Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki umugabo Bowazi yise “ncuti yanjye,” yavuze ko gushaka Rusi byari ‘kwangiza’ umurage we? (Rusi 4:1, 6)

Igihe Bibiliya yandikwaga, iyo umugabo washatse yapfaga nta mwana asize, hari ibibazo byavukaga. Urugero: Isambu ye byayigendekeraga bite? Ese izina rye ryari kwibagirana burundu? Amategeko ya Mose yasubizaga ibyo bibazo.

Iyo umugabo yapfaga, isambu ye yahabwaga umuvandimwe we cyangwa mwene wabo wa bugufi. Nanone iyo umugabo yakenaga maze akagurisha isambu ye, umuvandimwe we cyangwa mwene wabo wa bugufi, yashoboraga kuyicungura cyangwa akongera kuyigura. Ibyo byatumaga iguma mu muryango.—Lewi 25:23-28; Kub 27:8-11.

None se hakorwaga iki kugira ngo izina ry’uwo mugabo wapfuye ritibagirana? Umugore we yagombaga gushakwa n’umuvandimwe w’uwapfuye. Ibyo ni ko byagenze kuri Rusi. Uwo muvandimwe yagombaga gushaka uwo mugore wabaga yabaye umupfakazi, kugira ngo babyare umwana uzitirirwa izina rya se wapfuye, kandi akaragwa isambu ye. Iyo gahunda Yehova yari yarashyizeho yagaragazaga urukundo, kuko yatumaga n’umupfakazi yitabwaho.—Guteg 25:5-7; Mat 22:23-28.

Reka turebe ibyabaye kuri Nawomi. Yari yarashakanye n’umugabo witwaga Elimeleki. Amaze gupfusha umugabo we n’abahungu be babiri, nta wundi muntu yari afite wo kumwitaho ngo amutunge (Rusi 1:1-5). Ni yo mpamvu igihe Nawomi yagarukaga mu Buyuda, yabwiye umukazana we witwaga Rusi ngo asabe Bowazi gucungura cyangwa kongera kugura isambu yabo. Bowazi yari mwene wabo wa bugufi wa Elimeleki (Rusi 2:1, 19, 20; 3:1-4). Icyakora Bowazi yari azi ko hari undi mwene wabo wa bugufi wa Elimeleki kumurusha. Ubwo rero, ni we mbere na mbere wari ufite uburenganzira bwo kongera kugura iyo sambu.—Rusi 3:9, 12, 13.

Uwo mugabo yabanje kubyemera (Rusi 4:1-4). Nubwo hari amafaranga yari gutanga kugira ngo agure iyo sambu, yari azi ko Nawomi yari ashaje ku buryo atari kubyara umwana wari kuzaragwa iyo sambu ya Elimeleki. Ubwo rero iyo sambu na yo, yari kuba iy’uwo mugabo. Yumvaga ari bube yungutse.

Icyakora uwo mugabo amenye ko uwagombaga kugura iyo sambu yagombaga no gushaka Rusi, yisubiyeho. Yaravuze ati: “Sinshoboye kuyicungura, hato ntazangiza umurage wanjye” (Rusi 4:5, 6). None se kuki yisubiyeho?

Iyo uwo mugabo cyangwa undi muntu ashaka Rusi maze akabyara umwana w’umuhungu, uwo mwana ni we wari kuragwa isambu ya Elimeleki. None se ibyo byari ‘kwangiza’ bite umurage w’uwo mugabo? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Ariko reka turebe zimwe mu mpamvu zishobora kuba zarabiteye.

  • Iya mbere, ni uko ashobora kuba yarumvaga ko amafaranga yari kugura iyo sambu yari kuba apfuye ubusa, kuko n’ubundi iyo sambu yari kuzaba iy’umwana Rusi yari kubyara.

  • Iya kabiri, ni uko ashobora kuba yarumvaga ko byari gutuma agira inshingano yo kwita kuri Rusi na Nawomi.

  • Iya gatatu, ni uko iyo Rusi abyarana na we abandi bana, yagombaga kubaha umurage mu isambu ye bakayigabana n’abandi bana be niba hari abo yari afite.

  • Iya kane, ni uko niba uwo mugabo nta wundi mwana yari afite, uwo yari kubyarana na Rusi yari kuba afite uburenganzira bwo guhabwa isambu ya Elimeleki n’iy’uwo mugabo. Ubwo rero iyo uwo mugabo apfa, isambu ye yari guhabwa uwo mwana utaramwitirirwaga ahubwo witirirwaga Elimeleki. Uko bigaragara, uwo mugabo yanze gufasha Nawomi kuko atifuzaga gutakaza umurage we. Yemeye ko iyo nshingano ihabwa undi mucunguzi, ari we Bowazi. Bowazi yarabyemeye, kubera ko yifuzaga ko ‘umurage wa nyakwigendera ukomeza kwitirirwa izina rye.’—Rusi 4:10.

Uwo mugabo yifuzaga ko izina rye ridasibangana kandi akagumana n’umurage we. Yari afite ingeso mbi yo kwikunda. Nubwo yakoze uko ashoboye ngo izina rye ritibagirana, ni hahandi ubu ntiturizi. Nanone byatumye atabona umugisha Bowazi yabonye wo kujya mu gisekuru cya Mesiya, ari we Yesu Kristo. Mbega ibintu bibabaje! Kuba uwo mugabo yarikunze akanga gufasha umuntu wari ubikeneye, byatumye atabona umugisha.—Mat 1:5; Luka 3:23, 32.