Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Abahamya ba Yehova bagaragaza intumwa Pawulo afite uruhara cyangwa agasatsi gake?

Tuvugishije ukuri, nta muntu wo muri iki gihe uzi neza uko Pawulo yasaga. Amashusho n’amafoto agaragara mu bitabo byacu, ni abanyabugeni bacu bayakora. Si amafoto ashingiye ku bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo.

Icyakora hari ibintu bishobora gutuma tumenya bimwe mu byarangaga isura ya Pawulo. Urugero, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1902, wasobanuye kimwe muri byo ugira uti: “Ku birebana n’uko Pawulo yasaga, . . . igitabo gisobanura ibyo Pawulo yakoze (Acts of Paul and Thecla), . . . cyanditswe ahagana mu mwaka wa 150, ni cyo kigerageza gusobanura neza uko yasaga, dukurikije uko ibintu byari bimeze icyo gihe. Kivuga ko yari ‘mugufi, afite uruhara, amaguru y’imitego, afite ibigango, ibitsike byinshi n’izuru rirerire.’”

Hari igitabo cyo mu mwaka wa 1997 cyagize icyo kivuga kuri iyo nyandiko ya kera kigira kiti: “Birashoboka ko bimwe mu bivugwa muri icyo gitabo ari ukuri” (The Oxford Dictionary of the Christian Church). Abantu bo mu kinyejana cya mbere na nyuma yaho, bemeraga cyane icyo gitabo gisobanura ibyo Pawulo yakoze. Ibyo byemezwa n’uko hari inyandiko 80 z’Ikigiriki z’icyo gitabo zandikishijwe intoki n’izahinduwe mu zindi ndimi, zikiriho muri iki gihe. Bityo rero, amafoto dukoresha aba ahuje n’uko ibitabo bya kera bisobanura uko Pawulo yasaga.

Zirikana ariko ko hari ibindi bintu by’ingenzi kuruta uko Pawulo yasaga. Igihe Pawulo yakoraga umurimo wo kubwiriza, hari bamwe bamunengaga bavuga ko “iyo ahibereye ubona ari umuntu udakanganye, n’amagambo ye asuzuguritse” (2 Kor 10:10). Ariko twibuke ko yabaye Umukristo igihe Yesu yamwiyerekaga mu buryo bw’igitangaza. Nanone tuzirikane ibyo Pawulo yakoze igihe ‘yari urwabya [Yesu] yatoranyije kugira ngo ageze izina rye ku banyamahanga’ (Ibyak 9:3-5, 15; 22:6-8). Uretse ibyo, ibitabo byo muri Bibiliya yanditse ahumekewe na Yehova, bidufitiye akamaro cyane.

Pawulo ntiyaterwaga ishema no kuvuga ibyo yagezeho mbere y’uko aba Umukristo, kandi ntiyigeze avuga uko yasaga (Ibyak 26:4, 5; Fili 3:4-6). Ahubwo yaravuze ati: “Ndi uworoheje mu ntumwa, kandi ntibinkwiriye rwose ko nitwa intumwa” (1 Kor 15:9). Nyuma yaho yaranditse ati: “Jyewe urutwa n’uworoheje cyane mu bera bose, nahawe ubwo buntu butagereranywa kugira ngo ntangarize abanyamahanga ubutumwa bwiza bwerekeye ubutunzi butarondoreka bwa Kristo” (Efe 3:8). Ubwo butumwa Pawulo yatangazaga ni bwo bw’ingenzi cyane kuruta uko yasaga.