Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuvandimwe F. Rutherford n’abandi bavandimwe basuye u Burayi

1920—Hashize imyaka ijana

1920—Hashize imyaka ijana

KUVA mu ntangiriro z’umwaka wa 1920, Abahamya ba Yehova bakoze umurimo wo kubwiriza bashyizeho umwete. Muri uwo mwaka bahisemo isomo ry’umwaka rivuga ngo: “UMWAMI ni we mbaraga zange n’indirimbo yange.”—Zab 118:14, King James Version.

Yehova yahaye imbaraga abo babwiriza b’abanyamwete. Muri uwo mwaka umubare w’abapayiniya wariyongereye, bava kuri 225 bagera kuri 350. Bwari ubwa mbere ababwiriza 8.000 batanze raporo z’umurimo wo kubwiriza. Yehova yabahaye imigisha myinshi.

BAKORANYE IMBARAGA NYINSHI

Ku itariki ya 21 z’ukwa gatatu 1920, Joseph F. Rutherford wari uhagarariye Abigishwa ba Bibiliya icyo gihe, yatanze ikiganiro kivuga ngo: “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa.” Abigishwa ba Bibiliya batumiye abantu bose babyifuzaga ngo baze kumva icyo kiganiro. Bakodesheje inzu nini y’imikino yo mu mugi wa New York, banatumira abantu bagera ku 320.000.

Ikinyamakuru cyariho icyapa cyamamaza ikiganiro gifite insanganyamatsiko ivuga iti: “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa”

Haje abantu benshi cyane kuruta uko babitekerezaga. Kubera ko iyo nzu yakiraga abantu 5.000 gusa, abandi 7.000 babuze aho bicara basubirayo. Umunara w’Umurinzi wavuze ko ayo ari yo materaniro yagenze neza kurusha andi yose Abigishwa ba Bibiliya bagize.

Abigishwa ba Bibiliya bamenyekanye hose ko batangazaga ubutumwa buvuga ngo: “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa.” Icyo gihe ntibari bazi ko ubutumwa bw’Ubwami bwari kuzabwirizwa cyane kurusha uko babitekerezaga. Ariko no muri icyo gihe bakoranaga umurimo imbaraga zabo zose. Reka twumve icyo Ida Olmstead watangiye kujya mu materaniro mu mwaka wa 1902 yabivuzeho. Yaravuze ati: “Twari tuzi ko abantu bose bazabona imigisha mu gihe kiri imbere. Ubwo rero iyo nkuru nziza twayibwiraga umuntu wese twahuraga na we mu murimo wo kubwiriza.”

DUTANGIZA ICAPIRO RY’IBITABO RYACU

Kugira ngo haboneke ibitabo bihagije, abavandimwe bo kuri Beteli batangiye gucapa ibitabo byacu. Baguze imashini bayishyira mu nzu bari barakodesheje yari i Brooklyn mu mugi wa New York, hafi ya Beteli.

Leo Pelle na Walter Kessler batangiye gukora kuri Beteli mu kwa mbere 1920. Walter yaravuze ati: “Tukihagera, uwari uhagarariye imirimo yo mu icapiro yaraturebye aratubwira ati: ‘Ndabona hasigaye isaha n’igice ngo tuge ku meza.’ Yadusabye kuzana amakarito y’ibitabo yari muri kave.”

Leo na we yibuka uko byagenze ku munsi wakurikiyeho. Yaravuze ati: “Badusabye koza inkuta za ya nzu icapiro ryakoreragamo. Zari zanduye bikabije! Ariko nubwo byari bigoye, nibukaga ko ari umurimo w’Umwami nkumva nta cyo bintwaye.”

Imashini yakoreshwaga mu gucapa Umunara w’Umurinzi

Mu byumweru bike gusa abavandimwe babyitangiye bakoranaga umwete, bari basigaye bacapa Umunara w’Umurinzi. Hacapwe kopi 60.000 z’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1920, zicapirwa ku mashini yari muri etaje ya kabiri. Hagati aho abavandimwe bashyize muri kave indi mashini icapa bise Ubwato bw’Intambara. Bahise batangira gucapa Nimukanguke! yo ku itariki ya 14 Mata 1920 (icyo gihe yitwaga L’Age d’Or). Biragaragara rwose ko Yehova yahaye umugisha abo bakozi bakoranaga umwete.

“Nibukaga ko ari umurimo w’Umwami nkumva nta cyo bintwaye”

“REKA DUKORE TWUNZE UBUMWE”

Abasenga Yehova b’indahemuka bakoranaga umurimo umwete kandi bunze ubumwe. Ariko hari Abigishwa ba Bibiliya bari baravuye mu muryango wacu mu bihe bitoroshye, hagati y’umwaka wa 1917 n’uwa 1919. Hari gukorwa iki ngo bafashwe?

Mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1920, harimo ingingo ivuga ngo: “Reka dukore twunze ubumwe.” Yatanze inama nziza ivuga iti: ‘Twizeye ko abantu bose bifuza kumvira Yehova, bazibagirwa amakosa bakoze bakaza bagafatanya n’abandi gukorera Imana bunze ubumwe.’

Abantu benshi bishimiye iyo nama nziza bahawe. Hari umuryango wabonye ko kuba baramaze umwaka urenga batabwiriza, bakoze ikosa. Kuva icyo gihe biyemeje kubwiriza bashyizeho umwete. Abo bavandimwe na bashiki bacu bongeye gukora umurimo wo kubwiriza, bari bafite byinshi bagomba gukora mu murimo wa Yehova.

DUTANGA IGITABO CYASOBANURAGA UBUHANUZI

Ku itariki ya 21 z’ukwa gatandatu 1920, Abigishwa ba Bibiliya batangiye gahunda yihariye yo gutanga igitabo cyasobanuraga ubuhanuzi (Le Mystère Accompli). Icyo gitabo cyari Umubumbe wa 7 w’ibitabo byasobanuraga Ibyanditswe, kikaba cyaracapwe gifite igifubiko cyoroshye. Igihe icyo gitabo cyabuzanywaga mu mwaka wa 1918, mu bubiko hari harasigaye ibitabo byinshi.

Abapayiniya si bo bonyine basabwe gutanga icyo gitabo, ahubwo n’ababwiriza bose barabisabwe. Buri muntu wese wabatijwe muri buri torero, washoboraga kwifatanya muri uwo murimo, yasabwe kuwukora abyishimiye. Abavandimwe bakundaga kubwirana bati: “Ikintu kimwe dusabwa gukora ni ugutanga iki gitabo.” Edmund Hooper yibuka ko abenshi mu batanze icyo gitabo, mu by’ukuri ari ubwa mbere bari babwirije ku nzu n’inzu. Yongeyeho ati: “Icyo gihe ni bwo twasobanukiwe ko dufite abantu benshi tugomba kubwiriza.”

BONGERA GUTEGURA GAHUNDA YO KUBWIRIZA MU BURAYI

Mu gihe k’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, kumenya amakuru y’Abigishwa ba Bibiliya bo mu bindi bihugu byari bigoye. Umuvandimwe Rutherford yifuje gukomeza abo bavandimwe no kubafasha kongera gushyiraho gahunda yo kubwiriza. Ubwo rero, ku itariki ya 12 z’ukwa munani 1920, we n’abandi bavandimwe bane bakoze urugendo rurerure bajya mu Bwongereza no mu bindi bihugu byinshi.

Umuvandimwe Rutherford ari mu Misiri

Igihe umuvandimwe Rutherford yageraga mu Bwongereza, Abigishwa ba Bibiliya bakoze amakoraniro atatu kandi bagirira andi materaniro ahantu 12 hatandukanye. Muri ayo materaniro yose hateranye abantu bagera ku 50.000. Umunara w’Umurinzi wavuze muri make uko byagenze ugira uti: “Abateranye bose byabakoze ku mutima. Barushijeho gukundana kandi bakora umurimo bunze ubumwe, bituma bishima cyane. Igihe umuvandimwe Rutherford yari i Paris, yongeye gutanga ikiganiro gifite umutwe uvuga ngo: “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa.” Icyo kiganiro cyagiye gutangira inzu bari bateraniyemo yuzuye. Abantu bagera kuri 300 basabye ko babigisha Bibiliya.

Ikinyamakuru cyariho icyapa cyamamazaga ikiganiro cyatangiwe mu nzu y’i Londres yitwa Royal Albert Hall

Mu byumweru byakurikiyeho, hari abavandimwe bagiye gusura umugi wa Atene, uwa Kayiro n’uwa Yerusalemu. Kugira ngo bakomeze kwita ku bantu bari bashimishijwe n’inyigisho zo muri Bibiliya, umuvandimwe Rutherford yashyize depo y’ibitabo mu mugi wa Ramallah, hafi ya Yerusalemu. Hanyuma yasubiye mu Burayi, ashyiraho ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burayi bwo Hagati, ahashyira n’icapiro.

BAGARAGAJE AKARENGANE BAHURAGA NA KO

Mu kwa kenda 1920, Abigishwa ba Bibiliya basohoye inomero ya 27 ya Nimukanguke!. Iyo nomero yihariye yavugaga ukuntu batotejwe mu mwaka wa 1918. Ya mashini icapa yiswe Ubwato bw’Intambara yakoraga amanywa n’ijoro. Yacapye miriyoni zisaga enye z’iyo Nimukanguke!.

Ifoto yafashwe n’abaporisi ya Emma Martin

Abasomye iyo Nimukanguke! bamenye ibintu bidasanzwe byabaye kuri Emma Martin. Emma Martin ni mushiki wacu wari umupayiniya mu mugi wa San Bernardino muri leta ya Kaliforuniya. Ku itariki ya 17 z’ukwa gatatu 1918 we n’abandi bavandimwe batatu, ari bo E. Hamm, E. J. Sonnenburg na E. A. Stevens, bagiye mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya.

Hari umugabo wari aho ngaho ariko atazanywe no kwiga Bibiliya. Nyuma yaje kuvuga ati: ‘Nagiye muri ayo materaniro mbisabwe n’ibiro by’ubugenzacyaha. Nari nagiye gushaka ibimenyetso.’ Kandi koko yarabibonye, kuko yahawe igitabo cyasobanuraga ubuhanuzi (Le Mystère Accompli). Nyuma y’iminsi mike, wa mushiki wacu Martin na ba bavandimwe batatu barafashwe barafungwa. Bari bakurikiranyweho icyaha cyo kurenga ku mategeko, bagatanga igitabo abategetsi babuzanyije.

Emma na bagenzi be bahamwe n’icyaha maze bakatirwa igifungo k’imyaka itatu. Bajuririye uwo mwanzuro kenshi ariko baratsindwa, maze ku itariki ya 17 z’ukwa gatanu 1920 barafungwa. Ariko nyuma y’igihe gito ibintu byarahindutse.

Ku itariki ya 20 z’ukwa gatandatu 1920, umuvandimwe Rutherford yavuze ibyabaye kuri abo Bakristo mu ikoraniro ryabereye mu mugi wa San Francisco. Abari muri iryo koraniro bakibyumva barababaye cyane nuko boherereza ubutumwa perezida wa Amerika. Bamwandikiye ibaruwa igira iti: ‘Twamaganye ifatwa n’ifungwa rya Martin ukurikiranyweho icyaha cyo kurenga ku mategeko. Twe tubona ubutegetsi bwarakoresheje nabi ububasha bwabwo, kuko bwamukoresheje amakosa kugira ngo bubone uko bumufunga.’

Ku munsi wakurikiyeho, Perezida Woodrow Wilson yahise agabanya igihe mushiki wacu Martin, na ba bavandimwe batatu ari bo Hamm, Sonnenburg na Stevens bagombaga kumara bafunzwe. Uko ni ko barenganuwe.

Umwaka wa 1920 warangiye hari ibintu byinshi byabaye, bishimisha Abigishwa ba Bibiliya. Imirimo yakorerwaga ku kicaro gikuru yabaye myinshi, kandi barushijeho gutangaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakemura ibibazo by’abantu (Mat 24:14). Mu mwaka wakurikiyeho, ni ukuvuga mu 1921, barushijeho gutangaza Ubwami bw’Imana.