Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 42

INDIRIMBO YA 103 Yehova yaduhaye abungeri

Tujye dushimira Yehova na Yesu kuko baduhaye “impano zigizwe n’abantu”

Tujye dushimira Yehova na Yesu kuko baduhaye “impano zigizwe n’abantu”

‘Igihe yazamukaga agiye mu ijuru yatanze impano zigizwe n’abantu.’​—EFE. 4:8.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Turi burebe uko abakozi b’itorero, abasaza n’abagenzuzi basura amatorero badufasha, tunarebe icyo twakora ngo tugaragaze ko dushimira abo bagabo b’indahemuka.

1. Zimwe mu mpano Yesu yahaye abantu ni izihe?

 KUGEZA ubu nta muntu urafasha abandi kuruta uko Yesu yabafashije. Igihe yari hano ku isi, yakoresheje imbaraga ze zo gukora ibitangaza afasha abandi (Luka 9:12-17). Yatanze impano iruta izindi zose, igihe yemeraga kudupfira (Yoh. 15:13). Ndetse no kuva yazuka kugeza ubu, akomeje kudufasha. Yari yaravuze ko nagera mu ijuru, azasaba Yehova akohereza umwuka wera kugira ngo utwigishe kandi uduhumurize (Yoh. 14:16, 17; 16:13). Nanone muri iki gihe, Yesu akoresha amateraniro y’itorero, agatuma dukomeza kubona ibyo dukeneye byose, kugira ngo twigishe Bibiliya abantu bo hirya no hino ku isi.—Mat. 28:18-20.

2. “Impano zigizwe n’abantu” zivugwa mu Befeso 4:7, 8 ni ba nde?

2 Hari izindi mpano Yesu yaduhaye. Intumwa Pawulo yavuze ko Yesu amaze kujya mu ijuru, ‘yatanze impano zigizwe n’abantu.’ (Soma mu Befeso 4:7, 8.) Pawulo yasobanuye impamvu Yesu yatanze izo mpano, avuga ko zari gufasha itorero mu buryo butandukanye (Efe. 1:22, 23; 4:11-13). Muri iki gihe izo ‘mpano zigizwe n’abantu,’ ni abakozi b’itorero, abasaza b’itorero n’abagenzuzi basura amatorero. a Birumvikana ko abo bagabo badatunganye, bityo bakaba bashobora gukora amakosa (Yak. 3:2). Ariko Umwami wacu Yesu Kristo arabakoresha, kandi rwose baradufasha cyane.

3. Tanga urugero rugaragaza uko twese twashyigikira “impano zigizwe n’abantu.”

3 Yesu yahaye izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ inshingano yo gutera inkunga abagize itorero (Efe. 4:12). Ariko abandi bashobora kubafasha gusohoza iyo nshingano y’ingenzi. Reka dufate urugero: Tuvuge ko tugiye kubaka Inzu y’Ubwami. Hari bamwe bubaka, abandi bagashyigikira uwo mushinga bateka amafunguro, abandi bagatwara ibikoresho, abandi bagakora indi mirimo itandukanye. Ubwo rero, twese dushobora gushyigikira abakozi b’itorero, abasaza b’itorero n’abagenzuzi basura amatorero, haba mu byo tuvuga n’ibyo dukora. Reka turebe uko ibyo bakora bitugirira akamaro, kandi turebe uko twashimira izo ‘mpano zigizwe n’abantu,’ tugashimira na Yesu waziduhaye.

ABAKOZI B’ITORERO BAKORA “IMIRIMO YO GUFASHA ABANDI”

4. Ni iyihe ‘mirimo yo gufasha abandi’ abakozi b’itorero bakoraga mu kinyejana cya mbere?

4 Mu kinyejana cya mbere, hari abavandimwe bahabwaga inshingano yo kuba abakozi b’itorero (1 Tim. 3:8). Birashoboka ko ari bo bakoraga “imirimo yo gufasha abandi” Pawulo yavuze mu 1 Abakorinto 12:28. Uko bigaragara abakozi b’itorero basohozaga inshingano zitandukanye zigaragara kandi z’ingenzi, naho abasaza bakibanda ku murimo wo kwigisha no kuragira umukumbi. Urugero, abakozi b’itorero bashobora kuba baragiraga uruhare mu kwandukura Ibyanditswe cyangwa bakagura ibikoresho byakoreshwaga muri ako kazi.

5. Vuga imwe mu mirimo yo gufasha abandi, abakozi b’itorero bakora muri iki gihe.

5 Reka turebe imwe mu mirimo yo gufasha abandi, abakozi b’itorero bakora muri iki gihe (1 Pet. 4:10). Bashobora guhabwa inshingano yo kwita ku mafaranga y’itorero, gutanga amafasi, gutumiza ibitabo n’amagazeti bikoreshwa mu itorero, gukoresha ibyuma by’indangururamajwi n’ibyerekana videwo, kwakira abaje mu materaniro no kwita ku Nzu y’Ubwami. Iyo mirimo yose bakora ituma amateraniro n’umurimo wo kubwiriza bikorwa kuri gahunda (1 Kor. 14:40). Nanone bamwe mu bakozi b’itorero batanga ibiganiro mu materaniro yo mu mibyizi, bagatanga na disikuru mu materaniro yo mu mpera z’icyumweru. Ikindi kandi hari igihe umukozi w’itorero ashobora kungiriza umugenzuzi w’itsinda. Rimwe na rimwe abakozi b’itorero bamenyereye, bashobora kujyana n’abasaza gusura abagize itorero mu rwego rwo kuragira umukumbi.

6. Kuki dushimishwa no kuba dufite abakozi b’itorero bakorana umwete?

6 Ibyo abakozi b’itorero bakora bigira akahe kamaro? Hari mushiki wacu wo muri Boliviya wavuze ati: “Imirimo abakozi b’itorero bakora ituma ndushaho kwishimira amateraniro. Nshobora kuririmba, ngatanga ibitekerezo, ngatega amatwi ibiganiro kandi nkareba videwo n’amafoto. Baducungira umutekano kandi bagafasha abatashoboye kuza mu materaniro gukurikira bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Iyo amateraniro arangiye, bagira uruhare rugaragara mu gukora isuku, bakita ku mpano zitangwa mu itorero kandi bakadufasha kubona ibitabo dukeneye. Kuba tubafite biranshimisha cyane.” Undi mushiki wacu witwa Leslie b wo muri Kolombiya, ufite umugabo w’umusaza w’itorero yaravuze ati: “Umugabo wanjye aba akeneye ko abakozi b’itorero bamufasha gusohoza inshingano ze. Batamufashije yahora ahugiye muri izo nshingano. Ni yo mpamvu nishimira kuba tubafite.” Nta gushidikanya ko nawe wishimira ibyo abakozi b’itorero bakora.—1 Tim. 3:13.

7. Twagaragaza dute ko dushimira abakozi b’itorero? (Reba n’ifoto.)

7 Nubwo dushimishwa cyane n’ibyo abakozi b’itorero bakora, nanone Bibiliya idushishikariza kubabwira ko tubashimira (Kolo. 3:15) Umusaza w’itorero wo muri Finilande yavuze icyo akora kugira ngo agaragaze ko ashimira abakozi b’itorero. Yaravuze ati: “Mboherereza mesaje cyangwa agakarita, nkababwira amagambo agaragaza icyo buri wese yakoze cyangwa yambwiye kikantera inkunga. Icyo gihe mubwira icyo mushimira.” Pascal na Jael baba muri Nouvelle-Calédonie, basenga basabira abakozi b’itorero. Pascal yaravuze ati: “Vuba aha twasengeraga abakozi b’itorero tugashimira Yehova kuba yarabaduhaye, kandi tukamusaba ko akomeza kubafasha.” Yehova yumva ayo masengesho kandi ibyo bakora bigirira akamaro abagize itorero bose.—2 Kor. 1:11.

ABASAZA B’ITORERO “BAKORANA UMWETE MURI MWE”

8. Kuki Pawulo yavuze ko abasaza b’itorero bo mu kinyejana cya mbere “bakoranaga umwete”? (1 Abatesalonike 5:12, 13)

8 Abasaza b’itorero bo mu kinyejana cya mbere, bakoranaga umwete kugira ngo bafashe abagize itorero. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:12, 13; 1 Tim. 5:17) ‘Bayoboraga’ itorero binyuze mu kuyobora amateraniro, kandi bagafata imyanzuro ari inteko y’abasaza. Bagiraga inama zuje urukundo abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo bakomeze kugira ukwizera gukomeye (1 Tes. 2:11, 12; 2 Tim. 4:2). Nanone abo bagabo bakoraga uko bashoboye kose ngo babone ibitunga imiryango yabo kandi bakagira icyo bakora ngo bakomeze kugira ukwizera gukomeye.—1 Tim. 3:2, 4; Tito 1:6-9.

9. Vuga zimwe mu nshingano abasaza bafite muri iki gihe.

9 Muri iki gihe abasaza b’itorero bakora ibintu byinshi. Ni ababwirizabutumwa (2 Tim. 4:5). Bagira umwete mu murimo wo kubwiriza, bagatuma uwo murimo ukorwa kuri gahunda mu ifasi y’itorero ryabo, kandi bakadutoza kubwiriza no kwigisha neza. Nanone iyo baca imanza mu itorero, barangwa n’impuhwe n’ubutabera. Mu gihe Umukristo yakoze icyaha gikomeye, abasaza b’itorero bagerageza kumufasha kongera kuba incuti ya Yehova. Iyo bakora ibyo, baba baharanira ko itorero rikomeza kurangwa n’isuku (1 Kor. 5:12, 13; Gal. 6:1). Icyakora inshingano y’ibanze abasaza bafite, ni ukuragira umukumbi, ni ukuvuga kwita ku bagize itorero (1 Pet. 5:1-3). Batanga disikuru zishingiye kuri Bibiliya ziteguye neza, bakagerageza kumenya buri wese mu bagize itorero, kugira ngo bamutere inkunga. Nanone hari abasaza basohoza izo nshingano, ariko bakongeraho no kwifatanya mu bikorwa byo kubaka Amazu y’Ubwami no kuyitaho, gutegura amakoraniro kandi hari n’abari muri Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga n’abasura abarwayi kwa muganga. Abasaza bakorana umwete Rwose!

10. Kuki wishimira ukuntu abasaza b’itorero bagufasha?

10 Yehova yari yaravuze ko abasaza bari kutwitaho, ku buryo tutari kongera ‘kugira ubwoba cyangwa ngo duhahamuke’ (Yer. 23:4). Mushiki wacu witwa Johanna wo muri Finilande yiboneye ukuntu abasaza b’itorero bamwitayeho igihe mama we yari arwaye cyane. Yaravuze ati: “Ubusanzwe, kubwira abandi uko niyumva ntibinyorohera. Ariko hari umusaza wanteze amatwi yitonze, aransengera kandi anyizeza ko Yehova ankunda. Nubwo uwo musaza tutari tumenyeranye, ibyo yakoze byankoze ku mutima. Sinibuka neza amagambo yavuze, ariko sinzigera nibagirwa ukuntu yatumye ntakomeza guhangayika. Nemera ntashidikanya ko ari Yehova wamwohereje, igihe nari mukeneye.” Ese nawe haba hari igihe abasaza bo mu itorero ryawe bigeze kugufasha?

11. Twagaragaza dute ko dushimira abasaza? (Reba n’ifoto.)

11 Yehova yifuza ko dushimira abasaza tubikuye ku mutima, “bitewe n’umurimo bakora” (1 Tes. 5:12, 13). Mushiki wacu witwa Henrietta na we wo muri Finilande, yaravuze ati: “Nubwo abasaza b’itorero baba biteguye gufasha abandi, ntibivuze ko baba bafite igihe n’imbaraga biruta iby’abandi. Na bo bahura n’ibibazo byo mu buzima nkatwe twese. Hari igihe negera umwe muri bo nkamubwira nti: ‘mutwitaho rwose, nagira ngo mbibashimire.’” Mushiki wacu wo muri Turukiya witwa Sera yaravuze ati: “Abasaza b’itorero na bo baba bakeneye uwabatera inkunga kugira ngo bakomeze gusohoza inshingano zabo. Ubwo rero dushobora kubandikira ibaruwa, tukabatumira kugira ngo dusangire cyangwa tukajyana na bo mu murimo wo kubwiriza.” Ese haba hari umusaza wifuza gushimira bitewe n’uko akorana umwete mu itorero? Uzamushimire rwose ibyo akora.—1 Kor. 16:18.

Hari icyo wakora kugira ngo abavandimwe bafite inshingano bakomeze gusohoza inshingano zabo (Reba paragarafu ya 7, 11, 15)


ABAGENZUZI BASURA AMATORERO BADUTERA INKUNGA

12. Ni izihe mpano zindi zigizwe n’abantu Yesu yahaye itorero mu kinyejana cya mbere? (1 Abatesalonike 2:7, 8)

12 Hari izindi ‘mpano zigizwe n’abantu’ Yesu Kristo yahaye abagize itorero. Yatumye abasaza b’i Yerusalemu bashyiraho Pawulo, Barinaba n’abandi ngo babe abagenzuzi basura amatorero (Ibyak. 11:22). Kubera iki? Kwari ukugira ngo batere inkunga abagize itorero nk’uko abasaza b’itorero n’abakozi b’itorero babigenzaga (Ibyak. 15:40, 41). Abo bagabo bigomwaga byinshi kugira ngo bafashe abagize itorero. Hari n’igihe bashyiraga ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bigishe abandi kandi babatere inkunga.—Soma mu 1 Abatesalonike 2:7, 8.

13. Vuga zimwe mu nshingano z’abagenzuzi basura amatorero.

13 Abagenzuzi basura amatorero bahora mu ngendo. Hari n’abakora urugendo rw’ibirometero byinshi, bava mu itorero rimwe bajya mu rindi. Buri cyumweru umugenzuzi usura amatorero atanga za disikuru, agasura abagize itorero mu rwego rwo kuragira umukumbi, akayobora inama y’abapayiniya, iy’abasaza kandi akayobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Nanone ategura disikuru kandi agategura uko amakoraniro y’umunsi umwe n’amakoraniro y’iminsi itatu azakorwa. Ikindi kandi yigisha mu mashuri y’abapayiniya, agategura inama yihariye igenewe abapayiniya bo mu karere agenzura kandi rimwe na rimwe agasohoza izindi nshingano zihutirwa aba yahawe n’ibiro by’ishami.

14. Kuki twishimira ukuntu abagenzuzi basura amatorero badufasha?

14 Abagenzuzi basura amatorero bagira akahe kamaro? Hari umuvandimwe wo muri Turukiya wagize icyo avuga ku ruzinduko rw’abagenzuzi basura amatorero agira ati: “Igihe cyose umugenzuzi yasuye itorero ryacu, mba numva nakongera igihe mara mfasha abavandimwe na bashiki bacu. Nahuye n’abagenzuzi basura amatorero benshi, ariko nta n’umwe muri bo wigeze anyereka ko ahuze cyane, ku buryo atabona umwanya wo kumvugisha.” Mushiki wacu witwa Johanna twigeze kuvuga, yigeze kujyana kubwiriza n’umugenzuzi usura amatorero, ariko ntibagira umuntu n’umwe basanga mu rugo. Yaravuze ati: “Nubwo byagenze bityo, sinzigera nibagirwa ibyabaye uwo munsi. Icyo gihe abo tuvukana bari baherutse kwimuka, kandi narabakumburaga cyane. Uwo mugenzuzi usura amatorero yanteye inkunga, ambwira ko muri iki gihe hari igihe bidashoboka ko tuba hafi y’abagize umuryango wacu n’incuti zacu, ariko ko mu isi nshya tuzabona igihe gihagije cyo kubana na bo.” Abenshi muri twe tujya twibuka ibihe byiza twagiranye n’abagenzuzi basura amatorero yacu.—Ibyak. 20:37–21:1.

15. (a) Dukurikije ibivugwa muri 3 Yohana 5-8, twagaragaza dute ko dushyigikira abagenzuzi basura amatorero? (Reba n’ifoto.) (b) Kuki dukwiriye gushimira abagore b’abavandimwe bafite inshingano mu itorero, kandi se twabikora dute? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Tujye dushimira abagore babo.”)

15 Intumwa Yohana yateye inkunga Gayo yo kwakira abavandimwe bari baraje gutera inkunga abagize itorero, aramubwira ati: “Nibataha, uzabahe ibyo bazakenera byose mu rugendo. Uzakore uko ushoboye kose ubafashe ku buryo bishimisha Imana.” (Soma muri 3 Yohana 5-8.) Ibyo natwe twabikora dutumira umugenzuzi usura amatorero tugasangira. Nanone dukora uko dushoboye kose tukifatanya muri gahunda yo kubwiriza, igihe umugenzuzi yasuye itorero ryacu. Leslie twigeze kuvuga, na we agaragaza uko ashyigikira uruzinduko rw’abagenzuzi basura amatorero mu bundi buryo. Yaravuze ati: “Nsenga Yehova musaba ko yabafasha kubona ibyo bakeneye. Jye n’umugabo wanjye tubandikira amabaruwa tubabwira ukuntu iyo badusuye bitugirira akamaro.” Tujye tuzirikana ko abagenzuzi basura amatorero, na bo ari abantu basanzwe. Hari igihe barwara, bagahangayika kandi bagacika intege. Birashoboka ko numubwira amagambo meza cyangwa ukamuha impano yoroheje, uzaba usubije isengesho yavuze asaba Yehova kumufasha.—Imig. 12:25.

DUKENEYE “IMPANO ZIGIZWE N’ABANTU”

16. Dukurikije ibivugwa mu Migani 3:27, ni ibihe bibazo abavandimwe bashobora kwibaza?

16 Ku isi hose dukeneye abavandimwe bashobora kwitanga bakaba “impano zigizwe n’abantu.” None se niba uri umuvandimwe wabatijwe, waba wumva “ufite ubushobozi” bwo gufasha abandi? (Soma mu Migani 3:27.) Ese ushobora kuzuza ibisabwa ukaba umukozi w’itorero? Ese niba waramaze kuba umukozi w’itorero, waba witeguye kuzuza ibisabwa kugira ngo ube umusaza w’itorero? c Ese hari icyo wahindura mu mibereho yawe kugira ngo usabe kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami? Kwiga iryo shuri bizagutoza kugira ngo Yesu agukoreshe byinshi mu itorero. Niba wumva utabishobora, jya usenga Yehova kugira ngo agufashe. Jya umusenga umusaba umwuka wera kugira ngo agufashe gusohoza neza inshingano zose uhabwa.—Luka 11:13; Ibyak. 20:28.

17. Kuba Umwami wacu Kristo Yesu yaraduhaye “impano zigizwe n’abantu” bigaragaza iki?

17 Kuba abavandimwe Yesu yaduhaye ngo babe “impano zigizwe n’abantu” bakorana umwete, ni ikimenyetso kigaragaza ko ari we utuyoboye muri iyi minsi y’imperuka (Mat. 28:20). Dushimishwa no kuba dufite Umwami udukunda kandi ugira ubuntu, uzi neza ibyo dukeneye kandi akaduha abavandimwe biteguye kudufasha. Ubwo rero, tujye dushaka uko twashimira abo bagabo bakorana umwete. Nanone kandi tujye twibuka gushimira Yehova kuko ari we uduha “impano nziza yose n’impano yose itunganye.”—Yak. 1:17.

INDIRIMBO YA 99 Ibihumbi byinshi by’abavandimwe

a Abasaza b’itorero bagize Inteko Nyobozi, abafasha Inteko Nyobozi, abagize Komite z’Ibiro by’Amashami n’abandi basohoza inshingano zitandukanye, na bo ni “impano zigizwe n’abantu.”

b Amazina amwe yarahinduwe.

c Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’uko wakuzuza ibisabwa ngo ube umukozi w’itorero cyangwa ube umusaza w’itorero reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Bavandimwe, ese mwiteguye kuzuza ibisabwa ngo mube abakozi b’itorero?” n’indi ifite umutwe uvuga ngo “Bavandimwe, ese mwiteguye kuzuza ibisabwa ngo mube abasaza b’itorero?” zasohotse mu Munara w’Umurinzi wo mu Gushyingo 2024.