Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 42

Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya kabiri

Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya kabiri

“Ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha.”—1 TIM 4:16.

INDIRIMBO YA 77 Umucyo umurika mu isi y’umwijima

INSHAMAKE *

1. Ni iki kitwemeza ko umurimo wo guhindura abantu abigishwa uzatuma babaho iteka?

UMURIMO dukora wo guhindura abantu abigishwa uzatuma barokoka. Ibyo tubyemezwa n’iki? Igihe Yesu yatangaga itegeko riri muri Matayo 28:19, 20 yaravuze ati: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa, mubabatiza.’ Kuki kubatizwa ari iby’ingenzi? Ni uko ari byo bizatuma abantu babona ubuzima bw’iteka. Umuntu wifuza kubatizwa, agomba kwemera ko kuba Yesu yaradupfiriye kandi akazuka, ari byo byonyine bizatuma abona ubuzima bw’iteka. Ni yo mpamvu intumwa Petero yabwiye Abakristo bagenzi be ati: ‘Umubatizo ni wo n’ubu ukibakiza, binyuze ku muzuko wa Yesu Kristo’ (1 Pet 3:21). Ubwo rero iyo umuntu abatijwe, aba ashobora kwiringira ko azabaho iteka.

2. Muri 2 Timoteyo 4:1, 2 havuga ko tugomba kuba abigisha bameze bate?

2 Kugira ngo dukore neza uwo murimo, tugomba kugira ‘ubuhanga bwo kwigisha.’ (Soma muri 2 Timoteyo 4:1, 2.) Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yavuze ati: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa, mubigisha.’ Intumwa Pawulo yavuze ko tugomba gukora uwo murimo twihanganye, ‘kuko nitubigenza dutyo tuzikiza, tugakiza n’abatwumva.’ Ni yo mpamvu yatanze inama igira iti: “Ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha” (1 Tim 4:16). Kubera ko guhindura abantu abigishwa bijyana no kubigisha, twifuza kuba abigisha b’abahanga.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Twigisha Bibiliya abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi. Ariko nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, twifuza kumenya uko twafasha benshi muri bo, bakabatizwa, bakaba abigishwa ba Kristo. Muri iki gice, tugiye kureba ibindi bintu bitanu buri mubwiriza yakora kugira ngo afashe uwo yigisha Bibiliya, maze azabatizwe.

IBYO WIGISHA BIGOMBA KUBA BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Jya usaba umubwiriza umenyereye agufashe kumenya uko wakoresha neza Bibiliya mu gihe wigisha (Reba paragarafu ya 4-6) *

4. Kuki umubwiriza akwiriye kwirinda kuvuga ibintu byinshi mu gihe yigisha umuntu Bibiliya? (Reba nanone ibisobanuro.)

4 Dukunda cyane inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana. Ibyo bishobora gutuma dushaka kuzisobanura cyane mu gihe tuzigisha. Ariko niyo twaba tuyobora Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi, Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero cyangwa twigisha umuntu Bibiliya, tugomba kwirinda kuvuga amagambo menshi. Ubwo rero kugira ngo dukoreshe neza Bibiliya, tugomba kwirinda gusobanura buri kantu kose tuzi ku murongo wo muri Bibiliya cyangwa ku ngingo turi kuganiraho * (Yoh 16:12). Jya wibuka ko ubu uzi ibintu byinshi ugereranyije n’ibyo wari uzi igihe wabatizwaga. Birashoboka ko icyo gihe wari uzi inyigisho z’ibanze gusa (Heb 6:1). Kugira ngo umenye ibintu byose uzi ubu ngubu, byagusabye imyaka myinshi. Ubwo rero ntugashake kwigisha umuntu ibintu byose.

5. (a) Dukurikije ibivugwa mu 1 Abatesalonike 2:13, ni iki twifuza ko uwo twigisha Bibiliya amenya? (b) Ni iki twakora ngo uwo twigisha Bibiliya atubwire icyo atekereza ku byo yiga?

5 Tuba twifuza ko uwo twigisha Bibiliya amenya ko ibyo tumwigisha bituruka mu Ijambo ry’Imana. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:13.) Twabikora dute? Dushobora kumusaba akavuga ibyo atekereza ku byo yiga. Aho kugira ngo buri gihe uge umusobanurira imirongo yose yo muri Bibiliya, jya umusaba na we agire iyo agusobanurira. Mufashe kubona uko yakurikiza ibyo yiga mu Ijambo ry’Imana. Jya umubaza ibibazo bituma avuga icyo atekereza ku mirongo yo muri Bibiliya amaze gusoma (Luka 10:25-28). Urugero, ushobora kumubaza uti: “Muri uyu murongo, hari umuco wa Yehova ubonyemo?” “Ese ibi byakugirira akahe kamaro?” “Urabitekerezaho iki” (Imig 20:5)? Ik’ingenzi si uko uwiga Bibiliya amenya ibintu byinshi, ahubwo ni uko akunda ibyo yiga kandi akabikurikiza.

6. Kuki kwigisha umuntu Bibiliya uri kumwe n’umubwiriza umenyereye ari byiza?

6 Ese ujya usaba ababwiriza bamenyereye mukajyana kwigisha umuntu Bibiliya? Mu gihe mwajyanye, ushobora kubasaba bakakubwira uko wigishije uwo muntu n’uko wakoresheje Bibiliya. Niba wifuza kuba umwigisha w’umuhanga, ukwiriye kwicisha bugufi. (Gereranya no mu Byakozwe 18:24-26.) Baza umubwiriza mwajyanye niba abona uwo wigisha Bibiliya asobanukiwe ibyo yiga. Ushobora no kumubwira akazajya kwigisha uwo muntu, mu gihe wowe uzaba udahari. Ibyo bizatuma yiga buri gihe kandi abone agaciro ko kwiga Bibiliya. Ntukajye wumva ko uwo muntu ari “uwawe,” ko nta wundi wamwigisha Bibiliya. Uwamwigisha wese, icyo uba wifuza ni uko akomeza kwiga, akagira amajyambere.

GARAGAZA KO UKUNDA IBYO WIGISHA KANDI KO UBYEMERA

Jya umubwira inkuru z’abantu bahindutse, kugira ngo zimufashe kubona uko yakurikiza ibyo yiga (Reba paragarafu ya 7-9) *

7. Ni iki cyatuma uwo wigisha Bibiliya akunda ibyo yiga?

7 Ugomba kwereka uwo wigisha Bibiliya ko ukunda inyigisho zo muri Bibiliya kandi ko uzemera (1 Tes 1:5). Bishobora kuzatuma na we yishimira ibyo yiga. Niba ubona bikwiriye, ushobora kubwira uwo wigisha uko kumvira inama zo muri Bibiliya byakugiriye akamaro. Bizatuma na we abona ko Bibiliya irimo inama zamufasha.

8. Ni iki kindi wakora ngo ufashe uwo wigisha Bibiliya, kandi se kuki wagombye kubikora?

8 Mu gihe wigisha umuntu Bibiliya, uge umubwira ingero z’abavandimwe na bashiki bacu bari bafite ibibazo nk’ibye, maze bakabitsinda. Ushobora no kujya kumwigisha uri kumwe n’umubwiriza muteranira hamwe yakuraho urugero. Nanone ushobora kumubwira ingero zamufasha ziboneka ku rubuga rwacu ziri ahanditse ngo: “Bibiliya ihindura imibereho. * Inkuru uzahasanga zishobora kumufasha akabona akamaro ko gukurikiza inama zo muri Bibiliya.

9. Watoza ute uwo wigisha Bibiliya kubwira bene wabo cyangwa inshuti ze ibyo yiga?

9 Ese niba uwo wigisha Bibiliya yarashatse, uwo bashakanye na we arayiga? Niba atayiga, mutumire age aza kumva ibyo mwiga. Jya utoza uwo wigisha Bibiliya kujya abwira bene wabo cyangwa inshuti ze ibyo yiga (Yoh 1:40-45). Wabikora ute? Ushobora kumubaza uti: “Ese ibi wabisobanurira ute mwene wanyu?” “Ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya wakoresha kugira ngo ubisobanurire inshuti yawe?” Icyo gihe, uzaba umutoza kwigisha abandi. Hanyuma igihe azaba yujuje ibisabwa, ashobora kuba umubwiriza. Ushobora no kumubaza niba hari undi muntu azi wifuza kwiga Bibiliya. Niba ahari uzahite umushaka, umusabe kumwigisha Bibiliya. Uzamwereke videwo ivuga ngo: Kwiga Bibiliya bikorwa bite? *

MUFASHE KUBONA INSHUTI MU ITORERO

Jya umutera inkunga yo gushaka inshuti mu itorero

(Reba paragarafu ya 10 n’iya 11) *

10. Nk’uko bivugwa mu 1 Abatesalonike 2:7, 8, umubwiriza yakwigana ate urugero rwa Pawulo?

10 Ababwiriza baba bagomba kwita cyane ku bo bigisha Bibiliya. Jya ubona ko bashobora kuzavamo abavandimwe na bashiki bacu mu gihe kiri imbere. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:7, 8.) Kureka inshuti bahoranye no guhinduka ngo bakorere Yehova, bishobora kubagora. Tuba tugomba kubafasha kubona inshuti nziza mu itorero. Jya uba inshuti y’uwo wigisha, mumarane igihe, aho kugira ngo mubonane ari uko mugiye kwiga gusa. Iyo umuhamagaye, ukamwoherereza mesaje, cyangwa ukajya kumusura mbere y’uko mwongera kwiga, mu by’ukuri uba ugaragaje ko umwitaho.

11. Ni iki twifuriza umuntu wiga Bibiliya, kandi kuki?

11 Burya kugira ngo umwana akure, hari benshi baba babigizemo uruhare. Twanavuga ko kugira ngo umuntu abe umwigishwa wa Kristo, itorero ryose riba ryabigizemo uruhare. Ni yo mpamvu ababwiriza bamenyereye bahuza uwo bigisha Bibiliya n’abandi bantu bagize itorero, bashobora kumufasha kuba inshuti ya Yehova. Icyo gihe aba abonye inshuti nziza mu basenga Yehova zishobora kumufasha. Tuba twifuza ko buri muntu wiga Bibiliya yakumva ko ari umwe mu bagize itorero, kandi ko ari mu muryango w’abavandimwe. Twifuza ko yibonera urukundo ruturanga. Ibyo bizatuma atongera kugirana ubucuti n’abantu badakunda Yehova (Imig 13:20). Abahoze ari inshuti ze nibamwanga, azaba azi ko ashobora kubona izindi nshuti mu Bahamya ba Yehova.—Mar 10:29, 30; 1 Pet 4:4.

JYA UMUBWIRA IBYO KWIYEGURIRA YEHOVA NO KUBATIZWA

Hari ibintu bitandukanye umuntu wiga Bibiliya aba agomba gukora mbere y’uko abatizwa (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

12. Kuki twagombye kubwira uwo twigisha Bibiliya ibyo kwiyegurira Yehova no kubatizwa?

12 Jya ukunda kumubwira akamaro ko kwiyegurira Yehova no kubatizwa. N’ubundi impamvu ituma twigisha umuntu Bibiliya, ni ukugira ngo tumufashe abatizwe, abe umwigishwa wa Kristo. Niba umuntu amaze amezi make yiga Bibiliya kuri gahunda kandi akaba yaratangiye kuza mu materaniro, yagombye kumenya ko impamvu tumwigisha Bibiliya ari ukugira ngo abe Umuhamya wa Yehova.

13. Ni ibihe bintu umuntu wiga Bibiliya agomba gukora mbere yo kubatizwa?

13 Hari ibintu bitandukanye umuntu wiga Bibiliya agomba gukora kugira ngo abatizwe. Mbere na mbere, agomba kumenya Yehova, akamukunda kandi akamwizera (Yoh 3:16; 17:3). Nanone agomba kuba inshuti ye kandi agakunda abavandimwe na bashiki bacu (Heb 10:24, 25; Yak 4:8). Hanyuma ababazwa n’ibibi yakoze, akabireka (Ibyak 3:19). Hagati aho ukwizera afite gutuma abwira abandi ibyo yamaze kumenya (2 Kor 4:13). Nyuma yiyegurira Yehova, akabigaragaza abatizwa (1 Pet 3:21; 4:2). Uwo uba ari umunsi w’ibyishimo rwose! Nubona umuntu wiga Bibiliya akora uko ashoboye ngo agere kuri iyo ntego, uge umushimira ubikuye ku mutima, kandi umutere inkunga yo gukomeza kujya mbere.

JYA UREBA AMAJYAMBERE AMAZE KUGIRA

14. Umubwiriza yakora iki ngo amenye amajyambere umuntu wiga Bibiliya amaze kugira?

14 Mu gihe dufasha umuntu wiga Bibiliya ngo yiyegurire Yehova kandi abatizwe, tugomba kumwihanganira. Ariko nanone, tugomba kureba niba yifuza gukorera Yehova koko. Ese ubona akora uko ashoboye ngo yumvire amategeko ya Yesu? Cyangwa yifuza kwimenyera ibintu byo muri Bibiliya gusa?

15. Ni ibihe bintu byafasha umubwiriza kumenya ko uwo yigisha agira amajyambere?

15 Buri gihe jya ugenzura amajyambere amaze kugira. Urugero, ese ubona akunda Yehova? Ese aramusenga (Zab 116:1, 2)? Ese akunda gusoma Bibiliya (Zab 119:97)? Ese igihe cyose aza mu materaniro (Zab 22:22)? Ese yarahindutse (Zab 119:112)? Ese yatangiye kubwira bene wabo n’inshuti ze ibyo yiga (Zab 9:1)? Ubundi se ubona yifuza kuba Umuhamya wa Yehova (Zab 40:8)? Niba ubona hari icyo adakora muri ibyo, banza umenye impamvu kandi mubiganireho mu bugwaneza ariko umubwize ukuri. *

16. Ni iki cyadufasha kumenya niba twareka gukomeza kwigisha umuntu Bibiliya?

16 Jya ureba niba ari ngombwa ko ukomeza kwigisha umuntu Bibiliya. Ibaze uti: “Ese hari igihe twiga atateguye? Ese yanga kuza mu materaniro? Ese ntarahinduka? Ese aracyari mu idini ry’ikinyoma?” Niba ari uko bimeze, gukomeza kumwigisha byaba ari nko kwigisha umuntu koga ariko adashaka gutoha. Niba uwo wigisha Bibiliya adakunda ibyo yiga kandi akaba adashaka guhinduka, si ngombwa ko ukomeza kumwigisha.

17. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 4:16, ni iki ababwiriza bose bagomba gukora?

17 Tuzi ko umurimo dukora wo guhindura abantu abigishwa ari uw’agaciro kenshi. Ubwo rero tuba dushaka gufasha abo twigisha Bibiliya kugira ngo babatizwe. Ni yo mpamvu tubigisha dukoresheje Bibiliya, tukabereka ko ibyo tubigisha tubikunda kandi ko tubyemera. Dufasha abo twigisha kuba inshuti z’abavandimwe na bashiki bacu. Nanone tubabwira ibyo kwiyegurira Yehova no kubatizwa kandi tukajya tureba amajyambere bamaze kugira. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Icyo ababwiriza bakora ngo bafashe abo bigisha Bibiliya kubatizwa,” ku ipaji ya 13) Twishimira gukora uyu murimo uzatuma abantu babona ubuzima bw’iteka. Twiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo dufashe abo twigisha Bibiliya kugira amajyambere maze bakabatizwa.

INDIRIMBO YA 79 Bafashe gushikama

^ par. 5 Iyo twigisha abantu Bibiliya, tuba dukora umurimo mwiza cyane wo kubafasha kugira imitekerereze nk’iya Yehova, no gukora ibyo ashaka. Iki gice kiri buduhe izindi nama zadufasha gukora neza uwo murimo.

^ par. 4 Reba ngingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ibyo wakwirinda mu gihe uyobora icyigisho cya Bibiliya,” mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo ko muri Nzeri 2016.

^ par. 8 Jya ahanditse ngo: “ABO TURI BO > INKURU Z’IBYABAYE KU BAHAMYA BA YEHOVA.”

^ par. 9 Iboneka kuri jw.org ahanditse ngo: “ISOMERO > AMATERANIRO NO KUBWIRIZA > IBIKORESHO DUKORESHA MU MURIMO.”

^ par. 15 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Gukunda Yehova bizatuma ubatizwa” n’indi ivuga ngo: “Ese witeguye kubatizwa?,” mu Munara w’Umurinzi wo muri Werurwe 2020.

^ par. 77 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Nyuma yo kwigisha umuntu Bibiliya, mushiki wacu umenyereye arimo arafasha mushiki wacu wigisha uwo muntu kumenya icyo yakora kugira ngo age yirinda kuvuga ibintu byinshi mu gihe amwigisha.

^ par. 79 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuntu wiga Bibiliya amenye icyo yakora kugira ngo abe umugore mwiza. Nyuma abwiye umugabo we ibyo yize.

^ par. 82 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Uwo mugore n’umugabo we bagiye gusura inshuti uwo mugore yaboneye ku Nzu y’Ubwami.