IGICE CYO KWIGWA CYA 9
Abavandimwe bakiri bato bakora iki ngo abandi babagirire ikizere?
“Ufite umutwe w’abasore bameze nk’ikime.”—ZAB 110:3.
INDIRIMBO YA 39 Twiheshe izina ryiza ku Mana
INSHAMAKE *
1. Ni iki twavuga ku bavandimwe bakiri bato?
BAVANDIMWE mukiri bato, hari byinshi mwakora. Benshi muri mwe mufite imbaraga kandi murashoboye (Imig 20:29). Mufasha cyane abavandimwe na bashiki bacu. Mushobora no kuba mwifuza cyane kuzaba abakozi b’itorero. Ariko mushobora no kuba mwumva ko abandi babona ko mukiri bato cyane cyangwa se ko igihe kitaragera ku buryo mwahabwa izo nshingano. Nubwo mukiri bato, hari icyo mwakora ubu kugira ngo abagize itorero babagirire ikizere kandi babubahe.
2. Ni iki turi burebe muri iki gice?
2 Muri iki gice turi burebe ibyabaye ku Mwami Dawidi. Nanone turi burebe bimwe mu byaranze abami babiri b’u Buyuda, ari bo Asa na Yehoshafati. Turaza kubona ibibazo bitatu abo bantu bari bafite, uko babyitwayemo n’isomo abavandimwe bakiri bato babavanaho.
UMWAMI DAWIDI
3. Ni iki abakiri bato bakora ngo bafashe abantu bakuze bari mu itorero?
3 Igihe Dawidi yari akiri muto, yize ibintu byashoboraga kugirira abandi akamaro. Birumvikana ko yitoje gukunda Yehova cyane. Nanone yize gucuranga kandi ubwo buhanga yabukoresheje afasha Umwami Sawuli wari warashyizweho n’Imana (1 Sam 16:16, 23). Ese mwebwe bavandimwe mukiri bato, hari ibintu muzi byagirira akamaro abagize itorero? Benshi muri mwe barabizi. Urugero, ushobora kuba warabonye ko hari abantu bakuze bishima cyane, iyo hagize abakiri bato babafasha gukoresha tabureti zabo cyangwa ibindi bikoresho bya eregitoronike mu gihe biyigisha no mu materaniro. Ubwo buhanga mufite bushobora kugirira akamaro abantu bakuze.
4. Abavandimwe bakiri bato bakwigana bate Dawidi? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)
4 Buri munsi Dawidi yagaragazaga ko ari umuntu wita ku bintu kandi wiringirwa. Urugero, igihe yari akiri muto yaragiraga intama za se kandi ako kazi ntikari koroshye. Ibyo yaje kubivugaho igihe yabwiraga Umwami Sawuli ati: “Umugaragu wawe ndagira umukumbi wa data. Igihe kimwe mu mukumbi haje intare, ubundi haza idubu. Buri nyamaswa muri izo zombi yatwaye intama, nuko nyirukaho, ndayikubita mvana iyo ntama mu kanwa kayo” (1 Sam 17:34, 35). Dawidi yumvaga agomba kwita kuri izo ntama, agakora uko ashoboye ngo azirinde kandi byamusabaga ubutwari. Abavandimwe bakiri bato bashobora kwigana Dawidi, bagakora umurimo uwo ari wo wose bahawe bashyizeho umwete.
5. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 25:14, ni ikihe kintu k’ingenzi abavandimwe bakiri bato bashobora gukora?
5 Dawidi akiri muto yari inshuti ya Yehova. Ubwo bucuti ni bwo bwari bufite agaciro kuruta ubutwari n’ubuhanga yari afite bwo gucuranga. Yehova yari Imana ya Dawidi akaba n’Inshuti ye magara. (Soma muri Zaburi ya 25:14.) Mwebwe bavandimwe mukiri bato, ikintu k’ingenzi mushobora gukora ni ukugirana ubucuti bukomeye na So wo mu ijuru kandi ibyo bizatuma muhabwa izindi nshingano.
6. Abantu bamwe babonaga bate Dawidi?
6 Kimwe mu bibazo Dawidi yari afite ni uko hari abumvaga ko yari akiri muto cyane cyangwa ko nta cyo yitagaho. Urugero, igihe Dawidi yashakaga kurwana na Goliyati, Umwami Sawuli yagerageje kumubuza aramubwira ati: “Uracyari muto” (1 Sam 17:31-33). Mbere y’aho mukuru wa Dawidi yari yamushinje ko nta cyo yitaho (1 Sam 17:26-30). Ariko Yehova ntiyabonaga ko Dawidi akiri muto cyangwa ko nta cyo yitaho. Yari amuzi neza kandi Dawidi yiringiye Inshuti ye Yehova, amuha imbaraga maze yica Goliyati.—1 Sam 17:45, 48-51.
7. Inkuru ivuga ibya Dawidi ikwigisha iki?
7 Inkuru ya Dawidi ikwigishije iki? Iyi nkuru igaragaza ko tugomba kwihangana. Kugira ngo abantu bari bakuzi ukiri umwana babone ko wakuze, bishobora gufata igihe kirekire cyane. Ariko izere rwose udashidikanya ko Yehova atareba ibigaragara inyuma gusa. Arakuzi neza kandi azi ibyo ushoboye gukora (1 Sam 16:7). Ihatire kugirana na we ubucuti bukomeye. Icyatumye Dawidi aba inshuti ya Yehova, ni uko yakundaga kwitegereza ibyo yaremye. Dawidi yatekerezaga icyo bimwigisha kuri Yehova (Zab 8:3, 4; 139:14; Rom 1:20). Ikindi kintu wakora, ni ugusenga Yehova umusaba kuguha imbaraga. Urugero, ese abo mwigana bajya baguseka bitewe n’uko uri Umuhamya wa Yehova? Niba ari ko biri, jya usenga Yehova kugira ngo agufashe kwihangana. Nanone jya ukurikiza inama ziboneka mu Ijambo rye no mu bitabo na videwo byacu. Igihe cyose ubonye Yehova agufashije mu bibazo wari ufite, urushaho kumwiringira. Nanone iyo abandi babonye ko wiringira Yehova, barushaho kukugirira ikizere.
8-9. Ni iki cyafashije Dawidi gutegereza mbere y’uko atangira gutegeka? Ni irihe somo abavandimwe bakiri bato bamwigiraho?
8 Reka turebe ikindi kibazo Dawidi yari afite. Dawidi amaze gusukwaho amavuta ngo azabe Umwami w’u Buyuda, yategereje imyaka myinshi kugira ngo atangire gutegeka (1 Sam 16:13; 2 Sam 2:3, 4). Ni iki cyamufashije gutegereza iyo myaka yose yihanganye? Aho gucika intege, yibanze ku byo yari ashoboye gukora. Urugero, igihe yari yarahungiye mu gihugu cy’Abafilisitiya yarwanyije abanzi ba Isirayeli. Ibyo byatumaga arinda imipaka y’u Buyuda.—1 Sam 27:1-12.
9 Ni irihe somo abavandimwe bakiri bato bavana kuri Dawidi? Jya ukora ibyo ushoboye ufashe abavandimwe bawe. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Ricardo. * Kuva akiri muto yifuje kuba umupayiniya w’igihe cyose ariko abasaza bakamubwira ko igihe kitaragera. Aho kugira ngo acike intege cyangwa ngo arakare, yongereye igihe yamaraga mu murimo wo kubwiriza. Yaravuze ati: “Iyo mbitekerejeho, nsanga ari byo nari nkeneye kugira ngo ngire amajyambere. Niyemeje kujya nsubira gusura abantu bagaragaje ko bashimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya kandi mbere yo kujyayo nkabanza gutegura neza. Ibyo byanamfashije kubona umuntu wa mbere nigisha Bibiliya. Uko narushagaho kubwiriza, ni ko ubwoba bwagendaga bushira.” Ubu Ricardo ni umupayiniya w’igihe cyose ukora neza umurimo we akaba n’umukozi w’itorero.
10. Ni iki Dawidi yakoze igihe yari agiye gufata umwanzuro ukomeye?
10 Reka turebe ibindi bintu byabaye kuri Dawidi. Igihe yari yarahungiye mu gihugu cy’Abafilisitiya, we n’ingabo ze basize imiryango yabo bajya ku rugamba. Bataragaruka, umutwe w’abanyazi waraje utwara abagize imiryango yabo. Kubera ko Dawidi yari amenyereye kurwana, yashoboraga gutekereza ko yakoresha ubuhanga yari afite akajya kugaruza abo bantu. Ariko aho kubigenza atyo 1 Sam 30:7-10). Ibyo bitwigisha iki?
yabajije Yehova icyo yakora. Umutambyi Abiyatari yafashije Dawidi maze abaza Yehova ati: “Ese nkurikire uyu mutwe w’abanyazi?” Yehova yamubwiye ko agomba kubakurikira kandi amwizeza ko yari kubatsinda (11. Ni iki ukwiriye gukora mbere yo gufata imyanzuro?
11 Jya ugisha inama mbere yo gufata imyanzuro. Ushobora kubaza ababyeyi bawe. Nanone abasaza b’itorero bashobora kukugira inama z’icyo wakora. Yehova arabizera kandi nawe ukwiriye kubizera. Abo basaza ni “impano” Yehova yahaye itorero (Efe 4:8). Niwigana ukwizera kwabo kandi ukumvira inama bakugira bizakugirira akamaro. Reka noneho turebe icyo twakwigira ku Mwami Asa.
UMWAMI ASA
12. Ni iyihe mico Asa yari afite igihe yatangiraga gutegeka?
12 Umwami Asa akiri muto yari intwari kandi yicishaga bugufi. Urugero, igihe yasimburaga se Abiya ku ngoma, yatangije gahunda yo gusenya ibigirwamana. ‘Nanone yategetse Abayuda gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza no gukurikiza amategeko n’amateka yayo’ (2 Ngoma 14:1-7). Igihe Zera w’Umunyetiyopiya yateraga u Buyuda azanye n’ingabo miriyoni imwe, na bwo yabajije Yehova icyo akwiriye gukora. Yaravuze ati: “Yehova, ku birebana no gutabara, kuba abantu ari benshi cyangwa badafite imbaraga, nta cyo bivuze kuri wowe. Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye.” Ayo magambo agaragaza ko Asa yari yizeye ko Yehova afite ubushobozi bwo kumukiza no gukiza abamusenga. Asa yiringiye Se wo mu ijuru kandi ‘Yehova yatsinze Abanyetiyopiya.’—2 Ngoma 14:8-12.
13. Igihe Asa yahuraga n’ikindi kibazo, ni uwuhe mwanzuro yafashe?
13 Kurwana n’abasirikare miriyoni, ntibyari byoroshye! Ariko kubera ko Asa yiringiye Yehova, yarabatsinze. Ikibabaje ariko, igihe yahuraga n’ikibazo kidakomeye nk’icyo, ntiyasabye Yehova ngo amufashe. Icyo gihe yatinye umwami mubi wa Isirayeli witwaga Basha maze asaba umwami wa Siriya ngo amutabare. Uwo mwanzuro wamukozeho! Yehova yohereje umuhanuzi Hanani aramubwira 2 Ngoma 16:7, 9; 1 Abami 15:32). Ibyo bikwigisha iki?
ati: “Kubera ko wishingikirije ku mwami wa Siriya ntiwishingikirize kuri Yehova Imana yawe, ni cyo gitumye ingabo z’umwami wa Siriya zigucika.” Kuva icyo gihe Asa yahoraga mu ntambara (14. Wagaragaza ute ko wiringira Yehova? Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 4:12, niwiringira Yehova bizakugirira akahe kamaro?
14 Jya ukomeza kwicisha bugufi kandi wiringire Yehova. Igihe wabatizwaga wari ugaragaje ko ufite ukwizera gukomeye kandi ko wiringira Yehova. Yehova na we yaguhaye ikaze mu muryango we. Ubu rero icyo usabwa, ni ugukomeza kwiringira Yehova. Iyo ugiye gufata imyanzuro ikomeye, kwiringira Yehova birakorohera. Ariko se bigenda bite iyo ugiye gufata imyanzuro isa n’aho yoroheje? Ni ngombwa ko wiringira Yehova no mu gihe ugiye gufata imyanzuro irebana n’imyidagaduro, akazi cyangwa ibyo uteganya gukora mu buzima bwawe. Ntukumve ko wihagije. Ahubwo jya ushaka muri Bibiliya inama zihuye n’ikibazo ufite hanyuma uzikurikize (Imig 3:5, 6). Ibyo bizashimisha Yehova kandi bitume n’abagize itorero bakubaha.—Soma muri 1 Timoteyo 4:12.
UMWAMI YEHOSHAFATI
15. Dukurikije ibivugwa mu 2 Ibyo ku Ngoma 18:1-3; 19:2, ni ayahe makosa Umwami Yehoshafati yakoze?
15 Kubera ko tudatunganye, twese dukora amakosa kandi nawe ushobora kuzayakora. Ariko ibyo ntibyakubuza gukora ibyo ushoboye mu murimo wa Yehova. Reka turebe ibyabaye ku Mwami Yehoshafati. Hari ibintu byiza byinshi yakoze. Akiri muto ‘yashatse Imana ya se, kandi agendera mu mategeko yayo.’ Nanone yohereje abatware mu migi y’u Buyuda kugira ngo bigishe abantu amategeko ya Yehova (2 Ngoma 17:4, 7). Ariko nubwo yari umuntu mwiza, hari igihe yafashe imyanzuro mibi. Ibyo byatumye Yehova yohereza umuhanuzi we kugira ngo amubwire ko yakosheje. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 18:1-3; 19:2.) Iyo nkuru ikwigishije iki?
16. Ibyabaye kuri Rajeev bikwigisha iki?
16 Jya wemera inama abandi bakugiriye kandi uzikurikize. Birashoboka ko umeze nk’abakiri bato benshi babona ko 1 Timoteyo 4:8.” Rajeev yumviye iyo nama maze yongera kureba ibyo aha agaciro mu mibereho ye. Yaravuze ati: “Niyemeje gukorera Yehova mbere na mbere ibindi bikaza nyuma.” Byamugiriye akahe kamaro? Rajeev yaravuze ati: “Nyuma y’imyaka mike ngiriwe iyo nama, nabaye umukozi w’itorero.”
umurimo wa Yehova utagomba kuza mu mwanya wa mbere. Ariko humura. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe ukiri muto witwa Rajeev. Yavuze ibyamubayeho akiri muto ati: “Muri iyo myaka nta ntego nari mfite. Kimwe n’abakiri bato benshi nashimishwaga na siporo no kwinezeza. Ariko kujya mu materaniro cyangwa gukora umurimo wo kubwiriza, numvaga bitanshishikaje.” Ni iki cyamufashije? Hari umusaza w’itorero wamugiriye inama. Rajeev yaravuze ati: “Yamfashije gutekereza ku magambo ari muriIYEMEZE GUSHIMISHA SO WO MU IJURU
17. Abantu bakuze bo mu itorero babona bate abavandimwe bakiri bato?
17 Bavandimwe mukiri bato, mumenye ko abakuze bishimira gukorera Yehova bafatanyije namwe (Zef 3:9). Bakunda ukuntu mukorana imbaraga n’ibyishimo mu mirimo yose muhawe. Barabakunda cyane.—1 Yoh 2:14.
18. Dukurikije ibivugwa mu Migani 27:11, Yehova abona ate abavandimwe bakiri bato bamukorera?
18 Bavandimwe mukiri bato, muge mwibuka ko Yehova abakunda kandi ko abafitiye ikizere. Yavuze ko mu minsi y’imperuka yari kuba afite abakiri bato bameze nk’umutwe w’ingabo bitanga babikunze (Zab 110:1-3). Azi neza ko mumukunda kandi ko mwihatira kumukorera. Ubwo rero muge mutegereza kandi mwihanganire abandi. Nimukora amakosa muzemere kugirwa inama kandi nimuhabwa igihano muge mubona ko ari Yehova ubahannye (Heb 12:6). Muge musohoza inshingano muhawe mubyishimiye. Ariko ik’ingenzi kurushaho, muge mukora ibintu byose mufite intego yo gushimisha So wo mu ijuru.—Soma mu Migani 27:11.
INDIRIMBO YA 135 “Mwana wanjye, gira ubwenge”