Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 41

Uzakomeze kuba indahemuka mu gihe cy’“umubabaro ukomeye”

Uzakomeze kuba indahemuka mu gihe cy’“umubabaro ukomeye”

“Mukunde Yehova mwa ndahemuka ze mwese mwe. Yehova arinda abizerwa.”—ZAB 31:23.

INDIRIMBO YA 129 Tuzakomeza kwihangana

INSHAMAKE  *

1-2. (a) Ni irihe tangazo abategetsi bo mu isi bari hafi gutangaza? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

SA N’UREBA abategetsi bamaze gutanga itangazo rimaze igihe kirekire ritegerejwe, rivuga ko “hari amahoro n’umutekano.” Bashobora kuzirata bavuga ko ku isi hari amahoro kuruta ikindi gihe cyose. Abategetsi bazaba bashaka ko dutekereza ko ari bo bashobora gukemura ibibazo byo mu isi byose. Icyakora ibizakurikiraho byo, ntibazashobora kugira icyo babikoraho. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya yahanuye ko icyo gihe ari bwo “irimbuka ritunguranye rizabagwa gitumo, . . . kandi nta ho bazahungira rwose.”—1 Tes 5:3.

2 Hari ibibazo by’ingenzi dukeneye gusuzuma: Bizagenda bite mu ‘mubabaro ukomeye’? Yehova yiteze ko tuzakora iki muri icyo gihe? Twakwitegura dute muri iki gihe kugira ngo tuzakomeze kuba indahemuka muri uwo mubabaro ukomeye?—Mat 24:21.

BIZAGENDA BITE MU ‘MUBABARO UKOMEYE’?

3. Mu Byahishuwe 17:5, 15-18 havuga ko Imana izarimbura ite “Babuloni Ikomeye”?

3 Soma mu Byahishuwe 17:5, 15-18. Tekereza nawe “Babuloni Ikomeye” yarimbutse! Nk’uko twabibonye, icyo gihe nta cyo amahanga azashobora gukora ku bizaba bibera mu isi. Kubera iki? Ni ukubera ko ‘Imana izashyira mu mutima [w’amahanga] gusohoza igitekerezo cyayo.’ Icyo gitekerezo ni ikihe? Ni icyo kurimbura amadini yose y’ikinyoma, hakubiyemo n’ayiyita aya gikristo. * Imana izashyira igitekerezo cyayo mu mitima y’“amahembe icumi” y’‘inyamaswa y’inkazi itukura.’ Ayo mahembe icumi agereranya ubutegetsi bwose bushyigikira ‘inyamaswa y’inkazi,’ ari yo igereranya Umuryango w’Abibumbye (Ibyah 17:3, 11-13; 18:8). Ubwo butegetsi niburimbura idini ry’ikinyoma, umubabaro ukomeye uzaba utangiye. Ibizaba ku isi icyo gihe, bizaba biteye ubwoba.

4. (a) Ni iki amahanga ashobora kuzavuga asobanura impamvu zatumye arimbura amadini y’ikinyoma? (b) Ni iki abahoze muri ayo madini bashobora kuzakora?

4 Ntituzi icyo amahanga azavuga, asobanura impamvu zizaba zatumye arimbura Babuloni Ikomeye. Ashobora kuzavuga ko amadini ari yo atuma isi itagira amahoro n’umutekano kandi ko akomeza kwivanga muri poritiki. Ashobora no kuzavuga ko amadini yirundanyirijeho ubutunzi bwinshi (Ibyah 18:3, 7). Amahanga nagaba igitero ku madini, ntibizaba bisobanura byanze bikunze ko agiye guhita arimbura abayoboke bose b’ayo madini. Ahubwo uko bigaragara, ayo madini ubwayo ni yo azakurwaho. Namara kurimburwa, abari abayoboke bayo bashobora kuzayihakana, kubera ko bazaba bamaze kubona ko abayobozi bayo nta cyo babagejejeho.

5. Ni iki Yehova yasezeranyije ku birebana n’umubabaro ukomeye, kandi kuki?

5 Bibiliya ntigaragaza igihe igikorwa cyo kurimbura Babuloni Ikomeye kizamara. Icyo tuzi ni uko kizamara igihe gito (Ibyah 18:10, 21). Yehova yasezeranyije ko ‘azagabanya iminsi’ umubabaro ukomeye uzamara, kugira ngo “abo yitoranyirije” n’abari mu idini ry’ukuri barokoke (Mar 13:19, 20). Ariko se umubabaro ukomeye numara gutangira, Yehova yiteze ko tuzaba dukora iki mu gihe tuzaba dutegereje Harimagedoni?

KOMEZA GUSHYIGIKIRA IDINI RY’UKURI

6. Kuki kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma bidahagije?

6 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yehova ashaka ko abamusenga bitandukanya na Babuloni Ikomeye. Icyakora ibyo ntibihagije. Tugomba no kwiyemeza gushyigikira idini ry’ukuri, tugakorera Yehova. Reka turebe ibintu bibiri twakora.

Ntituzirengagize guteranira hamwe no mu gihe bizaba bigoye (Reba paragarafu ya 7) *

7. (a) Twakora iki ngo dukomeze kumvira amahame akiranuka ya Yehova? (b) Mu Baheburayo 10:24, 25 hagaragaza hate ko ari iby’ingenzi ko duteranira hamwe, cyanecyane muri iki gihe?

7 Icya mbere, tugomba gukomeza kugendera ku mahame akiranuka ya Yehova. Ntitugomba kubona ko amahame abantu bo mu isi bagenderaho n’imyifatire yabo bikwiriye. Urugero, ntitwemera ibikorwa byose by’ubusambanyi, gushyingiranwa kw’abantu bahuje igitsina n’indi myifatire yose y’abatinganyi (Mat 19:4, 5; Rom 1:26, 27). Icya kabiri, tugomba gukomeza guteranira hamwe n’Abakristo bagenzi bacu. Dushobora guteranira ku Nzu y’Ubwami, byaba bidashoboka tugateranira mu ngo z’abavandimwe cyangwa ahandi hantu. Hari n’ubwo duterana mu ibanga. Nta kintu na kimwe kitubuza guteranira hamwe. Mu by’ukuri, tugomba kurushaho guteranira hamwe ‘uko tubona urya munsi ugenda wegereza.’—Soma mu Baheburayo 10:24, 25.

8. Ni mu buhe buryo ubutumwa tubwiriza bushobora kuzahinduka?

8 Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, ubutumwa tubwiriza bushobora kuzahinduka. Muri iki gihe, tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kandi tukihatira guhindura abantu abigishwa. Ariko icyo gihe bwo, dushobora kuzabwiriza ubutumwa bukakaye, Bibiliya igereranya n’amahindu manini (Ibyah 16:21). Dushobora kuzatangaza ko isi ya Satani izaba ishigaje igihe gito ikarimbuka burundu. Igihe nikigera tuzabwirwa ubutumwa tugomba gutangaza n’uko tuzabutangaza. Ese tuzakoresha uburyo bwo kubwiriza tumaze imyaka myinshi dukoresha cyangwa tuzakoresha ubundi buryo? Ntitubizi. Uko tuzabwiriza kose, gutangaza dushize amanga ubutumwa bw’urubanza rwa Yehova, bizaba ari inshingano itagereranywa.—Ezek 2:3-5.

9. Amahanga ashobora kuzakira ate ubutumwa tuzatangaza? Ni iki twiringiye tudashidikanya?

9 Uko bigaragara, ubwo butumwa tuzaba dutangaza buzarakaza amahanga, bitume ashaka kuducecekesha burundu. Nk’uko muri iki gihe twishingikiriza kuri Yehova kugira ngo adufashe mu murimo wo kubwiriza, n’icyo gihe tuzaba tubikeneye. Twiringiye tudashidikanya ko Imana yacu izaduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukore ibyo ishaka.—Mika 3:8.

ITEGURE IGITERO KIZAGABWA KU BAGARAGU B’IMANA

10. Muri Luka 21:25-28 herekana ko abantu benshi bazitwara bate mu gihe cy’umubabaro ukomeye?

10 Soma muri Luka 21:25-28. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, abantu nibabona ko ibintu byose bishingikirizagaho bitangiye kurimbuka, bazagwa mu kantu. Bazagira “umubabaro mwinshi” bahangayikishijwe n’uko bagiye gupfa, kuko hazaba habayeho ibintu bitigeze bibaho mu mateka (Zef 1:14, 15). Muri icyo gihe, ubuzima buzaba bugoye cyane, kandi n’abagaragu ba Yehova ntibazaba borohewe. Kuba tutivanga muri poritiki bishobora kuzatuma duhura n’ibibazo bikomeye. Dushobora no kuzabura ibintu by’ibanze mu buzima.

11. (a) Ni iki kizatuma amahanga yibasira Abahamya ba Yehova? (b) Kuki tutagomba gutinya umubabaro ukomeye?

11 Abantu bahoze mu madini azaba yararimbutse, bashobora kuzarakazwa n’uko idini ry’Abahamya ba Yehova ryo rikiriho. Nta gushidikanya ko bazashaka uko bakwerekana akababaro kabo, wenda bakoresheje interineti. Amahanga n’umutegetsi wayo Satani, azatwanga cyane kubera ko idini ryacu ari ryo ryonyine rizaba risigaye ku isi. Azaba ababajwe n’uko atageze ku ntego yayo yo kurimbura amadini yose. Ubwo rero natwe azahita atwibasira. Icyo gihe ni bwo amahanga azaba abaye Gogi wo mu gihugu cya Magogi. * Ayo mahanga azibumbira hamwe kugira ngo agabe igitero simusiga ku bagaragu ba Yehova (Ezek 38:2, 14-16). Dushobora gutangira guhangayikishwa n’ibizaba mu mubabaro ukomeye, bitewe n’uko ahanini tutazi uko ibintu byose bizagenda. Icyo tuzi ni uko tutagomba gutinya umubabaro ukomeye. Yehova azaduha amabwiriza azatuma turokoka (Zab 34:19). Icyo gihe ‘tuzahagarara twemye kandi twubure imitwe yacu,’ kuko tuzaba tuzi ko ‘gucungurwa kwacu kwegereje.’ *

12. Ni mu buhe buryo ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ amaze igihe adufasha kwitegura ibyenda kuba?

12 ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ amaze igihe adufasha kwitegura, kugira ngo tuzakomeze kuba indahemuka mu gihe cy’umubabaro ukomeye (Mat 24:45). Yabikoze mu buryo butandukanye, ariko reka dufate urugero rw’amakoraniro y’iminsi itatu tutazibagirwa, yabaye kuva mu mwaka wa 2016-2018. Muri ayo makoraniro, twashishikarijwe kwitoza imico dukeneye, uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza. Reka tuyisuzume.

KOMEZA KURANGWA N’UBUDAHEMUKA, KWIHANGANA N’UBUTWARI

Itegure kuzarokoka “umubabaro ukomeye” (Reba paragarafu ya 13-16) *

13. Twakora iki ngo dukomeze kuba indahemuka? Kuki tugomba kwihatira kuba indahemuka muri iki gihe?

13 Ubudahemuka: Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2016 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Komeza kubera Yehova indahemuka.” Muri iryo koraniro twabonye ko kugirana na Yehova ubucuti bukomeye ari byo bizatuma dukomeza kumubera indahemuka. Twibukijwe ko ikizadufasha kugirana na Yehova ubucuti nk’ubwo ari ukumusenga tubivanye ku mutima kandi tukiyigisha Ijambo rye dushyizeho umwete. Ibyo bizatuma tugira imbaraga zo gutsinda ibigeragezo bikomeye dushobora guhura na byo. Uko iherezo ry’isi ya Satani rirushaho kwegereza, dushobora kuzahura n’ibigeragezo bikomeye kurushaho, bizatuma tugaragaza niba turi indahemuka kandi tukaba dushyigikira Ubwami bw’Imana. Abantu bashobora kuzatunnyega (2 Pet 3:3, 4). Kimwe mu bintu bizatuma barushaho kutunnyega ni uko tutivanga muri poritiki. Tugomba kwihatira kuba indahemuka muri iki gihe, kugira ngo tuzakomeze kuba indahemuka no mu gihe cy’umubabaro ukomeye.

14. (a) Kuki abayobora umurimo ku isi muri iki gihe bazahinduka? (b) Kuki icyo gihe tuzasabwa kuba indahemuka?

14 Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, abavandimwe bayobora umurimo hano ku isi bazahinduka. Hari igihe kizagera, abavandimwe bose basutsweho umwuka bakiri ku isi bakajya mu ijuru, kugira ngo bifatanye mu ntambara ya Harimagedoni (Mat 24:31; Ibyah 2:26, 27). Ibyo byumvikanisha ko abagize Inteko Nyobozi bazaba batakiri kumwe natwe ku isi. Icyakora abagize imbaga y’abantu benshi bazakomeza kugendera kuri gahunda. Abavandimwe bo mu zindi ntama bujuje ibisabwa bazatangira kuyobora abagaragu ba Yehova. Tuzagaragaza ko turi indahemuka dushyigikira abo bavandimwe kandi tukumvira amabwiriza bazatanga aturutse ku Mana. Ibyo ni byo bizatuma turokoka.

15. Twakora iki ngo turusheho kwihangana, kandi se kuki ari iby’ingenzi ko twitoza kwihangana muri iki gihe?

15 Kwihangana: Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2017 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ntucogore!” Iryo koraniro ryadufashije kumenya uko twarushaho kwihanganira ibigeragezo. Igituma twihangana si uko ibibazo duhanganye na byo bizakemuka cyangwa ntibikemuke. Ahubwo kwishingikiriza kuri Yehova ni byo biduha imbaraga zo kwihangana (Rom 12:12). Ntitukibagirwe ko Yesu yadusezeranyije ko ‘uzihangana akageza ku iherezo ari we uzakizwa’ (Mat 24:13). Iryo sezerano risobanura ko tugomba gukomeza kwihanganira ibigeragezo byose twahura na byo. Nitwihanganira ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe, umubabaro ukomeye uzasanga dufite ukwizera gukomeye.

16. Ni iki gituma tugira ubutwari, kandi se twakora iki ngo turusheho kubugira?

16 Ubutwari: Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2018 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Gira ubutwari.” Iryo koraniro ryatwibukije ko ubushobozi bwacu atari bwo butuma tugira ubutwari. Nk’uko kwishingikiriza kuri Yehova ari byo bituma twihangana, ubutwari nyakuri na bwo tubukesha Yehova. Ni iki cyadufasha kwishingikiriza kuri Yehova? Tugomba gusoma Ijambo rye buri munsi kandi tugatekereza uko yagiye akiza abagaragu be mu gihe cyahise (Zab 68:20; 2 Pet 2:9). Amahanga natugabaho igitero mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzaba dukeneye kugira ubutwari no kwiringira Yehova kurusha ikindi gihe cyose (Zab 112:7, 8; Heb 13:6). Nitwishingikiriza kuri Yehova muri iki gihe, tuzagira ubutwari bwo guhangana n’igitero cya Gogi. *

KOMEZA GUTEGEREZANYA AMATSIKO IGIHE CYO GUCUNGURWA

Vuba aha Yesu n’ingabo ze zo mu ijuru bazagenda ku mafarashi bagiye kurwana kuri Harimagedoni kugira ngo barimbure abanzi b’Imana (Reba paragarafu ya 17)

17. Kuki tutagomba gutinya Harimagedoni? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

17 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, abenshi muri twe, igihe cy’ubuzima bwacu cyose, twabayeho mu minsi y’imperuka. Ariko nanone twiringiye ko tuzarokoka umubabaro ukomeye. Intambara ya Harimagedoni ni yo izarimbura burundu isi ya Satani. Icyakora ntitugomba gushya ubwoba. Kubera iki? Ni ukubera ko izaba ari intambara y’Imana (Imig 1:33; Ezek 38:18-20; Zek 14:3). Yehova azatanga itegeko, maze Yesu Kristo ayobore urugamba. Azaba afatanyije n’abasutsweho umwuka bazutse hamwe n’abamarayika benshi cyane. Bazarwanya Satani, abadayimoni n’abasirikare bo mu isi.—Dan 12:1; Ibyah 6:2; 17:14.

18. (a) Ni iki Yehova yadusezeranyije? (b) Mu Byahishuwe 7:9, 13-17 hatwizeza iki?

18 Yehova yaduhaye isezerano rigira riti: “Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho” (Yes 54:17). “Imbaga y’abantu benshi” b’indahemuka bazarokoka ‘umubabaro ukomeye.’ Nyuma yaho, bazakomeza gukorera Yehova umurimo wera. (Soma mu Byahishuwe 7:9, 13-17.) Bibiliya ituma twiringira tudashidikanya ko tuzarokoka. Tuzi neza ko “Yehova arinda abizerwa” (Zab 31:23). Abantu bose bakunda Yehova kandi bakamuhesha ikuzo, bazishimira kubona izina rye ryezwa.—Ezek 38:23.

19. Ni ibihe bintu bihebuje bizabaho vuba aha?

19 Tekereza uko muri 2 Timoteyo 3:2-5 haba havuga, haramutse hasobanura imyitwarire y’abantu bo mu isi nshya, itayobowe na Satani. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko abantu bazaba bitwara icyo gihe.”) Umuvandimwe George Gangas, wari umwe mu bagize Inteko Nyobozi yabisobanuye agira ati: “Tekereza uko isi izaba imeze, igihe abantu bose bazaba bakorera Yehova! Vuba aha uzishimira kuba mu isi nshya. Uzakomeza kubaho igihe cyose Yehova azaba ariho. Tuzabaho iteka ryose.” Mbega ibyiringiro bihebuje!

INDIRIMBO YA 122 Dushikame tutanyeganyega!

^ par. 5 uzi neza ko vuba aha abantu bose bazagerwaho n’“umubabaro ukomeye.” Abagaragu ba Yehova bo bizabagendekera bite? Yehova yiteze ko tuzakora iki muri icyo gihe? Ni iyihe mico tugomba kwitoza ubu, kugira ngo tuzashobore kuba indahemuka muri icyo gihe? Nimucyo tubisuzume.

^ par. 3 AMAGAMBO YASOBANUWE: Amadini yiyita aya gikristo ni amadini yose avuga ko yemera Kristo ariko akaba adakorera Yehova nk’uko abishaka.

^ par. 11 AMAGAMBO YASOBANUWE: Amagambo ngo: “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” (mu magambo ahinnye Gogi), yerekeza ku mahanga azishyira hamwe kugira ngo arwanye abagaragu ba Yehova mu gihe cy’umubabaro ukomeye.

^ par. 11 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ibintu bizabanziriza intambara ya Harimagedoni, reba igitabo Ubwami bw’Imana burategeka!, igice cya 21. Naho ibisobanuro birambuye ku birebana n’igitero cya Gogi wo mu gihugu cya Magogi n’uko Yehova azarwanirira abagaragu be kuri Harimagedoni, wabisanga mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, ku ipaji ya 3-8 n’uwo ku itariki ya 15 Nyakanga 2015, ku ipaji ya 14-19.

^ par. 16 Ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri uyu mwaka wa 2019 rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira,” ryatwijeje ko tuzakomeza kugira umutekano bitewe n’uko Yehova aturinda abigiranye urukundo.—1 Kor 13:8.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Itsinda ry’Abahamya bagaragaje ubutwari mu gihe cy’umubabaro ukomeye, bakajya guteranira mu ishyamba.

^ par. 66 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Imbaga y’abantu benshi b’indahemuka bazarokoka umubabaro ukomeye bishimye.