyo kiba gifite icyo kigomba gukora. Reka dusuzume ibyo bikoresho, tunarebe uko twabikoresha neza.

IBIKORESHO BIDUFASHA GUSOBANURA ABO TURI BO

6, 7. (a) Wakoresheje ute udukarita twa JW.ORG? (b) Impapuro z’itumira zigamije iki?

6 Udukarita twa JW.ORG. Nubwo ari duto, tudufasha gusobanurira abantu abo turi bo no kubayobora ku rubuga rwacu. Iyo barugezeho, bashobora kumenya byinshi ku Bahamya, bakaba banasaba kwiga Bibiliya. Kugeza ubu, abantu basaga 400.000 basabye kwiga Bibiliya kuri interineti, kandi buri munsi ababisaba babarirwa mu magana. Mu gihe ugiye muri gahunda zawe za buri munsi, kuki utagendana utwo dukarita kugira ngo nubona uburyo ubwirize?

7 Impapuro z’itumira. Urupapuro rutumirira abantu kuza mu materaniro rugamije ibintu bibiri. Ruba ruriho amagambo agira ati: “Utumiriwe kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.” Hanyuma ruvuga ko ushobora “kuza mu materaniro yacu” cyangwa ugashaka “Umuhamya wa Yehova wakwigisha Bibiliya.” Bityo rero, urwo rupapuro rusobanura abo turi bo, rukanatumirira “abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” kwigana natwe Bibiliya (Mat 5:3). Birumvikana ko abantu bose, baba abemera ko tubigisha Bibiliya cyangwa abatabyemera, bashobora kuza mu materaniro yacu. Iyo bayajemo bibonera ko bashobora kwiga Bibiliya mu buryo burambuye.

8. Kuki ari iby’ingenzi ko abantu baza mu materaniro nibura inshuro imwe? Tanga urugero.

8 Ni iby’ingenzi ko dukomeza gutumira abantu mu materaniro, nibura bakayazamo inshuro imwe. Kubera iki? Nibahagera, bazibonera ko dutandukanye cyane n’amadini y’ikinyoma, kuko twe twigisha ukuri ko muri Bibiliya kandi tugafasha abantu kumenya Imana, mu gihe yo yishwe n’inzara yo mu buryo bw’umwuka (Yes 65:13). Mu myaka ishize, umugabo witwa Ray n’umugore we Linda bo muri Amerika biboneye ko ibyo ari ukuri. Bemeraga Imana kandi bifuzaga kuyimenya neza kurushaho. Ubwo rero biyemeje kujya bajya gusengera mu madini atandukanye yo mu mugi w’iwabo, bakagenzuramo ibintu bibiri, bakabona guhitamo idini bajyamo. Icya mbere, barebaga niba hari inyigisho zifatika bigisha. Icya kabiri, bagenzuraga niba abayoboke b’iryo dini bagaragara ko ari abantu bakorera Imana koko. Byabasabye imyaka myinshi kugira ngo baheture ayo madini yose, ariko ibyo bifuzaga ntibabibonye. Basanze ayo madini nta kintu gifatika yigisha kandi abayoboke bayo batubahisha Imana. Igihe bari bavuye gusengera mu idini rya nyuma mu yo bari barateganyije kugenzura, Linda yagiye ku kazi naho Ray arataha. Igihe Ray yari mu nzira ataha, yahagaze ku Nzu y’Ubwami, maze aratekereza ati: “Ariko uwakwinjiramo nkamenya ibyaho?” Birumvikana ko ibyo yabonye nta handi yari yarabibonye! Abantu bose bari ku Nzu y’Ubwami barangwaga n’urugwiro, bakundanye kandi bambaye neza. Ray yicaye imbere kandi ibyo yize byaramunyuze! Ibyamubayeho bitwibutsa ibyo intumwa Pawulo yavuze ku muntu uza mu materaniro ku nshuro ya mbere, maze akavuga ati: “Ni ukuri koko, Imana iri muri mwe” (1 Kor 14:23-25). Nyuma yaho, Ray yakomeje kujya mu materaniro yo ku Cyumweru, ageze aho atangira no kujya mu yo mu mibyizi. Linda na we yatangiye kujya mu materaniro. Nubwo bombi bari bafite imyaka isaga 70, bemeye kwiga Bibiliya hanyuma barabatizwa.

IBIKORESHO BIDUFASHA GUTANGIZA IBIGANIRO

9, 10. (a) Wakoresheje ute inkuru z’Ubwami uganira n’umuntu ku nshuro ya mbere? (b) Sobanura uko wakoresha inkuru y’Ubwami ivuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?”

9 Inkuru z’Ubwami. Dufite inkuru z’Ubwami umunani zidufasha gutangiza ibiganiro kandi kuzikoresha biroroshye. Kuva zasohoka mu mwaka wa 2013, hamaze gucapwa izisaga miriyari eshanu. Izo nkuru z’Ubwami ni nziza, kubera ko iyo umenye gukoresha imwe uba umenye kuzikoresha zose, kuko ziteye kimwe. Watangiza ibiganiro ute ukoresheje izo nkuru z’Ubwami?

10 Reka tuvuge ko wifuza gukoresha inkuru y’Ubwami ivuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?” Ushobora kwereka uwo ubwiriza ikibazo kiri ku ipaji ibanza, maze ukamubaza uti: “Ese wigeze wibaza icyo Ubwami bw’Imana ari cyo? Ese wavuga ko ari . . . ” Hanyuma ukamubaza igisubizo yahitamo mu bisubizo bitatu bihari. Aho kumubwira ko yashubije nabi cyangwa neza, urambura iyo nkuru y’Ubwami ukamwereka ahanditse ngo: “Icyo Bibiliya ibivugaho,” maze ukamusomera umurongo wo muri Daniyeli 2:44 n’uwo muri Yesaya 9:6. Iyo bishoboka mukomeza kuganira. Hanyuma umubaza ikibazo uzasubiza ugarutse kumusura kiri ahanditse ngo: “Bitekerezeho: Ubuzima buzaba bumeze bute igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka?” Ibyo bizatuma ubona ibyo muzaheraho muganira ubutaha. Nujya kumusura, uzakoreshe isomo rya 7 ry’agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana! Ni kamwe mu bikoresho dukoresha dutangira kwigisha abantu Bibiliya.

IBIKORESHO BITUMA UMUNTU YIZERA BIBILIYA

11. Amagazeti yacu agamije iki? Ni iki dukwiriye kuyamenyaho?

11 Amagazeti. Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! ni byo binyamakuru bisohoka ari byinshi kandi bigahindurwa mu ndimi nyinshi ku isi. Kubera ko ayo magazeti asomwa n’abantu bo hirya no hino ku isi, ingingo zivugwamo ziba zigamije gushishikaza abantu bo mu duce dutandukanye. Twagombye kuyakoresha mu gihe twifuza gushishikariza umuntu kwita ku bintu by’ingenzi mu buzima. Ariko tugomba kumenya abo yagenewe kugira ngo tuyakoreshe neza.

12. (a) Igazeti ya Nimukanguke! igenewe ba nde, kandi se igamije iki? (b) Ni ibihe bintu byiza wagezeho igihe wayitangaga?

12 Igazeti ya Nimukanguke! igenewe abantu bazi ibintu bike kuri Bibiliya cyangwa badafite icyo bayiziho na mba. Bashobora kuba batazi inyigisho za gikristo, baratakarije ikizere amadini cyangwa batazi ko Bibiliya ishobora kubagirira akamaro. Intego y’ibanze ya Nimukanguke! ni ukwemeza abayisoma ko Imana ibaho (Rom 1:20; Heb 11:6). Nanone igamije gufasha abayisoma kurushaho kwizera ko Bibiliya ‘ari ijambo ry’Imana koko’ (1 Tes 2:13). Ingingo z’ingenzi zivugwa muri Nimukanguke! zo mu mwaka wa 2018 ni izi: “Uko wabona ibyishimo,” “Ibintu 12 byagufasha kugira umuryango mwiza” n’indi ivuga ngo: “Uko wabona ihumure mu gihe wapfushije.”

13. (a) Umunara w’Umurinzi ugenewe abantu bose, uhabwa ba nde? (b) Ni ibihe bintu byiza wagezeho igihe wawutangaga?

13 Umunara w’Umurinzi ugenewe abantu bose, uhabwa abantu basanzwe bemera Imana kandi bafite icyo bazi kuri Bibiliya. Nubwo baba bayiziho gake, ntibaba basobanukiwe neza inyigisho zayo (Rom 10:2; 1 Tim 2:3, 4). Ingingo z’ingenzi zasohotse mu magazeti atatu y’Umunara w’Umurinzi wo mu mwaka wa 2018 zisubiza ibi bibazo: “Ese Bibiliya iracyafite akamaro?,” “Igihe kizaza kiduhishiye iki?,” n’ikindi kivuga ngo: “Ese Imana ikwitaho?”

IBIKORESHO BISHISHIKARIZA ABANTU KWIGA BIBILIYA

14. (a) Videwo enye ziri mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha zigamije iki? (b) Ni ibihe bintu byiza wagezeho igihe wazerekanaga?

14 Videwo. Umubaji wo mu gihe cya Yesu yabaga afite ibikoresho bikoreshwa n’intoki gusa. Icyakora muri iki gihe ababaji bafite n’ibikoresho bikoreshwa n’umuriro, urugero nk’inkero, mutobozi, iranda, ibitera imisumari n’ibindi. Mu murimo wo kubwiriza dukora muri iki gihe, natwe dufite ibitabo bicapye, tukagira na videwo nziza cyane. Enye muri zo ni izi: Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?, Kwiga Bibiliya bikorwa bite?, Mu nzu y’Ubwami hakorerwa iki?,” n’ivuga ngo: Abahamya ba Yehova ni bantu ki?Videwo ngufi zitarengeje iminota ibiri, zidufasha cyane mu gihe tuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere. Naho videwo ndende zishobora kudufasha mu gihe dusubiye gusura abantu bafite igihe gihagije no mu gihe tuganira na bo. Ibyo bikoresho byiza bishobora gutuma abantu bashishikazwa no kwiga Bibiliya kandi bakaza mu materaniro.

15. Tanga ingero zigaragaza ukuntu abantu bareba videwo mu ndimi zabo bibakora ku mutima.

15 Urugero, igihe mushiki wacu yahuraga n’umugore wari waravuye muri Mikoroneziya wavugaga ururimi rw’Ikiyapu, yamweretse videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?mu rurimi rwe. Iyo videwo igitangira, uwo mugore yaravuze ati: “Yeweee! Uzi ko uru ari ururimi rwange. Uyu muntu aravuga nk’uwo ku kirwa k’iwacu. Aravuga ururimi rwacu!” Nyuma yaho yavuze ko agiye gusoma ibintu byose byo mu rurimi rwe biri ku rubuga rwa jw.org, akanareba videwo zose ziriho. (Gereranya no mu Byakozwe 2:8, 11.) Reka dufate urundi rugero. Mushiki wacu wo muri Amerika yeretse umwisengeneza we uko yagera kuri iyo videwo tumaze kuvuga mu rurimi rwe. Amaze kuyireba, yaramwandikiye ati: “Nashishikajwe cyane n’ahantu havuga ko Satani ari we utegeka iyi si. Nahise nsaba kwiga Bibiliya.” Uwo mwisengeneza we aba mu gihugu umurimo wacu wabuzanyijwe!

IBIKORESHO BIDUFASHA KWIGISHA UKURI

16. Sobanura icyo utu dutabo tugamije: (a) Tega Imana amatwi uzabeho iteka. (b) Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana. (c) Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?

16 Udutabo. Wakwigisha ute Bibiliya umuntu utazi gusoma neza, cyangwa udashobora kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rwe? Agatabo gafite umutwe uvuga ngo: Tega Imana amatwi uzabeho iteka,gashobora kudufasha. Hari akandi gatabo keza cyane kadufasha gutangira kwigisha abantu Bibiliya, gafite umutwe uvuga ngo: Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana.Ushobora kwereka umuntu amasomo 14 ari ku ipaji ya nyuma, hanyuma ukamureka akihitiramo irimushishikaje kurusha ayandi. Icyo gihe watangira kumwigisha iryo somo. Ese wigeze ukoresha ubwo buryo igihe wasubiraga gusura? Agatabo ka gatatu kadufasha kwigisha abantu ni akavuga ngo: Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?Ako gatabo kadufasha gusobanurira abantu ibirebana n’umuryango wacu. Niba wifuza kumenya uko wagakoresha, reba Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo ko muri Werurwe 2017.

17. (a) Ibitabo dukoresha twigisha abantu Bibiliya bigamije iki? (b) Abigishwa ba Bibiliya bose basabwa iki n’iyo baba baramaze kubatizwa? Kubera iki?

17 Ibitabo. Iyo watangiye kwigisha umuntu Bibiliya mukoresheje kamwe mu dutabo tumaze kuvuga, aho mwaba mugeze hose mushobora gukomereza mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? Icyo gitabo kizatuma umuntu arushaho gusobanukirwa inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Nakirangiza afite amajyambere, azakomereza mu gitabo Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana. Icyo gitabo gifasha umuntu gukurikiza amahame ya Bibiliya mu mibereho ye. Zirikana ko n’iyo abigishwa ba Bibiliya baba baramaze kubatizwa, bakomeza kwiga ibyo bitabo byombi kugeza babirangije. Ibyo bizatuma bagira ukwizera gukomeye kandi bakomeze kubera Yehova indahemuka.—Soma mu Bakolosayi 2:6, 7.

18. (a) Muri 1 Timoteyo 4:16 hadushishikariza gukora iki? Ibyo byatugirira akahe kamaro? (b) Mu gihe twihatira gukoresha neza Ibikoresho Bidufasha Kwigisha, ni iyihe ntego twagombye kuba dufite?

18 Twebwe Abahamya ba Yehova twahawe ‘ubutumwa bwiza’ bw’ukuri buyobora ku buzima bw’iteka. (Kolo 1:5; soma muri 1 Timoteyo 4:16.) Kugira ngo dutangaze ubwo butumwa, twahawe Ibikoresho Bidufasha Kwigisha. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ibikoresho Bidufasha Kwigisha.”) Tuge twihatira gukoresha neza ibyo bikoresho byose. Buri mubwiriza ashobora kwihitiramo igikoresho yakoresha abwiriza, akanihitiramo igihe agomba kugikoresha. Icyakora, intego yacu si iyo gutanga ibitabo gusa. Ahubwo ni iyo guhindura abigishwa abantu b’imitima itaryarya, bicisha bugufi kandi bifuza kumenya Imana, mu yandi magambo “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka.”—Ibyak 13:48; Mat 28:19, 20.

^ par. 5 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Umubaji” n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ibikoresho by’umubaji,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2010.