Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 44

Komeza kugira ibyiringiro

Komeza kugira ibyiringiro

“Iringire Yehova.”​—ZAB 27:14.

INDIRIMBO YA 144 Imigisha tuzabona

INCAMAKE a

1. Ni iki Yehova atwizeza?

 YEHOVA atwizeza ko tuzabaho iteka mu gihe kiri imbere. Bamwe bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu ijuru, kandi ntibazigera bapfa (1 Kor 15:50, 53). Abandi, ari na bo benshi, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi batunganye kandi bishimye (Ibyah 21:3, 4). Ibyo byiringiro bitugirira akamaro, twaba tuzaba ku isi cyangwa mu ijuru.

2. Ibyiringiro byacu bishingiye ku ki, kandi se kuki tuvuze dutyo?

2 Ijambo “ibyiringiro” rikoreshwa muri Bibiliya, risobanura “kwizera ko hazabaho ibyiza mu gihe kiri imbere.” Twizeye neza ko ibintu byiza dutegereje mu gihe kiri imbere bizabaho, kuko ari Yehova wabidusezeranyije (Rom 15:13). Tuzi ibyo yadusezeranyije kandi twizeye ko bizabaho, kuko buri gihe akora ibyo yasezeranyije (Kub 23:19). Nanone twizeye tudashidikanya ko Yehova yifuza gukora ibyo yadusezeranyije, kandi ko abishoboye. Ubwo rero, ibyiringiro byacu ntibishingiye ku byifuzo gusa, ahubwo bishingiye ku bimenyetso bifatika kandi by’ukuri.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice? (Zaburi ya 27:14)

3 Yehova aradukunda kandi yifuza ko tumwiringira. (Soma muri Zaburi ya 27:14.) Iyo tumwiringiye, twihanganira ibigeragezo byose duhura na byo kandi tugakomeza kugira ibyishimo n’ubutwari. Reka turebe uko ibyiringiro biturinda. Tugiye kubanza kureba impamvu ibyiringiro bigereranywa n’igitsika ubwato n’impamvu bigereranywa n’ingofero. Hanyuma, turi burebe icyadufasha gukomeza kugira ibyiringiro.

IBYIRINGIRO BYACU BIMEZE NK’IGITSIKA UBWATO

4. Kuki ibyiringiro byacu bigereranywa n’igitsika ubwato? (Abaheburayo 6:19)

4 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, yagereranyije ibyiringiro n’igitsika ubwato. (Soma mu Baheburayo 6:19.) Kubera ko yakundaga gukora ingendo zo mu mazi, yari azi ko ibitsika ubwato byatumaga buguma hamwe, ntibutwarwe n’umuyaga. Urugero, hari igihe yari mu bwato maze haza umuyaga mwinshi. Icyo gihe yabonye abasare bamanurira ibitsika ubwato mu mazi, kugira ngo umuyaga utabutwara bukikubita ku bibuye, maze bukameneka (Ibyak 27:29, 39-41). Ubwo rero, ibyiringiro byacu na byo bimeze nk’igitsika ubwato, kuko bituma dukomeza gutuza mu gihe duhuye n’ibibazo, maze tugakomeza gukorera Yehova. Nanone ibyiringiro bidufasha kwihanganira ibigeragezo duhura na byo, kuko tuba tuzi ko mu gihe kiri imbere ibintu bizagenda neza. Tuzirikane ko Yesu yavuze ko tuzatotezwa (Yoh 15:20). Ubwo rero, gukomeza gutekereza ku bintu byiza Yehova adusezeranya, bituma dutuza kandi tugakomeza kumukorera.

5. Ni gute ibyiringiro byafashije Yesu igihe yari hafi gupfa?

5 Reka turebe ukuntu ibyiringiro byatumye Yesu akomeza kubera Yehova indahemuka, nubwo yari azi ko yari kwicwa nabi. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, intumwa Petero yavuze ubuhanuzi buri mu gitabo cya Zaburi, bugaragaza ukuntu Yesu yakomeje gutuza, yiringiye ko ibyo Yehova yamusezeranyije azabikora. Yaravuze ati: “Umubiri wanjye uzagira ibyiringiro, kuko utazarekera ubugingo bwanjye mu mva, cyangwa ngo wemere ko indahemuka yawe ibona kubora. . . . Uzanyuzurisha umunezero mu maso hawe” (Ibyak 2:25-28; Zab 16:8-11). Nubwo Yesu yari azi ko yari kuzapfa, yari yiringiye adashidikanya ko Yehova yari kuzamuzura kandi akongera kubana na we mu ijuru yishimye.—Heb 12:2, 3.

6. Ni iki umuvandimwe yavuze ku birebana n’ibyiringiro?

6 Ibyiringiro byagiye bituma abavandimwe na bashiki bacu benshi, bihanganira ibitotezo. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe w’indahemuka wo mu Bwongereza, witwa Leonard Chinn. Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, yafunzwe azira ko yanze kujya mu gisirikare. Yamaze amezi abiri afungiwe ahantu ha wenyine, kandi nyuma yaho yakoreshejwe imirimo ivunanye. Yaranditse ati: “Ibyambayeho byanyeretse ko ibyiringiro bidufasha kwihangana. Nanone amasezerano yo muri Bibiliya n’uko Yesu, intumwa n’abahanuzi bitwaye, byadufasha. Ibyo byose bituma turushaho kwizera ko ibyo Yehova adusezeranya bizaba, kandi bigatuma twihangana.” Ibyiringiro Leonard yari afite, byamubereye nk’igitsika ubwato kuko byamufashije kwihangana, kandi natwe byadufasha.

7. Ni gute ibigeragezo bituma turushaho kwiringira Yehova? (Abaroma 5:3-5; Yakobo 1:12)

7 Iyo duhuye n’ibigeragezo tukibonera ukuntu Yehova adufasha, bituma tubona ko atwemera kandi tukarushaho kumwiringira. (Soma mu Baroma 5:3-5; Yakobo 1:12.) Turushaho kwiringira Yehova, kuruta uko byari bimeze igihe twatangiraga kwiga Bibiliya. Satani aba ashaka ko ibigeragezo biduca intege, ariko Yehova aradufasha tukabitsinda byose.

IBYIRINGIRO BYACU BIMEZE NK’INGOFERO

8. Kuki ibyiringiro bigereranywa n’ingofero? (1 Abatesalonike 5:8)

8 Nanone Bibiliya igereranya ibyiringiro n’ingofero. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:8.) Ingofero irinda umutwe w’umusirikare, igatuma imyambi y’umwanzi itamugeraho. Natwe mu ntambara turwana na Satani, tuba tugomba kurinda ubwenge bwacu kugira ngo atabwangiza. Satani akoresha ibintu bitandukanye kugira ngo adushuke, kandi atume dutekereza ibintu bibi. Ubwo rero nk’uko ingofero irinda umutwe w’umusirikare, ni na ko ibyiringiro birinda ibitekerezo byacu, maze tugakomeza kubera Yehova indahemuka.

9. Abantu badafite ibyiringiro bibagiraho izihe ngaruka?

9 Ibyiringiro byo kuzabaho iteka, bituma dufata imyanzuro myiza. Ariko iyo ducitse intege tugatangira gushyira imbere ibyifuzo byacu, bishobora gutuma tudakomeza guha agaciro ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Reka turebe ibyabaye kuri bamwe mu Bakristo ba kera b’i Korinto. Bacitse intege ntibakomeza kwizera ko umuzuko uzabaho (1 Kor 15:12). Pawulo yavuze ko abantu batizera ko umuzuko uzabaho, bakora ibyo bishakiye (1 Kor 15:32). Muri iki gihe, abantu benshi batizera ibyo Imana yadusezeranyije, biberaho uko bishakiye kandi bakishimisha. Ariko twe dutandukanye na bo, kuko tubyizera. Ibyiringiro bimeze nk’ingofero kuko birinda ibitekerezo byacu. Nanone biturinda gukora ibyo twishakiye, kuko gukora ibyo twishakiye bishobora gutuma tudakomeza kuba incuti za Yehova.—1 Kor 15:33, 34.

10. Ni gute ibyiringiro biturinda kugira ibitekerezo bibi?

10 Ikindi kandi, ibyiringiro biturinda kumva ko tudashobora gushimisha Yehova. Urugero, umuntu ashobora kwibwira ati: “Ubundi se umuntu nkanjye, Imana yazamuha ubuzima bw’iteka? Yewe, numva nta cyo nakora ngo nyishimishe.” Ibuka ko na Elifazi wari mu bari baje guhumuriza Yobu ariko akamuca intege, yari afite ibitekerezo nk’ibyo. Elifazi yaravuze ati: “Umuntu buntu ni iki ku buryo yaba umuntu utanduye?” Nyuma yaho yavuze ko Imana ‘itizera n’abera bayo ndetse [ko] n’ijuru ubwaryo ritaboneye mu maso yayo’ (Yobu 15:14, 15). Mbega ukuntu Elifazi yabeshye! Jya uzirikana ko ibitekerezo nk’ibyo bituruka kuri Satani. Azi neza ko iyo ugize ibitekerezo nk’ibyo, udakomeza kugira ibyiringiro. Ubwo rero, ujye wirinda ibyo binyoma, ahubwo ukomeze kwiringira ibyo Imana yadusezeranyije. Ujye wizera udashidikanya ko Yehova yifuza ko ubaho iteka kandi ko azagufasha kubigeraho.—1 Tim 2:3, 4.

KOMEZA KUGIRA IBYIRINGIRO

11. Kuki dukwiriye gukomeza kwihangana, mu gihe dutegereje ko Yehova akora ibyo yadusezeranyije?

11 Gukomeza kugira ibyiringiro, si ko buri gihe byoroha. Dushobora kumara igihe dutegereje ko Yehova asohoza amasezerano ye, tukarambirwa. Icyakora, tujye tuzirikana ko Yehova ahoraho iteka. Ubwo rero igihe tubona ko ari kirekire, kuri we kiba ari kigufi (2 Pet 3:8, 9). Azakora ibyo yadusezeranyije kandi abikore neza. Gusa ashobora kubikora mu gihe tutatekerezaga. None se, ni iki cyadufasha gukomeza kugira ibyiringiro, mu gihe dutegereje twihanganye ko Yehova aduha ibyo yadusezeranyije?—Yak 5:7, 8.

12. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 11:1, 6, ibyiringiro no kwizera bifitanye irihe sano?

12 Kuba incuti za Yehova bizatuma dukomeza kugira ibyiringiro, kuko ari we uzakora ibyo yadusezeranyije. Bibiliya igaragaza ko kugira ibyiringiro bifitanye isano no kwizera ko Yehova ariho, kandi ko ‘agororera abamushakana umwete.’ (Soma mu Baheburayo 11:1, 6.) Iyo twemera ko Yehova ariho koko, bituma turushaho kumwiringira kandi tukizera ko azakora ibyo yadusezeranyije. Reka noneho turebe ibintu twakora kugira ngo turusheho kuba incuti za Yehova, maze dukomeze kumwiringira.

Gusenga no gutekereza ku byo Yehova yagukoreye n’ibyo yakoreye abandi, bizatuma urushaho kumwiringira (Reba paragarafu ya 13-15) b

13. Twakora iki kugira ngo tube incuti za Yehova?

13 Jya usenga Yehova kandi usome Bibiliya. Dushobora kuba incuti za Yehova, nubwo tutamubona. Iyo tumusenze tuba twizeye ko atwumva (Yer 29:11, 12). None se twe twamutega amatwi dute? Twabikora dusoma Ijambo rye kandi tugatekereza ku byo dusoma. Iyo dusomye inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ukuntu Yehova yagiye yita ku bagaragu be b’indahemuka, bituma turushaho kumwiringira. Ibintu byose biri muri Bibiliya “byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.”—Rom 15:4.

14. Kuki dukwiriye gutekereza ku byo Yehova yagiye akorera abagaragu be?

14 Jya utekereza ukuntu Yehova yagiye akora ibyo yavuze. Urugero, reka turebe ibyo yakoreye Aburahamu na Sara. Bari bageze mu zabukuru, ku buryo batashoboraga kubyara. Ariko Yehova yabasezeranyije ko bari kuzabyara umwana (Intang 18:10). None se Aburahamu yabyakiriye ate? Bibiliya igira iti: “Yizeye ko yari kuzaba se w’amahanga menshi” (Rom 4:18). Dukurikije uko abantu babona ibintu, Aburahamu na Sara ntibashoboraga kubyara. Ariko Aburahamu yari yizeye ko Yehova azakora ibyo yamusezeranyije, kandi koko yarabikoze (Rom 4:19-21). Inkuru nk’izo, zitwizeza ko buri gihe Yehova akora ibyo yasezeranyije, nubwo twe twaba tubona bisa n’ibidashoboka.

15. Kuki dukwiriye gutekereza ku byo Yehova yadukoreye?

15 Jya utekereza ku byo Yehova yagukoreye. Jya utekereza ukuntu kuba Yehova yarashohoje amasezerano ye avugwa muri Bibiliya, byakugiriye akamaro. Urugero, Yesu yavuze ko Yehova azaduha ibyo dukeneye (Mat 6:32, 33). Nanone yatwijeje ko Yehova azaduha umwuka wera igihe cyose tuwumusabye (Luka 11:13). Ibyo byose Yehova yarabikoze. Birashoboka ko hari n’ibindi bintu yagusezeranyije, akabikora. Urugero, yagusezeranyije ko azakubabarira, akaguhumuriza kandi akagufasha gukomeza kuba incuti ye (Mat 6:14; 24:45; 2 Kor 1:3). Nutekereza ku byo Yehova yagiye agukorera, bizatuma wiringira ko n’ibyo yagusezeranyije ko azagukorera mu gihe kizaza, azabikora.

MWISHIMIRE MU BYIRINGIRO

16. Kuki ibyiringiro ari impano y’agaciro kenshi Yehova yaduhaye?

16 Ibyiringiro byo kuzabaho iteka, ni impano y’agaciro kenshi Imana yaduhaye. Dutegerezanyije amatsiko ibintu byiza Yehova yadusezeranyije, kandi twizeye neza ko bizabaho. Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato, kuko bituma dutuza maze tugashobora guhangana n’ibigeragezo n’ibitotezo kandi bigatuma tudatinya n’urupfu. Nanone ibyiringiro bimeze nk’ingofero, kuko birinda ibitekerezo byacu maze tugakora ibyiza, tukirinda ibibi. Ibyiringiro bituma turushaho kuba incuti za Yehova, kandi bikatwereka ukuntu adukunda cyane. Ubwo rero, gukomeza kwiringira Yehova bitugirira akamaro.

17. Kuki ibyiringiro bituma tugira ibyishimo?

17 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yabagiriye inama igira iti: “Mwishimire mu byiringiro” (Rom 12:12). Pawulo yagiraga ibyishimo, kuko yari azi neza ko nakomeza kubera Yehova indahemuka, azabaho iteka mu ijuru. Natwe dushobora kugira ibyishimo, kuko tuzi neza ko ibyo Yehova yadusezeranyije azabikora. Umwanditsi wa zaburi yavuze ko ‘hahirwa umuntu wiringira Yehova Imana ye agakomeza ukuri’ cyangwa agakomeza kuba indahemuka ‘kugeza ibihe bitarondoreka.’—Zab 146:5, 6.

INDIRIMBO YA 139 Sa n’ureba isi yabaye nshya

a Yehova yaduhaye ibyiringiro by’uko tuzabaho neza mu gihe kizaza. Ibyo byiringiro bituma twishima, kandi bigatuma twihanganira ibigeragezo duhura na byo. Nanone bituma dukomeza kubera Yehova indahemuka, nubwo twaba dufite ibibazo bikomeye. Ikindi kandi biturinda kugira ibitekerezo bibi. Ibyo byose ni byo bituma dukora uko dushoboye kugira ngo dukomeze kugira ibyiringiro, kandi ni byo turi bwige muri iki gice.

b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Nk’uko ingofero irinda umutwe w’umusirikare n’igitsika ubwato kigatuma buguma hamwe ntibutwarwe n’umuyaga, ni na ko ibyiringiro birinda ibitekerezo byacu kandi bigatuma dutuza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Mushiki wacu usenga Yehova yiringiye ko amwumva. Umuvandimwe arimo gutekereza ukuntu Yehova yahaye Aburahamu ibyo yari yaramusezeranyije. Undi muvandimwe arimo gutekereza ukuntu Yehova yagiye amufasha.