UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Werurwe 2018

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 30 Mata kugeza ku ya 3 Kamena 2018.

Abakristo bose basabwa kubatizwa

Bibiliya ivuga iki ku mubatizo? Ni iki umuntu agomba gukora mbere yo kubatizwa? Kuki ababwiriza bagombye kwigisha abana babo cyangwa abandi bantu, bafite intego yo kubafasha kubatizwa?

Babyeyi, mufashe abana banyu kugira ngo babatizwe

Ababyeyi b’Abakristo bakora iki ngo abana babo buzuze ibisabwa mbere y’uko babatizwa?

IBIBAZO BY'ABASOMYI

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Abahamya ba Yehova bagaragaza intumwa Pawulo afite uruhara cyangwa agasatsi gake

Kwakira abashyitsi birakenewe kandi birashimisha

Kuki Ibyanditswe bishishikariza Abakristo kwakirana? Ni mu buhe buryo twagaragaza umuco wo kwakira abashyitsi? Twatsinda dute inzitizi zitubuza kwakira abashyitsi?

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Yehova ntiyigeze antererana

Erika Nöhrer Bright yabaye umupayiniya w’igihe cyose, uwa bwite n’umumisiyonari. Aravuga uko Imana yamufashije, ikamukomeza kandi ikamuyobora mu myaka yose yamaze ayikorera.

Igihano kigaragaza urukundo rw’Imana

Ni iki twakwigira ku bantu Imana yahannye kera? Mu gihe tugiye guhana, twakwigana dute Yehova?

“Mwumve impanuro maze mube abanyabwenge”

Yehova atwigisha ate kwicyaha? Twakora iki ngo igihano duhawe mu itorero kitugirire akamaro?