Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 41

Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya mbere

Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya mbere

“Mwagaragaye ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe binyuze ku murimo wacu.”—2 KOR 3:3.

INDIRIMBO YA 78 ‘Twigishe ijambo ry’Imana’

INSHAMAKE *

Iyo abagize itorero babonye umuntu wiga Bibiliya abatizwa, birabashimisha cyane. (Reba paragarafu ya 1)

1. Mu 2 Abakorinto 3:1-3 hagaragaza hate ko kwigisha abantu Bibiliya bakabatizwa, bitera ibyishimo byinshi? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

IYO umuntu wo mu itorero ryanyu abatijwe, wumva umeze ute? Wumva wishimye rwose (Mat 28:19)! Ariko iyo ari wowe wamwigishije Bibiliya ho, urushaho kwishima (1 Tes 2:19, 20). Abigishwa ba Bibiliya babatizwa, bagereranywa n’“inzandiko zemeza” ko ababigishije n’abagize itorero bose bakwiriye, cyangwa ko babigizemo uruhare.—Soma mu 2 Abakorinto 3:1-3.

2. (a) Ni ikihe kibazo k’ingenzi dukwiriye gutekerezaho kandi kuki? (b) Ni ryari twavuga ko twigisha umuntu Bibiliya? (Reba ibisobanuro.)

2 Raporo z’imyaka ine ishize, zigaragaza ko buri kwezi ku isi hose twigishaga Bibiliya abantu * bagera kuri miriyoni 10. Nanone ugereranyije, buri mwaka habatizwaga abantu barenga 280.000 bakaba Abahamya ba Yehova n’abigishwa bashya ba Yesu Kristo. Twakora iki ngo dufashe abenshi mu bantu babarirwa muri za miriyoni biga Bibiliya, kugira ngo babatizwe? Yehova arakemera ko abantu bamenya ukuri, bakaba Abahamya be. Ubwo rero natwe dukora uko dushoboye kugira ngo tubafashe babatizwe vuba uko bishoboka. Uyu murimo ushigaje igihe gito cyane.—1 Kor 7:29a; 1 Pet 4:7.

3. Ni iki tugiye kureba muri iki gice?

3 Kubera ko umurimo wo guhindura abantu abigishwa wihutirwa cyane, Inteko Nyobozi yasabye ibiro by’amashami kuvuga icyakorwa kugira ngo abantu benshi twigisha Bibiliya babatizwe. Iki gice n’ikizagikurikira, bigaragaza uko twakwigana abapayiniya bamaze igihe kirekire bakora uyu murimo, abamisiyonari n’abagenzuzi b’uturere * (Imig 11:14; 15:22). Turi burebe inama batanze zafasha ababwiriza kurushaho kwigisha Bibiliya neza. Muri iki gice tugiye kureba ibintu bitanu umuntu wese wiga Bibiliya yakora agahinduka maze akabatizwa.

MUGE MWIGA BURI CYUMWERU

Baza uwo wigisha niba mushobora gufata umwanya uhagije kugira ngo muganire birambuye kuri Bibiliya (Reba paragarafu ya 4-6)

4. Ni iki twavuga ku bantu batarafata umwanya uhagije ngo bige Bibiliya?

4 Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu batangira kwigisha umuntu Bibiliya atarabemerera no kwinjira mu nzu ye. Nubwo ibyo biganiro bituma uwo baganira arushaho gukunda Bibiliya, akenshi bimara igihe gito kandi bishobora kutaba buri cyumweru. Hari ababwiriza basaba uwo muntu nomero ye ya terefoni maze mbere y’uko basubira kumusura, bakamuhamagara cyangwa bakamwoherereza ubutumwa burimo igitekerezo cyo muri Bibiliya, kugira ngo arusheho gukunda ibyo bamwigishije ubushize. Ibyo biganiro bigufi bishobora kumara amezi runaka uwo muntu ataratangira kwiga Bibiliya bifatika. Ese niba adashaka gufata umwanya uhagije ngo yige Bibiliya, ubwo yazagera ubwo yiyegurira Yehova kandi akabatizwa? Ntibishoboka.

5. Ukurikije ibyo Yesu yavuze muri Luka 14:27-33, ni iki cyadufasha mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?

5 Yesu yavuze icyo umuntu yakora ngo abe umwigishwa we. Yabivuze igihe yatangaga urugero rw’umuntu wifuza kubaka umunara, n’umwami wifuza kujya ku rugamba. Yesu yavuze ko uwo mwubatsi agomba ‘kubanza kwicara akabara ibyo azawutangaho.’ Umwami na we agomba ‘kubanza kwicara akagisha inama,’ kugira ngo arebe niba ingabo ze zishobora guhangana n’umwanzi. (Soma muri Luka 14:27-33.) Yesu yari azi ko umuntu wifuza kuba umwigishwa we, agomba gusuzuma yitonze icyo bizamusaba. Ni yo mpamvu dusaba abo twigisha Bibiliya gushaka umwanya tukajya tubigisha buri cyumweru. Twabikora dute?

6. Ni iki twakora kugira ngo turusheho gufasha abo twigisha Bibiliya?

6 Nubwo uwo wigisha yaba ataraguha ikaze iwe, ushobora kongera igihe mumara muganira. Niba mwaganiraga ku murongo umwe wo muri Bibiliya, mushobora noneho kuganira ku mirongo ibiri. Nubona amaze kumenyera ko mumara igihe muganira, ushobora kumubaza niba nta hantu mwakwicara kugira ngo muganire birambuye. Uko azagusubiza, bizakwereka niba koko yifuza kwiga Bibiliya. Kugira ngo amenye byinshi, ushobora no kumubaza niba yakwemera kwiga kabiri mu cyumweru. Ariko hari ikindi aba agomba gukora.

JYA UTEGURA AHO MURI BWIGE

Jya utegura aho muri bwige kandi umwigishe gutegura (Reba paragarafu ya 7-9)

7. Umubwiriza yategura ate ibyo ari bwigishe?

7 Kubera ko ari wowe ugomba kwigisha, uba usabwa gutegura neza aho muri bwige. Ushobora gusoma paragarafu muri bwige n’imirongo yo muri Bibiliya irimo. Wagombye gusobanukirwa ibitekerezo by’ingenzi birimo. Jya utekereza ku mutwe w’isomo muri bwige, udutwe duto, ibibazo bya za paragarafu, imirongo yanditseho “soma,” amafoto na videwo yagufasha gusobanura neza iyo nyigisho. Noneho tekereza ku wo wigisha, utekereze n’uburyo bworoshye wakoresha kugira ngo yumve neza ibyo mwiga maze azabikurikize.—Neh 8:8; Imig 15:28a.

8. Ibyo Pawulo yavuze mu Bakolosayi 1:9, 10 bigaragaza iki ku birebana no gusenga dusabira abo twigisha Bibiliya?

8 Mu gihe utegura, uge wibuka gusenga Yehova usabira uwo wigisha. Uge umusaba kugufasha kugira ngo inyigisho zo muri Bibiliya umwigisha zimugere ku mutima. (Soma mu Bakolosayi 1:9, 10.) Gerageza gutekereza ibintu uwo wigisha Bibiliya ashobora kudahita asobanukirwa cyangwa ngo ahite abyemera. Jya wibuka ko intego yawe ari ukumufasha akazabatizwa.

9. Umubwiriza yafasha ate uwo yigisha gutegura?

9 Iyo twigisha umuntu Bibiliya buri gihe, tuba twizeye ko azarushaho guha agaciro ibyo Yehova na Yesu bakoze kandi akifuza kumenya byinshi (Mat 5:3, 6). Uwiga Bibiliya aba agomba kwita cyane ku byo yiga kugira ngo bimugirire akamaro. Ubwo rero, jya umufasha kumenya akamaro ko gutegura mbere y’igihe asoma ibyo muri bwige, kandi agatekereza uko yabikurikiza. Wakora iki ngo umufashe gutegura? Tegurira hamwe na we isomo rimwe kugira ngo arebe uko bikorwa. * Mwereke uko yashaka ibisubizo by’ibibazo kandi umwereke ko guca akarongo ku magambo y’ingenzi, byamufasha kubona aho igisubizo kiri. Noneho musabe kujya asubiza mu magambo ye. Ibyo ni byo bizatuma umenya niba asobanukiwe neza ibyo mwiga. Ariko hari ikindi wamwigisha.

JYA UMUTOZA KUGANIRA NA YEHOVA BURI MUNSI

Fasha uwo wigisha Bibiliya kujya aganira na Yehova

(Reba paragarafu ya 10 n’iya 11)

10. Gusoma Bibiliya buri munsi bifite akahe kamaro, kandi se ni iki twakora kugira ngo umuntu twigisha Bibiliya bimufashe?

10 Uretse kwigisha umuntu Bibiliya buri cyumweru, hari ibyo na we ashobora kwikorera buri munsi. Aba agomba kuganira na Yehova. Yabikora ate? Yamutega amatwi kandi akamuvugisha. Icyamufasha gutega amatwi Yehova ni ugusoma Bibiliya buri munsi (Yos 1:8; Zab 1:1-3). Mwereke uko yakoresha “Gahunda yo gusoma Bibiliya” iboneka ku rubuga rwa jw.org. * Mwibutse ko kugira ngo ibyo asoma muri Bibiliya bimugirire akamaro, agomba gutekereza ku cyo bimwigisha kuri Yehova n’uko yabikurikiza.—Ibyak 17:11; Yak 1:25.

11. Wafasha ute uwo wigisha Bibiliya gusenga uko bikwiriye, kandi se kuki agomba gusenga kenshi?

11 Jya ufasha uwo wigisha Bibiliya kuvugisha Yehova amusenga buri munsi. Mbere na nyuma yo kwiga, uge usenga ubikuye ku mutima kandi wibuke gusenga umusabira. Niyumva uko usenga, na we bizatuma ajya asenga abikuye ku mutima kandi amenye ko agomba gusenga Yehova abinyujije mu izina rya Yesu Kristo (Mat 6:9; Yoh 15:16). Najya asoma Bibiliya buri munsi (ari byo bigereranywa no gutega amatwi Yehova) kandi akamusenga (bigereranywa no kumuvugisha), azaba inshuti ye rwose (Yak 4:8)! Nabigenza atyo, igihe kizagera yiyegurire Yehova kandi abatizwe. Ni iki kindi cyamufasha?

JYA UMUFASHA KUBA INSHUTI YA YEHOVA

12. Wafasha ute uwo wigisha Bibiliya kuba inshuti ya Yehova?

12 Ibyo uwiga Bibiliya amenya, ntibigomba kumushimisha gusa ahubwo bigomba no kumukora ku mutima. Kubera iki? Umutima wacu, ni ukuvuga ibyifuzo byacu n’uko twiyumva, utuma tugira icyo dukora. Iyo Yesu yabaga yigisha, yatangaga ibitekerezo byumvikana, ku buryo abantu bumvaga bishimiye kumutega amatwi. Ariko icyatumaga baba abigishwa be ni uko yabaga yabageze ku mutima (Luka 24:15, 27, 32). Uwo wigisha Bibiliya na we agomba kumva ko Yehova ariho koko, ko ashobora kuba Inshuti ye, ko ari Se, ko ari Imana ye kandi ko amukunda (Zab 25:4, 5). Mu gihe wigisha umuntu Bibiliya, jya umufasha gutekereza ku mico ya Yehova (Kuva 34:5, 6; 1 Pet 5:6, 7). Ushobora kubikora ingingo mwaba muganiraho yose. Jya ufasha uwo wigisha Bibiliya amenye ko Yehova afite imico myiza myinshi, urugero nk’urukundo, kugira neza n’impuhwe. Yesu yavuze ko ‘itegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi,’ ari ‘ugukunda Yehova Imana yawe’ (Mat 22:37, 38). Ubwo rero, ugomba gufasha uwo wigisha Bibiliya agakunda Yehova.

13. Tanga urugero rugaragaza uko umubwiriza yafasha uwo yigisha Bibiliya kumenya imico ya Yehova.

13 Mu gihe uganira n’uwo wigisha Bibiliya, jya umusobanurira impamvu ukunda Yehova. Ibyo bizatuma na we yumva yifuza kuba inshuti ye kandi amukunde (Zab 73:28). Urugero, ese mu byo mwiga haba harimo interuro cyangwa umurongo byagukoze ku mutima, bigaragaza urukundo rwa Yehova, ubwenge bwe, ubutabera n’imbaraga ze? Niba bihari bimwereke, umubwire ko ari bimwe mu bituma ukunda Data wo mu ijuru. Hari ikindi kintu umuntu wese wiga Bibiliya yakora kugira ngo azabatizwe.

JYA UMUSABA KUZA MU MATERANIRO

Jya umutumira mu materaniro mugitangira kwiga (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)

14. Ibivugwa mu Baheburayo 10:24, 25 byafasha bite uwiga Bibiliya kugira amajyambere?

14 Twese tuba twifuza ko abo twigisha bagira amajyambere maze bakabatizwa. Kimwe mu byabafasha kubigeraho, ni ukubasaba kuza mu materaniro yacu. Abantu bamaze igihe bakora umurimo wo kubwiriza, bavuga ko iyo umuntu bigisha Bibiliya ahise aza mu materaniro, agira amajyambere mu buryo bwihuse (Zab 111:1). Hari n’ababwiriza babwira abo bigisha ko ibintu bimwe bazajya babimenya baje kubigishiriza mu rugo, ibindi bakabimenya ari uko baje mu materaniro yacu. Ushobora gusomera uwo wigisha Bibiliya amagambo yo mu Baheburayo 10:24, 25 maze ukamusobanurira akamaro ko kujya mu materaniro. (Hasome.) Mwereke videwo ivuga ngo: Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” * Mubwire ko byaba byiza agiye aza mu materaniro yose.

15. Twakora iki ngo dufashe uwo twigisha Bibiliya kuza mu materaniro?

15 Wakora iki niba uwo wigisha Bibiliya ataraza mu materaniro cyangwa akaba ayazamo rimwe na rimwe? Jya umusubiriramo ibintu wize mu materaniro bikagushimisha. Ibyo ni byo byiza kuruta kumubwira gusa ngo uzaze. Muhe Umunara w’Umurinzi n’Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo mwiga muri iyo minsi. Ibyo azabona n’ibyo azumva igihe azaba yaje mu materaniro bwa mbere, bizaba bitandukanye cyane n’ibyo yabonye mu yandi madini (1 Kor 14:24, 25). Azahasanga abandi Bakristo yakwigana bigatuma agira amajyambere, maze akabatizwa.

16. Twakora iki ngo dufashe abo twigisha Bibiliya bagere ubwo babatizwa? Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

16 Twakora iki ngo twigishe abantu Bibiliya bagere ubwo babatizwa? Twabereka ibyiza byo kwiga Bibiliya, tubasaba kuyiga buri cyumweru no gutegura aho bari bwige. Nanone twabasaba kujya baganira na Yehova buri munsi kandi bagakora uko bashoboye kose ngo babe inshuti ze. Ikindi kandi, tubatumira mu materaniro yacu. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Icyo abiga Bibiliya bakora kugira ngo babatizwe,” ku ipaji ya 12.) Ariko nk’uko igice gikurikira kibivuga, hari ibindi bintu bitanu ababwiriza bakora kugira ngo bafashe abo bigisha, maze bazabatizwe.

INDIRIMBO YA 76 Wakwiyumva ute?

^ par. 5 Kwigisha umuntu ni ukumufasha kumenya ibintu atari azi cyangwa ukamwereka ukundi byakorwa. Isomo ry’umwaka wa 2020 riri muri Matayo 28:19, ryatweretse akamaro ko kwigisha abantu Bibiliya, tukabafasha bakabatizwa, bakaba abigishwa ba Yesu Kristo. Iki gice n’ikizagikurikira, bigaragaza uko twarushaho gukora neza uwo murimo w’ingenzi.

^ par. 2 AMAGAMBO YASOBANUWE: Abantu wigisha Bibiliya ni abo muganira kuri Bibiliya buri gihe kandi bakiga kuri gahunda. Iyo umaze kwereka umuntu uko kwiga Bibiliya bikorwa, nyuma yaho mukiga inshuro ebyiri, kandi ukaba wizeye ko muzakomeza, uba ushobora gutanga raporo igaragaza ko wigisha umuntu Bibiliya.

^ par. 3 Ibi bice birimo ibitekerezo byavanywe mu ngingo zifite umutwe uvuga ngo: “Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere,” zasohotse Murimo Wacu w’Ubwami kuva muri Nyakanga 2004 kugeza muri Gicurasi 2005.

^ par. 9 Reba videwo y’iminota ine ivuga ngo: Gutoza abigishwa gutegura.Iri kuri jw.org®, ahanditse ngo: “ISOMERO > VIDEWO > AMATERANIRO NO KUBWIRIZA > JYA URANGWA N’ISHYAKA.”

^ par. 10 Jya ahanditse ngo: “INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIKORESHO BIDUFASHA KWIGA BIBILIYA.”

^ par. 14 Iyo videwo iboneka kuri jw.org, ahanditse ngo: “ISOMERO > VIDEWO > AMATERANIRO NO KUBWIRIZA > IBIKORESHO DUKORESHA MU MURIMO.”