Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu bagomba kumva umuburo mbere y’uko Imana isohoza urubanza rwayo rugereranywa n’“inkubi y’umuyaga”

Ese iyo Imana igiye gusohoza imanza iburira abantu ikanabaha igihe cyo kwikosora?

Ese iyo Imana igiye gusohoza imanza iburira abantu ikanabaha igihe cyo kwikosora?

UMUNTU ushinzwe iteganyagihe arimo arasuzuma ifoto igaragaza uko ikirere kifashe. Abonye ko hari inkubi y’umuyaga igiye kuyogoza akarere gatuwe n’abantu benshi. Kubera ko yifuza ko abantu barokoka, akoze uko ashoboye ababurira hakiri kare.

Muri iki gihe na bwo, Yehova arimo araburira abatuye isi bose ko hagiye kubaho ibintu twagereranya n’“inkubi y’umuyaga,” biteje akaga kurusha ibiza byose bishobora kubaho. Ababurira ate? Ni iki kigaragaza ko aha abantu igihe gihagije cyo kugira icyo bakora? Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, reka dusuzume imwe mu miburo Yehova yagiye atanga.

IMIBURO IMANA YATANZE

Mu bihe bya Bibiliya, Yehova yagiye aburira abantu ko agiye guteza “inkubi y’umuyaga,” cyangwa gusohoreza imanza ze ku bantu bose banga kumvira amategeko ye (Imig 10:25; Yer 30:23). Buri gihe yabanzaga kumenyesha abo bireba, kandi akababwira icyo basabwa ngo bakore ibyo ashaka (2 Abami 17:12-15; Neh 9:29, 30). Kugira ngo Imana ifashe abantu bifuza guhinduka, akenshi yakoreshaga abagaragu bayo b’indahemuka bo ku isi, bagatangaza ko igiye gusohoza imanza zayo, kandi bagafasha abantu kumva ko ibintu byihutirwa.—Amosi 3:7.

Nowa ni umwe mu bo Imana yakoresheje. Yamaze imyaka myinshi aburira ashize amanga abantu bo mu gihe ke bari abasambanyi n’abanyarugomo, ababwira ko Imana yari igiye guteza Umwuzure ku isi hose (Intang 6:9-13, 17). Yanababwiye icyo bagombaga gukora kugira ngo bazarokoke. Yarababwirije cyane ku buryo yiswe “umubwiriza wo gukiranuka.”—2 Pet 2:5.

Nubwo Nowa nta ko atagize, abantu bo mu gihe ke ntibemeye ubutumwa Imana yari yamuhaye. Bagaragaje ko nta kwizera na guke bari bafite. Ibyo byatumye bapfa, igihe ‘umwuzure wazaga ukabatwara bose’ (Mat 24:39; Heb 11:7). Igihe bari hafi kurimbuka, nta wari gutinyuka kuvuga ko Imana itababuriye.

Hari n’igihe Yehova yaburiraga abantu mbere gato y’uko asohoza urubanza yabaciriye. Icyo gihe na bwo, yabanzaga guha abo bireba igihe gihagije cyo kugira icyo bakora. Urugero, igihe yatezaga Abanyegiputa Ibyago Icumi, yabanje kubaburira. Reka turebe ibyabaye ku cyago cya karindwi. Yehova yabanje kohereza Mose na Aroni ngo baburire Farawo n’abagaragu be ko yari agiye kugusha imvura y’urubura ruremereye cyane. None se ko urwo rubura rwari kugwa bukeye bwaho, Imana yabahaye igihe gihagije cyo gushaka aho bugama? Bibiliya igira iti: “Abantu bose bo mu bagaragu ba Farawo batinye ijambo rya Yehova, bacyuye abagaragu babo n’amatungo yabo barabyugamisha. Ariko abantu bose batashyize ijambo rya Yehova ku mutima ngo baryiteho, barekeye abagaragu babo n’amatungo yabo mu gasozi” (Kuva 9:18-21). Biragaragara rero ko Yehova yabahaye igihe gihagije cyo kugira icyo bakora, ku buryo abahise bamwumvira batagezweho n’akaga.

Nanone ku cyago cya cumi, Yehova yabanje kuburira Farawo n’abagaragu be. Icyakora babaye abapfapfa birengagiza umuburo yabahaye (Kuva 4:22, 23). Ibyo byatumye abana babo b’imfura bapfa. Mbega ibintu biteye agahinda (Kuva 11:4-10; 12:29)! Ese hari icyo bashoboraga gukora? Kirahari rwose! Mose yahise aburira Abisirayeli iby’icyago cya cumi cyari kigiye kuza, ababwira n’icyo bari gukora kugira ngo barokore imiryango yabo (Kuva 12:21-28). Abantu bumviye umuburo wa Mose banganaga iki? Ugereranyije, abantu bagera kuri miriyoni eshatu, harimo Abisirayeli n’“imbaga y’abantu b’amoko menshi” yari igizwe n’Abanyegiputa n’abandi batari Abisirayeli, bavuye muri Egiputa nta cyo babaye.—Kuva 12:38.

Nk’uko izo ngero zibigaragaza, buri gihe Yehova yahaga abantu igihe gihagije cyo kugira icyo bakora, mbere y’uko asohoza urubanza rwe (Guteg 32:4). Yabiterwaga n’iki? Intumwa Petero yavuze ko Yehova ‘adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Pet 3:9). Imana yita ku bantu rwose. Yabaga yifuza ko bihana kandi bakikosora, mbere y’uko ibasohorezaho urubanza yabaciriye.—Yes 48:17, 18; Rom 2:4.

JYA WUMVIRA UMUBURO IMANA ITANGA

Muri iki gihe na bwo, abantu bose bagomba kumvira umuburo ukomeye urimo utangwa ku isi hose. Igihe Yesu yari ku isi, yavuze ko iyi si izarimburwa mu gihe cy’“umubabaro ukomeye” (Mat 24:21). Ku birebana n’urwo rubanza, Yesu yavuze ubuhanuzi bugaragaza neza ibyo abigishwa bari kuzabona n’ibyari kuzabageraho, igihe rwari kuba rwegereje. Mu bintu by’ingenzi Yesu yavuze, harimo ibyo natwe twibonera muri iki gihe.—Mat 24:3-12; Luka 21:10-13.

Ni yo mpamvu Yehova agira buri wese inama yo kumukorera kandi akamwumvira. Yifuza ko abantu bumvira bagira ubuzima bwiza muri iki gihe kandi bakazabona imigisha yo mu isi nshya ikiranuka (2 Pet 3:13). Kubera ko Yehova yifuza ko abantu bizera amasezerano ye, yabahaye ubutumwa buzatuma barokoka. Ubwo ni ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami,’ Yesu yavuze ko bwari ‘kuzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya’ (Mat 24:14). Imana iyobora abayisenga by’ukuri, bakabwiriza ubwo butumwa mu bihugu bigera kuri 240. Yifuza ko abantu benshi uko bishoboka bumvira umuburo wayo, maze bakazarokoka urubanza rukiranuka igiye gusohoza, nanone rugereranywa n’“imvura y’umugaru.”—Zef 1:14, 15; 2:2, 3.

Ubwo rero, nta wakwibaza niba Yehova aha abantu igihe gihagije cyo kugira icyo bakora, kuko twabonye ko igihe cyose abanza kubaha umuburo. Ahubwo icyo twakwibaza ni iki: Ese abantu bazumvira umuburo amazi atararenga inkombe? Nimucyo twebwe intumwa z’Imana, dukomeze gufasha abantu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo bazarokoke umunsi w’imperuka.