Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 42

Abakomeza kubera Yehova indahemuka bagira ibyishimo

Abakomeza kubera Yehova indahemuka bagira ibyishimo

“Indahemuka zawe zirangurure ijwi ry’ibyishimo.”​—ZAB 132:9.

INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka

INCAMAKE a

Abavandimwe na bashiki bacu bafunzwe kera n’abari muri gereza ubu, bazira ko bakomeje kubera Yehova indahemuka, kandi bagashyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga (Reba paragarafu ya 1 n’iya 2)

1-2. (a) Ni iki bamwe mu bategetsi bagiye bakorera abagaragu ba Yehova, kandi se abo bagaragu ba Yehova bitwaye bate? (b) Kuki dushobora kwishima nubwo twaba dutotezwa? (Gira icyo uvuga no ku ifoto iri ku gifubiko.)

 MURI iki gihe, hari ibihugu birenga 30 byahagaritse burundu umurimo wacu cyangwa bimwe mu bikorwa byacu. Abategetsi bo muri bimwe muri ibyo bihugu, bagiye bafunga abavandimwe na bashiki bacu. Babaziza iki? Si uko hari ikintu kibi bakoze. Ahubwo bazira gusa ko basoma Bibiliya, bakayiga, bakabwira abandi ibyo bizera kandi bakajya mu materaniro bari kumwe n’Abakristo bagenzi babo. Nanone bazira ko batajya muri poritike. Nubwo abo bagaragu ba Yehova batotezwa cyane, bakomeza kumubera indahemuka b kandi bakagaragaza ko nta kintu na kimwe cyababuza kumusenga. Ibyo birabashimisha cyane.

2 Birashoboka ko warebye amafoto y’abavandimwe na bashiki bacu ari ku gifubiko, ukabona barishimye. Ni iki kibashimisha? Bashimishwa n’uko bakomeje kubera Yehova indahemuka, bigatuma yishima (1 Ngoma 29:17a). Yesu yaravuze ati: “Hahirwa abatotezwa bazira gukiranuka. . . . Muzishime kandi munezerwe cyane, kuko ingororano zanyu ari nyinshi.”—Mat 5:10-12.

BATUBEREYE URUGERO RWIZA

Petero na Yohana babereye urugero rwiza Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe, bashobora kujyanwa mu nkiko maze bakavuganira ukwizera kwabo (Reba paragarafu ya 3 n’iya 4)

3. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 4:19, 20, intumwa zakoze iki igihe zatotezwaga mu kinyejana cya mbere, kandi se kubera iki?

3 Ibitotezo abavandimwe na bashiki bacu bahura na byo muri iki gihe, bimeze nk’ibyo intumwa zahuye na byo mu kinyejana cya mbere, igihe zatotezwaga zizira kubwiriza ibya Yesu. Incuro nyinshi, abacamanza bo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, bagiye bazitegeka “kutongera kuvuga mu izina rya Yesu” (Ibyak 4:18; 5:27, 28, 40). None se izo ntumwa zakoze iki? (Soma mu Byakozwe 4:19, 20.) Izo ntumwa zari zizi ko Yehova ari we ‘wazitegetse kubwiriza abantu no guhamya mu buryo bunonosoye’ ibya Kristo, kandi ko afite ububasha buruta ubw’abo bacamanza (Ibyak 10:42). Ubwo rero, Petero na Yohana bari bahagarariye izindi ntumwa, bagize ubutwari bavuga ko bazumvira Imana aho kumvira abo bacamanza, kandi ko batazigera bareka kuvuga ibya Yesu. Ni nk’aho izo ntumwa zabwiye abo bategetsi ziti: “Ubu koko murabona twakumvira amategeko yanyu, tukareka kumvira Imana kandi ibarusha ububasha?”

4. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 5:27-29, ni iki intumwa zakoze, kandi se twazigana dute?

4 Intumwa zasigiye Abakristo b’ukuri bose urugero rwiza, kuko zari zariyemeje “kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.” (Soma mu Byakozwe 5:27-29.) Izo ntumwa zarakubiswe bitewe n’uko zakomeje kubera Yehova indahemuka. Nyuma yaho zasohotse mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi “zishimye, kuko zari zagaragaye ko zikwiriye gusuzugurwa” bazihora izina rya Yesu, kandi zakomeje kubwiriza.—Ibyak 5:40-42.

5. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

5 Ibyabaye kuri izo ntumwa n’urugero rwiza zadusigiye, bituma twibaza ibibazo bikurikira. Icya mbere: Bishoboka bite ko intumwa zumviye Imana kandi zigakurikiza itegeko ryo muri Bibiliya, rivuga ko tugomba kumvira “abategetsi bakuru” (Rom 13:1)? Icya kabiri: Muri iki gihe twakora iki kugira ngo twumvire “ubutegetsi n’abatware” nk’uko Pawulo yabivuze, kandi dukomeze kubera Imana indahemuka yo mutegetsi uruta abandi bose?—Tito 3:1.

“ABATEGETSI BAKURU”

6. (a) “Abategetsi bakuru” bavugwa mu Baroma 13:1, ni ba nde, kandi se ni iki dusabwa kubakorera? (b) Ububasha bafite bungana iki?

6 Soma mu Baroma 13:1. “Abategetsi bakuru” bavugwa muri uyu murongo, ni abayobozi bafite ububasha ku bandi bantu. Abakristo basabwa kumvira abo bategetsi. Kubera iki? Kubera ko batuma ibintu bikorwa kuri gahunda, amategeko akubahirizwa kandi rimwe na rimwe bakarenganura abagaragu ba Yehova (Ibyah 12:16). Ni yo mpamvu dutanga imisoro kandi tukabubaha (Rom 13:7). Icyakora ububasha abo bategetsi bafite, ni Yehova wemeye ko babuhabwa. Yesu yabigaragaje neza igihe Ponsiyo Pilato wari guverineri w’Umuroma, yamubazaga ibibazo. Igihe Pilato yabwiraga Yesu ko afite ububasha bwo kumwica cyangwa kumukiza, Yesu yaramubwiye ati: “Nta bubasha na buke wari kugira bwo kugira icyo untwara iyo utabuhabwa buturutse mu ijuru” (Yoh 19:11). Ubwo rero kimwe na Pilato, ububasha abategetsi bose n’abanyaporitike bafite, bufite aho bugarukira.

7. Ni ryari tutumvira abategetsi, kandi se ni iki bakwiriye kuzirikana?

7 Abakristo bumvira abategetsi, igihe cyose amategeko yabo adatuma basuzugura amategeko y’Imana. Ubwo rero iyo badusabye gukora ibintu Yehova yanga, cyangwa bakatubuza gukora ibyo ashaka, ntitubumvira. Urugero, hari igihe basaba abasore gufata intwaro bakajya kurwanirira igihugu. c Icyo gihe Abakristo ntibajyayo. Hari n’igihe bavuga ko Bibiliya yacu n’ibitabo byacu by’imfashanyigisho bitemewe, bakatubuza kubwiriza no guteranira hamwe. Ubwo rero, abategetsi bakoresha nabi ububasha bafite bagatoteza abigishwa ba Kristo, bagomba kuzirikana ko Imana iba ibareba kandi ko izababaza ibyo bakoze.—Umubw 5:8.

8. “Abategetsi bakuru” n’“Isumbabyose” batandukaniye he, kandi se kuki bikwiriye kudushishikaza?

8 Amagambo avuga ngo: “Abategetsi bakuru” yumvikanisha ko “bakomeye, ari abo hejuru kandi ko bafite ububasha.” Ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko nta wubarusha ububasha, kuko hariho ubarusha ubushobozi bose. Nubwo Bibiliya ibita “abategetsi bakuru,” hari undi uri hejuru yabo ubarusha ububasha. Uwo ni Yehova Imana. Bibiliya ivuga ko yitwa “Isumbabyose,” kandi iryo zina ribonekamo incuro nyinshi.—Dan 7:18, 22, 25, 27.

“ISUMBABYOSE”

9. Ni iki umuhanuzi Daniyeli yabonye mu iyerekwa?

9 Umuhanuzi Daniyeli yabonye mu iyerekwa ibintu bigaragaza ukuntu Yehova ari hejuru y’abategetsi bose. Yabonye inyamaswa enye nini zigereranya ubutegetsi bw’ibihangange bwagiye butegeka isi, haba kera no muri iki gihe. Ubwo butegetsi ni Babuloni, u Bumedi n’u Buperesi, u Bugiriki, Roma n’ubutegetsi bwayikomotseho, ari na bwo butegeka muri iki gihe, bw’Abongereza n’Abanyamerika (Dan 7:1-3, 17). Nyuma yaho Daniyeli yabonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami, mu rukiko rwo mu ijuru (Dan 7:9, 10). Abategetsi bo muri iki gihe, bagombye kwitondera ibindi bintu uwo muhanuzi w’indahemuka yabonye nyuma yaho.

10. Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 7:13, 14, 27, ni nde Yehova yahaye ububasha bwo gutegeka isi, kandi se ibyo bigaragaza iki?

10 Soma muri Daniyeli 7:13, 14, 27. Iyo mirongo ivuga ko Imana yambuye ububasha abategetsi bose bo mu isi, ikabuha abandi babukwiriye kandi bafite imbaraga kubarusha. Ni ba nde yabuhaye? Yabuhaye “usa n’umwana w’umuntu,” ari we Yesu Kristo, n’“abera b’Isumbabyose,” ni ukuvuga abantu 144.000 kandi bazategeka “iteka ryose” (Dan 7:18). Ibyo bigaragaza neza ko Yehova ari we Mana “Isumbabyose,” kuko ari we wenyine ufite ububasha bwo gukora ibintu nk’ibyo.

11. Ni iki kindi Daniyeli yavuze kigaragaza ko Yehova ari we mutegetsi uruta abandi bose?

11 Ibyo Daniyeli yabonye mu iyerekwa, bihuje neza n’ibyo yari yaravuze mbere yaho. Yaravuze ati: ‘Imana yo mu ijuru ikuraho abami ikimika abandi.’ Daniyeli amaze kuvuga ayo magambo, yongeyeho ko ‘Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, ikabugabira uwo ishatse’ (Dan 2:19-21; 4:17). Ese hari igihe Yehova yigeze gukuraho abami cyangwa abategetsi, agashyiraho abandi? Yego rwose!

Yehova yambuye Belushazari ubwami, abuha Abamedi n’Abaperesi (Reba paragarafu ya 12)

12. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova yakuyeho abami cyangwa abategetsi, mu gihe cya kera. (Reba ifoto.)

12 Yehova yagaragaje ko ari umutegetsi uruta abandi ‘bategetsi bakuru’ bose. Reka turebe ingero eshatu zibigaragaza. Farawo umwami wa Egiputa, yagize ubwoko bwa Yehova abacakara, kandi incuro nyinshi yasabwe kubarekura akabyanga. Ariko Imana yabavanye muri ubwo bucakara, maze irimburira Farawo mu Nyanja Itukura (Kuva 14:26-28; Zab 136:15). Nanone Umwami Belushazari w’i Babuloni yagize ibirori, maze yishyira hejuru ‘asuzugura Umwami nyir’ijuru’ kandi ‘asingiza imana z’ifeza n’iza zahabu,’ aho gusingiza Yehova (Dan 5:22, 23). Ariko Imana yahannye uwo mwami w’umwibone, imucisha bugufi. “Muri iryo joro” Umwami Belushazari yarishwe kandi ubwami bwe buhabwa Abamedi n’Abaperesi (Dan 5:28, 30, 31). Ikindi gihe, umwami wa Palesitina witwaga Herode Agiripa wa mbere, yishe intumwa Yakobo kandi nyuma yaho yafunze intumwa Petero kugira ngo azabone uko amwica. Ariko Yehova ntiyemeye ko Herode akora ibyo yashakaga. Bibiliya ivuga ko ‘umumarayika wa Yehova yamukubise’ hanyuma agahita apfa.—Ibyak 12:1-5, 21-23.

13. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova yatsinze abategetsi bari bishyize hamwe.

13 Nanone Yehova yagaragaje ko ari Imana Isumbabyose, igihe yarimburaga abategetsi bari bishyize hamwe. Yarwaniriye Abisirayeli, arimbura abami b’Abanyakanani 31 bari bishyize hamwe, maze bituma Abisirayeli bigarurira igice kinini cy’Igihugu cy’Isezerano (Yos 11:4-6, 20; 12:1, 7, 24). Ikindi gihe, Yehova yafashije Abisirayeli gutsinda Umwami Benihadadi n’abandi bami 32 b’Abasiriya bari bishyize hamwe.—1 Abami 20:1, 26-29.

14-15. (a) Ni iki Umwami Nebukadinezari n’Umwami Dariyo bavuze ku birebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova? (b) Ni iki umwanditsi wa zaburi yavuze kuri Yehova n’abagaragu be?

14 Yehova yagaragaje kenshi ko ari umutegetsi uruta abandi bose. Urugero, hari igihe Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yirase avuga ko afite ‘imbaraga, ububasha n’icyubahiro,’ aho kwicisha bugufi ngo yemere ko Yehova ari we ukwiriye guhabwa ikuzo. Yehova yamuteje uburwayi ata ubwenge. Nebukadinezari amaze kugarura ubwenge, ‘yasingije [Imana] Isumbabyose’ kandi yemera ko “ubutegetsi bwayo ari ubw’iteka ryose.” Yongeyeho ko nta ‘wabasha gukumira ukuboko kwayo,’ cyangwa ngo ayibuze gukora ibyo ishaka (Dan 4:30, 33-35). Nanone igihe Daniyeli yahuraga n’ikigeragezo cyamusabaga kugaragaza ko ari indahemuka, maze akajugunywa mu rwobo rw’intare, Yehova yaramukijije. Icyo gihe Umwami Dariyo yatanze itegeko rivuga ngo: ‘Abantu bazajye batinya Imana ya Daniyeli bahindire umushyitsi imbere yayo, kuko ari Imana nzima kandi ihoraho iteka ryose. Ubwami bwayo ni ubwami butazarimbuka, kandi ubutware bwayo buzahoraho iteka ryose.’—Dan 6:7-10, 19-22, 26, 27.

15 Umwanditsi wa zaburi na we yaravuze ati: “Yehova ubwe yahinduye ubusa imigambi y’amahanga; yaburijemo ibitekerezo by’abantu.” Nanone yaravuze ati: “Hahirwa ishyanga rifite Yehova ho Imana yaryo, kimwe n’abantu yatoranyije akabagira umurage we” (Zab 33:10, 12). Ese ibyo ntibigaragaza ko dukwiriye kubera Yehova indahemuka?

INTAMBARA YA NYUMA

Yehova n’ingabo ze zo mu ijuru, bazarimbura mu buryo bworoshye ingabo z’amahanga yishyize hamwe (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16. Ni iki dukwiriye kwiringira tudashidikanya ko kizabaho mu gihe cy’“umubabaro ukomeye,” kandi kuki? (Reba ifoto.)

16 Muri iki gice, twize ibintu Yehova yagiye akora kuva kera. None se ni iki azakora mu gihe kiri imbere? Dukwiriye kwiringira tudashidikanya ko Yehova azarokora abagaragu be b’indahemuka, mu gihe cy’“umubabaro ukomeye wegereje” (Mat 24:21; Dan 12:1). Ibyo azabikora igihe Gogi wa Magogi, ni ukuvuga amahanga yishyize hamwe, azagaba igitero gikomeye ku bagaragu be b’indahemuka bari hano ku isi. Nubwo ayo mahanga yishyize hamwe yaba agizwe n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye uko ari 193, imbaraga zabyo nta ho zaba zihuriye n’iza Yehova Imana Isumbabyose n’ingabo ze zo mu ijuru. Yehova yaravuze ati: “Nzihesha icyubahiro ngaragaze ko ndi uwera, kandi nzimenyekanisha imbere y’amahanga menshi; na yo azamenya ko ndi Yehova.”—Ezek 38:14-16, 23; Zab 46:10.

17. Bibiliya ivuga ko bizagendekera bite abami bo mu isi n’abakomeza kuba indahemuka?

17 Igitero cya Gogi kizatuma Yehova atangiza intambara ya nyuma, ari yo Harimagedoni, maze arimbure “abami bo mu isi yose ituwe” (Ibyah 16:14, 16; 19:19-21). Ariko ‘abakiranutsi bo bazatura mu isi, kandi inyangamugayo’ cyangwa abakomeza kuba indahemuka ‘bazayisigaramo.’—Imig 2:21.

DUKOMEZE KUBA INDAHEMUKA

18. Ni iki Abakristo b’ukuri benshi baba biteguye gukora, kandi kuki? (Daniyeli 3:28)

18 Kuva kera, Abakristo b’ukuri benshi bemera guhara umudendezo wabo n’ubuzima bwabo, kubera ko bakunda Yehova we mutegetsi w’ikirenga. Abo Bakristo biyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka. Bameze nk’Abaheburayo batatu bakomeje kubera indahemuka Imana Isumbabyose, maze ikabarokora, ikabakura mu itanura ryaka umuriro.—Soma muri Daniyeli 3:28.

19. Ni iki Yehova azashingiraho acira urubanza abagaragu be, kandi se ni iki dusabwa gukora duhereye ubu?

19 Dawidi umwanditsi wa zaburi, yagaragaje ukuntu gukomeza kubera Yehova indahemuka bitugirira akamaro. Yaravuze ati: “Yehova ni we uzacira abantu urubanza. Yehova, ncira urubanza ruhuje no gukiranuka kwanjye, ukurikije ubudahemuka bwanjye” (Zab 7:8). Nanone yakomeje agira ati: “Ubudahemuka no gukiranuka bindinde” (Zab 25:21). Ubwo rero gukomeza kubera Yehova indahemuka, ni cyo kintu cy’ingenzi mu buzima bwacu. Ntituzigere tumuhemukira, uko ibibazo twahura na byo byaba bimeze kose. Nitubigenza dutyo, tuzumva tumeze nk’umwanditsi wa zaburi wavuze ati: ‘Indahemuka zawe zizarangurura ijwi ry’ibyishimo.’—Zab 132:9.

INDIRIMBO YA 122 Dushikame tutanyeganyega!

a Bibiliya isaba Abakristo kumvira abategetsi cyangwa leta. Icyakora hari abarwanya Yehova n’abagaragu be. None se ni iki cyadufasha kumvira abategetsi kandi tugakomeza kubera Yehova indahemuka?

b AMAGAMBO YASOBANUWE: Kubera Yehova indahemuka, bisobanura gukomeza kumukorera no kumwumvira kandi tugashyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga, nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo.

c Reba ingingo iri muri iyi gazeti ivuga ngo: “Kuki tudafata intwaro ngo turwane kandi Abisirayeli ba kera bararwanaga?