Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WAKWIYIGISHA

Icyagufasha kwibuka ibyo wize

Icyagufasha kwibuka ibyo wize

Ese kwibuka ibyo wize bijya bikugora? Twese hari igihe bitubaho. Ni iki cyagufasha? Jya utekereza ku ngingo z’ingenzi z’ibyo wize.

Mu gihe wiyigisha, jya ucishamo ube urekeye aho, ufate umwanya wo gutekereza ku byo umaze kwiyigisha. Intumwa Pawulo yafashije abo yari yandikiye ibaruwa kubigenza batyo, igihe yababwiraga ati: “Iyi ni yo ngingo y’ingenzi” (Heb. 8:1). Igihe yababwiraga ayo magambo, yagiraga ngo basobanukirwe ibyo yanditse, kandi bumve ukuntu ibyo yavuze muri iyo baruwa byuzuzanya.

Ubwo rero niba igihe wagennye cyo kwiyigisha kirangiye, ushobora gufata wenda nk’iminota icumi, kugira ngo utekereze ku ngingo z’ingenzi z’ibyo umaze kwiga. Niba utibuka neza izo ngingo z’ingenzi, ushobora kongera gusoma udutwe duto, cyangwa ugasoma interuro ya mbere kuri buri paragarafu, kugira ngo uzibuke. Niba hari ikintu gishya umenye, gerageza kugisobanura mu magambo yawe. Niwongera gutekereza ku byo umaze kwiga, kubyibuka bizarushaho kukorohera. Nanone uzamenya neza uko wabikurikiza mu mibereho yawe.