Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Abakristo bagombye kuba maso mu gihe bakoresha porogaramu zohereza ubutumwa?

Hari Abakristo bandikirana na bene wabo cyangwa abagize itorero bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho. Birumvikana ko Umukristo ushishoza, azita kuri iyi nama yo muri Bibiliya igira iti: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.”—Imig 27:12.

Tuzi neza ko Yehova aba ashaka kuturinda akaga. Ni yo mpamvu twirinda gushyikirana n’abantu bateza amacakubiri, abaciwe mu itorero n’abashobora kutuyobya (Rom 16:17; 1 Kor 5:11; 2 Yoh 10, 11). Hari abantu bashobora kuba bari mu itorero ryacu ariko bafite imyifatire mibi (2 Tim 2:20, 21). Iyo dushaka inshuti, ibyo na byo tubyitaho. Ariko guhitamo inshuti nziza bishobora kutoroha mu gihe twandikirana na bo dukoresheje ikoranabuhanga.

Ni iby’ingenzi cyane ko duhitamo twitonze abagize itsinda ryabo twandikirana na bo. Hari Abakristo bagiye bajya mu matsinda y’abantu benshi, maze bibagiraho ingaruka. Ese birashoboka ko umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yaba ari mu itsinda rigizwe n’abantu babarirwa mu magana cyangwa ibihumbi agakomeza kuba maso? Ntashobora kumenya neza buri wese muri bo, no kumenya niba akurikiza amahame yo muri Bibiliya. Muri Zaburi ya 26:4 hagira hati: “Sinicaranye n’abanyabinyoma, kandi sinifatanya n’abahisha abo bari bo.” Ibyo bigaragaza ko tugomba kwandikirana gusa n’abantu tuzi neza.

Niyo itsinda ryaba rigizwe n’abantu bake, Umukristo agomba gutekereza igihe amara yandikirana na bo n’ibyo bakunda kuvugaho. Uko ibivugwa byaba biri kose cyangwa tukaba dufite umwanya, ntitugomba kumva ko dusabwa kubisubiza. Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo kwirinda ‘abanyamazimwe n’abivanga mu bibazo by’abandi’ (1 Tim 5:13). Muri iki gihe, umuntu ashobora kujya mu mazimwe cyangwa akivanga mu bitamureba akoresheje ikoranabuhanga.

Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka azirinda kuvuga inkuru zisebya Abahamya bagenzi be cyangwa ngo azitege amatwi. Nanone azirinda kumva amakuru y’ibanga yerekeye abandi Bahamya bagenzi be cyangwa ngo ayakwirakwize (Zab 15:3; Imig 20:19). Azirinda gukabiriza ibintu cyangwa ngo avuge ibintu adafitiye gihamya (Efe 4:25). Inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana n’amakuru yizewe y’abavandimwe na bashiki bacu, tubivana ku rubuga rwa jw.org no mu biganiro bya buri kwezi bisohoka kuri tereviziyo yacu.

Hari Abahamya bandikirana n’abo bari kumwe mu matsinda bagamije kugura, kugurisha, kwamamaza ibicuruzwa cyangwa kurangira abandi akazi. Ibyo ntibikwiriye kuvangwa na gahunda zo gukorera Yehova. Ubwo rero Abakristo bakora uko bashoboye ngo birinde “gukunda amafaranga,” ntibashakira inyungu mu bavandimwe na bashiki bacu.—Heb 13:5.

Ese dukwiriye gukoresha ayo matsinda yo kohererezanya ubutumwa, dusaba amafaranga yo gufasha Abakristo bagenzi bacu bakennye cyangwa abagezweho n’ibiza? Kubera ko dukunda abavandimwe bacu kandi tukabitaho, bituma kenshi tubafasha kandi tukababwira amagambo abahumuriza (Yak 2:15, 16). Ariko kugerageza kubikora binyuze muri ayo matsinda, bishobora kubangamira uburyo bwashyizweho n’ibiro by’ishami cyangwa itorero (1 Tim 5:3, 4, 9, 10, 16). Kandi nta n’umwe muri twe wifuza gutuma abandi batekereza ko Imana imukoresha mu buryo bwihariye kugira ngo yite ku bagize ubwoko bwayo.

Twifuza gukora ibihesha Imana ikuzo (1 Kor 10:31). Bityo rero, mu gihe duhisemo gushyikirana dukoresheje amatsinda yo kohererezanya ubutumwa cyangwa irindi koranabuhanga, tuge tureba akaga dushobora guhura na ko maze tube maso.