Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 43

Korera Yehova nta kindi umubangikanyije na cyo

Korera Yehova nta kindi umubangikanyije na cyo

“Yehova ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.”​—NAH 1:2.

INDIRIMBO YA 51 Twiyeguriye Imana!

INSHAMAKE *

1. Kuki bikwiriye ko dukorera Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo?

TUGOMBA gukorera Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo, kubera ko ari we waturemye (Ibyah 4:11). Icyakora hari igihe bitatworohera. Nubwo dukunda Yehova kandi tukamwubaha, hari ibintu bishobora gutuma tutamukorera nta kindi tumubangikanyije na cyo. Tugomba kumenya uko ibyo byatubaho. Reka tubanze dusuzume icyo kwiyegurira Imana nta cyo tuyibangikanyije na cyo bisobanura.

2. Mu Kuva 34:14 hagaragaza ko kwiyegurira Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo bisobanura iki?

2 Muri Bibiliya, kwiyegurira Imana nta kindi uyibangikanyije na cyo bisobanura kuyikunda urukundo rwimbitse. Iyo twiyeguriye Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo, ni we wenyine dukorera. Ntitwemera ko hagira umuntu cyangwa ikintu tumusimbuza mu mutima wacu.—Soma mu Kuva 34:14.

3. Ni izihe mpamvu zituma dukunda Yehova?

3 Dufite impamvu zumvikana zituma dukunda Yehova. Twahisemo kumukorera dushingiye ku bintu bifatika twamumenyeho. Twakunze imico ye myiza. Tuzi ibyo Yehova akunda n’ibyo yanga kandi tubona ibintu nk’uko abibona. Tuzi umugambi afitiye abantu kandi turawushyigikira. Duterwa ishema n’uko yemeye ko tuba inshuti ze (Zab 25:14). Ikintu cyose tumenye ku Muremyi wacu gituma turushaho kumukunda.—Yak 4:8.

4. (a) Ni iki Satani akoresha kugira ngo atume tudakunda Yehova mu buryo bwuzuye? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Satani ni we uyobora iyi si, kandi arayikoresha kugira ngo atume dushyira iby’isi mu mwanya wa mbere, bityo tunanirwe kurwanya irari ry’umubiri (Efe 2:1-3; 1 Yoh 5:19). Aba ashaka ko tugira ibindi bintu dukunda cyane ku buryo tubibangikanya na Yehova. Nimucyo dusuzume ibintu bibiri Satani akoresha. Icya mbere adushukisha ni ugukunda ubutunzi, icya kabiri ni imyidagaduro mibi.

IRINDE GUKUNDA AMAFARANGA

5. Kuki tugomba kwirinda gukunda amafaranga?

5 Twese twifuza kubona ibyokurya bihagije, kwambara neza no gutura heza. Icyakora tugomba kwirinda gukunda amafaranga. Abantu benshi bo muri iyi si ya Satani “bakunda amafaranga” n’imitungo (2 Tim 3:2). Yesu yari azi ko abigishwa be na bo bashobora kugwa muri uwo mutego. Ni yo mpamvu yavuze ati: “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi” (Mat 6:24). Umugaragu wa Yehova ukoresha igihe kinini n’imbaraga nyinshi kugira ngo abe umukire, mu rugero runaka aba ari umugaragu w’abatware babiri. Ntaba akorera Yehova mu buryo bwuzuye.

Uko bamwe mu Bakristo b’i Lawodikiya bibonaga . . . n’uko Yehova na yesu bababonaga (Reba paragarafu ya 6)

6. Ibyo Yesu yabwiye itorero ry’i Lawodikiya bitwigisha iki?

6 Ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, Abakristo bo mu itorero ry’i Lawodikiya barirataga bati: “Ndi umukire kandi nironkeye ubutunzi nta cyo nkennye rwose.” Ariko Yehova na Yesu bo babonaga ko bari ‘indushyi zo kubabarirwa, ari abakene n’impumyi kandi bambaye ubusa.’ Icyatumye Yesu abagira inama si uko bari abakire, ahubwo ni uko gukunda ubutunzi byari byaratumye urukundo bakundaga Yehova rugabanuka (Ibyah 3:14-17). Mu gihe natwe twigenzuye tukabona ko dutangiye gukunda ubutunzi, tugomba guhita dukosora imitekerereze yacu (1 Tim 6:7, 8). Turamutse tutabikoze, twatangira gukunda ibindi bintu, bigatuma Yehova atemera umurimo tumukorera. ‘Ashaka ko tumwiyegurira nta kindi tumubangikanyije na cyo’ (Guteg 4:24). None se ni iki gishobora gutuma twadukwaho n’ingeso yo gukunda amafaranga?

7-9. Ni irihe somo uvanye ku byabaye ku musaza w’itorero witwa David?

7 Reka dusuzume urugero rw’umusaza w’itorero urangwa n’ishyaka witwa David, uba muri Amerika. Avuga ko mu kazi yakoraga kera, yari azwiho kuba umukozi w’umunyamwete. Isosiyete yakoreraga yamuzamuye mu ntera, anahabwa ishimwe mu rwego rw’igihugu kubera ko yari mu bakozi b’indashyikirwa. David yaravuze ati: “Icyo gihe nibwiraga ko ibyo byose ari imigisha ya Yehova.” Ariko se koko yari imigisha ya Yehova?

8 David yatangiye kubona ko ako kazi katumaga ubucuti yari afitanye na Yehova buzamo agatotsi. Yaravuze ati: “Iyo nabaga ndi mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, nabaga nitekerereza ibibazo by’akazi. Nahembwaga amafaranga menshi, ariko narushijeho guhangayika kandi ntangira kugirana ibibazo n’umugore wange.”

9 David yabonye ko yagombaga kongera gusuzuma icyo yari akwiriye gushyira mu mwanya wa mbere. Yaravuze ati: “Nafashe ingamba zitajenjetse.” Yiyemeje guhindura ingengabihe y’akazi ke, ayereka umukoresha we. Byagenze bite? Yahise yirukanwa ku kazi! Yakoze iki? Yaravuze ati: “Bukeye bwaho, nujuje fomu yo kuba umupayiniya w’umufasha udahagarara.” Kugira ngo David n’umugore we babone ibibatunga, bemeye gukora akazi k’isuku. Nyuma y’igihe David yabaye umupayiniya w’igihe cyose, nyuma yaho umugore we na we aba umupayiniya. Uwo mugabo n’umugore bakora akazi benshi basuzugura, ariko bo ibyo nta cyo bibabwiye. Nubwo amafaranga binjiza ari kimwe k’icumi cy’ayo babonaga mbere, buri kwezi babona ibyo bakeneye. Bifuza gushyira Yehova mu mwanya wa mbere, kandi bibonera ko yita ku bashyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere.—Mat 6:31-33.

10. Twarinda umutima wacu dute?

10 Twaba dufite amafaranga menshi cyangwa make, tugomba kurinda umutima wacu. Twawurinda dute? Tuge twirinda gukunda ubutunzi. Nanone ntitukemere ko akazi kaza mu mwanya wa mbere, ngo umurimo dukorera Yehova uze nyuma. Wabwirwa n’iki ko watwawe n’akazi? Hari ibibazo ushobora kwibaza: Ese iyo ndi mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza, inshuro nyinshi mba ntekereza iby’akazi? Ese mpora mpangayikishijwe n’uko nzabaho? Ese amafaranga n’imitungo bituma ngirana ibibazo n’uwo twashakanye? Ese nakwemera gukora akazi abandi babona ko gasuzuguritse, ariko gatuma mbona umwanya uhagije wo gukorera Yehova (1 Tim 6:9-12)? Mu gihe dutekereza kuri ibyo bibazo, tuge twibuka ko Yehova adukunda kandi ko asezeranya abamukorera ati: “Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.” Iryo sezerano ni ryo ryatumye intumwa Pawulo yandika ati: “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga.”—Heb 13:5, 6.

JYA UHITAMO NEZA IMYIDAGADURO

11. Ni mu buhe buryo imyidagaduro ishobora kugira ingaruka ku muntu?

11 Yehova ashaka ko twishimira ubuzima, kandi imyidagaduro ishobora kubidufashamo. Kandi koko, Ijambo ry’Imana rivuga ko “nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete” (Umubw 2:24). Icyakora imyinshi mu myidagaduro yo muri iyi si, itugiraho ingaruka. Itesha agaciro amahame mbwirizamuco kandi igashishikariza abantu kwihanganira cyangwa gukunda ibintu Ijambo ry’Imana riciraho iteka.

Ni nde utegura imyidagaduro ukunda? (Reba paragarafu ya 11-14) *

12. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 10:21, 22, kuki tugomba kwitondera imyidagaduro duhitamo?

12 Twifuza gukorera Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo. Bityo rero, ntidushobora kurira ku “meza ya Yehova” no ku “meza y’abadayimoni.” (Soma mu 1 Abakorinto 10:21, 22.) Akenshi gusangira n’umuntu bigaragaza ubucuti. Turamutse duhisemo imyidagaduro ishyigikira urugomo, ubupfumu, ubusambanyi, cyangwa ibindi byifuzo bibi n’imyifatire mibi, mu by’ukuri twaba dusangira n’abanzi b’Imana ibyokurya bateguye. Ibyo bishobora kutugiraho ingaruka kandi bikangiza ubucuti dufitanye na Yehova.

13-14. (a) Kuki twagereranya imyidagaduro n’ibyokurya? (b) Uhereye ku bivugwa muri Yakobo 1:14, 15, sobanura impamvu imyidagaduro mibi ishobora kutwangiza.

13 Ni mu buhe buryo imyidagaduro yagereranywa n’ibyokurya? Iyo turya, duhitamo ibyo dushyira mu kanwa. Ariko iyo tumaze kubimira, ntidushobora gutegeka umubiri uko ubikoresha. Ibyokurya byiza bishobora gutuma tugira ubuzima bwiza, naho ibyokurya bibi bikadutera uburwayi. Nubwo ingaruka zidahita zigaragara, ziba zizagaragara nyuma yaho.

14 Mu buryo nk’ubwo, iyo dushaka kwidagadura, ni twe twihitiramo imyidagaduro twifuza. Ariko nyuma yaho, imyidagaduro twahisemo igira ingaruka ku byo dutekereza n’uko twiyumva. Imyidagaduro myiza ishobora gutuma twumva tuguwe neza, naho imyidagaduro mibi ikatwangiza. (Soma muri Yakobo 1:14, 15.) Ingaruka imyidagaduro mibi igira ku bantu zishobora kudahita zigaragara ako kanya, ariko amaherezo ziba zizagaragara. Ni yo mpamvu Bibiliya iduha umuburo ugira uti: “Ntimwishuke: iby’Imana ntibikerenswa, kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura. Ubibira umubiri, muri uwo mubiri we azasaruramo kubora” (Gal 6:7, 8). Ni iby’ingenzi cyane ko twirinda imyidagaduro yose ishyigikira ibintu Yehova yanga.—Zab 97:10.

15. Ni iyihe mpano Yehova yaduhaye?

15 Abenshi mu bagaragu ba Yehova bakunda kureba Tereviziyo ya JW®, ikaba ari tereviziyo yo kuri interineti isohokaho ibiganiro byiza cyane. Mushiki wacu witwa Marilyn yaravuze ati: “Tereviziyo ya JW yatumye ndushaho kugira ibyishimo, kandi icyo nyikundira ni uko itansaba gutoranya kuko ibiganiro byayo byose biba ari byiza. Iyo mfite irungu cyangwa nacitse intege, nshaka ikiganiro cyangwa Isomo ry’Umunsi nareba, bikantera inkunga. Ibyo bituma numva ndushijeho kuba hafi ya Yehova n’umuryango we. Tereviziyo ya JW yahinduye ubuzima bwange burundu.” Ese nawe ukoresha iyo mpano Yehova yaduhaye? Kuri iyo tereviziyo, ubonaho ikiganiro gishya cya buri kwezi, ukanahasanga ibintu byinshi byafashwe amajwi, za videwo n’indirimbo zitera inkunga ushobora kureba cyangwa kumva igihe icyo ari cyo cyose.

16-17. Kuki tugomba kugenzura igihe tumara mu myidagaduro, kandi se twabikora dute?

16 Uretse kuba tugomba kwitondera ubwoko bw’imyidagaduro duhitamo, tugomba no kwitondera igihe tuyimaramo. Bitabaye ibyo, dushobora kumara igihe kinini mu myidagaduro kuruta icyo tumara dukorera Yehova. Abantu benshi babonye ko kugenzura igihe bamara mu myidagaduro bibagora. Mushiki wacu ufite imyaka 18 witwa Abigail yaravuze ati: “Iyo mvuye ku kazi nkareba tereviziyo, numva nduhutse. Ariko ntabaye maso, nshobora kumara amasaha menshi nyireba.” Umuvandimwe ukiri muto witwa Samuel yaravuze ati: “Hari ubwo mara igihe kinini ndeba utuvidewo kuri interineti. Ntangira nshaka kureba kamwe gusa, nkajya gushiduka hashize amasaha atatu cyangwa ane nkitureba.”

17 Ni iki cyagufasha kugenzura igihe umara mu myidagaduro? Banza umenye igihe uyimaramo. Ushobora kubara igihe umara mu myidagaduro buri cyumweru. Uge wandika kuri karendari umubare w’amasaha wamaze ureba tereviziyo, usura imbuga za interineti cyangwa ukina imikino ukoresheje ibikoresho bya eregitoroniki. Nubona ko umara igihe kinini mu myidagaduro, uzagerageze gukora ingengabihe y’ibyo ukora. Uzabanze ugene igihe cyo gukora ibintu by’ingenzi, igisigaye kibe ik’imyidagaduro. Hanyuma uzasabe Yehova agufashe kubahiriza ingengabihe wishyiriyeho. Ibyo bizatuma ubona igihe n’imbaraga byo kwiyigisha Bibiliya, kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango, kujya mu materaniro no kubwiriza. Nubikora, biranashoboka ko utazajya wicira urubanza bitewe n’igihe wamaze mu myidagaduro.

KOMEZA GUKORERA YEHOVA NTA KINDI UMUBANGIKANYIJE NA CYO

18-19. Twagaragaza dute ko twiyeguriye Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo?

18 Intumwa Petero amaze kwandika ibirebana n’iherezo ry’iyi si ya Satani n’ibirebana n’isi nshya, yaravuze ati: “Bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukore uko mushoboye kose kugira ngo amaherezo muzasangwe mu mahoro, mudafite ikizinga kandi mutagira inenge” (2 Pet 3:14). Iyo twumviye iyo nama bityo tukagira imibereho ihuje n’ibyo Yehova ashaka kandi tukamukorera uko abidusaba, tuba tugaragaje ko tumukorera nta kindi tumubangikanyije na cyo.

19 Satani n’isi ye bazakomeza kudushuka, kugira ngo dushyire ibintu bitari iby’ingenzi mu mwanya wa mbere (Luka 4:13). Ariko uko ibibazo twahura na byo byaba biri kose, ntituzemere ko hagira umuntu cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose dusimbuza Yehova mu mutima wacu. Twiyemeje gukorera Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo, kuko ari we wenyine ubikwiriye.

INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye

^ par. 5 Twiyeguriye Yehova kugira ngo tumukorere. Ariko se tumukorera nta kindi tumubangikanyije na cyo? Imyanzuro dufata ni yo igaragaza niba koko tumukorera nta kindi tumubangikanyije na cyo. Kugira ngo tubimenye, tugiye gusuzuma imyanzuro dufata ku birebana n’ubutunzi n’imyidagaduro.

^ par. 53 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Ntitwakwifuza kurya ibyokurya byateguriwe mu gikoni kirimo umwanda. None se kuki twakwemera kureba imyidagaduro yanduye, bitewe n’uko irimo urugomo, ubupfumu n’ubusambanyi?