Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 40

Kwihana by’ukuri bisobanura iki?

Kwihana by’ukuri bisobanura iki?

“Nazanywe no guhamagara abanyabyaha kugira ngo bihane.”—LUKA 5:32.

INDIRIMBO YA 36 Rinda umutima wawe

INSHAMAKE *

1-2. Ni iki Ahabu yari atandukaniyeho na Manase, kandi se ni ikihe kibazo tugiye gusuzuma?

REKA turebe ibyabaye ku bami babiri babayeho kera. Umwe yayoboraga imiryango icumi y’ubwami bwa Isirayeli, undi akayobora imiryango ibiri y’ubwami bw’u Buyuda. Nubwo babayeho mu bihe bitandukanye, bafite byinshi bahuriyeho. Abo bami bombi bigometse kuri Yehova kandi bayobya n’ubwoko bwe. Nanone bombi basenze ibigirwamana kandi bica abantu. Icyakora hari ikintu abo bami babiri bari batandukaniyeho. Umwe yarinze apfa agikora ibibi, ariko undi yarihannye kandi Yehova yamubabariye ibyaha bikomeye yari yarakoze. Abo bami ni ba nde?

2 Umwe yitwaga Ahabu wari umwami wa Isirayeli, naho undi ni Manase wari umwami w’u Buyuda. Icyo abo bami bari batandukaniyeho kiratwigisha ko kwihana ari iby’ingenzi cyane (Ibyak 17:30; Rom 3:23). None se kwihana ni iki, kandi se wabigaragaza ute? Ibyo tugomba kubimenya kubera ko tuba twifuza ko Yehova atubabarira mu gihe twakoze icyaha. Kugira ngo tubone igisubizo k’icyo kibazo, tugiye kureba ibyo abo bami bombi bakoze maze turebe n’amasomo twabigiraho. Hanyuma turi burebe icyo Yesu yavuze ku birebana no kwihana by’ukuri.

ICYO IBYABAYE KU MWAMI AHABU BITWIGISHA

3. Ahabu yari umwami umeze ute?

3 Ahabu yari umwami wa karindwi w’imiryango icumi y’ubwami bwa Isirayeli. Yashakanye na Yezebeli, umukobwa w’umwami wa Sidoni, icyo kikaba cyari igihugu gikize cyari mu majyaruguru ya Isirayeli. Kuba barashakanye bishobora kuba byaratumye Isirayeli ibyungukiramo, ubukungu bwayo bukazamuka. Ariko nanone byatumye Abisirayeli barushaho guhemukira Yehova. Kubera ko Yezebeli yasengaga Bayali, yatumye Ahabu ateza imbere iryo dini ryakoraga ibikorwa by’akahebwe, urugero nko gutamba abana no kugira indaya zo mu rusengero. Yezebeli amaze kuba umwamikazi, abahanuzi ba Yehova ntibongeye kugira amahoro, kuko yishe abenshi muri bo (1 Abami 18:13). Ahabu na we ‘yakoze ibintu bibi cyane mu maso ya Yehova, arusha abamubanjirije bose’ (1 Abami 16:30). Icyakora ibyo Yezebeli na Ahabu bakoraga byose, Yehova yarabirebaga. Ariko kubera ko Yehova ari umunyambabazi, yohereje umuhanuzi Eliya kugira ngo aburire ubwoko bwe buve mu bibi, amazi atararenga inkombe. Icyakora Ahabu na Yezebeli, bavuniye ibiti mu matwi!

4. Ni uruhe rubanza Ahabu yaciriwe, kandi se yakoze iki?

4 Yehova ntiyakomeje kwihanganira Ahabu na Yezebeli. Yohereje Eliya ngo ababwire urubanza yari yabaciriye. Yamubwiye ko umuryango wabo wose wari kurimbuka ugashiraho. Ayo magambo Eliya yabwiye Ahabu yaramushegeshe. Igitangaje ni uko uwo mugabo wari umwibone, “yicishije bugufi.”—1 Abami 21:19-29.

Umwami Ahabu yagaragaje ko atihannye by’ukuri igihe yafungishaga umuhanuzi w’Imana (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6) *

5-6. Ni iki kigaragaza ko Ahabu atari yarihannye by’ukuri?

5 Nubwo icyo gihe Ahabu yicishije bugufi, ibyo yakoze nyuma yaho byagaragaje ko atari yarihannye by’ukuri. Ntiyakuyeho gahunda yo gusenga Bayali mu bwami bwe. Nanone ntiyashishikarije Abisirayeli gusenga Yehova. Hari n’ibindi bintu Ahabu yakoze byagaragaje ko atari yarihannye by’ukuri.

6 Nyuma yaho, Ahabu yasabye Umwami Yehoshafati w’u Buyuda ngo bajyane gutera Abasiriya. Icyakora kubera ko Yehoshafati yari umwami mwiza, yamusabye ko babanza kubaza umuhanuzi wa Yehova mbere yo kujya ku rugamba. Ahabu yabanje kubyanga aramubwira ati: “Hari undi mugabo watubariza Yehova; ariko jye ndamwanga kuko atajya ampanurira ibyiza, ahubwo ampanurira ibibi.” Amaherezo bahamagaje umuhanuzi Mikaya, kandi koko yahanuriye Ahabu ibibi. Aho kugira ngo Ahabu yihane kandi asabe Yehova imbabazi, yahise ategeka ko uwo muhanuzi afungwa (1 Abami 22:7-9, 23, 27). Ariko Ahabu yaribeshyaga. Yashoboraga gufungisha umuhanuzi wa Yehova, ariko ntiyari kubuza ibyo yahanuye gusohora. Kandi koko, Ahabu yaguye kuri urwo rugamba.—1 Abami 22:34-38.

7. Ahabu amaze gupfa Yehova yagaragaje ko yamubonaga ate?

7 Ahabu amaze gupfa, Yehova yagaragaje uko yamubonaga. Igihe Umwami Yehoshafati yari atabarutse amahoro, Yehova yohereje umuhanuzi Yehu ngo age kumucyaha, kubera ko yari yifatanyije na Ahabu. Uwo muhanuzi yaramubwiye ati: “Ese umugome ni we ukwiriye gufashwa, kandi se abanga Yehova ni bo wagombye gukunda?” (2 Ngoma 19:1, 2). Iyo Ahabu aza kuba yarihannye by’ukuri, uwo muhanuzi ntiyari kumwita umugome wangaga Yehova. Ibyo bigaragaza ko nubwo Ahabu yabanje gusa n’uwihannye, atari yarihannye by’ukuri.

8. Ni iki ibyabaye kuri Ahabu bitwigisha ku birebana no kwihana?

8 Ibyabaye kuri Ahabu bitwigisha iki? Igihe Eliya yamubwiraga ibyago byari kugera ku muryango we, yabanje kwicisha bugufi, kandi rwose byari byiza. Ariko ibyo yakoze nyuma yaho, byagaragaje ko atari yarihannye by’ukuri. Ubwo rero, kwihana by’ukuri si ukubabazwa gusa n’ibyo twakoze. Reka turebe urundi rugero rwerekana icyo umuntu yakora kugira ngo agaragaze ko yihannye b’ukuri.

ICYO IBYABAYE KU MWAMI MANASE BITWIGISHA

9. Manase yari umwami umeze ute?

9 Hashize imyaka igera kuri magana abiri Ahabu abayeho, Manase yabaye umwami w’u Buyuda. Ariko Manase ashobora kuba yarakoze ibibi biruta ibyo Ahabu yakoze, kuko Bibiliya ivuga ko ‘yakoze ibibi bikabije mu maso ya Yehova akamurakaza’ (2 Ngoma 33:1-9). Yubakiye ibicaniro imana z’ibinyoma kandi ashyira igishushanyo kibajwe mu nzu ya Yehova. Uko bigaragara, icyo gishushanyo cyakoreshwaga n’abasengaga igitsina. Nanone yakoze ibikorwa by’ubumaji, araraguza, ajya mu bapfumu kandi ‘amena amaraso menshi cyane y’abatariho urubanza.’ Yageze n’aho ‘atwika abahungu be’ abatambira imana z’ibinyoma.—2 Abami 21:6, 7, 10, 11, 16.

10. Ni ikihe gihano Yehova yahaye Manase, kandi se yabyitwayemo ate?

10 Manase na we yabaye nka Ahabu yanga kumvira ibyo abahanuzi ba Yehova bamubwiraga. Bibiliya igira iti: ‘Amaherezo Yehova ateza [u Buyuda] abatware b’ingabo z’umwami wa Ashuri, bafatira Manase mu mwobo bamubohesha iminyururu ibiri y’umuringa bamujyana i Babuloni.’ Igihe Manase yari afungiye i Babuloni, birashoboka ko yashubije amaso inyuma, agatekereza ku bibi yari yarakoze. Bibiliya igira iti: “Yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza.” Ariko si ibyo gusa. Nanone ‘yatakambiye Yehova Imana ye’ kugira ngo amubabarire. Ibyo bigaragaza ko Manase ‘yakomeje kwinginga’ Yehova Imana ye. Uwo mwami wakoze ibintu bibi yari arimo ahinduka. Yatangiye kubona ko Yehova ari “Imana ye” kandi akomeza kumusenga amwinginga.—2 Ngoma 33:10-13.

Umwami Manase yagaragaje ko yihannye by’ukuri, arwanya gusenga kw’ikinyoma (Reba paragarafu ya 11) *

11. Dukurikije ibivugwa mu 2 Ibyo ku Ngoma 33:15, 16, Manase yagaragaje ate ko yihannye by’ukuri?

11 Yehova yaje kumva amasengesho ya Manase. Yabonye ko amasengesho ye yagaragazaga ko yihannye. Yehova yaramubabariye kandi amusubiza ku ngoma. Manase yakoresheje ubwo buryo yari abonye, maze akora uko ashoboye kose kugira ngo agaragaze ko yihannye by’ukuri. Yakoze ibyananiye Ahabu, kuko we yahinduye imyifatire ye. Yarwanyije gusenga kw’ikinyoma kandi ashishikariza abantu gusenga Yehova. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 33:15, 16.) Ibyo byasabye Manase ubutwari n’ukwizera, kuko yari yaramaze imyaka myinshi ashishikariza abagize umuryango we, abanyacyubahiro bo mu bwami bwe n’abandi bantu gukora ibibi. Mu myaka ya nyuma Manase yamaze, yakoze uko ashoboye akosora amakosa yari yarakoze. Birashoboka ko yabereye urugero rwiza umwuzukuru we Yosiya, waje kuba umwami mwiza.—2 Abami 22:1, 2.

12. Ibyabaye kuri Manase bitwigisha iki ku birebana no kwihana?

12 Ibyabaye kuri Manase bitwigisha iki? Manase yicishije bugufi kandi asenga Yehova amwinginga ngo amubabarire. Nanone yahinduye imyitwarire ye. Yakoze uko ashoboye akosora amakosa yakoze kandi yiyemeza kuyoboka Yehova, anashishikariza abandi kubikora. Ibyabaye kuri Manase bigaragaza ko n’umunyabyaha ruharwa ashobora guhinduka. Nanone bigaragaza ko Yehova ‘ari mwiza kandi yiteguye kubabarira’ (Zab 86: 5). Iyo abantu bihannye by’ukuri, Yehova arabababarira.

13. Tanga urugero rugaragaza ko kubabazwa n’icyaha wakoze biba bidahagije.

13 Manase ntiyababajwe n’ibyo yakoze gusa ngo arekere aho. Ibyo bitwigisha isomo rikomeye ku birebana no kwihana by’ukuri. Reka dufate urugero. Tuvuge ko ugiye kugura umugati. Ese umucuruzi aramutse aguhaye agakombe k’ifarini wabyemera? Birumvikana ko utabyemera. None se agusobanuriye ko ifarini ari iy’ingenzi kugira ngo ukore umugati, bwo wakumva unyuzwe? Birumvikana ko bitashoboka. Mu buryo nk’ubwo, Yehova asaba umunyabyaha kwihana by’ukuri. Iyo umunyabyaha ababajwe n’icyaha yakoze, biba ari byiza ariko ntibiba bihagije. Ni iki kindi yakora kugira ngo agaragaze ko yihannye by’ukuri? Reka tukirebe mu mugani Yesu yaciye.

UKO WAGARAGAZA KO WIHANNYE BY’UKURI

Umwana w’ikirara amaze gutekereza ku bibi yari yarakoze, yakoze urugendo rurerure, asubira iwabo (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15) *

14. Umwana w’ikirara uvugwa mu mugani wa Yesu yagaragaje ate ko yari yatangiye kwihana?

14 Yesu yaciye umugani ukora ku mutima uboneka muri Luka 15:11-32, uvuga iby’umwana w’ikirara. Uwo mwana yigometse kuri se, ava mu rugo ajya “mu gihugu cya kure.” Agezeyo yariyandaritse. Ariko amaze gukubitika, yatekereje ku bintu bibi yari yarakoze. Nanone yibutse ukuntu yari amerewe neza akiri kwa se, maze nk’uko Yesu yabivuze ‘agarura agatima.’ Yiyemeje gusubirayo, akamusaba imbabazi. Kuba yarababajwe n’ibibi yari yarakoze, ni ibintu byiza cyane. Ariko ntibyari bihagije. Yagombaga no kugira icyo akora.

15. Umwana w’ikirara uvugwa mu mugani wa Yesu yagaragaje ate ko yihannye by’ukuri?

15 Uwo mwana w’ikirara yagaragaje ko yihannye by’ukuri. Yakoze urugendo rurerure asubira kwa se, kandi agezeyo aramubwira ati: “Nacumuye ku Mana, nawe ngucumuraho. Singikwiriye kwitwa umwana wawe” (Luka 15:21). Amagambo uwo mwana yavuze yagaragaje ko yifuzaga kugarukira Yehova. Nanone yavuze ko ibyo yakoze byababaje se. Yari yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo se amubabarire, kabone n’iyo byari kumusaba kuba umwe mu bakozi be (Luka 15:19). Uyu mugani, si inkuru idukora ku mutima gusa. Ahubwo ikubiyemo n’amahame yafasha abasaza b’itorero mu gihe basuzuma niba umuntu wakoze ibyaha bikomeye, yarihannye by’ukuri.

16. Kuki hari igihe kumenya niba umuntu yarihannye by’ukuri bishobora kugora abasaza?

16 Abasaza b’itorero baba bagomba kumenya niba umuntu wakoze icyaha gikomeye, yarihannye by’ukuri. Icyakora iyo ni inshingano itoroshye. Kubera iki? Ni ukubera ko batareba mu mutima. Ubwo rero, bagerageza gushakisha ibimenyetso bigaragaza ko uwo muntu yihannye by’ukuri. Icyakora hari igihe umuntu akora ibintu by’agahomamunwa, ku buryo kumenya niba yarihannye by’ukuri, bishobora kugora abasaza baganiriye na we.

17. (a) Ni uruhe rugero rugaragaza ko kubabazwa n’ibyo wakoze atari byo byonyine bigaragaza ko wihannye by’ukuri? (b) Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 7:11, ni iki kigaragaza ko umuntu yihannye by’ukuri?

17 Reka dufate urugero. Tuvuge ko umuvandimwe amaze imyaka myinshi aca inyuma uwo bashakanye. Aho kugira ngo abibwire abasaza bamufashe, yarabibahishe, abihisha umugore we n’inshuti ze. Ariko amaherezo abasaza bamenye ibyo yakoze. Igihe yaganiraga na bo, agasanga ibimenyetso bimuhama, yemeye icyaha yakoze kandi ukabona asa n’ubabajwe na cyo. Ariko se ibyo byaba bigaragaza ko yihannye by’ukuri? Oya rwose. Abasaza bari muri komite y’urubanza baba bagomba kwitonda, ntibashukwe n’uko yagaragaje ko yababajwe n’ibyo yakoze gusa. Zirikana ko icyo cyaha kitamugwiririye, ahubwo ari ibintu yakoze imyaka myinshi. Nanone si we uba warabyivugiye, ahubwo baba baramuvumbuye. Ubwo rero, abasaza baba bagomba kubona ibimenyetso bibemeza ko uwo muntu yihannye by’ukuri, agahindura imitekerereze ye, imyifatire ye n’uko abona ibintu. (Soma mu 2 Abakorinto 7:11.) Uwo muntu bishobora kumufata igihe kirekire kugira ngo agaragaze ko yihannye by’ukuri. Uko bigaragara aba akwiriye gucibwa mu itorero, kugeza igihe azagaragariza ko yihannye by’ukuri.—1 Kor 5:11-13; 6:9, 10.

18. Umuntu waciwe mu itorero yagaragaza ate ko yihannye by’ukuri, kandi se byamugirira akahe kamaro?

18 Umuntu waciwe aba agomba kuza mu materaniro buri gihe, kandi agakurikiza inama abasaza bamugiriye, urugero nko gusenga no kwiyigisha kugira ngo agaragaze ko yihannye by’ukuri. Nanone aba agomba kwirinda ibintu byatuma yongera kugwa muri icyo cyaha. Nashyiraho imihati kugira ngo yongere kuba inshuti ya Yehova, ashobora kwiringira ko azamubabarira, kandi abasaza bakamugarura mu itorero. Birumvikana ko mu gihe abasaza basuzuma niba umuntu yarihannye by’ukuri, baba bagomba kuzirikana ko buri rubanza ruba rutandukanye n’urundi. Ubwo rero, baba bagomba gusuzuma buri rubanza babyitondeye, ariko nanone bakitega kuri uwo muntu ibintu bishyize mu gaciro.

19. Kwihana by’ukuri bisobanura iki? (Ezekiyeli 33:14-16)

19 Nk’uko twabibonye, kwihana by’ukuri, si ukuvuga ko ubabajwe gusa n’ibyo wakoze. Ahubwo uba ugomba no guhindura imitekerereze, uko ubona ibintu n’ibikorwa byawe. Nanone uba ugomba kureka ibibi, ukongera ugakora ibyo Yehova ashaka. (Soma muri Ezekiyeli 33:14-16.) Ikintu cya mbere cyagombye guhangayikisha umuntu wakoze icyaha, ni uko yakongera kuba inshuti ya Yehova.

FASHA UMUNYABYAHA KWIHANA BY’UKURI

20-21. Wakora iki ngo ufashe umuntu wakoze icyaha gikomeye?

20 Yesu yagaragaje intego yari afite mu murimo wo kubwiriza agira ati: “Nazanywe no guhamagara abanyabyaha kugira ngo bihane” (Luka 5:32). Iyo ni yo ntego natwe twagombye kuba dufite. Reka noneho tuvuge ko inshuti yawe yakoze icyaha gikomeye. Icyo gihe wakora iki?

21 Iyo ugerageje guhishira inshuti yawe yakoze icyaha, uba uyihemukira. Ibyo nta cyo byageraho kuko ni hahandi, Yehova aba abona ibyo yakoze (Imig 5:21, 22; 28:13). Byaba byiza wibukije iyo nshuti yawe ko abasaza bifuza kumufasha. Icyakora niba yanze kubibwira abasaza, icyo gihe wabibibwirira kuko ari bwo uzaba ugaragaje ko wifuza kumufasha by’ukuri. Uge uzirikana ko nutabikora, bishobora gutuma adakomeza kuba inshuti ya Yehova.

22. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

22 None se byagenda bite mu gihe umuntu yakoze icyaha gikomeye, kandi akamara igihe kirekire agikora, maze abasaza bagafata umwanzuro w’uko agomba gucibwa mu itorero? Ese ibyo byaba bigaragaje ko abasaza batagira imbabazi? Mu gice gikurikira, tuzareba ukuntu Yehova agaragaza imbabazi mu gihe ahana abanyabyaha, n’uko twamwigana.

INDIRIMBO YA 103 Yehova yaduhaye abungeri

^ par. 5 Kwihana by’ukuri si ukuvuga gusa ko wababajwe n’icyaha wakoze. Muri iki gice tugiye kwifashisha urugero rw’Umwami Ahabu, urw’Umwami Manase n’urw’umwana w’ikirara wavuzwe mu mugani wa Yesu, maze turebe icyo kwihana by’ukuri bisobanura. Nanone turi burebe icyo abasaza bashingiraho bareba niba umuntu wakoze icyaha gikomeye yarihannye by’ukuri.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwami Ahabu yararakaye maze ategeka abamurindaga gufunga umuhanuzi wa Yehova witwaga Mikaya.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwami Manase ategeka abakozi be gusenya ibishushanyo yari yarashyize mu rusengero.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwana w’ikirara wananiwe kubera urugendo rurerure yakoze. Ariko ashimishijwe no kongera kubona iwabo, nubwo ahabonera kure.