Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwakira abashyitsi birakenewe kandi birashimisha

Kwakira abashyitsi birakenewe kandi birashimisha

“Mujye mwakirana mutinuba.”​—1 PET 4:9.

INDIRIMBO: 100, 87

1. Ni ibihe bibazo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite?

HAGATI y’umwaka wa 62 n’uwa 64, intumwa Petero yandikiye ‘abashyitsi bari baratataniye i Ponto n’i Galatiya n’i Kapadokiya no muri Aziya n’i Bituniya’ (1 Pet 1:1). Abo Bakristo bari bafite imico itandukanye, bari bakeneye guterwa inkunga no kugirwa inama. Baratotezwaga kandi bagatukwa. Bari bahanganye n’‘ibigeragezo bimeze nk’umuriro ugurumana,’ kandi bari mu bihe bigoye. Petero yaranditse ati: “Iherezo rya byose riregereje.” Haburaga imyaka itageze ku icumi ngo Yerusalemu irimburwe. Ni iki cyari gufasha abo Bakristo guhangana n’ibyo bihe bitari byoroshye?—1 Pet 4:4, 7, 12.

2, 3. Kuki Petero yagiriye Abakristo inama yo kwakira abashyitsi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

2 Petero yabwiye abo bavandimwe be ati: “Mujye mwakirana” (1 Pet 4:9). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwakira abashyitsi,” risobanura “kugirira neza abantu utazi.” Zirikana ariko ko Petero yagiriye Abakristo bagenzi be inama yo ‘kwakira’ abo bari basanzwe baziranye. Kwakirana byari kubagirira akahe kamaro?

3 Byari gutuma bunga ubumwe. None se wowe ubibona ute? Ese hari umuntu wigeze kugutumira? None se ntiwakomeje kuzirikana ibyo bihe byiza mwagiranye? Ese igihe watumiraga bamwe mu bagize itorero mugasabana, ubucuti bwanyu ntibwarushijeho gukomera? Mu by’ukuri, iyo usabanye n’abavandimwe na bashiki bacu watumiye, ni bwo murushaho kumenyana. Abakristo bo mu gihe cya Petero bagombaga kurushaho kunga ubumwe, kuko ibintu byagendaga birushaho kuba bibi. Ibyo ni na ko bimeze ku Bakristo muri iyi “minsi y’imperuka.”—2 Tim 3:1.

4. Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

4 Ni ubuhe buryo dufite butuma tugaragaza umuco wo ‘kwakira’ abashyitsi? Ni iki cyadufasha gutsinda inzitizi zitubuza kwakira abashyitsi? Ni iki cyadufasha kuba abashyitsi beza?

UBURYO TWAGARAGAZAMO UMUCO WO KWAKIRA ABASHYITSI

5. Twakwakira dute abashyitsi baje mu materaniro?

5 Mu materaniro: Duha ikaze abantu bose baza mu materaniro, kubera ko tuba tugiye gusangira ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka, Yehova n’umuryango we baba baduteguriye (Rom 15:7). Iyo hari abashya baje mu materaniro, natwe turabakira. Jya ufata iya mbere ubakire uko baba bambaye kose (Yak 2:1-4). Mu gihe ubonye umuntu udafite uwo kumwitaho, uge wicarana na we. Ushobora kumufasha gukurikira amateraniro neza no kubona imirongo yo muri Bibiliya irimo isomwa. Ubwo ni uburyo bwiza bwo “kwakira abashyitsi.”—Rom 12:13.

6. Ni ba nde tugomba gutumira mbere na mbere?

6 Gutumira abantu mugasangira: Mu bihe bya Bibiliya, abantu bakundaga kwakira abashyitsi bakabaha ibyokurya (Intang 18:1-8; Abac 13:15; Luka 24:28-30). Iyo basangiraga, byatumaga baba inshuti kandi bakabana amahoro. None se ni ba nde twagombye gutumira mbere na mbere? Ni abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryacu. None se nitugera mu bihe bigoye, si bo bazatuba hafi? Tugomba kubabera inshuti z’indahemuka kandi tukabana amahoro na bo. Mu mwaka wa 2011, Inteko Nyobozi yahinduye isaha y’Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi cy’abagize umuryango wa Beteli muri Amerika, kikajya gitangira saa kumi n’ebyiri n’iminota 15, aho kuba saa kumi n’ebyiri n’iminota 45. Kubera iki? Itangazo ryasobanuye ko ari ukugira ngo abagize umuryango wa Beteli basurane, kubera ko icyo kigisho cyari kuzajya kirangira kare. Nyuma yaho, ibindi biro by’amashami na byo ni uko byabigenje. Ibyo byatumye abagize umuryango wa Beteli barushaho kugirana ubucuti.

7, 8. Twagaragaza dute umuco wo kwakira abashyitsi mu gihe hari umuntu waje gutanga disikuru mu itorero ryacu?

7 Iyo hari abashyitsi baje gutanga disikuru bavuye mu yandi matorero, cyangwa twasuwe n’abagenzuzi basura amatorero n’abandi bavandimwe baba boherejwe n’ibiro by’ishami, tuba tubonye uburyo bwo kugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi. (Soma muri 3 Yohana 5-8.) Dushobora kubatumira tugasangira.

8 Hari mushiki wacu wo muri Amerika wavuze ati: “Nge n’umugabo wange twamaze imyaka twakira abavandimwe batandukanye babaga baje gutanga disikuru n’abagore babo. Buri gihe iyo twabaga turi kumwe na bo, wasangaga duseka, twishimye, kandi tugaterana inkunga. Ibyo bihe ntituzigera tubyibagirwa.”

9, 10. (a) Ni abahe bashyitsi bamara igihe dushobora gucumbikira? (b) Ese abafite amazu aciriritse na bo bashobora gucumbikira abashyitsi? Tanga urugero.

9 Abashyitsi bamara igihe: Mu bihe bya kera, abantu bakundaga gucumbikira abashyitsi (Yobu 31:32; File 22). Muri iki gihe na bwo birakenewe. Abagenzuzi basura amatorero akenshi bacumbika mu matorero baba basuye. Nanone ducumbikira abanyeshuri biga amashuri y’umuryango wacu n’abavoronteri bakora mu mishinga y’ubwubatsi. Iyo habaye ibiza, hari abavandimwe na bashiki bacu bisiga iheruheru, bakaba bakeneye ababacumbikira kugeza igihe bazasubirira mu mazu yabo. Ntitwagombye kumva ko abafite amazu meza ari bo bonyine bagomba gucumbikira abandi, kuko hari igihe baba barabacumbikiye kenshi. Nawe ushobora kubacumbikira nubwo waba ufite inzu iciriritse.

10 Hari umuvandimwe wo muri Koreya y’Epfo wavuze ukuntu yishimiye gucumbikira abanyeshuri bigaga mu mashuri y’umuryango wacu. Yaravuze ati: “Mbere numvaga mfite impungenge, kubera ko ari bwo nari nkimara gushaka kandi twabaga mu nzu nto. Ariko gucumbikira abo banyeshuri byaradushimishije cyane. Kubera ko ari bwo twari tugishakana, twiboneye ukuntu abashakanye bashobora kugira ibyishimo mu gihe bakorera Yehova kandi bakaba bahuje intego.”

11. Kuki abashya mu itorero bagomba kwitabwaho?

11 Abashya mu itorero: Abantu ku giti cyabo n’abagize imiryango bashobora kwimukira mu karere mutuyemo. Bamwe bashobora kuba baje kubwiriza aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane. Nanone mu itorero ryanyu hashobora koherezwa abapayiniya. Hari ibintu baba bagomba kwimenyereza: ifasi nshya, itorero rishya ndetse wenda n’ururimi cyangwa umuco. Kubatumira mugasangira cyangwa mugasohokana, bizatuma muba inshuti kandi bibafashe kumenyera ubuzima bushya.

12. Ni iyihe nkuru igaragaza ko kwakira abantu bidasaba ibintu bihambaye?

12 Kwakira abantu ntibisaba gutegura ibintu bihambaye. (Soma muri Luka 10:41, 42.) Hari umuvandimwe wavuze uko byamugendekeye agitangira umurimo w’ubumisiyonari. Yaravuze ati: “Twari tukiri bato, tutaraba inararibonye kandi twakumburaga iwacu. Umunsi umwe ari nimugoroba, umugore wange yagize urukumbuzi rwinshi, kandi nagerageje kumufasha biba iby’ubusa. Hanyuma, bigeze nka saa moya n’igice, umuntu yarakomanze. Yari umuntu wigaga Bibiliya wari utuzaniye amacunga atatu. Yari aje kuduha ikaze kuko twari abamisiyonari bashya. Twamuhaye ikaze mu nzu, maze tumuha amazi yo kunywa. Hanyuma twateguye icyayi n’ikindi kinyobwa gikozwe muri shokora. Twari tutaramenya Igiswayire, kandi na we ntiyari azi Icyongereza. Icyakora kuba uwo muntu yaradusuye, byaradushimishije cyane kandi byadufashije gutangira kugirana ubucuti n’abavandimwe bo muri ako gace.”

UKO TWATSINDA INZITIZI ZITUBUZA KWAKIRA ABASHYITSI

13. Kwakira abashyitsi bitumarira iki?

13 Ese waba warigeze gutinya kwakira abashyitsi? Niba byarakubayeho, ushobora kuba waritesheje uburyo bwo kunguka inshuti n’ibiganiro bishimishije. Nanone kwakira abashyitsi biturinda kugira irungu. Ariko ushobora kwibaza uti: “None se kuki abantu batinya kwakira abashyitsi?” Dore zimwe mu mpamvu zibitera.

14. Twakora iki niba twumva ko nta mwanya dufite wo gusura abantu cyangwa kwakira abashyitsi?

14 Bisaba igihe n’imbaraga: Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova barahuze kandi bafite inshingano nyinshi. Hari abumva ko batabona umwanya n’imbaraga zo kwakira abashyitsi. Niba nawe bijya bikubaho, ugomba gusuzuma uko ukoresha igihe. Ese ushobora kugira icyo uhindura, kugira ngo ubone igihe n’imbaraga byo gusura abantu cyangwa kwakira abashyitsi? Ibyanditswe bisaba Abakristo kugira umuco wo kwakira abashyitsi (Heb 13:2). Rwose, muri gahunda yawe ukwiriye kugena umwanya wo kwakira abashyitsi. Birumvikana ko bizagusaba kwigomwa ibintu bimwe na bimwe.

15. Ni iki kibuza bamwe kwakira abashyitsi?

15 Kumva ko udafite ubushobozi: Ese waba warigeze kwifuza kwakira umuntu, ariko ukumva nta bushobozi ufite? Hari bamwe bagira amasonisoni kandi bakumva ko batazi kuganiriza abashyitsi. Abandi bo bumva bakennye, ku buryo batabona ibyo kwakiriza abashyitsi nk’uko abandi bavandimwe babigenza. Icyakora, jya uzirikana ko atari ngombwa ko iwawe haba ahantu hahambaye kugira ngo abashyitsi bawe bishime. Ahubwo ik’ingenzi ni uko haba hari isuku, kandi ari ahantu bagera bakumva bisanga.

16, 17. Ni iki cyadufasha kudahangayikishwa no kwakira abashyitsi?

16 Niba ujya utinya kwakira abashyitsi, si wowe wenyine. Hari umusaza w’itorero wo mu Bwongereza wavuze ati: “Kwitegura abashyitsi birahangayikisha. Ariko ikintu cyose ukoze kugira ngo ushimishe Yehova, kiguhesha ibyishimo n’inyungu birenze kure imihangayiko waba wagize. Kwicarana n’abashyitsi ngasangira na bo agakawa, ubundi tukaganira, byaranshimishaga cyane.” Zirikana ko kwita ku bashyitsi buri gihe bigira akamaro (Fili 2:4). Buri wese yishimira kubwira abandi ibyamubayeho. Mu gihe dusabana n’abandi ni bwo tuba dushobora kubabwira ibyatubayeho. Undi musaza w’itorero yaranditse ati: “Gutumira abagize itorero mu rugo bimfasha kurushaho kwishyira mu mwanya wabo, nkabamenya, ariko cyanecyane nkamenya uko bamenye ukuri.” Iyo witaye ku bashyitsi, mwese murishima.

17 Hari mushiki wacu w’umupayiniya wakundaga gucumbikira abanyeshuri bigaga mu mashuri y’umuryango wacu wavuze ati: “Mbere numvaga mpangayitse kubera ko mba mu nzu iciriritse n’ibikoresho mfite bikaba atari bishya. Ariko umugore w’umwe mu barimu b’ayo mashuri yarampumurije cyane. Yavuze ko mu gihe baba basura amatorero, ibyumweru bibashimisha ari igihe baba bacumbitse mu ngo z’abantu badatunze ibintu byinshi, ariko bakuze mu buryo bw’umwuka, kandi bafite intego nk’iyabo yo gukorera Yehova no kugira ubuzima bworoheje. Ibyo byanyibukije ibyo mama yakundaga kutubwira tukiri bato ati: ‘Ibyiza ni ukugaburirwa isahane y’imboga mu rukundo’” (Imig 15:17). Ntugahangayike, icyo abashyitsi baba bakeneye ni uko ubagaragariza urukundo.

18, 19. Kugira umuco wo kwakira abashyitsi bizadufasha bite gukemura ibibazo dufitanye na bagenzi bacu?

18 Uko ubona abandi: Ese mu itorero haba hari umuntu wigeze akora ibintu bikakubabaza? Utagize icyo ukora kugira ngo ureke kumurakarira, ushobora kumara igihe kirekire ukirakaye. Ushobora kudatumira umuntu kubera ko mutabona ibintu kimwe. Hari n’igihe umuntu aba yaragukoshereje kera ukaba utarabyibagirwa.

19 Bibiliya ivuga ko kugira ngo ubane n’abandi neza, hakubiyemo n’abanzi bawe, ugomba kubatumira. (Soma mu Migani 25:21, 22.) Gutumira umuntu bishobora gutuma acururuka kandi bigakemura amakimbirane. Bishobora gutuma ubona imico myiza y’abo watumiye, akaba ari na yo Yehova yabonye igihe yabireherezagaho (Yoh 6:44). Iyo utumiye umuntu atari abyiteze bitewe n’urukundo, bishobora gutuma mutangira kugirana ubucuti. Wakora iki ngo utumire abantu ubitewe n’urukundo? Wakurikiza inama iri mu Bafilipi 2:3 igira iti: “Mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta.” Kureba ibyo abavandimwe bacu baturusha, wenda nk’ukwizera, kwihangana, ubutwari cyangwa indi mico ya gikristo, bizatuma turushaho kubakunda kandi kubakirana urugwiro bizarushaho kutworohera.

JYA UBA UMUSHYITSI MWIZA

Iyo abantu batumiye abashyitsi baritegura cyane (Reba paragarafu ya 20)

20. Kuki tugomba kubahiriza gahunda mu gihe umuntu adutumiye, kandi se twabigaragaza dute?

20 Dawidi umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Yehova, ni nde uzakira mu ihema ryawe” (Zab 15:1)? Hanyuma yakomeje arondora imico Imana yifuza ko abo itumira bagira. Umwe muri iyo mico ni ukuba inyangamugayo. Dawidi yaravuze ati: “Icyo yarahiriye ntagihindura, naho cyamubera kibi” (Zab 15:4). Niba umuntu yaradutumiye tukemera, ntitwagombye gupfa kubihindura. Uwadutumiye ashobora kuba yakoze uko ashoboye ngo atwitegure. Ubwo rero iyo tutagiyeyo, aba yaruhiye ubusa (Mat 5:37). Hari abajya basubika gahunda z’aho bari batumiwe, kuko babonye ahandi bajya habashimishije kurushaho. Ese ibyo byaba bigaragaza urukundo no kubaha abandi? Twagombye kwishimira gusura umuntu uko ibyo yatwakiriza byaba biri kose (Luka 10:7). Niba habaye ikintu gikomeye gituma duhindura gahunda, tugomba kubimenyesha uwari wadutumiye hakiri kare.

21. Ni mu buhe buryo guhuza n’umuco w’aho tugiye bituma tuba abashyitsi beza?

21 Nanone ni iby’ingenzi kuzirikana imico y’abantu. Mu mico imwe, umushyitsi utatumiwe arakirwa; ariko ahandi ho ubanza guteguza. Mu duce tumwe na tumwe, umushyitsi ni we uhabwa ibyiza kurusha abamwakiriye. Ahandi ho basangira byose. Hari uduce umushyitsi agira icyo ajyana, mu gihe ahandi ho baba bifuza kutagora umushyitsi. Nanone hari aho bagusaba kurya ukabanza kubyanga, baguhendahenda ukabyemera, mu gihe ahandi ho iyo ubyanze uba ubasuzuguye. Nimucyo tuge dukora uko dushoboye kose kugira ngo abatwakiriye batwishimire.

22. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko ‘twakirana’?

22 Petero yaravuze ati: “Iherezo rya byose riregereje” (1 Pet 4:7). Vuba aha hazaba umubabaro ukomeye utarigeze kubaho. Uko ibibazo duhura na byo bizagenda byiyongera, ni ko natwe tuzaba dusabwa gukunda cyane abavandimwe na bashiki bacu. Inama Petero yagiriye Abakristo igira iti: “Mujye mwakirana,” iratureba cyane muri iki gihe. Uwo muco urakenewe cyane kandi uzahoraho iteka ryose.—1 Pet 4:9.