Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 10

Uko abagize itorero bafasha abiga Bibiliya bakabatizwa

Uko abagize itorero bafasha abiga Bibiliya bakabatizwa

‘Umubiri ukorera hamwe binyuze ku ngingo zawo zose zitanga ibikenewe.’—EFE 4:16.

INDIRIMBO YA 85 Twakirane

INSHAMAKE *

1-2. Ni ba nde bafasha umwigishwa wa Bibiliya kugira ngo abatizwe?

MUSHIKI WACU witwa Amy wo muri Fiji yaravuze ati: “Nakundaga cyane ibyo nigaga muri Bibiliya. Nari nzi ko ari ukuri. Ariko igihe natangiraga kujya nganira n’abavandimwe na bashiki bacu, ni bwo nahinduye imibereho yange maze ndabatizwa.” Ibyabaye kuri Amy hari ikintu k’ingenzi bitwibutsa: Bitwibutsa ko kugira ngo umuntu wiga Bibiliya agire amajyambere, akenshi bisaba ko abagize itorero bose babigiramo uruhare.

2 Buri mubwiriza ashobora gufasha abantu bashya baza mu materaniro bakaba Abahamya ba Yehova (Efe 4:16). Umupayiniya witwa Leilani wo muri Vanuwatu, yaravuze ati: “Bavuga ko kugira ngo umwana akure, abantu benshi baba babigizemo uruhare. Ibyo ni na ko bigenda mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Kugira ngo umuntu abe Umuhamya bisaba ko abagize itorero bose bamufasha.” Abagize umuryango, inshuti n’abarimu bakora byinshi kugira ngo umwana akure. Bamutera inkunga bakanamwigisha amasomo y’ingirakamaro. Ababwiriza na bo bagira inama abantu biga Bibiliya bakabatera inkunga, kandi bakababera urugero rwiza. Ibyo bibafasha kugira amajyambere, bityo bakabatizwa.—Imig 15:22.

3. Ibyo Ana, Dorin na Leilani bavuze bitwigisha iki?

3 Kuki umubwiriza wigisha umuntu Bibiliya akwiriye kwemera ko abandi bagize itorero bamufasha? Umupayiniya wa bwite witwa Ana wo muri Moludaviya yaravuze ati: “Biragoye ko umubwiriza yakora ibikenewe byose kugira ngo uwo yigisha abe umwe mu bagize itorero.” Undi mupayiniya wa bwite witwa Dorin, na we ubwiriza muri icyo gihugu, yaravuze ati: “Akenshi abandi babwiriza bavuga ikintu gikora ku mutima uwo nigisha Bibiliya, kandi nge ntarigeze ngitekereza.” Nanone Leilani yaravuze ati: “Iyo umuntu wiga Bibiliya abonye ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bamukunda kandi bakamwitaho, bituma yibonera ko dusenga Yehova by’ukuri.”—Yoh 13:35.

4. Ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Ariko ushobora kwibaza uti: “Ubwo se nafasha nte umuntu wiga Bibiliya kandi atari nge umwigisha?” Reka turebe icyo twakora mu gihe twajyanye n’undi mubwiriza kwigisha umuntu Bibiliya n’icyo twakora mu gihe uwo muntu atangiye kuza mu materaniro. Nanone turi burebe icyo abasaza b’itorero bakora ngo bafashe abiga Bibiliya kugira ngo bazabatizwe.

MU GIHE WAJYANYE N’UNDI MUBWIRIZA KWIGISHA UMUNTU BIBILIYA

Niba ugiye kujyana n’umubwiriza kwigisha umuntu, jya ubanza utegure aho muri bwige (Reba paragarafu ya 5-7)

5. Ni iyihe nshingano uba ufite mu gihe wajyanye n’umubwiriza kwigisha umuntu Bibiliya?

5 Iyo turi kumwe n’umuntu wiga Bibiliya, umwigisha ni we mbere na mbere ufite inshingano yo kumufasha gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Ubwo rero niba hari umubwiriza ugusabye ngo mujyane kwigisha umuntu Bibiliya, inshingano yawe ni ugufasha uwo mubwiriza (Umubw 4:9, 10). None se wamufasha ute?

6. Wakurikiza ute ibivugwa mu Migani 20:18 mu gihe wajyanye n’umubwiriza wigisha umuntu Bibiliya?

6 Jya utegura ibyo muri bwige. Banza ubaze uwo mubwiriza akubwire muri make uko uwo muntu wiga Bibiliya ameze. (Soma mu Migani 20:18.) Ushobora kumubaza uti: “Ni iki umuziho? Ni he muri bwige? Ni iki ushaka ko amenya? Ni iki nkwiriye kwirinda kuvuga cyangwa gukora? Namutera inkunga nte?” Birumvikana ko umubwiriza azirinda kuvuga amakuru y’ibanga y’uwo yigisha. Ariko ibyo azavuga bishobora kugira akamaro. Ibibazo nk’ibyo ni byo umumisiyonari witwa Joy aganiraho n’abo ajyanye na bo kwigisha umuntu Bibiliya. Yaravuze ati: “Bituma abo twajyanye bakunda uwo nigisha Bibiliya kandi bakamenya uko bamufasha.”

7. Kuki ukwiriye gutegura mu gihe hari ugusabye ko mujyana kwigisha umuntu Bibiliya?

7 Mu gihe hari umubwiriza ugusabye ko mujyana kwigisha umuntu Bibiliya, byaba byiza ubanje gutegura (Ezira 7:10). Umuvandimwe witwa Dorin twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Iyo umuntu tujyanye kubwiriza yateguye aho turi bwige, biranshimisha kuko aba ari butange ibitekerezo byiza.” Nanone, umwigishwa ashobora kubona ko mwateguye neza, na we akajya ategura. Nubwo byaba bitagukundiye ko utegura mu buryo bwitondewe, ushobora kureba ibitekerezo by’ingenzi birimo.

8. Wakora iki ngo isengesho ryawe rigirire akamaro uwo mwigisha Bibiliya?

8 Isengesho ni ingenzi mu gihe twigisha umuntu Bibiliya. Bityo rero jya ubanza utekereze ibyo uri buvuge mu gihe usabwe gusenga. Nubigenza utyo, isengesho ryawe rizafasha uwo mwigisha (Zab 141:2). Mushiki wacu witwa Hanae wo mu Buyapani, na n’ubu yibuka uko mushiki wacu waherekezaga uwamwigishaga Bibiliya yasengaga. Yaravuze ati: “Iyo yasengaga nabonaga afitanye ubucuti bukomeye na Yehova nkumva nshatse kumwigana. Narishimaga cyane iyo yavugaga izina ryange mu isengesho.”

9. Nk’uko bivugwa muri Yakobo 1:19, ni iki wakora ngo ufashe umubwiriza mwajyanye kwigisha umuntu Bibiliya?

9 Jya ufasha uwo waherekeje mu gihe yigisha umuntu Bibiliya. Umupayiniya wa bwite wo muri Nijeriya witwa Omamuyovbi yaravuze ati: “Iyo uwo mwajyanye kwigisha umuntu Bibiliya akurikiye, biragufasha cyane. Atanga ibitekerezo byiza, ariko akirinda kuvuga amagambo menshi kuko aba azi neza ko inshingano yo kwigisha uwo muntu ari iy’uwo mubwiriza yaherekeje.” None se wabwirwa n’iki ibyo uri buvuge n’igihe ubivugira (Imig 25:11)? Jya utega amatwi witonze mu gihe umubwiriza n’umwigishwa baganira. (Soma muri Yakobo 1:19.) Ibyo bizatuma umenya niba igihe kigeze ngo ugire icyo uvuga. Birumvikana ko ugomba gushyira mu gaciro. Urugero, ntiwagombye kuvuga ibintu byinshi. Nanone ntiwagombye guca mu ijambo umubwiriza uri gufasha umuntu gutekereza cyangwa ngo uzane ingingo itandukanye n’iyo baganiragaho. Ahubwo ushobora gutanga urugero, igitekerezo kigufi cyangwa ukabaza ikibazo gituma ingingo mwaganiragaho irushaho kumvikana. Hari n’igihe uba ubona atari ngombwa kugira icyo wongera ku byavuzwe. Iyo ushimiye umwigishwa kandi ukagaragaza ko umwitayeho, uba ukoze ikintu gikomeye gishobora gutuma agira amajyambere.

10. Kuvuga ibyakubayeho byafasha bite umuntu wiga Bibiliya?

10 Vuga ibyakubayeho. Niba bikwiriye ushobora kubwira uwo mwigisha Bibiliya uko wamenye ukuri, uko watsinze ikigeragezo wari ufite, cyangwa ukamubwira uko Yehova yagufashije (Zab 78:4, 7). Wagombye kuvuga gusa ibintu byagirira akamaro umwigishwa. Ibyo bishobora gutuma agira ukwizera gukomeye cyangwa bikamufasha kugira amajyambere akazabatizwa. Bishobora no kumufasha gutsinda ikigeragezo ahanganye na cyo (1 Pet 5:9). Umupayiniya wa bwite witwa Gabriel wo muri Burezili yibuka icyamufashije igihe yigaga Bibiliya. Yaravuze ati: “Igihe numvaga inkuru z’ibyabaye ku bavandimwe, niboneye ko Yehova aba azi ibibazo dufite. Kandi niba barashoboye kubyihanganira nange nabishobora.”

MU GIHE UMWIGISHWA WA BIBILIYA YAJE MU MATERANIRO

Twese dushobora gutera inkunga umwigishwa kugira ngo akomeze kuza mu materaniro (Reba paragarafu ya 11)

11-12. Kuki twagombye kwakira tubyishimiye umwigishwa waje mu materaniro?

11 Kugira ngo umwigishwa wa Bibiliya agire amajyambere agere ubwo abatizwa, agomba kujya mu materaniro buri gihe kandi agatega amatwi ibivugirwamo (Heb 10:24, 25). Birumvikana ko umwigisha ari we uzamutumira mu materaniro. Mu gihe yaje, twese dushobora kumutera inkunga kugira ngo azagaruke. None se twabikora dute?

12 Tuge tumuha ikaze tumwishimiye (Rom 15:7). Iyo umwigishwa wa Bibiliya yakiriwe neza mu materaniro bishobora gutuma agaruka. Jya umufasha kumva yisanzuye, umusuhuze umwishimiye kandi umufashe kumenyana n’abandi. Ntukumve ko agomba kwitabwaho n’umwigisha, kuko ashobora kuza yakererewe cyangwa akaba afite izindi nshingano. Jya umutega amatwi kandi umwereke ko umwitayeho. Ibyo bizamugirira akahe kamaro? Reka turebe ibyabaye ku mukozi w’itorero witwa Dmitrii, wabatijwe mu myaka mike ishize. Yavuze ibyamubayeho igihe yajyaga mu materaniro bwa mbere agira ati: “Hari umuvandimwe wabonye natinye kwinjira mu Nzu y’Ubwami, araza ampa ikaze maze aranyinjiza. Abandi benshi na bo baraje baransuhuza. Byarantangaje cyane! Byaranshimishije cyane ku buryo nifuzaga ko buri munsi twajya tugira amateraniro. Ni ubwa mbere nari mbonye ibintu nk’ibyo.”

13. Iyo tugize imyifatire myiza bifasha bite umuntu wiga Bibiliya?

13 Tuge tumuha urugero rwiza. Iyo dufite imyifatire myiza, bituma umwigishwa wa Bibiliya abona ko turi Abakristo b’ukuri (Mat 5:16). Umupayiniya witwa Vitalii wo muri Moludaviya, yaravuze ati: “Namenye uko abagize itorero babayeho, uko babona ibintu n’imyifatire yabo. Ibyo byanyemeje ko Abahamya ba Yehova ari idini ry’ukuri.”

14. Urugero utanga rwafasha rute umwigishwa wa Bibiliya kugira amajyambere?

14 Mbere y’uko umwigishwa wa Bibiliya abatizwa, aba agomba gukurikiza ibyo yiga muri Bibiliya. Ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Ariko iyo abonye ukuntu gukurikiza inama zo muri Bibiliya byakugiriye akamaro, ashobora kukwigana (1 Kor 11:1). Reka dufate urugero rwa mushiki wacu Hanae, twigeze kuvuga. Yaravuze ati: “Nabonaga abavandimwe na bashiki bacu bakora nezaneza ibyo nigaga. Niboneraga ukuntu natera inkunga abandi, nkabababarira kandi nkabagaragariza urukundo. Birindaga kuvuga abandi nabi. Numvaga nabigana rwose.”

15. Dukurikije ibivugwa mu Migani 27:17, kuki twagombye kugirana ubucuti n’umuntu wiga Bibiliya mu gihe akomeje kuza mu materaniro?

15 Tuge tugirana ubucuti na we. Mu gihe umwigishwa wa Bibiliya akomeje kuza mu materaniro, tuge tugaragaza ko tumwitayeho (Fili 2:4). Tuge tumuvugisha. Dushobora kumushimira ibintu byiza amaze kugeraho, tukamubaza amakuru y’umuryango we, uko bimeze ku kazi, ariko tukirinda kwivanga mu buzima bwe. Ibyo bishobora gutuma turushaho kuba inshuti. Kugirana ubucuti n’umwigishwa wa Bibiliya bimufasha kugira amajyambere, akagera ubwo abatizwa. (Soma mu Migani 27:17.) Mushiki wacu Hanae twigeze kuvuga, ubu ni umupayiniya w’igihe cyose. Avuga uko byagenze igihe yajyaga mu materaniro bwa mbere agira ati: “Maze kugira inshuti mu itorero, nabaga mfite amatsiko y’igihe tuzongera guteranira, ku buryo hari n’igihe najyaga mu materaniro naniwe. Nashimishwaga no gusabana n’izo nshuti nshya kandi ibyo byamfashije gutandukana n’inshuti nahoranye zitasengaga Yehova. Nifuzaga kurushaho kugirana ubucuti na Yehova n’abavandimwe na bashiki bacu. Ibyo byatumye niyemeza kubatizwa.”

16. Ni iki kindi wakora kugira ngo utume umuntu wiga Bibiliya yumva ko ari umwe mu bagize itorero?

16 Mu gihe umwigishwa akomeje kugaragaza ko yahindutse, jya umufasha kubona ko ari umwe mu bagize itorero. Ibyo kugira ngo ubigereho, ushobora kumutumira (Heb 13:2). Denis wo muri Moludaviya yibuka ibyamubayeho igihe yigaga Bibiliya. Yaravuze ati: “Inshuro nyinshi, nge n’umugore wange abavandimwe baradutumiraga tukajya gusabana na bo. Batubwiraga uko Yehova yagiye abafasha, bikadutera inkunga. Ibyo bihe byiza byatumye twifuza gukorera Yehova kandi tubona ko bizaduhesha ibyishimo byinshi.” Nanone igihe umwigishwa wa Bibiliya amaze kuba umubwiriza, ushobora kumutumira mukajyana mu murimo. Umubwiriza witwa Diego wo muri Burezili yaravuze ati: “Abavandimwe benshi barantumiraga tukajyana kubwiriza kandi rwose byamfashije kumenyana na bo. Iyo twajyanaga nabigiragaho byinshi kandi bigatuma numva ndushijeho kugirana ubucuti na Yehova na Yesu.”

ABASAZA B’ITORERO BAFASHA BATE ABANTU BIGA BIBILIYA?

Iyo abasaza b’itorero bitaye ku bigishwa, bishobora gutuma bagira amajyambere (Reba paragarafu ya 17)

17. Abasaza bafasha bate abantu biga Bibiliya?

17 Bashaka umwanya wo kuganira na bo. Basaza, iyo mugaragaje ko mukunda abantu biga Bibiliya kandi mukabitaho, bashobora kugira amajyambere bakabatizwa. Ese mushaka umwanya wo kuganira buri gihe n’abiga Bibiliya baza mu materaniro? Iyo mubavuze mu mazina cyanecyane nk’igihe bagiye gusubiza ku nshuro ya mbere, birabashimisha cyane. Ese mushobora kugira icyo muhindura kuri gahunda yanyu kugira ngo mujyane n’umubwiriza ugiye kwigisha umuntu Bibiliya? Ibyo bishobora gufasha cyane umuntu wiga Bibiliya kuruta uko mwabitekerezaga. Umupayiniya witwa Jackie wo muri Nijeriya yaravuze ati: “Iyo abo nigisha Bibiliya bamenye ko umuvandimwe twazanye kubigisha ari umusaza w’itorero, birabatangaza cyane. Hari umwe wavuze ati: ‘Pasiteri ntashobora kuza kunsura. Asura abakire gusa, kandi na bwo ari uko bari bumuhe amafaranga.’” Ubu uwo mwigishwa asigaye ajya mu materaniro.

18. Nk’uko bivugwa mu Byakozwe 20:28, abasaza basohoza bate inshingano bahawe?

18 Batoza ababwiriza kandi bakabatera inkunga. Basaza, mufite inshingano itoroshye yo gufasha ababwiriza gukora neza umurimo wo kubwiriza no kwigisha. (Soma mu Byakozwe 20:28.) Niba hari umubwiriza utinya kwigisha umuntu muri kumwe, uge uba ari wowe umwigisha. Jackie tumaze kuvuga yaravuze ati: “Abasaza bakunda kumbaza amakuru y’abo nigisha Bibiliya. Iyo hari ibibazo ngize mu gihe nigisha abantu Bibiliya, bangira inama z’icyo nakora.” Abasaza bashobora gufasha ababwiriza gukomeza gukora umurimo bihanganye (1 Tes 5:11). Jackie yongeyeho ati: “Iyo abasaza banteye inkunga kandi bakambwira ko bashimishwa n’ibyo nkora, biranshimisha cyane. Ayo magambo bambwira atuma numva merewe neza. Atuma numva ko nkora neza umurimo wo kubwiriza, kandi nkarushaho kugira ibyishimo.”—Imig 25:25.

19. Ni iki gishobora kudushimisha twese?

19 Nubwo ubu nta muntu twaba dufite twigisha Bibiliya, dushobora kugira uwo dufasha akagera ubwo abatizwa. Niyo utavuga amagambo menshi, ibitekerezo wateguye neza bishobora gufasha umubwiriza mu gihe ari kwigisha umuntu. Dushobora kuba inshuti z’abiga Bibiliya baza mu materaniro kandi tukababera urugero rwiza. Abasaza na bo bashobora gutera inkunga abigishwa bashaka umwanya wo kuganira na bo. Nanone bafasha ababwiriza, bakabatoza, kandi bakabashimira ibyo bakora. Iyo tugize icyo dukora nubwo cyaba ari ikintu cyoroheje, tugafasha umuntu gukunda Yehova no kumukorera, biradushimisha cyane.

INDIRIMBO YA 79 Bafashe gushikama

^ par. 5 Si ko twese dufite abantu twigisha Bibiliya. Ariko buri wese muri twe, ashobora gufasha umuntu wiga Bibiliya akabatizwa. Iki gice kiri budufashe kumenya uko twabikora.