Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 13

Yehova aturinda ate?

Yehova aturinda ate?

“Umwami ni uwo kwizerwa, kandi azatuma mushikama, abarinde umubi.”—2 TES 3:3.

INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka

INSHAMAKE *

1. Kuki Yesu yasabye Yehova ko arinda abigishwa be?

MU IJORO rya nyuma Yesu yamaze ku isi, yatekereje ku bibazo abigishwa be bari kuzahura na byo. Kubera ko yabakundaga cyane, yasabye Se ko ‘abarinda umubi’ (Yoh 17:14, 15). Yesu yari azi ko nasubira mu ijuru, Satani yari gukomeza kurwanya umuntu wese wifuza gukorera Yehova. Ubwo rero, abasenga Yehova bari kuba bakeneye kurindwa.

2. Ni iki kitwemeza ko Yehova azasubiza amasengesho yacu?

2 Yehova yasubije iryo sengesho kubera ko akunda cyane Umwana we. Natwe nidukora uko dushoboye kose ngo dushimishe Yehova, azadukunda kandi asubize amasengesho tumutura tumusaba kudufasha no kuturinda. Yehova ni Umubyeyi udukunda. Ubwo rero, azakomeza kutwitaho kuko turi abana be. Ibyo azabikora kugira ngo agaragaze ko abaharabika izina rye cyangwa abamusebya, bavuga ibinyoma.

3. Kuki dukeneye ko Yehova aturinda?

3 Ubu ni bwo dukeneye ko Yehova aturinda kuruta ikindi gihe cyose. Satani yirukanywe mu ijuru kandi afite “uburakari bwinshi” (Ibyah 12:12). Atuma abadutoteza batekereza ko bakoreye Imana “umurimo wera” (Yoh 16:2). Abandi batemera Imana bo, badutoteza batuziza ko tudakora nk’ibyo abandi bakora. Ariko icyo baba batuziza cyose, ntidutinya ibitotezo. Kubera iki? Ni ukubera ko Ijambo ry’Imana rivuga riti: “Umwami ni uwo kwizerwa, kandi azatuma mushikama, abarinde umubi” (2 Tes 3:3). Yehova aturinda ate? Reka turebe uburyo bubiri akoresha kugira ngo aturinde.

YEHOVA ADUHA INTWARO ZUZUYE

4. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 6:13-17, ni iki Yehova yaduhaye kugira ngo aturinde?

4 Yehova yaduhaye intwaro zuzuye ziturinda ibitero bya Satani. (Soma mu Befeso 6:13-17.) Izo ntwaro zose zirakomeye kandi zikora neza. Ariko ziturinda ari uko gusa tuzambaye kandi ntituzikuremo. Izo ntwaro zigereranya iki? Reka tubirebe.

5. Ukuri kugereranya iki, kandi se kuki tugomba kugukenyera?

5 Gukenyera ukuri. Uko kuri kugereranya inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Kuki tugomba gukenyera ukuri? Ni ukubera ko Satani ari “se w’ibinyoma” (Yoh 8:44). Amaze imyaka ibihumbi abeshya kandi yayobeje “isi yose ituwe” (Ibyah 12:9). Ariko ukuri ko muri Bibiliya gutuma atatuyobya. Dukenyera ukuri dute? Tubikora twiga ukuri ku byerekeye Yehova, tukamusenga “mu mwuka no mu kuri” kandi tukaba inyangamugayo muri byose.—Yoh 4:24; Efe 4:25; Heb 13:18.

Ukuri: Inyigisho z’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana

6. Icyuma gikingira igituza kigereranya iki, kandi se kuki tugomba kucyambara?

6 Icyuma gikingira igituza kigereranya amahame akiranuka ya Yehova. Kuki tugomba kucyambara? Nk’uko icyuma gikingira igituza kirinda umutima w’umusirikare, amahame akiranuka ya Yehova arinda umutima wacu w’ikigereranyo, kugira ngo utanduzwa n’imitekerereze yo muri iyi si (Imig 4:23). Yehova aba yifuza ko tumukunda kandi tukamukorera n’umutima wacu wose (Mat 22:36, 37). Satani akora uko ashoboye kugira ngo ibyo tutabigeraho, adukundisha ibintu bibi byo muri iyi si Yehova yanga (Yak 4:4; 1 Yoh 2:15, 16). Iyo bimunaniye, agerageza kudutoteza kugira ngo tureke kumvira Yehova.

Icyuma gikingira igituza: Amahame akiranuka ya Yehova

7. Twambara dute icyuma gikingira igituza?

7 Twambara icyuma gikingira igituza, twemera ko amahame ya Yehova ari yo atumenyesha ikiza n’ikibi kandi tukayoborwa na yo (Zab 97:10). Hari abatekereza ko amahame ya Yehova ababuza umudendezo. Ariko turetse gukurikiza ayo mahame, twaba tumeze nk’umusirikare ukuramo icyuma gikingira igituza ari ku rugamba, bitewe gusa n’uko yumva kimuremereye. Nta musirikare utekereza neza wabikora! Abakunda Yehova babona ko amategeko ye ari ayo kubarinda, ‘atari umutwaro.’—1 Yoh 5:3.

8. Kwambara inkweto zigereranya ubutumwa bwiza bisobanura iki?

8 Nanone Pawulo atugira inama yo kwambara inkweto zigereranya ubutumwa bwiza bw’amahoro. Ibyo bisobanura ko tugomba guhora twiteguye gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Iyo tubwira abandi ubutumwa bwo muri Bibiliya, ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Duterwa inkunga no kubona ukuntu Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bakora uko bashoboye bakabwiriza ubutumwa bwiza aho baba bari hose. Urugero, babwiriza ku kazi, ku ishuri, ku nzu n’inzu, ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, iyo bagiye gusura bene wabo cyangwa iyo bavugana n’abandi bantu baziranye. N’igihe badashoboye kuva mu rugo, na bwo barabwiriza. Tugize ubwoba tukareka kubwiriza, twaba tumeze nk’umusirikare ukuramo inkweto ari ku rugamba. Abigenje atyo, ibirenge bye byakomereka. Ibyo byatuma adashobora kwirwanaho no gukurikiza amabwiriza y’ubayoboye.

Inkweto: Guhora twiteguye gutangaza ubutumwa bwiza

9. Kuki tugomba kwitwaza ingabo nini yo kwizera?

9 Ingabo nini igereranya ukwizera kwacu. Twizera ko Yehova azasohoza ibyo yasezeranyije byose. Uko kwizera kudufasha ‘kuzimya imyambi y’umubi yaka umuriro.’ Kuki tugomba kwitwaza iyo ngabo nini? Ni ukubera ko iturinda gushukwa n’inyigisho z’abahakanyi cyangwa guterwa ubwoba n’abatunenga. Iyo tudafite ukwizera, abandi baba bashobora kudushuka tukarenga ku mahame ya Yehova. Ariko iyo twanze gukora ibyo Yehova yanga, haba ku kazi cyangwa ku ishuri, tuba dukoresheje ya ngabo iturinda, ni ukuvuga ukwizera (1 Pet 3:15). Iyo twanze akazi kaduhemba amafaranga menshi kubera ko katubuza gukorera Yehova nk’uko tubyifuza, na bwo ya ngabo yacu iba iturinze (Heb 13:5, 6). Nanone iyo dukomeje gukorera Yehova nubwo twaba turwanywa, ukwizera kwacu kuba kuturinze.—1 Tes 2:2.

Ingabo: Kwizera Yehova n’amasezerano ye

10. Ingofero y’agakiza igereranya iki, kandi se kuki tugomba kuyambara?

10 Ingofero y’agakiza igereranya ibyiringiro Yehova aduha. Ibyo byiringiro bituma twizera ko Yehova azagororera abamukorera kandi ko niyo twapfa azatuzura (1 Tes 5:8; 1 Tim 4:10; Tito 1:1, 2). Nk’uko ingofero irinda umutwe w’umusirikare, ibyiringiro by’agakiza na byo bidufasha gutekereza neza. Mu buhe buryo? Ibyo byiringiro bituma dukomeza gutekereza ibyo Imana yadusezeranyije kandi bigatuma tudakabya guhangayikishwa n’ibibazo dufite. Iyo ngofero tuyambara dute? Tuyambara dukomeza kugira imitekerereze ihuje n’uko Imana ibona ibintu. Urugero, twirinda gushingira ibyiringiro byacu ku butunzi butiringirwa, ahubwo tukiringira Imana.—Zab 26:2; 104:34; 1 Tim 6:17.

Ingofero: Ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka

11. Inkota y’umwuka igereranya iki, kandi se kuki tugomba kuyikoresha?

11 Inkota y’umwuka igereranya Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Iyo nkota ifite ubushobozi bwo kuvuguruza ibinyoma no kuvana abantu mu bubata bw’inyigisho zidahuje n’ukuri n’imyifatire mibi yangiza (2 Kor 10:4, 5; 2 Tim 3:16, 17; Heb 4:12). Twitoza gukoresha iyo nkota, twiyigisha kandi tukemera kwigishwa n’umuryango wa Yehova (2 Tim 2:15). Hari ikindi kintu gikomeye Yehova yaduhaye kiturinda. Icyo kintu ni ikihe?

Inkota: Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya

NTITURI TWENYINE

12. Ni iki kindi tuba dukeneye kandi kuki?

12 Umusirikare umenyereye urugamba, aba azi ko adashobora kurwana wenyine ngo atsinde umwanzi. Aba agomba gufatanya na bagenzi be. Natwe ntidushobora kurwana na Satani n’abayoboke be twenyine ngo tubatsinde. Dukeneye ko abavandimwe na bashiki bacu badufasha. Yehova yaduhaye ‘umuryango w’abavandimwe’ bo ku isi hose kugira ngo badufashe.—1 Pet 2:17.

13. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 10:24, 25, ibyiza byo kujya mu materaniro ni ibihe?

13 Kimwe mu bintu bidufasha, ni ukujya mu materaniro. (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) Twese hari igihe twumva twacitse intege. Mu gihe ibyo bitubayeho, amateraniro adusubizamo imbaraga. Duterwa inkunga n’ibitekerezo abavandimwe na bashiki bacu batanga babikuye ku mutima. Ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya n’ibyerekanwa batanga biduha imbaraga zo gukomeza gukorera Yehova. Nanone ibiganiro tugirana mbere na nyuma y’amateraniro biradukomeza (1 Tes 5:14). Ikindi kandi, amateraniro aduha uburyo bwo gufasha abandi kandi bitera ibyishimo (Ibyak 20:35; Rom 1:11, 12). Nanone amateraniro adufasha mu bundi buryo. Adufasha kuba ababwiriza n’abigisha b’abahanga. Urugero, mu materaniro ni ho twigira uko twakoresha neza Ibikoresho bidufasha kwigisha. Ubwo rero jya utegura neza amateraniro, kandi nuyajyamo ukurikire neza ibivugirwamo. Na nyuma yaho uge ukurikiza ibyo wamenye. Nubigenza utyo, uzaba “umusirikare mwiza wa Kristo Yesu.”—2 Tim 2:3.

14. Ni iki kindi kidufasha?

14 Nanone hari abamarayika benshi cyane badushyigikiye. Tekereza ukuntu umumarayika aba afite imbaraga nyinshi (Yes 37:36). Ngaho nawe tekereza ibintu abamarayika benshi bakora! Nta muntu cyangwa umudayimoni wahagarara imbere y’ingabo za Yehova. Yehova afite imbaraga kurusha undi uwo ari we wese. Ubwo rero iyo adushyigikiye, abaturwanya ntibashobora kuturusha imbaraga, uko baba bameze kose (Abac 6:16). Ibyo ni ukuri rwose! Uge ukomeza ubizirikane mu gihe abo mukorana, abo mwigana cyangwa bene wanyu batari Abahamya baguteye ubwoba. Mu ntambara urwana nturi wenyine. Komeza ukurikize amabwiriza Yehova aguha.

YEHOVA AZAKOMEZA KUTURINDA

15. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 54:15, 17, kuki nta wushobora kubuza abasenga Yehova kubwiriza?

15 Hari ibintu byinshi bituma isi ya Satani itwanga. Ntitwivanga muri poritiki no mu ntambara. Tumenyesha abantu izina ry’Imana, tukababwira ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzazana amahoro kandi tukumvira amahame akiranuka ya Yehova. Dutangaza ko umutegetsi w’iyi si ari umunyabinyoma n’umwicanyi (Yoh 8:44). Nanone dutangaza ko isi ya Satani iri hafi kurimbuka. Ariko icyo tuzi cyo ni uko Satani n’abayoboke be badashobora kutubuza kubwiriza. Ahubwo tuzakora uko dushoboye kose, dukomeze gusingiza Yehova. Nubwo Satani afite imbaraga, yananiwe kutubuza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose. Ikidufasha gukora uwo murimo, ni uko Yehova aturinda.—Soma muri Yesaya 54:15, 17.

16. Yehova azarinda ate abamusenga mu gihe cy’umubabaro ukomeye?

16 Ni iki kigiye kuba vuba aha? Mu gihe cy’umubabaro ukomeye, Yehova azadukiza mu buryo bubiri butangaje. Mbere na mbere, azarinda abamusenga igihe abami b’isi bazaba barimbura amadini y’ikinyoma, ari yo Babuloni Ikomeye (Ibyah 17:16-18; 18:2, 4). Nanone azarinda abamusenga kuri Harimagedoni, igihe azaba arimbura ibindi bice bigize isi ya Satani.—Ibyah 7:9, 10; 16:14, 16.

17. Gukomeza kuba inshuti za Yehova bizatugirira akahe kamaro?

17 Nidukomeza kuba inshuti za Yehova, nta kintu Satani azakora ngo kitugireho ingaruka iteka ryose. Ahubwo ni we uzarimbuka iteka ryose (Rom 16:20). Bityo rero ambara intwaro zuzuye ziva ku Mana kandi ntuzikuremo. Ntukagerageze kurwana na Satani n’isi ye uri wenyine. Ahubwo jya ushyigikira Abakristo bagenzi bawe kandi ukurikize amabwiriza uhabwa na Yehova. Niba ubikora, izere ko So wo mu ijuru ugukunda azaguha imbaraga kandi akakurinda.—Yes 41:10.

INDIRIMBO YA 149 Indirimbo yo kunesha

^ par. 5 Bibiliya itubwira ko Yehova aduha imbaraga kandi akaturinda ibintu bishobora gutuma tudakomeza kuba inshuti ze n’ibindi bishobora gutuma turimbuka. Muri iki gice, turi busubize ibibazo bikurikira: Kuki dukeneye ko Yehova aturinda? Yehova aturinda ate? Ni iki twakora ngo Yehova adufashe?