Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 11

Komeza kwambara “kamere nshya” na nyuma yo kubatizwa

Komeza kwambara “kamere nshya” na nyuma yo kubatizwa

“Mwambare kamere nshya.”—KOLO 3:10.

INDIRIMBO YA 49 Dushimishe umutima wa Yehova

INSHAMAKE *

1. Ni iki ahanini gituma tugira imico myiza cyangwa mibi?

 TWESE twifuza kugira imico ishimisha Yehova, twaba tumaze igihe gito tubatijwe cyangwa tumaze imyaka myinshi. Kugira ngo ibyo tubigereho tugomba kwihatira kugira ibitekerezo byiza. Kubera iki? Ni ukubera ko ibitekerezo byacu ari byo ahanini bituma tugira imico myiza cyangwa mibi. Ubwo rero, niba duhora dutekereza ku byo umubiri urarikira, tuzavuga ibintu bibi kandi abe ari na byo dukora (Efe 4:17-19). Ariko nidutekereza ibintu byiza, tuzavuga ibintu bishimisha Yehova kandi abe ari na byo dukora.—Gal 5:16.

2. Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

2 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, ntidushobora kwirinda burundu ibitekerezo bibi. Ariko dushobora kudahitamo gukora ibihuje n’ibyo bitekerezo bibi. Tugomba kwirinda kuvuga no gukora ibyo Yehova yanga, na mbere y’uko tubatizwa. Icyo ni cyo kintu cya mbere kandi k’ingenzi cyane ugomba gukora, kugira ngo wiyambure kamere ya kera. Ariko nanone kugira ngo ushimishe Yehova mu buryo bwuzuye, ugomba kumvira itegeko rye rigira riti: “Mwambare kamere nshya” (Kolo 3:10). Muri iki gice, turi busubize ibibazo bikurikira: Kwambara “kamere nshya” bisobanura iki? Twakora iki ngo twambare kamere nshya kandi dukomeze kuyambara?

KWAMBARA “KAMERE NSHYA” BISOBANURA IKI?

3. Dushingiye ku bivugwa mu Bagalatiya 5:22, 23, kwambara “kamere nshya” bisobanura iki, kandi se umuntu ayambara ate?

3 Kwambara “kamere nshya,” bisobanura kwigana Yehova mu byo umuntu atekereza no mu byo akora. Kugira ngo umuntu yambare kamere nshya agomba kugaragaza imbuto z’umwuka kandi akemera ko umwuka wera uyobora ibitekerezo bye, ibyifuzo bye n’ibikorwa bye. (Soma mu Bagalatiya 5:22, 23.) Urugero, umuntu wambara kamere nshya akunda Yehova n’abagaragu be (Mat 22:36-39). Nanone akomeza kugira ibyishimo no mu gihe ahanganye n’ibigeragezo (Yak 1:2-4). Aharanira amahoro (Mat 5:9). Arihangana kandi akagirira abandi neza (Kolo 3:13). Akunda ibyiza kandi akabikora (Luka 6:35). Ibikorwa bye bigaragaza ko yizera Data wo mu ijuru (Yak 2:18). Akomeza gutuza mu gihe hari umushotoye, kandi amenya kwifata mu gihe ahanganye n’ibishuko.—1 Kor 9:25, 27; Tito 3:2.

4. Kuki tugomba kugaragaza imico yose ivugwa mu Bagalatiya 5:22, 23 kugira ngo twambare kamere nshya?

4 Tugomba kwitoza imico yose ivugwa mu Bagalatiya 5:22, 23 no mu yindi mirongo ya Bibiliya, kugira ngo twambare kamere nshya. * Iyo mico si nk’imyambaro umuntu yambara uyu munsi ejo akayikuramo, akambara indi. Muri make, buri muco uba ufitanye isano n’undi. Urugero, niba ukunda mugenzi wawe uzamwihanganira, kandi ugaragaze umuco wo kugwa neza. Nanone kwitonda no kumenya kwifata bizatuma ugirira abandi neza.

TWAKWAMBARA DUTE KAMERE NSHYA?

Nitwitoza kugira imitekerereze ya Kristo, tuzagira imico nk’iye (Reba paragarafu ya 5, 8, 10, 12, 14)

5. Kugira “imitekerereze ya Kristo” bisobanura iki, kandi se kuki tugomba gusuzuma uko yabagaho? (1 Abakorinto 2:16)

5 Soma mu 1 Abakorinto 2:16. Kugira “imitekerereze ya Kristo” bidufasha kwambara kamere nshya. Muri make, tugomba kumenya uko Yesu yatekerezaga maze tukamwigana. Yesu yagaragazaga imbuto z’umwuka mu buryo butunganye. Nk’uko indorerwamo itanduye igaragaza neza ibintu uko biri, Yesu na we yagaragazaga imico ya Yehova nk’uko iri koko (Heb 1:3). Ubwo rero, nitwitoza kugira imitekerereze ya Yesu, tuzakora nk’ibyo yakoraga kandi tugire imico nk’iye.—Fili 2:5.

6. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe tugerageza kwambara kamere nshya?

6 Ese koko dushobora kwigana Yesu? Ushobora kwibwira uti: “Sinshobora kwigana Yesu ijana ku ijana kubera ko we atunganye.” Niba ujya wiyumva utyo, zirikana ibi bintu bikurikira: Icya mbere, waremwe mu ishusho ya Yehova na Yesu. Ubwo rero ushobora guhitamo kubigana, kandi mu rugero runaka ushobora kubigeraho (Intang 1:26). Icya kabiri, umwuka wera w’Imana ni zo mbaraga ziruta izindi zose mu ijuru no ku isi. Ubwo rero, ushobora kugufasha ugakora ibintu wowe ubwawe utari gushobora. Icya gatatu, uge uzirikana ko muri iki gihe, Yehova atakwitezeho kugaragaza imbuto z’umwuka mu buryo butunganye. Ni yo mpamvu yateganyije imyaka 1 000, kugira ngo abazaba bari ku isi babe abantu batunganye (Ibyah 20:1-3). Icyo Yehova atwitezeho muri iki gihe, ni uko dukora uko dushoboye ubundi tukiringira ko azadufasha.

7. Ni iki tugiye gusuzuma?

7 Twakwigana Yesu dute? Reka turebe muri make imico ine yo mu mbuto z’umwuka. Turi burebe uko Yesu yagaragaje buri muco n’uko twamwigana. Nanone turi burebe ibibazo byadufasha kwisuzuma, maze tumenye icyo twakora kugira ngo dukomeze kwambara kamere nshya.

8. Yesu yagaragaje urukundo ate?

8 Yesu yakundaga Yehova cyane. Ni yo mpamvu yagize ibyo yigomwa kugira ngo amushimishe kandi atanga ubuzima bwe kugira ngo adupfire (Yoh 14:31; 15:13). Nanone uko Yesu yabagaho hano ku isi, byagaragaje ukuntu yakundaga abantu cyane. Buri munsi yabagaragarizaga impuhwe n’urukundo, harimo n’abamurwanyaga. Ikintu gikomeye yakoze kigaragaza ko yakundaga abantu, ni ukubigisha iby’Ubwami bw’Imana (Luka 4:43, 44). Nanone Yesu yagaragaje ko yakundaga Imana n’abantu kandi akigomwa, igihe yemeraga gupfa ababaye yishwe n’abanyabyaha. Ibyo byatumye tugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka.

9. Twakora iki ngo tugaragaze urukundo nka Yesu?

9 Twagaragaje ko dukunda Yehova igihe twamwiyeguriraga kandi tukabatizwa. Ubwo rero, tuge twigana Yesu twite ku bandi. Ibyo bizaba bigaragaje ko dukunda Yehova. Intumwa Yohana yaranditse ati: ‘Udakunda umuvandimwe we abona, ntashobora gukunda Imana atabonye’ (1 Yoh 4:20). Ushobora kwibaza uti: “Ese nkunda abavandimwe bange cyane? Ese ngaragariza abandi impuhwe nubwo baba bamfata nabi? Ese ngaragariza abandi urukundo, nkoresha igihe cyange n’ubutunzi bwange kugira ngo mbafashe kumenya Yehova? Ese nkomeza gukora ibyiza nubwo abantu benshi batabinshimira cyangwa bakandwanya? Ese nshobora kongera igihe mara mu murimo wo kubwiriza?”—Efe 5:15, 16.

10. Ni iki kigaragaza ko Yesu yaharaniraga amahoro?

10 Yesu yabanaga amahoro n’abandi. Iyo abantu bamugiriraga nabi, ntiyabituraga inabi bamugiriye. Ariko si ibyo gusa. Yafataga iya mbere agaharanira amahoro, kandi agashishikariza abandi gukemura ibibazo bafitanye. Urugero, yigishije abigishwa be ko bagombaga kubana amahoro na bagenzi babo, kugira ngo Yehova abemere (Mat 5:9, 23, 24). Nanone iyo intumwa ze zajyaga impaka zo kumenya uwari ukomeye muri zo, yazifashaga gukemura icyo kibazo.—Luka 9:46-48; 22:24-27.

11. Twakora iki ngo duharanire amahoro?

11 Guharanira amahoro, si ukwirinda gusa kugirana ibibazo na bagenzi bacu. Ahubwo tugomba gukora uko dushoboye tukabana amahoro na bagenzi bacu, kandi tugashishikariza abavandimwe na bashiki bacu gukemura ibibazo bagiranye (Fili 4:2, 3; Yak 3:17, 18). Ushobora kwibaza uti: “Ni iki nakwigomwa kugira ngo mbane amahoro n’abandi? Ese iyo umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ambabaje, nkomeza kumurakarira? Ese iyo nagiranye ikibazo na mugenzi wange, ntegereza ko ari we ufata iya mbere ngo aze tugikemure? Cyangwa ni nge ufata iya mbere nkajya kumureba nubwo ari we waba uri mu ikosa? Ese niba bikwiriye, ngerageza gushishikariza abantu bafitanye ibibazo kubikemura?”

12. Yesu yagaragaje ate umuco wo kugwa neza?

12 Yesu yari umugwaneza (Mat 11:28-30). Yagaragazaga umuco wo kugwa neza, igihe yakomezaga gutuza kandi agashyira mu gaciro n’iyo bitabaga bimworoheye. Urugero, igihe umugore w’Umunyafoyinike yamwingingaga ngo amukirize umwana yabanje kubyanga, ariko abonye ko uwo mugore afite ukwizera gukomeye, amugirira neza aramukiza (Mat 15:22-28). Icyakora nubwo Yesu yari umugwaneza, ntibyamubuzaga gucyaha umuntu iyo byabaga ari ngombwa. Hari n’igihe yacyahaga abo yakundaga. Urugero, igihe Petero yageragezaga kumubuza gukora ibyo Yehova ashaka, yamucyahiye imbere y’abandi bigishwa (Mar 8:32, 33). Ibyo ntiyabikoze ashaka gukoza isoni Petero, ahubwo yashakaga kumukosora no gufasha abandi bigishwa kwirinda kuba abibone. Birumvikana ko icyo gihe Petero ashobora kuba yarakozwe n’isoni, ariko byamugiriye akamaro.

13. Twagaragaza dute umuco wo kugwa neza?

13 Hari igihe kugaragaza umuco wo kugwa neza, biba bikubiyemo no kugira abantu inama idaciye ku ruhande. Mu gihe ibyo bibaye, uge wigana Yesu utange inama zishingiye ku mahame yo mu Ijambo ry’Imana. Nanone ntukagire umuntu inama urakaye. Ntugakekere uwo muntu ikibi, ahubwo uge wiringira ko niba akunda Yehova kandi nawe akaba agukunda, azemera inama nziza umugiriye. Jya wibaza uti: “Ese iyo mbonye inshuti yange ikoze ikintu kibi, ngira ubutwari bwo kuyikosora? Ese iyo bibaye ngombwa ko ngira umuntu inama, tuganira ntuje cyangwa mubwira nabi? Ubundi se ni iki gitumye mugira iyi nama? Ese bitewe n’uko yandakaje cyangwa ni uko nifuza kumufasha?”

14. Yesu yagaragaje ate umuco wo kugira neza?

14 Yesu yabaga azi ikiza kandi akagikora. Buri gihe yakoraga ibikwiriye kandi akabikora afite intego nziza kubera ko akunda Se. Umuntu mwiza na we ahora ashakisha uko yafasha abandi, kandi akabikora. Kumenya ko ikintu gikwiriye ntibiba bihagije. Uba ugomba no kugikora kandi ukagikora ufite intego nziza. Ariko hari igihe wakwibaza uti: “Ese umuntu ashobora gukora ikintu kiza nyamara afite intego mbi?” Birashoboka rwose. Urugero, Yesu yavuze abantu bafashaga abakene, ariko bakabikorera imbere y’abantu kugira ngo babashime. Nubwo babaga bafashije abantu, ibyo bakoraga ntibyashimishaga Yehova.—Mat 6:1-4.

15. Twagaragaza dute umuco wo kugira neza?

15 Tugaragaza umuco wo kugira neza, iyo dukora ibintu bikwiriye kandi tukabikora dufite intego nziza. Ni yo mpamvu ukwiriye kwibaza uti: “Ese menya igikwiriye kandi nkagikora? Ni iyihe mpamvu ituma nkora ibintu byiza?”

NI IKI CYADUFASHA GUKOMEZA KWAMBARA KAMERE NSHYA?

16. Ni iki dukwiriye gukora buri munsi kandi se kuki?

16 Tuge twibuka ko dukwiriye gukomeza kwambara kamere nshya na nyuma yo kubatizwa. Kimwe mu byadufasha kubigeraho, ni ugushakisha uko twagaragaza imbuto z’umwuka buri munsi. Kubera iki? Ni ukubera ko umwuka wera, ari zo mbaraga Yehova akoresha, uzadufasha kwera imbuto z’umwuka (Intang 1:2). Icyakora, ibikorwa byacu ni byo bizagaragaza ko twera imbuto z’umwuka. Urugero, umwigishwa Yakobo yaranditse ati: “Kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye” (Yak 2:26). Uko ni na ko bimeze ku yindi mico igize imbuto z’umwuka. Igihe cyose tugaragaje iyo mico, kiba ari ikimenyetso kigaragaza ko umwuka wera udufasha.

17. Wakora iki mu gihe unaniwe kugaragaza imbuto y’umwuka?

17 Abakristo bamaze imyaka myinshi babatijwe na bo hari gihe bananirwa kugaragaza imbuto z’umwuka. Icyakora ik’ingenzi ni uko tudakwiriye gucika intege. Reka dufate urugero. Reka tuvuge ko umwenda wawe wakundaga ucitse. Ese wahita uwujugunya? Birumvikana ko utabikora. Ahubwo uzadoda ahacitse niba bishoboka. Nanone uba ugomba kwitonda kugira ngo nyuma yaho utongera gucika. Mu buryo nk’ubwo niba ugiranye ikibazo n’umuntu, bigatuma utamugaragariza ineza n’urukundo cyangwa ntumwihanganire, ntugacike intege. Uge umusaba imbabazi ubikuye ku mutima, mukemure ikibazo mufitanye, maze mwongere mube inshuti. Hanyuma ubutaha uziyemeze kwitwara neza.

18. Ni iki ukwiriye kwemera udashidikanya?

18 Dushimishwa no kuba Yesu yaradusigiye urugero rwiza twakwigana. Nitumwigana, tukagira imitekerereze nk’iye, gukora nk’ibyo yakoraga bizatworohera. Nanone nidukora nk’ibyo Yesu yakoraga, kwambara kamere nshya ntibizatugora. Muri iki gice, twasuzumye imico ine gusa yo mu mbuto z’umwuka. Byaba byiza usuzumye indi mico igize imbuto z’umwuka, kandi ukareba uko wayigaragaza. Ushobora kubona ingingo zivuga kuri iyo mico, mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi munsi y’umutwe uvuga ngo: “Imibereho ya gikristo,” ukareba ahanditse ngo: “Imbuto z’umwuka.” Ushobora kwiringira udashidikanya ko nukora uko ushoboye kose ngo wambare kamere nshya kandi ugakomeza kuyambara, Yehova azagufasha.

INDIRIMBO YA 127 Uwo ngomba kuba we

^ Dushobora kwambara “kamere nshya,” uko imimerere twakuriyemo yaba imeze kose. Ibyo kugira ngo tubigereho, tugomba gukomeza guhindura imitekerereze yacu kandi tukagerageza kwigana Yesu. Muri iki gice, turi burebe imitekerereze ya Yesu n’ibikorwa bye. Nanone turi burebe uko twakomeza kumwigana, na nyuma yo kubatizwa.

^ Mu Bagalatiya 5:22, 23 ntiharimo urutonde rw’imico myiza yose umwuka wera udufasha kwitoza. Niba wifuza kumenya byinshi, reba “Ibibazo by’abasomyi” byasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Kamena 2020.