Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki muri 2 Samweli 21:7-9 havuga ko Dawidi ‘yagiriye impuhwe Mefibosheti,’ ariko nanone akaza gutanga Mefibosheti ngo yicwe?

Hari abantu basoma iyo nkuru bakibaza icyo kibazo. Icyakora muri iyo nkuru havugwamo abantu babiri bitwaga Mefibosheti, kandi gusuzuma ibyababayeho hari isomo bitwigisha.

Sawuli umwami wa Isirayeli, yari afite abahungu barindwi n’abakobwa babiri. Umuhungu we w’imfura yitwaga Yonatani. Nyuma yaho, Sawuli yaje kubyara undi muhungu witwaga Mefibosheti, amubyaranye n’inshoreke ye yitwaga Risipa. Nanone umuhungu wa Sawuli witwaga Yonatani yari afite umuhungu witwaga Mefibosheti. Ubwo rero, Umwami Sawuli yari afite umuhungu witwaga Mefibosheti n’umwuzukuru witwaga Mefibosheti.

Hari igihe Umwami Sawuli yiyemeje kwica Abagibeyoni bose bari batuye muri Isirayeli kandi uko bigaragara hari abo yishe. Ibyo ntibyari bikwiriye. Kubera iki? Kubera ko mu gihe cya Yosuwa, abatware b’Abisirayeli bari baragiranye isezerano ry’amahoro n’Abagibeyoni.—Yos 9:3-27.

Iryo sezerano bagiranye ryari rigifite agaciro n’igihe Sawuli yari umwami. Ariko Sawuli yararyishe yica Abagibeyoni. Ubwo rero, “Sawuli n’inzu ye bariho urubanza rw’amaraso” (2 Sam 21:1). Amaherezo Dawidi yabaye umwami. Abagibeyoni barokotse bagiye kurega Sawuli kuri Dawidi, bamubwira ukuntu yabagiriye nabi. Dawidi yababajije icyo yabakorera, ngo kibabere impongano y’ibintu bibi Sawuli yari yarabakoreye. Ibyo byari gutuma Yehova aha umugisha igihugu. Aho kugira ngo Abagibeyoni bamusabe amafaranga, bamusabye abahungu barindwi ba Sawuli ‘wari waracuze umugambi wo kubatsemba,’ kugira ngo babamanike (Kub 35:30, 31). Dawidi yemeye ibyo bamusabye.—2 Sam 21:2-6.

Icyo gihe Sawuli na Yonatani bari barapfiriye ku rugamba, ariko Mefibosheti umuhungu wa Yonatani we yari akiriho. Yari yaramugaye akiri umwana kandi ntiyafatanyije na sekuru kwica Abagibeyoni. Nanone kubera ko Dawidi yari inshuti ya Yonatani, yari yaragiranye na we isezerano kandi iryo sezerano ryari kugirira akamaro n’urubyaro rwabo, hakubiyemo na Mefibosheti umuhungu wa Yonatani (1 Sam 18:1; 20:42). Bibiliya ikomeza iyo nkuru igira iti: “Umwami [Dawidi] agirira impuhwe Mefibosheti mwene Yonatani umuhungu wa Sawuli, kubera indahiro Dawidi na Yonatani umuhungu wa Sawuli bari baragiranye mu izina rya Yehova.”—2 Sam 21:7.

Dawidi yemeye ibyo Abagibeyoni bamusabye. Yatanze abahungu babiri ba Sawuli harimo n’uwitwaga Mefibosheti, n’abandi batanu bari abuzukuru ba Sawuli (2 Sam 21:8, 9). Ibyo byatumye igihugu kidakomeza kugibwaho umwenda w’amaraso.

Iyo nkuru hari isomo itwigisha. Imana yari yaratanze itegeko ryumvikana neza, rivuga ngo “abana ntibakicwe bazira ba se” (Guteg 24:16). Ubwo rero, Yehova ntiyari kwemera ko abahungu babiri ba Sawuli n’abuzukuru be batanu bicwa, iyo baza kuba nta ruhare bagize mu byo se yari yarakoze. Iryo tegeko rikomeza rigira riti: “Umuntu wese ajye yicwa azira icyaha cye.” Uko bigaragara rero, abo bahungu barindwi ba Sawuli bishwe, bari baragize uruhare runaka mu mugambi wa Sawuli wo gutsemba Abagibeyoni. Ibyo byatumye baryozwa ibyo bakoze.

Iyi nkuru itwigishije ko nta muntu wagombye gukora ikintu kibi, yitwaje ko ari kumvira amabwiriza yahawe. Umuntu aba agomba kwirengera ingaruka z’ibyo yakoze. Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti: “Jya uringaniriza ibirenge byawe inzira, kandi inzira zawe zose zikomere. Ntukerekeze iburyo cyangwa ibumoso. Kura ikirenge cyawe mu bibi.”—Imig 4:24-27; Efe 5:15.