Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babyeyi, mufashe abana banyu kugira ngo babatizwe

Babyeyi, mufashe abana banyu kugira ngo babatizwe

“Kuki ukomeza kuzarira? Haguruka ubatizwe.”​—IBYAK 22:16.

INDIRIMBO: 51, 135

1. Ni iki ababyeyi b’Abakristo baba bifuza kumenya mbere y’uko abana babo babatizwa?

BLOSSOM BRANDT yavuze uko byagenze mbere y’uko abatizwa agira ati: “Namaze amezi menshi mbwira papa na mama ko nifuza kubatizwa, na bo bakajya babinganirizaho kenshi. Bifuzaga kumenya niba nari nsobanukiwe neza ko kubatizwa ari umwanzuro ukomeye. Nabatijwe ku itariki ya 31 Ukuboza 1934, kandi uwo munsi sinzawibagirwa.” Muri iki gihe na bwo, ababyeyi b’Abakristo baba bifuza gufasha abana babo gufata imyanzuro ikomeye. Gutinda kubatizwa nta mpamvu ifatika bishobora kwangiza ubucuti abana bafitanye na Yehova (Yak 4:17). Mbere y’uko umwana abatizwa, ababyeyi b’Abakristo baba bifuza kumenya niba koko yiteguye kuba umwigishwa wa Kristo.

2. (a) Ni iki abagenzuzi bamwe babonye? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Hari abagenzuzi basura amatorero bavuze ko bakunze kubona abakiri bato bari mu kigero k’imyaka 20 batarabatizwa, nubwo baba barakuriye mu miryango y’Abakristo. Inshuro nyinshi, abo bana baba bajya mu materaniro kandi bakabwiriza. Baba bumva ko ari Abahamya ba Yehova. Icyakora bamwe muri bo baba batariyegurira Yehova ngo babatizwe. Babiterwa n’uko hari igihe usanga n’ababyeyi babo baba bumva ko batarageza igihe cyo kubatizwa. Muri iki gice, turi busuzume ibintu bine bituma ababyeyi b’Abakristo bamwe na bamwe badashishikariza abana babo kubatizwa.

ESE UMWANA WANGE AGEZE IGIHE CYO KUBATIZWA?

3. Ni izihe mpungenge ababyeyi ba Blossom bari bafite?

3 Ababyeyi ba Blossom twavuze muri paragarafu ya mbere bari bafite impungenge, bibaza niba koko yari akuze, ku buryo yasobanukirwa ko kubatizwa ari umwanzuro ukomeye. Ababyeyi babwirwa n’iki ko umwana wabo yiteguye kwiyegurira Yehova?

4. Itegeko rya Yesu riboneka muri Matayo 28:19, 20 ryafasha rite ababyeyi?

4 Soma muri Matayo 28:19, 20. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Bibiliya ntigaragaza imyaka umuntu yagombye kuba afite kugira ngo abatizwe. Ariko ababyeyi bagombye gutekereza bitonze icyo guhindura umuntu umwigishwa bisobanura. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘guhindura abigishwa’ riboneka muri Matayo 28:19, risobanura kwigisha umuntu ugamije kumugira umwigishwa. Umwigishwa ni umuntu wiga inyigisho za Yesu, akazisobanukirwa kandi akiyemeza kuzikurikiza. Ubwo rero, ababyeyi bose b’Abakristo bagomba kwigisha abana babo kuva bakiri bato, bafite intego yo kubafasha kwiyegurira Yehova, bakaba abigishwa ba Kristo. Mu by’ukuri, abana b’impinja baba bataruzuza ibisabwa kugira ngo babatizwe. Icyakora Bibiliya igaragaza ko n’abana bato bashobora gusobanukirwa inyigisho za Bibiliya kandi bakazishimira.

5, 6. (a) Ibyo Bibiliya ivuga kuri Timoteyo, bigaragaza ko yabatijwe angana ate? (b) Ababyeyi b’Abakristo bafasha bate abana babo?

5 Timoteyo yiyemeje gukorera Yehova akiri muto. Intumwa Pawulo yavuze ko Timoteyo yamenye Ibyanditswe kuva akiri muto. Nubwo Timoteyo yakuriye mu muryango w’ababyeyi badahuje idini, nyina na nyirakuru bari Abayahudi, bamutoje gukunda Ijambo ry’Imana. Ibyo byatumye agira ukwizera kutajegajega (2 Tim 1:5; 3:14, 15). Yageze mu kigero k’imyaka 20 ari umwigishwa wa Kristo washoboraga guhabwa inshingano zihariye mu itorero.—Ibyak 16:1-3.

6 Birumvikana ko abana baba batandukanye. Hari abasobanukirwa ibintu vuba, abandi bikabafata igihe. Abana bamwe basobanukirwa ukuri bakiri bato, bagafata umwanzuro wo kubatizwa. Abandi bo bashobora gutinda gusobanukirwa ukuri, bakazabatizwa bamaze gukura. Bityo rero, ababyeyi barangwa n’ubushishozi ntibahatira abana babo kubatizwa. Ahubwo, bafasha umwana kugira amajyambere bakurikije ubushobozi bwe n’imyaka afite. Ababyeyi bashimishwa no kubona ko umwana wabo aha agaciro inama iboneka mu Migani 27:11. (Hasome.) Icyakora, ntibagombye kwibagirwa intego yabo yo gufasha abana babo kuba abigishwa ba Kristo. Ni yo mpamvu ababyeyi bagombye kwibaza bati: “Ese umwana wange afite ubumenyi buhagije ku buryo ashobora kwiyegurira Yehova akabatizwa?”

ESE UMWANA WANGE AFITE UBUMENYI BUHAGIJE?

7. Ese umuntu wifuza kubatizwa asabwa kugira ubumenyi buhambaye kuri Bibiliya? Sobanura.

7 Iyo ababyeyi bigisha abana babo, baba bifuza ko bagira ubumenyi nyakuri. Ubwo bumenyi ni bwo butuma biyegurira Imana. Icyakora kugira ngo umuntu yiyegurire Imana kandi abatizwe, si ngombwa ko agira ubumenyi buhambaye. Abigishwa ba Kristo bose iyo bamaze kubatizwa, bakomeza kwiga Ibyanditswe kugira ngo bongere ubumenyi bafite. (Soma mu Bakolosayi 1:9, 10.) None se umuntu asabwa kugira ubumenyi bungana iki kugira ngo abatizwe?

8, 9. Inkuru ya Pawulo n’umurinzi w’inzu y’imbohe itwigisha iki?

8 Ibyabaye ku muryango wo mu kinyejana cya mbere, bishobora kugira icyo byigisha ababyeyi muri iki gihe (Ibyak 16:25-33). Ubwo Pawulo yari mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari, ahagana mu wa 50, yasuye umugi wa Filipi. Igihe we na mugenzi we Silasi bari muri uwo mugi, barafashwe barafungwa kandi barengana. Bigeze mu gicuku, habaye umutingito, unyeganyeza imfatiro z’inzu y’imbohe, maze inzugi zose zirakinguka. Umurinzi w’inzu y’imbohe yatekereje ko imfungwa zatorotse, agira ubwoba cyane maze ashaka kwiyahura, ariko Pawulo aramubuza. Pawulo na Silasi bigishije uwo murinzi n’umuryango we inyigisho zerekeye Yesu. Bizeye ibyo bigishijwe kandi basobanukirwa ko bagomba kubikurikiza, maze bahita babatizwa. Iyo nkuru itwigisha iki?

9 Uwo murinzi w’inzu y’imbohe ashobora kuba yari umusirikare wavuye ku rugerero. Ntiyari azi Ibyanditswe. Kugira ngo abe Umukristo, yagombaga kumenya inyigisho z’ibanze, agasobanukirwa icyo gukorera Imana bisobanura, kandi akiyemeza kumvira inyigisho za Yesu. Ibyo yamenye muri icyo gihe gito byatumye ahita abatizwa. Nta gushidikanya ko yakomeje kwiyigisha nyuma yo kubatizwa. None se, wakora iki mu gihe umwana wawe akubwiye ko ashaka kubatizwa, kubera ko asobanukiwe neza inyigisho z’ibanze za Bibiliya, hakubiyemo no kwiyegurira Yehova n’umubatizo? Ushobora kumusaba kubibwira abasaza b’itorero, kugira ngo basuzume niba yujuje ibisabwa kugira ngo abatizwe. * Azakomeza kwiga Bibiliya kimwe n’abandi bigishwa ba Kristo bose, kugira ngo arusheho gusobanukirwa umugambi wa Yehova, kandi azakomeza kwiga kugeza iteka ryose.—Rom 11:33, 34.

ESE NI NGOMBWA KO ABANZA KWIGA AMASHURI MENSHI?

10, 11. (a) Ababyeyi bamwe batekereza iki ku mubatizo w’abana babo? (b) Ni iki ababyeyi bagombye gushyira mu mwanya wa mbere?

10 Hari ababyeyi batekereza ko byaba byiza umwana wabo abaye aretse kubatizwa, kugira ngo abanze yige kaminuza, abone akazi keza. Mu by’ukuri abo babyeyi nta kibi baba bagamije. Ariko se ibyo ni byo bizatuma umwana wabo agira icyo ageraho koko? Ubundi se, iyo mitekerereze ihuje n’Ibyanditswe? Ijambo ry’Imana ritugira iyihe nama?—Soma mu Mubwiriza 12:1.

11 Twagombye kuzirikana ko iyi si n’ibiyirimo byose, bidahuje n’ibyo Yehova ashaka n’ibyo atekereza (Yak 4:7, 8; 1 Yoh 2:15-17; 5:19). Kugirana ubucuti na Yehova ni byo byafasha umwana kurwanya Satani, isi ye n’imitekerereze y’abatubaha Imana. Iyo ababyeyi bashyize mu mwanya wa mbere amashuri n’akazi, bituma umwana yumva ko ari byo by’ingenzi kuruta ubucuti afitanye na Yehova. Ese ababyeyi b’Abakristo bakwemera ko umwana wabo agendera ku mitekerereze y’isi? Mu by’ukuri, gushyira Yehova mu mwanya wa mbere ni byo biduhesha ibyishimo nyakuri.—Soma muri Zaburi ya 1:2, 3.

BIZAGENDA BITE UMWANA WANGE NAKORA ICYAHA?

12. Kuki ababyeyi bamwe baba bifuza ko abana babo baba baretse kubatizwa?

12 Hari umubyeyi wavuze impamvu yatumaga atifuza ko umukobwa we abatizwa agira ati: “Numva ntewe isoni no kuvuga ko impamvu ikomeye yabinteye ari ugutekereza ko azacibwa mu itorero.” Kimwe n’uwo mushiki wacu, hari ababyeyi bumva ko byaba byiza umwana wabo abaye aretse kubatizwa, kugeza igihe azaba amaze gukura atagikora iby’ubupfapfa (Intang 8:21; Imig 22:15). Bashobora gutekereza bati: “Umwana wange ntashobora gucibwa kuko atarabatizwa.” Kuki baba bibeshya?—Yak 1:22.

13. Ese kuba umuntu atarabatizwa bivuga ko nta cyo Yehova azamubaza? Sobanura.

13 Birumvikana ko ababyeyi b’Abakristo batifuza ko abana babo babatizwa, batariyumvisha icyo kwiyegurira Yehova bisobanura. Icyakora, kumva ko umwana wawe nta cyo Yehova azamubaza ngo ni uko atarabatizwa, byaba ari ukwibeshya. Kubera iki? Ni ukubera ko Imana izagira icyo ibaza umwana, niba ibona ko azi gutandukanya ikiza n’ikibi. (Soma muri Yakobo 4:17.) Bityo rero, aho kugira ngo ababyeyi babuze abana babo kubatizwa, bihatira kubabera urugero rwiza. Babatoza gukunda amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru bakiri bato cyane (Luka 6:40). Gukunda ayo mahame ni byo birinda umwana, bikamushishikariza kugendera mu nzira za Yehova zikiranuka.—Yes 35:8.

UKO ABANDI BABAFASHA

14. Abasaza bafasha ababyeyi bate?

14 Abasaza b’itorero bashobora gufasha ababyeyi bavuga ibyiza byo gukorera Yehova. Hari mushiki wacu wamaze imyaka isaga 70 ari umupayiniya, wibuka ukuntu ikiganiro yagiranye n’Umuvandimwe Charles T. Russell igihe yari afite imyaka itandatu gusa, cyamugiriye akamaro. Yaravuze ati: “Twamaze iminota 15 tuganira ku ntego zange zo mu buryo bw’umwuka.” Kuvuga ibyiza byo gukorera Yehova, bishobora gufasha umuntu mu buzima bwe bwose (Imig 25:11). Nanone abasaza bashobora guha ababyeyi n’abana babo imirimo itandukanye ku Nzu y’Ubwami, bakurikije imyaka abana bafite n’ubushobozi bwabo.

15. Abagize itorero bafasha bate abakiri bato?

15 Abandi bagize itorero bashobora gufasha abakiri bato babereka ko babitayeho. Ibyo bikubiyemo kumenya aho bafite amajyambere mu buryo bw’umwuka. Urugero, umwana ashobora kuba yatanze igitekerezo kiza cyangwa agatanga neza ikiganiro mu materaniro. Nanone ashobora kuba yaratsinze ikigeragezo yari ahanganye na cyo, cyangwa akaba yarabwirije ku ishuri. Muge mubashimira mubikuye ku mutima. Kuki utakwishyiriraho intego yo kujya uganiriza abakiri bato, haba mbere cyangwa nyuma y’amateraniro, kugira ngo ubereke ko ubitaho? Iyo tubigenje dutyo, bituma babona ko ari bamwe mu bagize “iteraniro rinini.”—Zab 35:18.

FASHA UMWANA WAWE KUGIRA NGO AZABATIZWE

16, 17. (a) Kuki kubatizwa ari iby’ingenzi cyane? (b) Ni iki gishimisha ababyeyi bose b’Abakristo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

16 Imwe mu nshingano zikomeye ababyeyi b’Abakristo bafite, ni ukurera abana babo ‘babahana nk’uko Yehova ashaka, kandi bakabatoza kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe 6:4; Zab 127:3). Abana bo muri Isirayeli ya kera babarwaga nk’abiyeguriye Yehova kuva bakivuka. Icyakora, ibyo si ko bimeze ku bana bafite ababyeyi b’Abakristo muri iki gihe. Urukundo umuntu akunda Imana n’inyigisho z’ukuri, ntiruvukanwa. Ababyeyi bagomba gutangira kwigisha abana babo kuva bakivuka, bagamije kubahindura abigishwa ba Yesu, bakiyegurira Imana kandi bakabatizwa. Kuki ibyo ari iby’ingenzi cyane? Ni ukubera ko kwiyegurira Imana, kubatizwa no kuyikorera mu budahemuka, ari byo bizatuma umuntu ashyirwaho ikimenyetso cyo kurokoka umubabaro ukomeye wegereje.—Mat 24:13.

Ababyeyi bagomba gufasha abana babo kuba abigishwa ba Kristo (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

17 Igihe Blossom Brandt yafataga umwanzuro wo kubatizwa, ababyeyi be b’Abakristo bifuzaga kumenya niba koko yari yiteguye gufata uwo mwanzuro ukomeye. Bamaze kubona ko yari yiteguye, baramushyigikiye. Mu ijoro ryabanjirije umunsi wo kubatizwa, se yakoze ikintu kiza cyane. Blossom yaravuze ati: “Papa yadusabye gupfukama twese, maze arasenga. Yabwiye Yehova ko yari yishimiye cyane ko umukobwa we ukiri muto, afashe umwanzuro wo kumwiyegurira.” Nyuma y’imyaka isaga 60 Blossom yaravuze ati: “Mbabwije ukuri, sinzigera nibagirwa iryo joro!” Babyeyi, twifuza ko namwe mwagira ibyishimo n’umunezero biterwa no kubona abana banyu biyegurira Yehova, bakaba abagaragu be babatijwe.

^ par. 9 Ababyeyi bashobora gusuzumira hamwe n’abana babo ibitekerezo biboneka mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 304-310. Nanone bashobora gusuzuma “Agasanduku k’ibibazo” kari mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 2011, ku ipaji ya 2.