UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Werurwe 2018
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 30 Mata kugeza ku ya 3 Kamena 2018.
Abakristo bose basabwa kubatizwa
Bibiliya ivuga iki ku mubatizo? Ni iki umuntu agomba gukora mbere yo kubatizwa? Kuki ababwiriza bagombye kwigisha abana babo cyangwa abandi bantu, bafite intego yo kubafasha kubatizwa?
Babyeyi, mufashe abana banyu kugira ngo babatizwe
Ababyeyi b’Abakristo bakora iki ngo abana babo buzuze ibisabwa mbere y’uko babatizwa?
IBIBAZO BY'ABASOMYI
Ibibazo by’abasomyi
Kuki Abahamya ba Yehova bagaragaza intumwa Pawulo afite uruhara cyangwa agasatsi gake
Kwakira abashyitsi birakenewe kandi birashimisha
Kuki Ibyanditswe bishishikariza Abakristo kwakirana? Ni mu buhe buryo twagaragaza umuco wo kwakira abashyitsi? Twatsinda dute inzitizi zitubuza kwakira abashyitsi?
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Yehova ntiyigeze antererana
Erika Nöhrer Bright yabaye umupayiniya w’igihe cyose, uwa bwite n’umumisiyonari. Aravuga uko Imana yamufashije, ikamukomeza kandi ikamuyobora mu myaka yose yamaze ayikorera.
Igihano kigaragaza urukundo rw’Imana
Ni iki twakwigira ku bantu Imana yahannye kera? Mu gihe tugiye guhana, twakwigana dute Yehova?
“Mwumve impanuro maze mube abanyabwenge”
Yehova atwigisha ate kwicyaha? Twakora iki ngo igihano duhawe mu itorero kitugirire akamaro?