Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 12

Urukundo rudufasha kwihanganira abatwanga

Urukundo rudufasha kwihanganira abatwanga

“Icyo mbategeka ni uko mukundana. Isi nibanga, mumenye ko yanyanze mbere y’uko ibanga.”—YOH 15:17, 18.

INDIRIMBO YA 129 Tuzakomeza kwihangana

INSHAMAKE *

1. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 24:9, kuki tutagombye gutangazwa n’uko isi itwanga?

YEHOVA yaturemanye ikifuzo cyo gukunda no gukundwa. Ni yo mpamvu iyo hagize umuntu utwanga bitubabaza cyane, hakaba n’igihe biduteye ubwoba. Urugero, mushiki wacu witwa Georgina wo mu Burayi yaravuze ati: “Igihe nari mfite imyaka 14, mama yaranyanze anziza ko nkorera Yehova. Ibyo byarambabaje numva nta muntu unyitayeho, ntangira kwibaza niba atari nge ufite ikibazo.” * Umuvandimwe witwa Danylo we yaranditse ati: “Igihe abasirikare bankubitaga, bakantuka kandi bakambwira ko ninkomeza gukorera Yehova bazangirira nabi, numvise ngize ubwoba kandi numva nteshejwe agaciro.” Iyo abantu batwanze biratubabaza. Ariko ibyo ntibidutangaza kuko Yesu yavuze ko abantu bari kutwanga.—Soma muri Matayo 24:9.

2-3. Kuki abigishwa ba Yesu bangwa?

2 Isi iratwanga kubera ko turi abigishwa ba Yesu. Ibyo biterwa n’iki? Ni ukubera ko twigana Yesu, tukirinda ‘kuba ab’isi’ (Yoh 15:17-19). Ni yo mpamvu nubwo twubaha ubutegetsi, tutabusenga cyangwa ngo dusenge ibirango by’ibihugu. Dusenga Yehova wenyine. Twemera ko Imana ari yo ifite uburenganzira bwo gutegeka abantu. Icyakora Satani n’“urubyaro” rwe barabirwanya (Intang 3:1-5, 15). Tubwiriza ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakemura ibibazo abantu bafite kandi ko vuba aha buzarimbura ababurwanya bose (Dan 2:44; Ibyah 19:19-21). Ubwo butumwa bwiza bushimisha abicisha bugufi ariko bukababaza abantu babi.—Zab 37:10, 11.

3 Indi mpamvu ituma isi itwanga ni uko dukurikiza amategeko ya Yehova. Ayo mategeko atandukanye cyane n’ibyo abantu badasenga Yehova bakunda. Urugero, abantu benshi babona ko ibikorwa by’ubusambanyi, nk’ibyakorwaga n’abantu b’i Sodomu na Gomora Imana yarimbuye, nta cyo bitwaye (Yuda 7). Kubera ko twe twumvira amategeko y’Imana ntidukore ibintu nk’ibyo, benshi muri bo baraduseka bakavuga ko tutemera ibitekerezo by’abandi.—1 Pet 4:3, 4.

4. Ni iyihe mico yadufasha kwihanganira abatwanga?

4 Ni iki cyadufasha kwihanganira abatwanga n’abadutuka? Tugomba kwizera tudashidikanya ko Yehova azadufasha. Ukwizera gushobora kutubera nk’ingabo idufasha ‘kuzimya imyambi y’umubi yaka umuriro’ (Efe 6:16). Ariko kugira ukwizera byonyine ntibihagije. Tugomba no kugira urukundo. Kubera iki? Ni ukubera ko urukundo ‘rutivumbura.’ Rudufasha kwihanganira ibintu byose bishobora kutubabaza (1 Kor 13:4-7, 13). Reka turebe uko urukundo dukunda Yehova, Abakristo bagenzi bacu n’abanzi bacu, rudufasha kwihanganira abatwanga.

URUKUNDO DUKUNDA YEHOVA RUDUFASHA KWIHANGANIRA ABATWANGA

5. Urukundo Yesu yakundaga Yehova rwamufashije rute?

5 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu yabwiye abigishwa be bizerwa ati: ‘Nkunda Data, kandi uko Data yantegetse gukora ni ko nkora’ (Yoh 14:31). Urukundo Yesu yakundaga Yehova ni rwo rwari kumufasha kwihanganira ibigeragezo. Natwe urukundo dukunda Yehova rwadufasha kwihanganira ibigeragezo duhura na byo.

6. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 5:3-5, abasenga Yehova bumva bameze bate iyo ab’isi babanze?

6 Urukundo abasenga Yehova bamukunda ni rwo rwabafashije kwihanganira ibitotezo bahuraga na byo. Urugero, abayobozi b’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi babujije intumwa kubwiriza. Ariko kubera ko zakundaga Imana cyane, ‘zarayumviye yo mutegetsi aho kumvira abantu’ (Ibyak 5:29; 1 Yoh 5:3). Urukundo nk’urwo ni na rwo rufasha abavandimwe bacu muri iki gihe, bagakomeza kwihangana nubwo batotezwa n’abategetsi bakomeye kandi b’abagome. Iyo ab’isi batwanze ntibiduca intege, ahubwo bidutera ibyishimo.—Ibyak 5:41; soma mu Baroma 5:3-5.

7. Mu gihe bene wacu baturwanyije, twakora iki?

7 Kimwe mu bigeragezo bishobora kutugora kubyihanganira, ni ukurwanywa na bene wacu. Iyo dutangiye kwiga Bibiliya, bamwe muri bo bashobora gutekereza ko twayobye. Abandi bo bashobora gutekereza ko twataye umutwe. (Gereranya na Mariko 3:21.) Bashobora no kuturwanya cyane, bakaba banadukorera ibikorwa bitubabaza. Ariko ibyo ntibidutangaza kubera ko Yesu yavuze ati: “Abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe” (Mat 10:36). Icyakora uko bene wacu badufata kose, twe ntitubafata nk’abanzi bacu. Ahubwo uko urukundo dukunda Yehova rurushaho kwiyongera, ni na ko turushaho gukunda abantu (Mat 22:37-39). Ariko ntitwirengagiza amahame n’amategeko byo muri Bibiliya ngo dukunde tubashimishe.

Dushobora kumara igihe tubabara, ariko Yehova buri gihe azakomeza kutuba hafi, aduhumurize kandi adushyigikire (Reba paragarafu ya 8-10)

8-9. Ni iki cyafashije mushiki wacu kwihanganira ikigeragezo gikomeye?

8 Georgina twigeze kuvuga, yakomeje kwihangana nubwo mama we yamurwanyije cyane. Yaravuze ati: “Nge na mama Abahamya ba Yehova batangiye kutwigisha Bibiliya. Ariko nyuma y’amezi atandatu igihe numvaga nshaka kujya mu materaniro, mama yahise atangira kundwanya cyane. Naje kumenya ko yavuganaga n’abahakanyi, hanyuma akangisha impaka akoresheje ibitekerezo byabo. Nanone yarantukaga, akamfura umusatsi, akaniga n’ibitabo byange akabijugunya. Maze kugira imyaka 15, narabatijwe. Mama yagerageje kumbuza gukorera Yehova, anjyana mu kigo ngororamuco. Bamwe mu babagamo banywaga ibiyobyabwenge kandi bakitwara nabi. Iyo urwanywa n’umuntu ukwiriye kugukunda no kukwitaho, icyo kigeragezo kirushaho kugukomerera.”

9 Ni iki cyafashije Georgina kwihanganira icyo kigeragezo? Yaravuze ati: “Igihe mama yatangiraga kundwanya, nari nararangije gusoma Bibiliya yose. Nari nzi ko ibyo nigaga ari ukuri kandi ko Yehova ari inshuti yange magara. Namusengaga kenshi na we akanyumva. Igihe nabaga muri cya kigo, hari mushiki wacu wantumiraga tugasomera hamwe Bibiliya. Muri icyo gihe cyose, abavandimwe na bashiki bacu twahuriraga mu materaniro banteraga inkunga. Bamfashe nk’umwana wabo. Niboneye ko Yehova arusha imbaraga abaturwanya uko baba bameze kose.”

10. Twiringiye ko Yehova azadukorera iki?

10 Intumwa Pawulo yavuze ko nta kintu gishobora “kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu” (Rom 8:38, 39). Nubwo twamara igihe tubabazwa, Yehova akomeza kutuba hafi akaduhumuriza kandi akadushyigikira. Kandi nk’uko ibyabaye kuri Georgina bibigaragaza, nanone adufasha akoresheje abavandimwe bacu bo mu itorero.

URUKUNDO DUKUNDA ABAKRISTO BAGENZI BACU RUDUFASHA KWIHANGANIRA ABATWANGA

11. Urukundo Yesu yavuze muri Yohana 15:12, 13, rwari gufasha rute abigishwa be? Tanga urugero.

11 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yibukije abigishwa be ko bagombaga gukundana. (Soma muri Yohana 15:12, 13.) Yari azi ko gukundana by’ukuri byari gutuma bunga ubumwe kandi bikabafasha kwihanganira ab’isi bari kubanga. Reka turebe ibyabaye mu itorero ry’i Tesalonike. Kuva rigishingwa, abarigize baratotejwe. Abo bavandimwe na bashiki bacu batanze urugero rwiza rwo kwihangana n’urukundo (1 Tes 1:3, 6, 7). Pawulo yabateye inkunga yo gukomeza gukundana “mu buryo bwuzuye kurushaho” (1 Tes 4:9, 10). Urukundo rwari kubafasha guhumuriza abihebye no gushyigikira abadakomeye (1 Tes 5:14). Biragaragara ko bumviye inama Pawulo yabagiriye, kuko mu rwandiko rwa kabiri yabandikiye hashize nk’umwaka, yababwiye ati: “Urukundo mwese mukundana ruriyongera, buri wese akarushaho gukunda mugenzi we” (2 Tes 1:3-5). Kuba barakundanaga byabafashije kwihanganira ibibazo bari bafite n’ibitotezo bari bahanganye na byo.

Urukundo dukundana rudufasha kwihanganira abatwanga (Reba paragarafu ya 12) *

12. Mu gihe k’intambara, abavandimwe bo mu gihugu kimwe bagaragaje bate ko bakundana?

12 Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Danylo twigeze kuvuga n’umugore we. Igihe intambara yageraga mu mugi bari batuyemo, bakomeje kujya mu materaniro no kubwiriza uko bishoboka kose. Nanone basangiraga n’abavandimwe na bashiki bacu ibyokurya bari bafite. Umunsi umwe, abasirikare bagiye iwe. Danylo yaravuze ati: “Bansabye kureka kuba Umuhamya wa Yehova. Narabyanze, barankubita, maze banyereka ko bagiye kundasa ariko barasa mu kirere. Bagiye kugenda, bambwiye ko nibagaruka bazafata umugore wange ku ngufu. Abavandimwe bahise badutegera gari ya moshi baduhungishiriza mu wundi mugi. Sinzigera nibagirwa urukundo rw’abo bavandimwe. Igihe twageraga muri uwo mugi, abavandimwe baho baduhaye ibyokurya, bamfasha kubona akazi n’aho kuba. Ibyo byatumye natwe dushobora kwakira abandi bavandimwe babaga bahunze intambara.” Inkuru nk’izo zigaragaza ko urukundo dukundana rudufasha kwihanganira abatwanga.

URUKUNDO DUKUNDA ABANZI BACU RUDUFASHA KWIHANGANA

13. Umwuka wera udafasha ute gukomeza gukorera Yehova nubwo abantu baba batwanga?

13 Yesu yasabye abigishwa be gukunda abanzi babo (Mat 5:44, 45). Ese ibyo biroroshye? Oya rwose. Ariko iyo umwuka wera udufashije turabishobora. Uwo mwuka wera utuma tugira imico myiza urugero nk’urukundo, kwihangana, kugwa neza, kwitonda no kumenya kwifata (Gal 5:22, 23). Iyo mico idufasha kwihanganira abatwanga. Hari abantu benshi baretse kuturwanya bitewe n’uko uwo bashakanye, umwana wabo cyangwa umuturanyi, yagaragaje iyo mico. Ndetse benshi muri bo, ubu ni abavandimwe na bashiki bacu. Ubwo rero, niba wumva gukunda abantu bakwanga bakuziza ko ukorera Yehova bikugoye, jya usenga usaba umwuka wera (Luka 11:13). Nanone uge wemera udashidikanya ko kumvira Imana, buri gihe ari byo byiza.—Imig 3:5-7.

14-15. Amagambo yo mu Baroma 12:17-21 yafashije ate Yasmeen gukomeza gukunda umugabo we wamurwanyaga cyane?

14 Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Yasmeen. Igihe yabaga Umuhamya wa Yehova, umugabo we yatekereje ko bamushutse, maze agerageza kumubuza gukorera Imana. Yaramututse, amuteza bene wabo, umukuru w’idini n’umupfumu kugira ngo bamutere ubwoba. Nanone yamushinje gusenya umuryango. Umugabo we yigeze no kujya gutukira abavandimwe mu materaniro. Yasmeen yahoraga arira kubera ibyo bikorwa bibi yamukoreraga.

15 Abavandimwe na bashiki bacu bateraniraga hamwe na Yasmeen baramuhumurizaga kandi bakamutera inkunga. Abasaza bamugiriye inama yo gukurikiza ibivugwa mu Baroma 12:17-21. (Hasome.) Yasmeen yaravuze ati: “Ntibyari byoroshye. Ariko nasenze Yehova kugira ngo amfashe kandi nkora uko nshoboye nkurikiza inama zo muri Bibiliya. Ubwo rero iyo umugabo wange yanyanyagizaga imyanda mu gikoni kugira ngo ambabaze, narahasukuraga. Yantuka, nkamubwira neza kandi yarwara nkamwitaho.”

Gukunda abaturwanya bishobora gutuma bahinduka (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17) *

16-17. Ibyabaye kuri Yasmeen bitwigisha iki?

16 Kuba Yasmeen yarakomeje gukunda umugabo we byamugiriye akamaro. Yaravuze ati: “Umugabo wange yarushijeho kunyizera kubera ko buri gihe mubwiza ukuri. Iyo twavugaga ibirebana n’iby’idini yantegaga amatwi atuje kandi ntagiteza ibibazo mu rugo. Ni we usigaye anyibutsa kujya mu materaniro. Ubu nge n’umugabo wange tubanye neza kandi mu rugo amahoro arahinda. Nizeye ko umunsi umwe, umugabo wange azemera kwiga Bibiliya maze tugafatanya gukorera Yehova.”

17 Ibyabaye kuri Yasmeen bigaragaza ko urukundo ‘rutwikira byose, rukiringira byose, rukihanganira byose’ (1 Kor 13:4, 7). Iyo abantu batwanze biratubabaza kandi kubyihanganira bikatugora. Ariko urukundo rufite imbaraga nyinshi. Rushobora gutuma abaturwanya bahinduka, kandi iyo dukomeje kurugaragaza, bishimisha Yehova. Ariko niyo abaturwanya bakomeza kutwanga, dushobora gukomeza kwishima. Ese ibyo birashoboka?

MUZISHIME ABANTU NIBABANGA

18. Kuki dushobora kugira ibyishimo abandi batwanga?

18 Yesu yaravuze ati: “Muzishime abantu nibabanga” (Luka 6:22). Ntitwifuza ko abandi batwanga. Nta nubwo dushimishwa n’uko abandi badutoteza batuziza ukwizera kwacu. None se dushobora kugira ibyishimo abandi batwanga? Reka turebe impamvu eshatu zishobora gutuma twishima. Iya mbere, iyo twihanganye bituma Imana itwemera (1 Pet 4:13, 14). Iya kabiri, ukwizera kwacu kurushaho kugira agaciro kandi kugakomera (1 Pet 1:7). Iya gatatu, tuzabona ingororano itagereranywa, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka.—Rom 2:6, 7.

19. Kuki intumwa zishimye bamaze kuzikubita?

19 Nyuma y’igihe gito Yesu azutse, intumwa ze zagize ibyishimo nk’uko yari yarabivuze. Barazikubise, bazibuza kubwiriza, ariko zikomeza kwishima. Byatewe n’iki? Byatewe n’uko “zari zagaragaye ko zikwiriye gusuzugurwa bazihora izina [rya Yesu]” (Ibyak 5:40-42). Kubera ko zakundaga Yesu cyane, abazirwanyaga ntibashoboraga kuzitera ubwoba. Kandi zabigaragaje ‘zikomeza’ gutangaza ubutumwa bwiza. Muri iki gihe, abavandimwe benshi bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka nubwo bafite ibibazo byinshi. Bazi ko Yehova atazibagirwa umurimo bamukorera n’urukundo bakunda izina rye.—Heb 6:10.

20. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

20 Igihe cyose Yehova atararimbura isi ya Satani, izakomeza kutwanga (Yoh 15:19). Ariko ntitugomba kugira ubwoba. Nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira, Yehova azafasha abamukorera mu budahemuka, ‘atume bashikama kandi abarinde’ (2 Tes 3:3). Rero nimureke dukomeze gukunda Yehova, abavandimwe na bashiki bacu kandi dukunde n’abanzi bacu. Nitubigenza dutyo, tuzakomeza kunga ubumwe, tugire ukwizera gukomeye, duheshe ikuzo Yehova kandi tuzaba tugaragaje ko urukundo rufite imbaraga nyinshi kuruta urwango.

INDIRIMBO YA 106 Twitoze kugaragaza urukundo

^ par. 5 Muri iki gice, turi bubone uko gukunda Yehova, bagenzi bacu duhuje ukwizera ndetse n’abanzi bacu bidufasha gukomeza gukorera Yehova, nubwo isi itwanga. Nanone turi burebe impamvu Yesu yavuze ko dushobora gukomeza kwishima no mu gihe abandi baba batwanga.

^ par. 1 Amazina yarahinduwe.

^ par. 58 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abavandimwe bafashije Danylo guhunga, abasirikare bamaze kumutera ubwoba. Kandi aho yahungiye na ho abavandimwe bamwakiriye neza.

^ par. 60 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo wa Yasmeen yaramurwanyaga cyane. Ariko abavandimwe bamugiriye inama nziza. Yihatiye kuba umugore mwiza kandi yita ku mugabo we igihe yari arwaye.