Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 42

Ni iki wifuza ko Yehova agukoresha?

Ni iki wifuza ko Yehova agukoresha?

‘Imana ni yo ikorera muri mwe, kugira ngo ibatere kugira ubushake [n’imbaraga zo] gukora.’​—FILI 2:13.

INDIRIMBO YA 104 Duhe umwuka wera

INSHAMAKE *

1. Ni iki Yehova ashobora gukora kugira ngo asohoze umugambi we?

YEHOVA ashobora kuba icyo ashaka kuba cyo cyose kugira ngo asohoze umugambi we. Urugero, yabaye Umwigisha, ahumuriza abandi, aba Umubwirizabutumwa n’ibindi (Yes 48:17; 2 Kor 7:6; Gal 3:8). Icyakora, akenshi akoresha abantu kugira ngo asohoze imigambi ye (Mat 24:14; 28:19, 20; 2 Kor 1:3, 4). Nanone Yehova ashobora guha uwo ari we wese muri twe ubwenge n’imbaraga akeneye, kugira ngo abe igikenewe cyose, bityo akore ibyo Yehova ashaka. Icyo na cyo kiri mu byo izina ry’Imana risobanura nk’uko intiti zibivuga.

2. (a) Kuki hari igihe dushidikanya twibaza niba Yehova abona ko tugifite akamaro? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?

2 Twese twifuza ko Yehova adukoresha. Ariko hari abashobora gushidikanya bibaza niba Yehova abona ko bagifite akamaro. Babiterwa n’iki? Babiterwa n’uko baba bumva badashoboye gukora byinshi kubera iza bukuru, imimerere barimo, cyangwa bakumva ko nta bushobozi bafite. Abandi bo bashobora kumva ko ibyo bakora bihagije, ku buryo badakeneye gukora byinshi kurushaho. Muri iki gice, turi burebe uko Yehova ashobora guha uwo ari we wese muri twe ibyo akeneye kugira ngo asohoze umugambi we. Turi bunasuzume ingero z’abagabo n’abagore Yehova yafashije, bagakora ibyo ashaka. Hanyuma turi burebe icyo twakora kugira ngo abone ko twifuza ko adukoresha.

UKO YEHOVA ADUHA IBYO DUKENEYE

3. Mu Bafilipi 2:13 hagaragaza hate ko Yehova ashobora gutuma tugira ubushake bwo gukora?

3 Soma mu Bafilipi 2:13. * Yehova ashobora gutuma tugira ubushake bwo gukora. Mu buhe buryo? Dushobora kubona ko hari umuntu ukeneye ubufasha mu itorero cyangwa ko hari ibintu bigomba gukorwa. Nanone abasaza bashobora gusoma ibaruwa iturutse ku biro by’ishami, itubwira ko hari ahantu hakenewe ubufasha. Dushobora kubyumva tukibaza tuti: “Ese ubu nge nta cyo nakora?” Nanone dushobora guhabwa inshingano itoroshye, tukaba twibaza niba tuzashobora kuyisohoza. Hari n’igihe dushobora gusoma imirongo runaka yo muri Bibiliya, maze tukibaza tuti: “Iyi mirongo nayikoresha nte mfasha abandi?” Yehova ntaduhatira gukora ibintu runaka. Ariko iyo abonye ko dufite igitekerezo cyo kugira icyo twakora, ashobora gutuma tugira ubushake bwo kugikora.

4. Ni mu buhe buryo Yehova atuma dushobora gukora ibintu bitandukanye?

4 Nanone Yehova ashobora kuduha imbaraga dukeneye (Yes 40:29). Ashobora kutwongerera ubuhanga akoresheje umwuka wera (Kuva 35:30-35). Ashobora gukoresha umuryango we akatwigisha gukora ibintu runaka. Niba wifuza kumenya uko wasohoza neza inshingano runaka, jya usaba ubufasha. Nanone igihe cyose uge usaba Data wo mu ijuru ugira ubuntu bwinshi, kugira ngo aguhe “imbaraga zirenze izisanzwe” (2 Kor 4:7; Luka 11:13). Bibiliya irimo ingero nyinshi zigaragaza uko Yehova yagiye afasha abagabo n’abagore, agatuma bagira ubushake n’imbaraga zo gukora. Mu gihe turi bube dusuzuma zimwe muri izo ngero, utekereze uko nawe Yehova yagukoresha.

UKO YEHOVA YAFASHIJE ABAGABO BAGAKORA IBYO ASHAKA

5. Uko Yehova yakoresheje Mose n’igihe yamukoreshereje kugira ngo avane Abisirayeli muri Egiputa, bitwigisha iki?

5 Yehova yatumye Mose ashobora kuvana Abisirayeli muri Egiputa. Ariko se Yehova yamukoresheje ryari? Ese ni igihe Mose yumvaga ko ashoboye, amaze ‘kwigishwa ubwenge bwose bw’Abanyegiputa’ (Ibyak 7:22-25)? Oya. Yehova yamukoresheje ari uko gusa amaze kumutoza, akaba umuntu wicisha bugufi kandi witonda (Ibyak 7:30, 34-36). Yehova yahaye Mose ubutwari bwo kuvugana n’umutegetsi wari ukomeye cyane muri Egiputa (Kuva 9:13-19). Uko Yehova yakoresheje Mose n’igihe yamukoreshereje, bitwigisha iki? Bitwigisha ko Yehova akoresha abantu bihatira kugaragaza imico nk’iye kandi bakamwishingikirizaho.—Fili 4:13.

6. Uko Yehova yakoresheje Barizilayi kugira ngo afashe Umwami Dawidi, bitwigisha iki?

6 Imyaka myinshi nyuma yaho, Yehova yakoresheje Barizilayi kugira ngo afashe Umwami Dawidi. Igihe Dawidi n’abantu be bahungaga umuhungu we Abusalomu, ‘barananiwe, barasonza kandi bagira inyota.’ Barizilayi wari ugeze mu za bukuru n’abo bari kumwe, bahaze amagara yabo bafasha Dawidi n’abantu be. Barizilayi ntiyatekereje ko Yehova adashobora kumukoresha bitewe n’uko yari ageze mu za bukuru. Ahubwo yagaragaje ubuntu, aha abo bagaragu b’Imana ibyo bari bakeneye (2 Sam 17:27-29). Ibyo bitwigisha iki? Uko imyaka twaba dufite yaba ingana kose, Yehova ashobora kudukoresha kugira ngo ahe abamusenga ibyo bakeneye, baba abo mu gihugu cyacu cyangwa ab’ahandi (Imig 3:27, 28; 19:17). Nubwo twaba tudashobora kubageraho, dushobora gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose dutanga impano, kugira ngo haboneke amafaranga yo kugoboka abavandimwe na bashiki bacu bakeneye gufashwa.—2 Kor 8:14, 15; 9:11.

7. Yehova yakoresheje ate Simeyoni, kandi se kubimenya bitwigisha iki?

7 Yehova yasezeranyije umusaza w’indahemuka w’i Yerusalemu witwaga Simeyoni, ko atari kuzapfa atabonye Mesiya. Iryo sezerano rigomba kuba ryaramukomeje cyane, kubera ko yari amaze imyaka myinshi amutegereje. Yehova yagororeye Simeyoni kubera ukwizera kwe no kwihangana. Umunsi umwe yagiye mu rusengero “ayobowe n’imbaraga z’umwuka.” Ahageze yabonye umwana Yesu maze Yehova aramukoresha, ahanura ibirebana n’uwo mwana wari kuzaba Kristo (Luka 2:25-35). Nubwo Simeyoni ashobora kuba yarapfuye Yesu ataratangira umurimo we ku isi, yishimiye cyane ko Yehova yamukoresheje agahanura ibya Mesiya kandi azabona n’indi migisha myinshi mu gihe kiri imbere. Mu isi nshya, uwo mugabo w’umukiranutsi azabona ukuntu abantu bo mu mahanga yose bazabona imigisha izazanwa n’ubutegetsi bwa Yesu (Intang 22:18). Natwe twagombye kwishimira inshingano yose Yehova aduha mu murimo we.

8. Ni mu buhe buryo Yehova ashobora kudukoresha nk’uko yakoresheje Barinaba?

8 Mu kinyejana cya mbere, umugabo wagiraga ubuntu witwaga Yozefu yemeye ko Yehova amukoresha (Ibyak 4:36, 37). Kuba Yozefu yari ashoboye guhumuriza abandi, bishobora kuba ari byo byatumye intumwa zimwita Barinaba, bisobanurwa ngo: “Umwana wo Guhumuriza.” Urugero, igihe Sawuli yari amaze kuba Umukristo, abavandimwe benshi baramutinyaga kubera ko yari yaratoteje cyane abigishwa ba Yesu. Ariko Barinaba yaramuhumurije, aramukomeza kandi Sawuli agomba kuba yarashimishijwe cyane n’iyo neza yamugaragarije (Ibyak 9:21, 26-28). Nyuma yaho, abasaza b’i Yerusalemu babonye ko abavandimwe bo muri Antiyokiya ya Siriya bari bakeneye guterwa inkunga. Ni nde boherejeyo? Ni Barinaba! Bari bahisemo neza. Bibiliya ivuga ko Barinaba ‘yabateye inkunga bose ngo bakomeze kugendera mu Mwami babyiyemeje mu mutima’ (Ibyak 11:22-24). Muri iki gihe na bwo, Yehova ashobora kudukoresha ‘tugahumuriza’ Abakristo bagenzi bacu. Urugero, ashobora kudukoresha tugahumuriza abapfushije. Ashobora no gutuma duterefona cyangwa tugasura umuntu urwaye cyangwa wihebye, tukamubwira amagambo amuhumuriza. Ese uzemera ko Yehova agukoresha nk’uko yakoresheje Barinaba?—1 Tes 5:14.

9. Uko Yehova yafashije Vasily akaba umusaza w’itorero ushoboye, bitwigisha iki?

9 Yehova yafashije umuvandimwe witwa Vasily, aba umusaza w’itorero ushoboye. Vasily yahawe iyo nshingano afite imyaka 26, ariko yumvaga atazashobora gutera inkunga abagize itorero, cyanecyane abari bafite ibibazo. Icyakora abasaza b’itorero b’inararibonye baramufashije kandi yigiye byinshi mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami. Vasily yafashe ingamba zamufasha gusohoza neza iyo nshingano. Urugero, yakoze urutonde rw’intego zoroheje yifuzaga kugeraho. Uko yageraga kuri imwe, ni ko ubwoba bwagendaga bushira. Yaravuze ati: “Ibintu byanteraga ubwoba icyo gihe, ubu ni byo binshimisha cyane. Iyo Yehova amfashije nkabona umurongo w’Ibyanditswe nakoresha mpumuriza umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, biranshimisha cyane.” Bavandimwe, nimwigana Vasily mukemera ko Yehova abakoresha, azatuma mukora byinshi mu itorero.

UKO YEHOVA YAFASHIJE ABAGORE BAGAKORA IBYO ASHAKA

10. Abigayili yakoze iki, kandi se ni irihe somo twamuvanaho?

10 Igihe Dawidi n’ingabo ze bahungaga Umwami Sawuli, hari aho bageze barasonza. Ingabo za Dawidi zagiye kureba Umwisirayeli wari umukire cyane witwaga Nabali, zimusaba ibyokurya, kandi zari kwishimira ibyo yari kuziha byose. Zumvaga Nabali akwiriye kuzifasha, kubera ko zari zaramurindiye umukumbi mu butayu. Ariko Nabali wari umunyabugugu ntiyazirebye n’irihumye. Ibyo byarakaje Dawidi cyane, maze yiyemeza kwica Nabali n’umuntu wese w’igitsina gabo wo mu rugo rwe (1 Sam 25:3-13, 22). Icyakora umugore wa Nabali witwaga Abigayili wari mwiza cyane, yari umunyabwenge. Yagize ubutwari, yikubita ku birenge bya Dawidi amubuza kwishyiraho umwenda w’amaraso yica Nabali n’abo mu rugo rwe. Yamugiriye inama abigiranye amakenga, amusaba kurekera ikibazo mu maboko ya Yehova. Dawidi yakozwe ku mutima n’amagambo ya Abigayili yagaragazaga kwicisha bugufi, n’ibikorwa bye byagaragazaga ubwenge. Yabonye ko ari Yehova wari wohereje Abigayili (1 Sam 25:23-28, 32-34). Abigayili yari afite imico yatumye Yehova amukoresha. Bashiki bacu bitoza kugaragaza ubwenge n’ubushishozi, na bo Yehova ashobora kubakoresha bagakomeza imiryango yabo n’abagize itorero.—Imig 24:3; Tito 2:3-5.

11. Ni iki abakobwa ba Shalumu bakoze, kandi se ni ba nde babigana muri iki gihe?

11 Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, Yehova yakoresheje abakobwa ba Shalumu, bagira uruhare mu gusana inkuta za Yerusalemu (Neh 2:20; 3:12). Nubwo se w’abo bakobwa yari umutware, bari bishimiye gukora uwo murimo utoroshye kandi wari uteje akaga (Neh 4:15-18). Ntibari bameze nk’abagabo bari bakomeye b’i Tekowa, ‘bashinze ijosi ntibakore’ uwo murimo (Neh 3:5). Tekereza ukuntu abo bakobwa ba Shalumu bishimye cyane igihe izo nkuta zuzuraga mu minsi 52 gusa (Neh 6:15)! Muri iki gihe na bwo, bashiki bacu bitanga babikunze bagakora umurimo wera wihariye wo kubaka no gusana amazu y’umuryango wacu. Kugira ngo uwo murimo ukorwe neza, tuba dukeneye abo bashiki bacu b’abahanga, barangwa n’ibyishimo kandi b’indahemuka.

12. Ni mu buhe buryo Yehova ashobora kudukoresha nk’uko yakoresheje Tabita?

12 Yehova yatumye Tabita ‘akora ibikorwa byinshi byiza,’ cyanecyane afasha abapfakazi (Ibyak 9:36). Kubera ko yagiraga ubuntu cyane kandi akagwa neza, igihe yapfaga benshi baramuririye. Ariko intumwa Petero amaze kumuzura, barishimye cyane (Ibyak 9:39-41). Ni irihe somo twavana kuri Tabita? Twaba turi bato cyangwa dukuze, twaba turi abagabo cyangwa abagore, dushobora gufasha abavandimwe na bashiki bacu, tukabakorera ibintu bifatika.—Heb 13:16.

13. Yehova yakoresheje ate mushiki wacu witwaga Ruth wagiraga amasonisoni, kandi se yaje kuvuga iki?

13 Mushiki wacu wagiraga amasonisoni witwaga Ruth yifuzaga kuba umumisiyonari. Akiri muto, yabwirizaga ku nzu n’inzu yihuta cyane, akagenda atanga inkuru z’ubwami gusa. Yaravuze ati: “Nakundaga uwo murimo cyane.” Icyakora kuganira na ba nyiri urugo no kubwiriza abandi iby’Ubwami bw’Imana byaramugoraga cyane. Nubwo Ruth yagiraga amasonisoni, yabaye umupayiniya w’igihe cyose afite imyaka 18. Mu mwaka wa 1946, yize Ishuri rya Watchtower rya Gileyadi maze nyuma yaho akorera umurimo muri Hawayi no mu Buyapani. Yehova yaramukoresheje akora byinshi mu murimo wo kubwiriza muri ibyo bihugu. Igihe Ruth yari amaze imyaka hafi 80 akora umurimo wo kubwiriza, yaravuze ati: “Yehova ni we wampaga imbaraga. Yamfashije kunesha amasonisoni. Nemera ntashidikanya ko Yehova ashobora gukoresha umuntu wese umwiringira.”

JYA WEMERA KO YEHOVA AGUKORESHA

14. Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 1:29, ni iki tugomba gukora niba twifuza ko Yehova adukoresha?

14 Kuva kera, Yehova yagiye akoresha abagaragu be bagasohoza inshingano zitandukanye. Wowe ni iki wifuza ko agukoresha? Kugira ngo agukoreshe, ahanini bizaterwa n’urugero witeguye kwitangamo. (Soma mu Bakolosayi 1:29.) Niwemera ko agukoresha, ashobora kuzatuma uba umubwirizabutumwa urangwa n’ishyaka, umwigisha mwiza, umuntu ushoboye guhumuriza abandi, umukozi w’umuhanga, inshuti yiringirwa, cyangwa ikindi kintu cyose yifuza kugira ngo asohoze umugambi we.

15. Nk’uko bivugwa muri 1 Timoteyo 4:12, 15, ni iki abavandimwe bakiri bato bakwiriye gusaba Yehova binginga?

15 None se bavandimwe mukiri bato, mwe mwakora iki? Hakenewe abavandimwe bafite imbaraga kugira ngo babe abakozi b’itorero. Mu matorero menshi usanga abasaza b’itorero ari benshi kuruta abakozi b’itorero. Ese mwakwemera guhabwa inshingano, mugafasha itorero? Hari igihe abavandimwe bamwe bavuga bati: “Nge numva kuba umubwiriza bihagije.” Niba nawe ari uko ubibona, inginga Yehova atume ugira ikifuzo cyo kuzuza ibisabwa kugira ngo ube umukozi w’itorero, kandi atume ugira imbaraga zo gukora ibyo ushoboye byose mu murimo we (Umubw 12:1). Bavandimwe, turabakeneye rwose!—Soma muri 1 Timoteyo 4:12, 15.

16. Ni iki twagombye gusaba Yehova, kandi kuki?

16 Yehova ashobora gutuma uba icyo ashaka ko uba cyo cyose kugira ngo asohoze umugambi we. Bityo rero, jya umusaba aguhe ubushake bwo gukora umurimo we, kandi umusabe imbaraga zo kuwukora. Waba ukiri muto cyangwa ukuze, jya ukoresha igihe cyawe, imbaraga n’ibindi byose ufite, ugamije guhesha Imana ikuzo (Umubw 9:10). Niba uhawe inshingano mu murimo wa Yehova, ntukihutire kuyanga utinya ko utazashobora kuyisohoza. Kuba dushobora kugira uruhare mu murimo uhesha ikuzo Data wuje urukundo, n’iyo rwaba ari ruto, nta cyo twabinganya!

INDIRIMBO YA 127 Uwo ngomba kuba we

^ par. 5 Ese wifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova? Ese ujya wibaza niba abona ko ugifite akamaro? Cyangwa ubona ko ibyo umukorera bihagije? Iki gice kigaragaza uko Yehova yagufasha, ukagira ubushake n’imbaraga ukeneye kugira ngo usohoze inshingano iyo ari yo yose mu murimo we.

^ par. 3 Nubwo Pawulo yandikiye urwo rwandiko Abakristo bo mu gihe ke, amagambo arimo areba n’abagaragu ba Yehova bose.