Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki tudafata intwaro ngo turwane kandi Abisirayeli ba kera bararwanaga?

Kuki tudafata intwaro ngo turwane kandi Abisirayeli ba kera bararwanaga?

MU NTAMBARA ya Kabiri y’Isi Yose, hari umusirikare w’Umunazi wabwiye Abahamya ba Yehova bari bafunzwe ati: “Nihagira n’umwe wanga kurwana n’Abafaransa cyangwa Abongereza, mwese muricwa.” Nubwo abo Bahamya bari bakikijwe n’abasirikare bari bafite intwaro zikomeye, nta n’umwe wigeze wemera kujya mu ntambara. Abo Bahamya bagaragaje ubutwari rwose! Ibyo bigaragaza ukuntu Abahamya ba Yehova babona ibyo kujya mu ntambara. Ntitwifatanya mu ntambara zibera muri iyi si. Nanone ntitwivanga mu bibazo bya poritike byo muri iyi si, kabone n’iyo badukangisha kutwica.

Icyakora abandi bantu biyita Abakristo bo, si uko babibona. Abenshi muri bo bumva ko Umukristo agomba kurwanirira igihugu cye. Baratekereza bati: “Ko Abisirayeli ba kera barwanaga kandi bari ubwoko bw’Imana, kuki twe Abakristo tutabikora?” Ese hagize ukubaza icyo kibazo wamusubiza ute? Ugomba kubanza kumusobanurira ko imimerere Abisirayeli ba kera bari barimo, itandukanye n’iy’abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe. Reka turebe ibintu bitanu batandukaniyeho.

1. ABAGIZE UBWOKO BW’IMANA BOSE BABAGA MU GIHUGU KIMWE

Kera, Yehova yatoranyije ubwoko bwe abushyira mu gihugu kimwe cya Isirayeli. Yavuze ko Abisirayeli bari ‘umutungo we bwite yatoranyije mu bandi bantu bose’ (Kuva 19:5). Nanone Imana yabahaye igihugu baturamo. Ubwo rero iyo yabwiraga Abisirayeli kurwana n’andi mahanga, ntibarwanaga na bagenzi babo cyangwa ngo babice. a

Muri iki gihe, abasenga Yehova bakomoka “mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” (Ibyah 7:9). Ubwo rero baramutse bagiye mu ntambara, barwana n’Abakristo bagenzi babo kandi bakabica.

2. YEHOVA NI WE WATEGEKAGA ABISIRAYELI KUJYA MU NTAMBARA

Kera, Yehova ni we wagenaga igihe Abisirayeli bagiraga mu ntambara n’impamvu bagombaga kuyijyamo. Urugero, yakoresheje Abisirayeli kugira ngo ahane Abanyakanani basengaga abadayimoni, bagakora ibikorwa bikabije by’ubusambanyi kandi bagatamba abana babo. Yehova yategetse Abisirayeli kurimbura abo bantu bakoreraga ibibi mu Gihugu cy’Isezerano, kugira ngo batazabanduza (Lewi 18:24, 25). Abisirayeli bamaze kugera mu Gihugu cy’Isezerano, hari igihe Imana yemeraga ko bajya mu ntambara kugira ngo birwaneho, mu gihe babaga batewe n’abanzi babo (2 Sam 5:17-25). Icyakora, nta na rimwe Yehova yigeze yemerera Abisirayeli kujya mu ntambara atari we ubibabwiye. Iyo babikoraga, akenshi bahuraga n’ibibazo bikomeye.—Kub 14:41-45; 2 Ngoma 35:20-24.

Muri iki gihe, Yehova ntiyemerera abantu kujya mu ntambara. Kubera iki? Kubera ko iyo ibihugu birwana, biba bishaka inyungu zabyo, aho gukora ibyo Imana ishaka. Urugero, biba bigamije kwigarurira ibindi bihugu, gushaka amafaranga menshi no gukwirakwiza ibitekerezo byabo bya poritike. None se twavuga iki ku bantu bavuga ko barwana mu izina ry’Imana, kugira ngo barinde idini ryabo cyangwa bice abanzi b’Imana? Bibiliya ivuga ko Yehova azarinda abamusenga by’ukuri kandi akarimbura abanzi be, mu ntambara izabaho mu gihe kiri imbere yitwa Harimagedoni (Ibyah 16:14, 16). Ingabo zizarwana iyo ntambara zizaba ziturutse mu ijuru, ntabwo ari abagaragu ba Yehova bo ku isi.—Ibyah 19:11-15.

3. ABISIRAYELI NTIBICAGA ABANTU BIZERAGA YEHOVA

Ese iyo abantu barwana muri iki gihe barokora abantu bizera Imana, nk’uko Abisirayeli barokoye Rahabu n’umuryango we igihe bateraga umugi wa Yeriko?

Kera, Abisirayeli ntibicaga abantu babaga bagaragaje ko bizera Yehova. Ahubwo bicaga abo Yehova yabonaga ko bakwiriye kwicwa. Reka turebe ingero ebyiri zibigaragaza. Nubwo Yehova yari yatanze itegeko ryo kurimbura umugi wa Yeriko, Abisirayeli barokoye Rahabu n’umuryango we kuko yagaragaje ukwizera (Yos 2:9-16; 6:16, 17). Nyuma yaho, Abisirayeli barokoye abaturage b’i Gibeyoni bose, kubera ko bagaragaje ko bizera Imana.—Yos 9:3-9, 17-19.

Muri iki gihe iyo ibihugu birwana, abasirikare babyo ntibarokora abantu bizera Imana. Hari n’igihe hapfa abantu b’inzirakarengane.

4. YEHOVA NI WE WATANGAGA AMATEGEKO Y’INTAMBARA ABISIRAYELI BAGOMBAGA GUKURIKIZA

Kera, Yehova yasabaga abasirikare b’Abisirayeli gukurikiza amategeko y’intambara yabaga yabahaye. Urugero, hari igihe Imana yasabaga Abisirayeli kugirana amasezerano y’“amahoro” n’umugi babaga bahanganye (Guteg 20:10). Nanone Yehova yasabaga abasirikare b’Abisirayeli kugira isuku, bagasukura n’inkambi babaga barimo kandi bakirinda ubusambanyi (Guteg 23:9-14). Iyo abasirikare bo mu bihugu byari bikikije Isirayeli bigaruriraga utundi duce, akenshi bafataga ku ngufu abagore baho. Icyakora, Yehova yari yarabujije Abisirayeli gukora ibintu nk’ibyo. Iyo bigaruriraga umugi, bemererwaga gushaka umugore wo muri uwo mugi nyuma y’ukwezi.—Guteg 21:10-13.

Muri iki gihe, ibihugu byinshi byasinye amasezerano mpuzamahanga, agomba gukurikizwa mu ntambara. Nubwo ayo masezerano aba agamije kurinda abasivire, ibihugu byinshi biyarengaho.

5. YEHOVA YARWANIRIRAGA ABISIRAYELI

Ese hari igihugu Imana irwanirira muri iki gihe nk’uko yarwaniriye Abisirayeli igihe bateraga umugi wa Yeriko?

Kera, Yehova yarwaniriraga Abisirayeli kandi akenshi agatuma batsinda mu buryo bw’igitangaza. Urugero, reka turebe ukuntu Yehova yafashije Abisirayeli kwigarurira umugi wa Yeriko. Nk’uko yari yabibabwiye, ‘bavugije urwamo rw’intambara mu ijwi riranguruye cyane, inkuta zihita ziriduka’ maze bigarurira uwo mugi bitabagoye (Yos 6:20). Nanone Yehova yafashije Abisirayeli batsinda Abamori. Byagenze bite? “Yehova yabagushijeho amahindu manini aturutse mu ijuru. . . . Abishwe n’urubura bari benshi kurusha abo Abisirayeli bicishije inkota.”—Yos 10:6-11.

Muri iki gihe, nta gihugu na kimwe Yehova arwanirira. Ubwami bwe buyobowe na Yesu “si ubw’iyi si” (Yoh 18:36). Ahubwo ubutegetsi bwose bw’abantu buyobowe na Satani, kandi ibintu bibi bibera mu ntambara bigaragaza ko ari we uyoboye iyi si.—Luka 4:5, 6; 1 Yoh 5:19.

ABAKRISTO B’UKURI BABANA AMAHORO N’ABANDI

Nk’uko tumaze kubibona, imimerere turimo muri iki gihe itandukanye n’iyo Abisirayeli ba kera bari barimo. Icyakora impamvu twabonye muri iyi ngingo, si zo zonyine zituma tutajya mu ntambara. Urugero, Imana yari yaravuze ko mu minsi y’imperuka abasenga Imana by’ukuri ‘batari kuzongera kwiga kurwana.’ Ubwo rero birumvikana ko batajya mu ntambara rwose (Yes 2:2-4). Nanone Kristo yavuze ko abigishwa be ‘batari kuba ab’isi.’ Ibyo bigaragaza ko batari kwivanga mu bibazo bya poritike byo muri iyi si.—Yoh 15:19.

Kristo ntiyasabye abigishwa be kutivanga muri poritike gusa. Ahubwo yabasabye no kwirinda kubika inzika, kurakara no kurwana (Mat 5:21, 22). Nanone yabasabye ‘guharanira amahoro’ no gukunda abanzi babo.—Mat 5:9, 44.

None se wakora iki kugira ngo ukurikize ibyo Yesu yadusabye? Ni byo koko ntitujya mu ntambara! Ariko se haba hari umuntu wo mu itorero wangira mu mutima, cyangwa ufata nk’umwanzi wawe? Niba ari uko bimeze, ukwiriye gukora uko ushoboye kose kugira ngo ubyikuremo.—Yak 4:1, 11.

Ntitwivanga mu ntambara, ahubwo dukunda bagenzi bacu kandi tukihatira kubana na bo amahoro (Yoh 13:34, 35). Ubwo rero mu gihe dutegereje ko Yehova akuraho intambara, tujye dukora uko dushoboye ntitwivange muri poritike.—Zab 46:9.

a Rimwe na rimwe imiryango y’Abisirayeli yajyaga irwana, nubwo byababazaga Yehova (1 Abami 12:24). Hari igihe Yehova yabyemeraga kubera ko imwe muri iyo miryango yabaga yanze kumwumvira, cyangwa abayigize bakoze ibyaha bikomeye.—Abac 20:3-35; 2 Ngoma 13:3-18; 25:14-22; 28:1-8.