Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 43

Ubwenge nyakuri bukomeza kurangurura

Ubwenge nyakuri bukomeza kurangurura

“Ubwenge nyakuri bukomeza kurangururira mu muhanda, bukumvikanishiriza ijwi ryabwo ku karubanda.”​—IMIG 1:20.

INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe

INCAMAKE a

1. Abantu benshi bakira bate inama zirimo ubwenge ziboneka muri Bibiliya? (Imigani 1:20, 21)

 MU BIHUGU byinshi dukunze kubona ababwiriza bishimye bari mu mihanda, baha ibitabo abantu batandukanye. Ese nawe wigeze kubwiriza mu muhanda? Niba warigeze kubikora, nta gushidikanya ko watekereje ku mvugo y’ikigereranyo iri mu gitabo cy’Imigani, ivuga ko ubwenge burangururira mu muhanda, bugahamagarira abantu gutega amatwi inama bubagira. (Soma mu Migani 1:20, 21.) Bibiliya n’ibitabo by’umuryango wacu, biba birimo “ubwenge nyakuri,” ni ukuvuga ubwenge buturuka kuri Yehova. Ubwo bwenge ni bwo buzatuma abantu babona ubuzima bw’iteka. Ni yo mpamvu iyo turi mu murimo wo kubwiriza tugaha abantu ibitabo bakabyakira, twishima cyane. Icyakora si ko bose babyemera. Hari abantu badashishikazwa no kumenya ibiri muri Bibiliya. Hari n’abaduseka iyo turi mu murimo wo kubwiriza, kuko baba bumva ko ibyo Bibiliya ivuga bitagihuje n’igihe. Nanone hari abarwanya ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’uko dukwiriye kwitwara, bakavuga ko ababikurikiza bigira abakiranutsi kandi bakanenga abandi. Icyakora, Yehova akomeza kugaragaza urukundo, agafasha abantu bose kugira ubwenge nyakuri. Abafasha ate?

2. Yehova akora iki kugira ngo afashe abantu kugira ubwenge nyakuri, kandi se abenshi babyakira bate?

2 Yehova akoresha Ijambo rye, ari ryo Bibiliya, kugira ngo adufashe kubona ubwenge nyakuri. Abantu hafi ya bose bashobora kubona Bibiliya. Nanone Yehova yaradufashije, kuko ubu ibitabo byacu biboneka mu ndimi zirenga 1.000. Abantu bumvira inama ziboneka muri Bibiliya no muri ibyo bitabo kandi bakazishyira mu bikorwa, bibagirira akamaro. Icyakora abantu benshi ntibemera izo nama zituruka kuri Yehova. Iyo bagiye gufata imyanzuro, bishingikiriza ku bitekerezo byabo cyangwa ibya bagenzi babo. Hari n’igihe badusuzugura, batuziza ko dukurikiza ibyo Bibiliya ivuga. Iki gice kiri budufashe kumenya impamvu abantu bitwara batyo. Reka noneho tubanze turebe icyo twakora kugira ngo tugire ubwenge buturuka kuri Yehova.

KUMENYA YEHOVA BITUMA TUGIRA UBWENGE

3. Twakora iki kugira ngo tugire ubwenge nyakuri?

3 Ubwenge ni ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi dufite, kugira ngo dufate imyanzuro myiza. Icyakora, hari ikindi dusabwa gukora kugira ngo tugire ubwenge nyakuri. Bibiliya igira iti: “Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge, kandi kumenya Uwera cyane ni byo bituma umuntu asobanukirwa” (Imig 9:10). Ubwo rero mbere yo gufata umwanzuro ukomeye, tugomba kubanza “kumenya Uwera cyane,” ni ukuvuga kumenya uko Yehova abona ibintu. Gusoma Bibiliya n’ibitabo by’umuryango wacu bizadufasha kubigeraho, kandi bitume tugira ubwenge nyakuri.—Imig 2:5-7.

4. Kuki Yehova ari we wenyine ushobora kudufasha kugira ubwenge nyakuri?

4 Yehova ni we wenyine ushobora gutuma tugira ubwenge nyakuri (Rom 16:27). Kubera iki? Icya mbere, ni uko atuzi neza kubera ko ari we waturemye (Zab 104:24). Icya kabiri, ni uko ibyo akora byose bigaragaza ko afite ubwenge (Rom 11:33). Icya gatatu, ni uko inama ze buri gihe zigirira akamaro abazikurikiza (Imig 2:10-12). Ubwo rero kugira ngo tugire ubwenge nyakuri, tugomba kwemera ibyo bintu bitatu kandi tukemera ko bituyobora mu gihe tugiye gufata imyanzuro, no mu gihe tugiye kugira ikindi dukora.

5. Kwanga ubwenge buturuka kuri Yehova bigira izihe ngaruka?

5 Abantu benshi tubwiriza, bemera ko ibintu biri ku isi no mu kirere ari byiza, kandi ko bikoranywe ubuhanga. Icyakora ntibemera ko hari uwabiremye. Ahubwo bavuga ko byabayeho biturutse ku bwihindurize. Hari n’abandi bavuga ko bemera Imana, ariko bakumva ko ibyo Bibiliya ivuga bitagihuje n’igihe, maze bakikorera ibyo bishakiye. Ibyo byagize izihe ngaruka? Ese kuba abantu bakora ibyo bashaka aho kubanza kureba uko Yehova abona ibintu, byatumye isi irushaho kuba nziza? Ese byatumye bagira ibyishimo nyakuri n’icyizere cy’ejo hazaza? Reka da! Ibibera ku isi bigaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Igira iti: “Nta bwenge, nta n’ubushishozi cyangwa imigambi by’umuntu urwanya Yehova” (Imig 21:30). Ibyo bigaragaza ko tugomba guhora dusaba Yehova ubwenge nyakuri. Ikibabaje ni uko abantu benshi batabikora. Kubera iki?

IMPAMVU ABANTU BATEMERA UBWENGE NYAKURI

6. Dukurikije ibivugwa mu Migani 1:22-25, ni ba nde banga kwemera ubwenge nyakuri?

6 Iyo ubwenge nyakuri ‘burangururira mu muhanda,’ abantu benshi banga kubutega amatwi. Bibiliya ivuga ko hari amatsinda atatu y’abantu banga kwemera ubwenge nyakuri. Abo ni ‘abataraba inararibonye,’ ‘abakobanyi’ n’‘abapfapfa.’ (Soma mu Migani 1:22-25.) Reka turebe impamvu abo bantu banga kwemera ubwenge buturuka ku Mana, n’uko twakwirinda kuba nka bo.

7. Kuki hari abantu bahitamo kutaba “inararibonye”?

7 ‘Abataraba inararibonye’ ni abantu bapfa kwemera ikivuzwe cyose, bagashukwa mu buryo bworoshye (Imig 14:15). Akenshi duhura n’abantu nk’abo mu murimo wo kubwiriza. Urugero, hari benshi baba barayobejwe n’abayobozi b’amadini n’abanyaporitike. Iyo bamwe muri bo bamenye ukuntu abo bayobozi bagiye bababeshya, birabababaza cyane. Ariko abantu bataraba inararibonye bavugwa mu Migani 1:22 bo, bahitamo gukomeza kumera batyo, kuko bumva ko nta cyo bibatwaye (Yer 5:31). Baba bifuza gukomeza gukora ibyo bishakiye, kandi ntibemera kwiga Bibiliya no gukurikiza ibyo ivuga. Abantu benshi bameze nk’umugore wo mu mugi wa Quebec muri Kanada, wabwiye Umuhamya wari waje kumubwiriza ati: “Niba padiri wacu yaratuyobeje, ni ikosa rye si iryacu.” Ntitwifuza rwose kumera nk’abo bantu banga kumenya ukuri ku bushake.—Imig 1:32; 27:12.

8. Ni iki kizadufasha kuba inararibonye?

8 Bibiliya itugira inama yo kwirinda kuba nk’abantu bataraba inararibonye, ahubwo tukaba “abantu bakuze rwose ku birebana n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” (1 Kor 14:20). Kugira ngo tube inararibonye, tugomba gukurikiza inama Bibiliya itugira. Buhoro buhoro tuzagenda tubona ko gukurikiza izo nama, bituma twirinda ibibazo kandi tugafata imyanzuro myiza. Ubwo rero, dukwiriye kwisuzuma tukareba niba imyanzuro dufata iba ishingiye kuri Bibiliya. Urugero, niba umaze igihe wiga Bibiliya kandi ujya mu materaniro, ushobora kwibaza uti: “Kuki ntafata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova ngo mbatizwe?” Niba se warabatijwe, hari icyo ukora kugira ngo urusheho gukora neza umurimo wo kubwiriza kandi wigishe neza? Ese imyanzuro ufata igaragaza ko ukurikiza ibyo Bibiliya ivuga? Ese wigana Yesu ukita ku bandi? Niba usanze hari icyo ugomba gukosora, ujye ureba icyo Bibiliya ibivugaho, kuko ari byo bituma “utaraba inararibonye aba umunyabwenge.”—Zab 19:7.

9. ‘Abakobanyi’ bagaragaza bate ko batemera ubwenge buturuka ku Mana?

9 Abandi bantu batemera ubwenge buturuka ku Mana, ni ‘abakobanyi.’ Hari igihe duhura na bo mu murimo wo kubwiriza. Abantu nk’abo bashimishwa no guseka abandi (Zab 123:4). Bibiliya yari yaravuze ko mu minsi y’imperuka hari kuzabaho abakobanyi (2 Pet 3:3, 4). Abantu bamwe na bamwe bo muri iki gihe bameze nk’abakwe ba Loti, banze kumvira umuburo Yehova yabahaye igihe yari agiye kurimbura umugi bari barimo (Intang 19:14). Hari benshi baseka abantu bakurikiza ibyo Bibiliya ivuga. Abo bakobanyi ‘bakurikiza ibihuje n’irari ryabo, bakararikira ibintu byo kutubaha Imana’ (Yuda 7, 17, 18). Ibintu Bibiliya ivuga ko biranga abakobanyi, ni na byo biranga abahakanyi n’abandi banga kumvira Yehova.

10. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 1:1, ni iki cyadufasha kwirinda kuba abakobanyi?

10 Ni iki cyadufasha kwirinda kuba abakobanyi? Ni ukwirinda kwifatanya n’abantu bakunda kunenga ibintu. (Soma muri Zaburi ya 1:1.) Ibyo bisobanura ko tugomba kwirinda kumva cyangwa gusoma ibintu byose bituruka ku bahakanyi. Tutabaye maso, dushobora gutangira kwitotomba no kunenga ibintu byose, kandi tugashidikanya kuri Yehova no ku mabwiriza duhabwa n’umuryango we. Kugira ngo tubyirinde, dushobora kwibaza tuti: “Ese iyo duhawe amabwiriza cyangwa ibisobanuro bishya, buri gihe ndabinenga? Ese nkunda kunenga abafite inshingano?” Niwisuzuma ugasanga ufite icyo kibazo, uzahite wikosora. Ibyo bizashimisha Yehova.—Imig 3:34, 35.

11. ‘Abapfapfa’ babona bate amategeko ya Yehova atubwira uko dukwiriye kwitwara?

11 Abandi bantu batemera ubwenge nyakuri buturuka ku Mana, ni ‘abapfapfa.’ Kuki bitwa abapfapfa? Ni ukubera ko banga gukurikiza amategeko ya Yehova atubwira uko dukwiriye kwitwara, bagakora ibyo bishakiye (Imig 12:15). Nanone banga Yehova kandi ari we utanga ubwenge (Zab 53:1). Iyo tubabwirije baraduseka cyane, kubera ko dukurikiza ibyo Bibiliya ivuga. Ariko nubwo baduseka, usanga ibitekerezo byabo nta cyo byatugezaho. Bibiliya igira iti: “Ku muntu w’umupfapfa, ubwenge nyakuri buri hejuru cyane; ntazabumburira akanwa ke mu irembo” (Imig 24:7). Nta nama nziza abapfapfa bashobora kutugira. Ni yo mpamvu Yehova atugira inama igira iti: “Igendere uve imbere y’umupfapfa.”—Imig 14:7.

12. Ni iki cyadufasha kutaba abapfapfa?

12 Ntitumeze nk’abantu banga kumvira inama Yehova abagira. Ahubwo dukunda amategeko ya Yehova yose kandi tukayumvira. Iyo turebye ingaruka zigera ku bantu batumvira Yehova n’imigisha abamwumvira babona, bituma turushaho gukunda ayo mategeko. Ngaho tekereza ibibazo byose bigera ku bantu, bitewe n’uko banga kumvira Yehova! Nanone tekereza ukuntu kumvira Imana, byatumye urushaho kugira ubuzima bwiza.—Zab 32:8, 10.

13. Ese Yehova aduhatira kwemera inama atugira?

13 Yehova atugira inama zirimo ubwenge, ariko nta we ahatira kuzemera. Icyakora, atubwira ingaruka zigera ku bantu batumvira izo nama (Imig 1:29-32). Bibiliya ivuga ko abatumvira “bazarya imbuto z’ingeso mbi zabo.” Bahura n’ibibazo kandi amaherezo bazarimbuka. Ariko nanone Bibiliya ivuga ko abumvira inama zirangwa n’ubwenge kandi bakazikurikiza, bazabona imigisha. Igira iti: “Untega amatwi azagira umutekano, kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose.”—Imig 1:33.

UBWENGE NYAKURI BUTUGIRIRA AKAMARO

Gutanga ibitekerezo mu materaniro bituma turushaho kuba incuti za Yehova (Reba paragarafu ya 15)

14-15. Mu Migani 4:23 hatugira inama yo gukora iki?

14 Iyo dushyize mu bikorwa inama zirimo ubwenge Yehova atugira, buri gihe bitugirira akamaro. Nk’uko twabibonye, Yehova akora ibishoboka byose kugira ngo buri wese abone izo nama. Urugero, mu gitabo cy’Imigani tubonamo inama zirangwa n’ubwenge Yehova atugira, kandi iyo tuzikurikije bitugirira akamaro. Reka turebe ingero enye z’izo nama ziboneka mu gitabo cy’Imigani.

15 Jya urinda umutima wawe w’ikigereranyo. Bibiliya igira iti: “Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa, kuko ari wo amasoko y’ubuzima aturukamo” (Imig 4:23). None se umuntu yakora iki kugira ngo arinde umutima uyu usanzwe? Aba agomba kurya indyo yuzuye, agakora siporo kandi akirinda ibintu byangiza umubiri. Ibyo ni na byo dukora kugira ngo turinde umutima wacu w’ikigereranyo. Dusoma Bibiliya buri munsi, tugategura amateraniro, tukayajyamo kandi tugatanga ibitekerezo. Nanone dukorana umwete umurimo wo kubwiriza. Ikindi kandi twirinda ibintu byakwangiza ubwenge bwacu, urugero nk’imyidagaduro mibi n’incuti mbi.

Kudakunda amafaranga bituma tunyurwa n’ibyo dufite (Reba paragarafu ya 16)

16. Kuki inama iboneka mu Migani 23:4, 5 idufitiye akamaro muri iki gihe?

16 Jya unyurwa n’ibyo ufite. Bibiliya itugira inama igira iti: “Ntukirushye ushaka ubutunzi. . . . Mbese wigeze uburabukwa kandi nta buriho? Dore bwitera amababa nk’aya kagoma maze bukaguruka bwerekeza iy’ikirere” (Imig 23:4, 5). Abantu bashobora kubura amafaranga n’ibyo bari batunze mu kanya gato cyane. Ariko ibyo ntibibuza abakire n’abakene gukomeza kwiruka inyuma y’amafaranga. Ni yo mpamvu bakora ibintu bituma bavugwa nabi, bikabatandukanya n’incuti n’umuryango kandi bikangiza ubuzima bwabo (Imig 28:20; 1 Tim 6:9, 10). Ariko ubwenge nyakuri bwo, butuma tudahangayikishwa cyane no gushaka amafaranga. Ibyo bituma tutagira umururumba, tukagira ibyishimo kandi tukanyurwa n’ibyo dufite.—Umubw 7:12.

Gutekereza mbere yo kuvuga bituma twirinda kuvuga amagambo ababaza abandi (Reba paragarafu ya 17)

17. Dukurikije ibivugwa mu Migani 12:18, ni iki cyadufasha kugira ururimi rw’abanyabwenge?

17 Jya utekereza mbere yo kuvuga. Tutitonze dushobora kuvuga amagambo ababaza abandi. Bibiliya igira iti: “Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota, ariko ururimi rw’abanyabwenge rurakiza” (Imig 12:18). Iyo twirinze kuvuga amakosa y’abandi, bituma tubana neza na bo (Imig 20:19). Nidusoma Bibiliya buri munsi kandi tukayitekerezaho, bizatuma tubwira abandi amagambo meza kandi atabababaza (Luka 6:45). Nanone bizatuma amagambo yacu amera nk’“isoko y’ubwenge,” maze tuvuge ibintu bihumuriza bagenzi bacu.—Imig 18:4.

Gukurikiza amabwiriza duhabwa n’umuryango wacu bituma dukora neza umurimo wo kubwiriza (Reba paragarafu ya 18)

18. Inama iri mu Migani 24:6, yadufasha ite gukora neza umurimo wo kubwiriza?

18 Jya ukurikiza amabwiriza umuryango wacu uduha. Bibiliya itugira inama yatuma tubigeraho, igira iti: “Uzarwane intambara yawe ukoresheje ubuhanga bwo kuyobora, kandi aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza” (Imig 24:6). Gushyira mu bikorwa ibivugwa muri uyu murongo byadufasha bite gukora neza umurimo wo kubwiriza? Aho kubwiriza uko twiboneye, dukurikiza amabwiriza umuryango wacu uduha. Urugero, iyo turi mu materaniro twibonera ukuntu abavandimwe na bashiki bacu b’inararibonye, bigisha bakoresheje Bibiliya. Nanone umuryango wacu uduha ibikoresho bifasha abantu kurushaho gusobanukirwa Bibiliya, urugero nk’ibitabo na za videwo. Ese witoza gukoresha neza ibyo bikoresho duhabwa?

19. Iyo utekereje ku nama Yehova atugira, wumva umeze ute? (Imigani 3:13-18)

19 Soma mu Migani 3:13-18. Dushimira Yehova kuba yarashyize mu Ijambo rye inama zirangwa n’ubwenge zidufasha. Ubu se twari kuba turi he iyo tutazigira! Muri iki gice, twabonye inama nziza ziboneka mu gitabo cy’Imigani. Birumvikana ko no mu bindi bitabo bya Bibiliya, harimo inama nziza zituruka kuri Yehova. Reka twiyemeze kujya dukurikiza buri gihe izo nama Yehova atugira. Abantu benshi ntibumva ko izo nama zifite akamaro. Ariko twe tuzi neza ko ‘abazigundira’ cyangwa abazikurikiza, bagira ibyishimo.

INDIRIMBO YA 36 Rinda umutima wawe

a Ubwenge buturuka kuri Yehova, bufite akamaro kuruta ibintu byose byo muri iyi si. Muri iki gice, turi burebe imvugo y’ikigereranyo yakoreshejwe mu gitabo cy’Imigani, ivuga ko ubwenge burangururira ijwi ryabwo ku karubanda. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo tugire ubwenge nyakuri, impamvu hari abanga kubutega amatwi n’ukuntu kubutega amatwi bitugirira akamaro.