IGICE CYO KWIGWA CYA 11
Uko gusoma Bibiliya byagufasha kwihanganira ibibazo
“Imana itanga ukwihangana.”—ROM 15:5.
INDIRIMBO YA 94 Twishimira Ijambo ry’Imana
INSHAMAKE *
1. Ni ibihe bibazo abasenga Yehova bashobora kugira?
ESE hari ikibazo gikomeye ufite? Birashoboka ko hari umuntu wo mu itorero wakubabaje (Yak 3:2). Nanone birashoboka ko abo mukorana cyangwa abo mwigana baguseka kubera ko ukorera Yehova (1 Pet 4:3, 4). Bene wanyu na bo bashobora kukubuza kujya mu materaniro cyangwa kubwiriza (Mat 10:35, 36). Iyo ikibazo ufite kiguhangayikishije cyane, bishobora gutuma wumva wareka gukorera Yehova. Ariko uko ikibazo ufite cyaba kimeze kose, ushobora kwiringira ko Yehova azaguha ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza, akaguha n’imbaraga zo kukihanganira.
2. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 15:4, gusoma Bibiliya byatugirira akahe kamaro?
2 Yehova yandikishije muri Bibiliya inkuru zigaragaza uko abantu badatunganye bagiye bihanganira ibibazo bikomeye bari bafite. Kuki yazandikishije? Yashakaga ko tuzivanamo amasomo. Ni yo mpamvu yakoresheje intumwa Pawulo akandika amagambo yo mu Baroma 15:4. (Hasome.) Iyo dusomye izo nkuru ziraduhumuriza kandi tukagira ibyiringiro. Ariko gusoma Bibiliya gusa ntibihagije. Ahubwo tugomba no kureka ibyo dusomye bigahindura ibitekerezo byacu n’uko twiyumva. None se twakora iki niba dushaka ko Ijambo ry’Imana ridufasha kwihanganira ibibazo dufite? Dore ibintu bine twakora: (1) Gusenga, (2) kwiyumvisha ibyo dusoma, (3) gutekereza ku byo dusoma, (4) gukurikiza ibyo dusoma. Reka turebe uko twabikora. * Tugiye gukoresha ubwo buryo, turebe uko twavana amasomo ku byabaye ku Mwami Dawidi no ku ntumwa Pawulo.
3. Ni iki wakora mbere yo gusoma Bibiliya kandi kuki?
3 (1) Gusenga. Mbere y’uko utangira gusoma Bibiliya jya usaba Yehova agufashe kubona ingingo zakugirira akamaro. Urugero, niba ushaka inama zagufasha kwihanganira ikibazo ufite, jya umusenga kugira ngo agufashe kuzibona mu Ijambo rye.—Fili 4:6, 7; Yak 1:5.
4. Ni iki cyagufasha kwiyumvisha ibyo usoma muri Bibiliya?
4 (2) Kwiyumvisha ibyo dusoma. Yehova yaduhaye ubushobozi buhambaye bwo kwiyumvisha ibintu. Kugira ngo ibyo usoma muri Bibiliya ubashe kubyiyumvisha neza, jya ugerageza gusa n’ureba ibyabaye, use n’uwishyira mu mwanya w’uvugwa muri iyo nkuru. Jya ugerageza gusa n’ureba ibintu yarebaga kandi utekereze uko yiyumvaga.
5. Gutekereza ku byo dusoma bisobanura iki kandi se wabikora ute?
5 (3) Gutekereza ku byo dusoma. Bisobanura kwita cyane ku byo usoma no kureba uko wabikurikiza. Ibyo bigufasha guhuza ibitekerezo maze ukarushaho gusobanukirwa neza ibyo usoma. Gusoma Bibiliya ariko ntutekereze ku byo usoma, byaba bimeze nko kureba uduce duto tw’ifoto turi ku meza ariko ntuduteranye. Gutekereza ku byo usoma byagereranywa no guteranya twa duce noneho ukabona ifoto yuzuye. Kwibaza ibibazo nk’ibi bishobora kugufasha gutekereza ku byo usoma: Umuntu uvugwa muri iyi nkuru yakoze iki kugira ngo yihanganire ikibazo yari afite? Yehova yamufashije ate? Ibyamubayeho byamfasha bite kwihanganira ibibazo mfite?
6. Kuki tugomba gukurikiza ibyo twiga?
6 (4) Gukurikiza ibyo dusoma. Yesu yavuze ko iyo tudakurikiza ibyo twiga, tuba tumeze nk’umuntu wubaka inzu ye ku musenyi. Akoresha imbaraga nyinshi ariko aba aruhira ubusa. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo haje umuyaga ukaze n’umwuzure, ya nzu isenyuka (Mat 7:24-27). Natwe iyo dusoma Bibiliya, tukiyumvisha ibyo dusoma, tukabitekerezaho ariko ntitubikurikize, tuba turuhira ubusa. Iyo duhuye n’ibibazo cyangwa ibitotezo ntitubasha kubyihanganira kubera ko tuba dufite ukwizera guke. Ariko iyo twiyigisha kandi tugakurikiza ibyo twiga, dufata imyanzuro myiza, tukarushaho kugira amahoro, n’ukwizera kwacu kukarushaho gukomera (Yes 48:17, 18). Reka twifashishe ibintu bine tumaze gusuzuma maze turebe amasomo twavana ku byabaye ku Mwami Dawidi.
ISOMO TWAVANA KU MWAMI DAWIDI
7. Ni iyihe nkuru tugiye kwiga?
7 Ese hari inshuti cyangwa mwene wanyu wizeraga maze akaguhemukira? Niba byarakubayeho, gusuzuma ukuntu umuhungu wa Dawidi witwa Abusalomu yamuhemukiye, agashaka kumwambura ubwami, bishobora kugufasha.—2 Sam 15:5-14, 31; 18:6-14.
8. Ni iki wakora ngo Yehova agufashe?
8 (1) Gusenga. Banza ubwire Yehova uko wiyumva bitewe n’abaguhemukiye (Zab 6:6-9). Musobanurire neza ikibazo ufite. Hanyuma umusabe agufashe kubona inama zatuma wihanganira ikibazo ufite.
9. Vuga muri make inkuru ya Dawidi na Abusalomu.
9 (2) Kwiyumvisha ibyo dusoma. Tekereza ibivugwa muri iyi nkuru kandi ugerageze kwishyira mu mwanya wa Dawidi. Abusalomu yamaze imyaka myinshi akora 2 Sam 15:7). Hanyuma abonye igihe kigeze, yohereza abatasi muri Isirayeli yose kugira ngo bategure abantu bo kwemeza ko yabaye umwami. Yageze nubwo yemeza Ahitofeli inshuti magara ya Dawidi akaba n’umwe mu bajyanama be, afatanya na we kwigomeka. Ibyo birangiye, Abusalomu yatangaje ko yabaye umwami. Nanone yashakishije uko yakwica Dawidi, ushobora kuba yari arwaye cyane (Zab 41:1-9). Dawidi yarabimenye ahita ahunga ava muri Yerusalemu. Hanyuma ingabo za Abusalomu zarwanye n’iza Dawidi. Ingabo za Abusalomu zaratsinzwe kandi Abusalomu aricwa.
ibishoboka byose kugira ngo abantu bamukunde (10. Igihe Umwami Dawidi yari mu bibazo, ni iki yashoboraga gukora?
10 Gerageza kwiyumvisha uko Dawidi yari ameze igihe ibyo byose byamubagaho. Yakundaga Abusalomu kandi akizera Ahitofeli. Ariko nubwo bari inshuti ze, baramuhemukiye. Baramubabaje cyane ndetse bashaka no kumwica. Dawidi yashoboraga kudakomeza kwizera izindi nshuti ze atekereza ko na zo zashyigikiye Abusalomu. Yashoboraga no kwitekerezaho cyane agafata umwanzuro wo guhunga wenyine. Nanone ibyamubayeho byashoboraga gutuma yiheba. Ariko muri ibyo byose nta na kimwe Dawidi yakoze. Ahubwo yatsinze icyo kigeragezo. Ni iki cyamufashije?
11. Dawidi yakoze iki nubwo yari afite ibibazo?
11 (3) Gutekereza ku byo dusoma. Iyo nkuru yakwigisha iki? Ushobora kwibaza uti: “Ni iki cyafashije Dawidi gutsinda icyo kigeragezo?” Dawidi ntiyagize ubwoba ngo bitume afata imyanzuro ahubutse. Nanone ntiyahangayitse cyane ngo ananirwe kugira icyo akora. Ahubwo yasenze Yehova kugira ngo amufashe. Nanone yitabaje inshuti ze. Hanyuma yahise agira icyo akora. Nubwo Dawidi yari ababaye cyane, ntiyabaye umurakare utagira umuntu n’umwe yizera. Yakomeje kwiringira Yehova no kwizera inshuti ze.
12. Vuga uko Yehova yafashije Dawidi.
12 Yehova yafashije ate Dawidi? Nukora ubushakashatsi uzabona ko Yehova yahaye Dawidi imbaraga zamufashije kwihanganira icyo kigeragezo (Zab 3:1-8; Amagambo abimburira Zaburi ya 3). Yehova yahaye Dawidi imigisha bitewe n’imyanzuro yafashe. Nanone yafashije inshuti zizerwa za Dawidi igihe zamurwaniriraga kugira ngo akomeze kuba umwami.
13. Wakwigana ute Dawidi mu gihe hari umuntu wakubabaje cyane? (Matayo 18:15-17)
13 (4) Gukurikiza ibyo dusoma. Ushobora kwibaza uti: “Nakwigana nte Dawidi?” Mu gihe ugize ikibazo, uge ugikemura udatinze. Bitewe n’uko icyo kibazo giteye, ushobora gukurikiza inama Yesu yatanze muri Matayo igice cya 18, ukayikurikiza uko yakabaye cyangwa ugakurikiza ihame ririmo. (Soma muri Matayo 18:15-17.) Ariko ugomba kwirinda gufata imyanzuro uhubutse ubitewe n’uburakari. Wagombye gusenga Yehova kugira ngo agufashe gutuza kandi aguhe ubwenge bw’icyo wakora. Ntukareke kwizera inshuti zawe, ahubwo uge ureka zigufashe (Imig 17:17). Ik’ingenzi kurushaho, jya wumvira inama Yehova aguha binyuze ku Ijambo rye.—Imig 3:5, 6.
ISOMO TWAVANA KURI PAWULO
14. Ibivugwa muri 2 Timoteyo 1:12-16; no mu gice cya 4:6-11, 17-22, byagufasha ryari?
14 Ese bene wanyu barakurwanya bitewe n’uko ukorera Yehova? Ese uba mu bihugu byahagaritse bimwe mu bikorwa byacu cyangwa byahagaritse umurimo wacu burundu? Niba ari uko bimeze, ushobora 2 Timoteyo 1:12-16 no mu gice cya 4:6-11, 17-22. * Ibivugwa muri iyo mirongo, Pawulo yabyanditse afunzwe.
guterwa inkunga n’ibivugwa muri15. Ni iki wasaba Yehova?
15 (1) Gusenga. Mbere y’uko usoma iyo mirongo, banza usenge Yehova umubwire ikibazo ufite n’impamvu kiguhangayikishije. Sobanura neza uko ikibazo giteye. Noneho mu gihe usoma iyo nkuru ivuga ibigeragezo Pawulo yahuye na byo, saba Yehova agufashe kumenya icyo wakora.
16. Vuga muri make ibyabaye kuri Pawulo.
16 (2) Kwiyumvisha ibyo dusoma. Ishyire mu mwanya wa Pawulo. Ari i Roma muri gereza kandi afungishijwe iminyururu. Si ubwa mbere afunzwe, ariko ubu bwo azi neza ko azicwa. Nanone bamwe mu nshuti ze baramutereranye kandi nta mbaraga agifite.—2 Tim 1:15.
17. Ibibazo Pawulo yahuye na byo byashobora gutuma akora iki?
17 Pawulo yashoboraga kwibanda ku byahise agatekereza ko iyo ataza kuba Umukristo atari gufungwa. Yashoboraga no kurakarira abavandimwe bo mu ntara ya Aziya bamutereranye kandi akareka kwizera izindi nshuti ze. Ariko muri ibyo byose, nta na kimwe Pawulo yakoze. Ni iki cyamufashije kwizera inshuti ze kandi akiringira Yehova?
18. Pawulo yitwaye ate mu kigeragezo yahuye na cyo?
18 (3) Gutekereza ku byo dusoma. Ushobora kwibaza uti: “Ni iki cyafashije Pawulo kwihangana?” Nubwo Pawulo yari azi ko ari hafi kwicwa, ntiyigeze yibagirwa ko guhesha Imana ikuzo, ari cyo kintu k’ingenzi. Nanone yakomeje gutekereza uko yatera inkunga abandi. Yakomeje kwishingikiriza kuri Yehova amusenga buri gihe (2 Tim 1:3). Aho kwibanda ku bavandimwe bamutereranye, yashimiye cyane abakomeje kumushyigikira no kumufasha. Nanone Pawulo yakomeje kwiyigisha Ijambo ry’Imana (2 Tim 3:16, 17; 4:13). Ik’ingenzi kurushaho, yari yiringiye adashidikanya ko Yehova na Yesu bamukunda. Ntibamutereranye kandi yari yizeye ko bazamuha igihembo bitewe n’uko yakoze umurimo mu budahemuka.
19. Yehova yafashije ate Pawulo?
19 Yehova yari yarabwiye Pawulo ko yari kuzatotezwa azira ko ari Umukristo (Ibyak 21:11-13). Yehova yamufashije ate? Yasubizaga amasengesho ye kandi akamwongerera imbaraga (2 Tim 4:17). Pawulo yari yiringiye adashidikanya ko yari kuzahabwa igihembo yahataniye. Nanone Yehova yakoresheje inshuti za Pawulo zimuha ibyo yari akeneye.
20. Twagaragaza dute ko dufite ukwizera nk’ukwa Pawulo kuvugwa mu Baroma 8:38, 39?
20 (4) Gukurikiza ibyo dusoma. Ushobora kwibaza uti: “Nakwigana nte Pawulo?” Natwe dushobora kwitega ko tuzatotezwa tuzira ko dukorera Yehova (Mar 10:29, 30). Niba twifuza gukomeza kubera Yehova indahemuka, tugomba kumwishingikirizaho tumusenga kenshi kandi tugakomeza kugira gahunda yo kwiyigisha Ijambo rye. Nanone tugomba guhora twibuka ko guhesha Yehova ikuzo ari cyo kintu k’ingenzi. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova atazadutererana kandi ko nta kintu na kimwe cyamubuza gukomeza kudukunda.— Soma mu Baroma 8:38, 39; Heb 13:5, 6.
AMASOMO TWAVANA KU BANDI BANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA
21. Ni iki cyateye inkunga Aya na Hector?
21 Gusoma inkuru z’abantu bavugwa muri Bibiliya bishobora kuduha imbaraga zadufasha kwihanganira ibigeragezo duhura
na byo. Urugero, umupayiniya witwa Aya wo mu Buyapani yavuze ko inkuru ya Yona yatumye adakomeza kugira ubwoba bwo kubwiriza mu ruhame. Umuvandimwe ukiri muto wo muri Indoneziya witwa Hector ufite ababyeyi batari Abahamya ba Yehova, yavuze ko inkuru ya Rusi yatumye agira ikifuzo cyo kumenya Yehova no kumukorera.22. Wakora iki ngo videwo zacu n’inkuru zivuga ngo: “Twigane ukwizera kwabo” bikugirire akamaro?
22 Ni he wabona inkuru zo muri Bibiliya zagutera inkunga? Wazibona muri videwo zacu, mu nkuru zo muri Bibiliya zafashwe amajwi no mu ngingo zifite umutwe uvuga ngo: “Twigane ukwizera kwabo.” * Niba ugiye kureba videwo, gutega amatwi ibyafashwe amajwi cyangwa gusoma izo nkuru zakorewe ubushakashatsi, jya ubanza usenge Yehova umusaba kugufasha kubona amasomo y’ingenzi ukeneye. Jya wishyira mu mwanya w’uvugwa muri iyo nkuru. Jya utekereza icyo abo bantu b’indahemuka bakoze, n’uko Yehova yabafashije mu bibazo bari bafite. Reba uko wakurikiza amasomo uvanyemo uhuje n’ibibazo ufite. Jya utekereza uko Yehova asanzwe agufasha ubimushimire. Nanone jya ushaka uko wafasha abandi kandi ukabatera inkunga.
23. Ni irihe sezerano Yehova yaduhaye dusanga muri Yesaya 41:10, 13?
23 Ibibazo byo muri iyi si iyobowe na Satani birakomeye cyane ku buryo hari n’igihe tubura icyo dukora (2 Tim 3:1). Ariko ntitugomba guhangayika cyangwa ngo tugire ubwoba. Yehova aba azi ibibazo duhanganye na byo. Yadusezeranyije ko mu gihe duhangayitse, azaturamiza ukuboko kwe kw’iburyo. (Soma muri Yesaya 41:10, 13.) Dushobora kwizera tudashidikanya ko azadufasha kandi Bibiliya iduha imbaraga dukeneye zidufasha kwihanganira ibigeragezo duhura na byo byose.
INDIRIMBO YA 96 Igitabo cy’Imana ni ubutunzi
^ par. 5 Inkuru nyinshi zo muri Bibiliya zigaragaza ko Yehova akunda abamusenga kandi ko abafasha kwihanganira ibibazo byose bahura na byo. Iki gice kigaragaza icyo wakora ngo gusoma inkuru zo muri Bibiliya birusheho kukugirira akamaro.
^ par. 2 Ubu buryo buvuzwe hano, ni bumwe mu bwo ushobora gukoresha. Ibindi bitekerezo byagufasha kwiyigisha Bibiliya wabisanga mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi, ku mutwe uvuga ngo: “Bibiliya,” ku gatwe kavuga ngo: “Gusoma no gusobanukirwa Bibiliya.”
^ par. 14 Iyi mirongo ntizasomwa mu Kigisho cy’Umunara w’Umurinzi.
^ par. 22 Jya kuri jw.org, ahanditse ngo: “Twigane ukwizera kw’abantu bavugwa muri Bibiliya.” (Reba ahanditse ngo: “INYIGISHO ZA BIBILIYA > KWIZERA IMANA.”)