Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 44

Ese abana bawe bazakorera Imana?

Ese abana bawe bazakorera Imana?

“Yesu akomeza gukura agwiza ubwenge n’imbaraga kandi akundwa n’Imana n’abantu.”—LUKA 2:52.

INDIRIMBO YA 134 Umurage Imana yahaye ababyeyi

INSHAMAKE *

1. Ni uwuhe mwanzuro mwiza uruta iyindi buri wese muri twe ashobora gufata?

INSHURO nyinshi, imyanzuro ababyeyi bafata igirira akamaro abana babo, cyangwa ikabagiraho ingaruka mu gihe k’imyaka myinshi. Iyo ababyeyi bafashe imyanzuro mibi, bishobora gutuma abana babo bagira ibibazo. Ariko iyo bafashe imyanzuro myiza, bituma abana babo babaho bishimye. Birumvikana ko n’abana bagomba gufata imyanzuro myiza. Umwanzuro mwiza uruta iyindi buri wese muri twe ashobora gufata, ni ugukorera Yehova, Data wo mu ijuru udukunda.—Zab 73:28.

2. Ni iyihe myanzuro myiza Yesu n’ababyeyi be bafashe?

2 Yozefu na Mariya, ari bo babyeyi ba Yesu, bari bariyemeje gufasha abana babo gukorera Yehova kandi imyanzuro bafataga yagaragazaga ko ari cyo kintu k’ingenzi (Luka 2:40, 41, 52). Yesu na we yafashe imyanzuro myiza, yamufashije gukora ibyo Yehova yashakaga ko akora (Mat 4:1-10). Yakuze ari umuntu w’umugwaneza, w’indahemuka kandi w’intwari. Yari umwana umubyeyi wese ukunda Yehova yakwifuza kugira.

3. Ni ibihe bibazo tugiye kureba?

3 Muri iki gice, tugiye gusubiza ibibazo bikurikira: Ni iyihe myanzuro yarebaga Yesu, Yehova yafashe? Ni iki ababyeyi b’Abakristo bakwigira ku myanzuro Yozefu na Mariya bafashe? Ni iki Abakristo bakiri bato bakwigira ku myanzuro Yesu yafashe?

ICYO TWAKWIGIRA KURI YEHOVA

4. Ni iyihe myanzuro y’ingenzi Yehova yafashe, yarebaga Umwana we?

4 Yehova yahitiyemo Yesu ababyeyi beza cyane (Mat 1:18-23; Luka 1:26-38). Amagambo avuye ku mutima Mariya yavuze dusanga muri Bibiliya, agaragaza ukuntu yakundaga Yehova cyane n’Ijambo rye (Luka 1:46-55). Nanone kuba Yozefu yarumviye agakora ibyo Yehova yamusabye, bigaragaza ko yamukundaga kandi ko yifuzaga kumushimisha.—Mat 1:24.

5-6. Ni ibihe bintu Yehova yemeye ko bigera ku Mwana we?

5 Yehova ntiyahitiyemo Yesu ababyeyi b’abakire. Igitambo Yozefu na Mariya batanze Yesu amaze kuvuka, kigaragaza ko bari abakene (Luka 2:24). Yozefu ashobora kuba yari afite ahantu hato yabarizaga hafi y’iwe i Nazareti. Birashoboka ko nta mafaranga ahagije bari bafite, nta n’ibintu byinshi batunze. Kandi uko bagendaga bagira abana benshi kugeza ubwo bageze kuri barindwi cyangwa barenga, ni ko barushagaho gukena.—Mat 13:55, 56.

6 Yehova yarinze Yesu ibintu bimwe na bimwe byashoboraga kumuteza akaga, ariko ntiyamurinze ibibazo byose (Mat 2:13-15). Urugero, Yesu yari afite bene wabo batamwemeraga. Agomba kuba yarababajwe n’uko abo bavukanaga batahise bemera ko ari we Mesiya (Mar 3:21; Yoh 7:5). Nanone igihe yari akiri muto, yababajwe no gupfusha se wamureraga ari we Yozefu. Kubera ko yari imfura, ashobora kuba ari we wakomeje gukora umurimo Yozefu yakoraga (Mar 6:3). Uko Yesu yagendaga akura, ni ko yamenyaga uko yakwita ku muryango we. Ashobora kuba yarakoreshaga imbaraga nyinshi kugira ngo abone amafaranga n’ibindi bintu babaga bakeneye. Ubwo rero, yari azi umunaniro w’umuntu wirirwa akora.

Babyeyi, mufashe abana banyu kwitegura ibibazo bashobora kuzagira mubigisha gushakira muri Bibiliya inama zizabibafashamo (Reba paragarafu ya 7) *

7. (a) Ni ibihe bibazo abashakanye bakwibaza, byabafasha kurera neza abana babo? (b) Ibivugwa mu Migani 2:1-6 byafasha bite ababyeyi kwigisha abana babo?

7 Niba wowe n’uwo mwashakanye muteganya kubyara, byaba byiza mwibajije muti: “Ese twicisha bugufi, tugakunda Yehova n’Ijambo rye, ku buryo yaduha umwana w’agaciro kenshi ngo tumwiteho” (Zab 127:3, 4)? Niba uri umubyeyi, jya wibaza uti: “Ese ntoza abana bange gukorana umwete” (Umubw 3:12, 13)? “Ese ndinda abana bange ibintu byo muri iyi si ya Satani bishobora kwangiza ubuzima bwabo cyangwa bigatuma bagira imyifatire mibi” (Imig 22:3)? Ntushobora kurinda abana bawe ibibazo byose bashobora kugira. Icyo wakora cyose ntiwabishobora. Ariko ushobora kubafasha kwitegura ibibazo bazagira, ukomeza kubigisha mu rukundo uko bashakira inama muri Bibiliya, zabafasha guhangana na byo. (Soma mu Migani 2:1-6.) Urugero, mu gihe mwene wanyu aretse gukorera Yehova, jya ukoresha Ijambo ry’Imana, usobanurire abana bawe impamvu ari iby’ingenzi cyane gukomeza kubera Yehova indahemuka (Zab 31:23). Nanone mu gihe mupfushije, jya wereka abana bawe imirongo yo muri Bibiliya yabafasha kwihangana no gutuza.—2 Kor 1:3, 4; 2 Tim 3:16.

ICYO TWAKWIGIRA KURI YOZEFU NA MARIYA

8. Ni izihe nama zivugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7, Yozefu na Mariya bakurikije?

8 Yozefu na Mariya bafashije Yesu gukura yemerwa n’Imana, kuko bakurikije amabwiriza yose Yehova aha ababyeyi. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.) Bakundaga Yehova cyane kandi babonaga ko ikintu k’ingenzi kuruta ibindi byose, ari ugufasha abana babo na bo bakamukunda.

9. Ni iyihe myanzuro myiza Yozefu na Mariya bafashe?

9 Yozefu na Mariya buri gihe bakoreraga Imana bafatanyije n’abana babo. Birumvikana ko buri cyumweru bajyaga mu materaniro yaberaga mu isinagogi y’i Nazareti, kandi buri mwaka bakajya i Yerusalemu kwizihiza Pasika (Luka 2:41; 4:16). Iyo babaga bagiye i Yerusalemu, bashobora kuba baragendaga bigisha Yesu na barumuna be amateka y’abasengaga Yehova, bakaboneraho no gusura uturere tuvugwa mu Byanditswe. Uko Yozefu na Mariya bagendaga barushaho kugira abana benshi, birashoboka ko kugira gahunda ihoraho yo gukorera Imana byabasabaga imbaraga nyinshi. Ariko ntibaruhiye ubusa! Kubera ko bakomeje gushyira Yehova mu mwanya wa mbere, byatumye abagize umuryango wabo bakomeza kuba inshuti ze.

10. Ni iki ababyeyi b’Abakristo bakwigira kuri Yozefu na Mariya?

10 Ababyeyi bakunda Imana bakwigira iki kuri Yozefu na Mariya? Ikintu gifite agaciro kurusha ibindi ni ukwereka abana bawe ko ukunda Yehova cyane, ukabigaragaza mu byo uvuga no mu byo ukora. Uge wibuka ko impano nziza kuruta izindi waha abana bawe, ari ukubafasha gukunda Yehova. Nanone ikintu gifite akamaro kuruta ibindi wabatoza, ni ukugira gahunda ihoraho yo kwiyigisha, gusenga, kujya mu materaniro no kubwiriza (1 Tim 6:6). Birumvikana ko ugomba guha abana bawe n’ibindi bintu bakenera (1 Tim 5:8). Ariko uge wibuka ko ikintu kizatuma barokoka bakinjira mu isi nshya, atari amafaranga cyangwa ubutunzi, ahubwo ari ubucuti bafitanye na Yehova.—Ezek 7:19; 1 Tim 4:8.

Kubona ukuntu ababyeyi b’Abakristo bafata imyanzuro izafasha abana babo gukorera Yehova, birashimisha

(Reba paragarafu ya 11) *

11. (a) Inama iri muri 1 Timoteyo 6:17-19 yafasha ite ababyeyi gufata imyanzuro myiza? (b) Ni ibihe bintu umuryango wanyu ushobora kwiyemeza gukora, kandi se ibyo bizabagirira akahe kamaro? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Icyo mwakwiyemeza gukora.”)

11 Twishimira kubona ukuntu ababyeyi benshi b’Abakristo bafata imyanzuro myiza, kugira ngo bafashe abana babo kuba inshuti za Yehova. Buri gihe bakorera Imana bari kumwe. Bajyana mu materaniro no mu makoraniro ndetse no mu murimo wo kubwiriza. Hari n’imiryango ijya kubwiriza mu mafasi atabwirizwamo cyane. Abandi bo bajyana gusura Beteli cyangwa bakajya gukora mu mishinga y’ubwubatsi y’umuryango wacu. Ababikora bibasaba amafaranga kandi hari igihe biba bitaboroheye. Ariko Yehova abibahera imigisha. (Soma muri 1 Timoteyo 6:17-19.) Inshuro nyinshi, abana bo mu miryango nk’iyo bakomeza gukora ibyo bintu byiza batojwe bakiri bato, kandi bahora babishimira ababyeyi babo. *Imig 10:22.

ICYO TWAKWIGIRA KURI YESU

12. Ni iki Yesu yasabwaga gukora igihe yari amaze gukura?

12 Yehova, we Mubyeyi wo mu ijuru wa Yesu, buri gihe afata imyanzuro myiza, kandi ababyeyi bareze Yesu na bo bafataga imyanzuro myiza. Ariko igihe yari amaze gukura na we yasabwaga kwifatira imyanzuro (Gal 6:5). Kimwe natwe twese, na we yari afite uburenganzira bwo kwihitiramo icyo ashaka. Yashoboraga guhitamo gukora ibyo yishakiye, ariko yifuzaga gukomeza kuba inshuti ya Yehova. Ni yo mpamvu yagombaga gufata imyanzuro myiza (Yoh 8:29). Abakiri bato bo muri iki gihe bamwigana bate?

Mwebwe abakiri bato, ntimugasuzugure ababyeyi banyu (Reba paragarafu ya 13) *

13. Ni iyihe myanzuro myiza Yesu yafashe akiri muto?

13 Yesu akiri muto, yari yariyemeje kumvira ababyeyi be. Ntiyabasuzuguraga yumva ko azi byinshi kubarusha. Ahubwo ‘yakomeje kubagandukira’ (Luka 2:51). Kubera ko yari imfura, hari ibintu yasabwaga gukora kandi rwose yabikoze neza. Yakoze uko ashoboye kose kugira ngo amenye umwuga wa Yozefu wamureraga, bityo ngo amufashe kubona amafaranga yo gutunga muryango.

14. Ni iki kigaragaza ko Yesu yiyigishaga Ijambo ry’Imana ashyizeho umwete?

14 Yozefu na Mariya bashobora kuba barabwiye Yesu uko yavutse mu buryo bw’igitangaza n’icyo abamarayika bari batumwe n’Imana bamuvuzeho (Luka 2:8-19, 25-38). Yesu ntiyumvaga ko ibyo ababyeyi be bamwigishaga byari bihagije. Ahubwo na we yiyigishaga Ibyanditswe. Ni iki kigaragaza ko yiyigishaga Ijambo ry’Imana ashyizeho umwete? Ni ukubera ko igihe yari akiri umwana, abigisha b’i Yerusalemu “bakomezaga gutangazwa n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye” (Luka 2:46, 47). Nanone igihe yari afite imyaka 12 gusa, yari yaramaze gusobanukirwa ko Yehova ari we Se.—Luka 2:42, 43, 49.

15. Yesu yagaragaje ate ko yari yariyemeje gukora ibyo Yehova ashaka?

15 Igihe Yesu yamenyaga icyo Yehova yifuzaga ko akora, yiyemeje kugikora (Yoh 6:38). Yari azi ko yari kuzangwa n’abantu benshi, kandi ashobora kuba yarabitekerezagaho bikamutera ubwoba. Nubwo byari bimeze bityo, yiyemeje gukomeza kumvira Yehova. Igihe Yesu yabatizwaga mu mwaka wa 29, yabonaga ko ikintu k’ingenzi kuruta ibindi, ari ugukora ibyo Yehova ashaka (Heb 10:5-7). Ndetse n’igihe yari ku giti cy’umubabaro ari hafi gupfa, yiyemeje gukomeza gukora ibyo Se ashaka.—Yoh 19:30.

16. Ni iki abana bakwigira kuri Yesu?

16 Jya wumvira ababyeyi bawe. Kimwe na Yozefu na Mariya, ababyeyi bawe na bo ntibatunganye. Ariko Yehova yabasabye kukurinda, kukwigisha no kukuyobora. Niwumvira inama bakugira kandi ukabubaha, uzamererwa neza.—Efe 6:1-4.

17. Dukurikije ibivugwa muri Yosuwa 24:15, ni uwuhe mwanzuro abakiri bato bagomba gufata?

17 Hitamo uwo uzakorera. Ugomba kwiyigisha ukamenya uwo Yehova ari we, ibyo ashaka n’uko wabikora (Rom 12:2). Ibyo bizagufasha gufata umwanzuro mwiza kuruta iyindi wo kumukorera. (Soma muri Yosuwa 24:15; Umubw 12:1.) Nukomeza kugira gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya no kwiyigisha, uzarushaho gukunda Yehova no kumwizera.

18. Ni iki abakiri bato bakwiriye kwiyemeza, kandi se bizabagirira akahe kamaro?

18 Iyemeze gushyira imbere ibyo Yehova ashaka. Isi ya Satani ivuga ko nukoresha ubuhanga bwawe witeza imbere, uzagira ibyishimo. Ariko tuvugishije ukuri, abantu biyemeje gushaka ubutunzi bagira “imibabaro myinshi” (1 Tim 6:9, 10). Nyamara niwumvira Yehova kandi ukiyemeza gushyira imbere ibyo ashaka, ‘uzagaragaza ubwenge mu byo ukora’ kandi ugire ibyishimo.—Yos 1:8.

NI IKI MWIYEMEJE?

19. Ni iki ababyeyi bagomba kwibuka?

19 Babyeyi, muge mukora uko mushoboye kose mufashe abana banyu gukorera Yehova. Muge mumusenga, na we azabafasha gufata imyanzuro myiza (Imig 3:5, 6). Muge mwibuka ko abana banyu baha agaciro ibyo mukora, kuruta ibyo muvuga. Ubwo rero, muge mufata imyanzuro yazafasha abana banyu kwemerwa na Yehova.

20. Abakiri bato nibiyemeza gukorera Yehova bizabagirira akahe kamaro?

20 Mwebwe abakiri bato, ntimukibagirwe ko ababyeyi banyu bashobora kubafasha gufata imyanzuro myiza. Ariko ni mwe mugomba kwifatira iyo myanzuro, kugira ngo mushimishe Imana. Ubwo rero muge mwigana Yesu, muhitemo gukorera So wo mu ijuru ubakunda. Nimubigenza mutyo, muzakora byinshi mu murimo w’Imana, mugire ubuzima bwiza kandi mwishime (1 Tim 4:16). Nanone mu gihe kizaza, muzagira ubuzima bushimishije kuruta ubundi bwose!

INDIRIMBO YA 133 Dukorere Yehova mu busore bwacu

^ par. 5 Ababyeyi b’Abakristo baba bifuza ko abana babo babaho bishimye kandi bamara gukura bagakorera Yehova. Ni iyihe myanzuro ababyeyi bafata, kugira ngo bafashe abana babo kugera kuri iyo ntego? Ni iyihe myanzuro Abakristo bakiri bato bafata, kugira ngo bakorere Yehova? Muri iki gice, turi bubone ibisubizo by’ibyo bibazo.

^ par. 11 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Nta babyeyi numva bandutira abo mfite,” muri Nimukanguke! yo mu Kwakira 2011, ipaji ya 20.

^ par. 65 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Igihe Yesu yari akiri muto, Mariya agomba kuba yaramutoje gukunda Yehova cyane. Muri iki gihe bashiki bacu na bo bakwiriye kwigisha abana babo gukunda Yehova.

^ par. 68 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yozefu yakundaga kujyana abagize umuryango we mu isinagogi. Muri iki gihe na bwo abagabo bakwiriye kwibuka ko ari iby’ingenzi kujyana mu materaniro n’abagize imiryango yabo.

^ par. 70 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu yigiye byinshi kuri Yozefu wamureraga. Muri iki gihe na bwo abakiri bato bashobora kwigira byinshi kuri ba se.