UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukwakira 2019

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 2-29 Ukuboza 2019.

1919—Hashize imyaka ijana

Mu wa 1919, Yehova yafashije Abigishwa ba Bibiliya batangira gukora umurimo wo kubwiriza mu rugero rwagutse. Ariko hari umwanzuro ukomeye babanje gufata.

Ese iyo Imana igiye gusohoza imanza iburira abantu ikanabaha igihe cyo kwikosora?

Yehova arimo araburira abantu ko hagiye kubaho ibintu twagereranya n’“inkubi y’umuyaga,” biteje akaga kurusha ibiza byose bishobora kubaho. Ababurira ate?

Dukore tutizigamye kuko turi ku iherezo ry’‘iminsi ya nyuma’

Ni ibihe bintu bizaba ku iherezo ry’‘iminsi ya nyuma’? Yehova ashaka ko dukora iki mu gihe dutegereje ko biba?

Uzakomeze kuba indahemuka mu gihe cy’“umubabaro ukomeye”

Yehova yiteze ko tuzakora iki mu gihe cy’“umubabaro ukomeye”? Twakwitegura dute muri iki gihe kugira ngo tuzakomeze kuba indahemuka muri uwo mubabaro ukomeye?

Ni iki wifuza ko Yehova agukoresha?

Kera Yehova yahaye abagaragu be ubushake n’imbaraga zo gukora. Ni mu buhe buryo aduha ibyo dukeneye kugira ngo tumukorere?

Korera Yehova nta kindi umubangikanyije na cyo

Dore ibintu bibiri bigaragaza niba twariyeguriye Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo.