Uko wakwiyigisha
Uko wajya umenya ibintu byahindutse ku nyigisho zacu
Muri iki gihe, Yehova agenda arushaho kudufasha gusobanukirwa Bibiliya. Ibyo biradushimisha rwose (Dan. 12:4). Icyakora kumenya ibintu byahindutse ku nyigisho zo muri Bibiliya, hari igihe bishobora kutugora. None se ibyo bisobanuro bishya twabikura he?
• Nanone ushobora kujya ku ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower™ ukandika aho bashakira ngo: “Imyizerere yacu isobanuka neza” (washyizeho utwuguruzo n’utwugarizo).
• Ushobora kubisanga mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi, ahanditse ngo: “Abahamya ba Yehova,” ukareba ahanditse ngo: “Uko babona ibintu n’imyizerere,” hanyuma ukareba ahanditse ngo: “Imyizerere yacu isobanuka neza.”
Mu gihe wiyigisha, ushobora gukora ubushakashatsi ku nyigisho ziherutse guhinduka, maze ukareba ibisobanuro bishya n’impamvu zishingiye kuri Bibiliya zatumye zihinduka.