Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 14

“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye”

“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye”

“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”​—YOH 13:35.

INDIRIMBO YA 106 Twitoze kugaragaza urukundo

INCAMAKE a

Iyo abantu batari Abahamya ba Yehova babonye ukuntu dukundana, bumva bameze bate? (Reba paragarafu ya 1)

1. Ni iki gitangaza abantu benshi iyo baje mu materaniro yacu ku nshuro ya mbere? (Reba n’ifoto.)

 TEKEREZA umugabo n’umugore baje mu materaniro ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, ku nshuro ya mbere. Batangajwe cyane n’ukuntu abagize itorero babakiranye urugwiro n’ukuntu bakundana. Noneho bari mu nzira batashye umugore abwiye umugabo we ati: “Abahamya ba Yehova batandukanye n’andi madini, kandi kujya mu materaniro yabo byanshimishije.”

2. Kuki hari abantu bacitse intege bakareka gukorera Yehova?

2 Abahamya ba Yehova barakundana cyane, ariko ntibatunganye (1 Yoh 1:8). Ubwo rero, uko tugenda turushaho kumenya abagize itorero, ni na ko kubona amakosa yabo byoroha (Rom 3:23). Ikibabaje ni uko hari abo byaciye intege, bakareka gukorera Yehova.

3. Ni ikihe kimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri? (Yohana 13:34, 35)

3 Ngaho ongera utekereze ku murongo iki gice gishingiyeho. (Soma muri Yohana 13:34, 35.) None se ni iki kiranga Abakristo b’ukuri? Ni urukundo, si ukuba batunganye. Nanone wibuke ko Yesu atavuze ati: “Ibyo ni byo muzamenyeraho ko muri abigishwa banjye.” Ahubwo yaravuze ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye.” Yesu yavuze ko ikimenyetso cyari kuranga Abakristo b’ukuri, ari urukundo bakundana. Nanone yavuze ko abigishwa be atari bo bonyine bari kubibona, ahubwo ko n’abandi bantu muri rusange bari kubibona.

4. Ni ibihe bibazo abantu bamwe bashobora kwibaza?

4 Hari abantu batari Abahamya bashobora kwibaza bati: “Ni gute urukundo rudufasha kumenya Abakristo b’ukuri? Yesu yagaragaje ate ko yakundaga intumwa ze? Ese kugaragaza urukundo nk’urwo Yesu yagaragaje, birashoboka muri iki gihe?” Byaba byiza natwe Abahamya dutekereje ku bisubizo by’ibyo bibazo. Ibyo bizatuma turushaho kugaragarizanya urukundo, cyane cyane mu gihe tugiranye utubazo na bagenzi bacu.—Efe 5:2.

KUKI URUKUNDO ARI CYO KIMENYETSO CYIHARIYE KIRANGA ABAKRISTO B’UKURI?

5. Amagambo Yesu yavuze ari muri Yohana 15:12, 13 asobanura iki?

5 Yesu yagaragaje neza ko urukundo rwari kuranga abigishwa be, rwari kuba rwihariye. (Soma muri Yohana 15:12, 13.) Yesu yabahaye itegeko rigira riti: ‘Mukundane nk’uko nanjye nabakunze.’ Ibyo bisobanura iki? Nk’uko Yesu yakomeje abisobanura, urwo rukundo ni rwa rundi rushobora gutuma Umukristo apfira mugenzi we, mu gihe bibaye ngombwa. b

6. Bibiliya igaragaza ite ko urukundo ari umuco w’ingenzi?

6 Bibiliya ivuga ko urukundo ari umuco w’ingenzi cyane. Dore imwe mu mirongo y’Ibyanditswe abantu benshi bakunda: ‘Imana ni urukundo’ (1 Yoh 4:8). “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Mat 22:39). “Urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet 4:8). “Urukundo ntirushira” (1 Kor 13:8). Iyi mirongo hamwe n’indi, yerekana ko kugaragaza urukundo ari iby’ingenzi cyane.

7. Kuki Satani adashobora gutuma abantu bunga ubumwe kandi ngo bakundane urukundo nyakuri?

7 Abantu benshi bakunze kubaza bati: “Ko hariho amadini menshi, kandi yose akaba yigisha ibintu bitandukanye ku Mana, umuntu yabwirwa n’iki idini ry’ukuri?” Satani yashyizeho amadini menshi y’ikinyoma kugira ngo atume abantu batamenya idini ry’ukuri. Ariko ntashobora gutuma abantu bo hirya no hino ku isi bunga ubumwe, ngo bakundane. Yehova ni we wenyine ushobora gukora ibintu nk’ibyo. Ibyo ntibitangaje, kuko urukundo nyakuri ari we ruturukaho. Abantu Yehova aha umwuka we wera kandi akabaha umugisha, ni bo bonyine bashobora gukundana by’ukuri (1 Yoh 4:7). Ni yo mpamvu Yesu yavuze ko abigishwa be bonyine, ari bo bashobora kugaragarizanya urukundo nyakuri.

8-9. Kuba Abahamya ba Yehova bakundana, byafashije bite abantu benshi?

8 Nk’uko Yesu yari yarabivuze, abantu benshi bibonera ko Abakristo b’ukuri bakundana by’ukuri. Urugero, umuvandimwe witwa Ian yibuka ukuntu byagenze igihe yajyaga mu ikoraniro ku nshuro ya mbere, ryari ryabereye muri sitade yari hafi y’aho yari atuye. Ian yari aherutse kujya muri iyo sitade, agiye kwirebera umupira. Yaravuze ati: “Ayo materaniro yari atandukanye cyane n’uwo mupira. Abahamya bari bafite ikinyabupfura kandi bambaye neza, ndetse n’abana babo bari bafite imyifatire myiza. Ikirenze ibyo byose, wabonaga abo bantu bishimye kandi bafite amahoro, ibyo akaba ari ibintu nifuzaga cyane. Nta disikuru n’imwe mu zatangiwe aho nibuka, ariko mpora nibuka ukuntu Abahamya bari bafite imyifatire myiza.” c Ibyo byose biterwa n’uko dukundana urukundo nyakuri. Tugirira neza abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabubaha, kubera ko tubakunda.

9 Umuvandimwe witwa John na we, ibintu nk’ibyo byamubayeho igihe yajyaga mu materaniro ku nshuro ya mbere. Yaravuze ati: “Nashimishijwe cyane n’ukuntu banyakiranye urugwiro. . . . Nabonaga ari nk’abamarayika! Urukundo rwabo ruzira uburyarya rwanyemeje ko nari nabonye idini ry’ukuri.” d Izo nkuru hamwe n’izindi, zigaragaza ko Abahamya ba Yehova ari bo Bakristo b’ukuri.

10. Ni ryari tuba dukeneye cyane kugaragariza abavandimwe na bashiki bacu ko tubakunda? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

10 Nk’uko twabivuze tugitangira iki gice, twese ntidutunganye. Ubwo rero, hari igihe abavandimwe na bashiki bacu bazavuga cyangwa bagakora ikintu kikatubabaza e (Yak 3:2). Uko tuzitwara mu gihe ibyo bibaye, bizagaragaza ko tubakunda by’ukuri. None se, ni irihe somo twavana kuri Yesu, mu gihe abavandimwe na bashiki bacu badukoshereje?—Yoh 13:15.

YESU YAGARAGAJE ATE KO YAKUNDAGA INTUMWA ZE?

Yesu yakomeje gukunda intumwa ze, nubwo zakoraga amakosa (Reba paragarafu ya 11-13)

11. Ni iyihe myitwarire idakwiriye Yakobo na Yohana bagaragaje? (Reba n’ifoto.)

11 Yesu ntiyari yiteze ko abigishwa be bakora ibintu mu buryo butunganye. Ahubwo kubera ko yabakundaga, yarabakosoraga kugira ngo bareke ingeso mbi babaga bafite, maze Yehova abemere. Urugero, hari igihe Yakobo na Yohana, bari intumwa za Yesu, babwiye mama wabo ngo abasabire Yesu, azabahe imyanya ikomeye mu Bwami bwo mu ijuru (Mat 20:20, 21). Ibyo bakoze bigaragaza ko bari abibone, kandi ko bifuzaga kuba abantu bakomeye kurusha izindi ntumwa.—Imig 16:18.

12. Ese Yakobo na Yohana ni bo bonyine bagaragaje imyitwarire idakwiriye? Sobanura.

12 Icyo gihe Yakobo na Yohana si bo bonyine bagaragaje imyitwarire idakwiriye. Bibiliya igira iti: “Abandi icumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi” (Mat 20:24). Birashoboka ko izindi ntumwa zatonganyije Yakobo na Yohana. Wenda zarababwiye ziti: “Ese mutekereza ko muri beza kuturusha, ku buryo mwajya gusaba imyanya ikomeye mu Bwami bw’Imana? Ubu se ni mwe mwenyine mwakoranye na Yesu? Mumenye ko iyo myanya natwe tuyikeneye.” Uko byaba byaragenze kose, icyo gihe intumwa zibagiwe ko zagombaga gukundana no kugaragarizanya ineza buri gihe.

13. Yesu yakoze iki igihe intumwa ze zagaragazaga imyitwarire idakwiriye? (Matayo 20:25-28)

13 Ese ibyo byatumye Yesu arakarira intumwa ze? Oya rwose. Ntiyigeze avuga ko agiye kwishakira izindi ntumwa zicisha bugufi, kandi zikundana buri gihe. Ahubwo yarihanganye abafasha gutekereza, kuko yari azi ko bifuzaga gukora ibyiza. (Soma muri Matayo 20:25-28.) Yakomeje kubakunda, nubwo na nyuma yaho bakomeje gushakisha uwari ukomeye muri bo.—Mar 9:34; Luka 22:24.

14. Ni uwuhe muco intumwa za Yesu zakuriyemo?

14 Nta gushidikanya ko Yesu yazirikanye umuco intumwa ze zakuriyemo (Yoh 2:24, 25). Abayobozi b’amadini b’aho izo ntumwa zari zarakuriye, babonaga ko umuntu agira agaciro ari uko afite umwanya ukomeye. (Mat 23:6; gereranya n’ingingo ivuga ngo: “Uko amasinagogi Yesu n’abigishwa be bigishirizagamo yabaga ameze,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 2010 ku ipaji ya 16-18.) Nanone abayobozi b’amadini b’Abayahudi, bigiraga abakiranutsi f (Luka 18:9-12). Yesu yari azi ko imitekerereze yari iriho icyo gihe, yagize ingaruka ku ntumwa ze (Imig 19:11). Yazirikanaga ko intumwa ze zidatunganye kandi iyo zakoraga amakosa, yarazihanganiraga. Yari azi ko zifuzaga gukora ibyiza. Ni yo mpamvu yazihanganiraga, akazitoza kwicisha bugufi no kugaragariza abandi urukundo, aho guhatanira gushaka uwari ukomeye muri zo.

TWAKWIGANA YESU DUTE?

15. Ibyabaye kuri Yakobo na Yohana n’izindi ntumwa bitwigisha iki?

15 Ibyabaye kuri Yakobo na Yohana n’izindi ntumwa, hari amasomo menshi bitwigisha. Yakobo na Yohana bakoze amakosa, igihe basabaga imyanya ikomeye mu Bwami bwo mu ijuru. Izindi ntumwa na zo zakoze ikosa, kubera ko icyo gihe zitakoze uko zishoboye ngo zikomeze kunga ubumwe. Ariko Yesu yakomeje kubakunda bose uko bari 12 kandi abagaragariza ineza. Ibyo bitwigisha iki? Ni byo koko abandi bashobora gukora amakosa, ariko uko twitwara mu gihe bayakoze, na byo bishobora kugaragaza ko dufite ikibazo. Ni iki cyadufasha? Mu gihe turakariye umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, dushobora kwibaza tuti: “Kuki ibyo yakoze, bindakaje cyane? Ese ntibyaba bigaragaza ko hari intege nke mfite, ngomba gukosora? Ese uwo muntu ntiyaba afite ikindi kibazo cyatumye yitwara atyo? Ese nubwo naba mfite impamvu zumvikana zo kumurakarira, sinkwiriye kumugaragariza urukundo, nkirengagiza ibyo yankoreye?” Iyo dukomeje gukundana, tuba tugaragaza ko turi Abakristo b’ukuri.

16. Ni irihe somo rindi twavana kuri Yesu?

16 Nanone ibyo Yesu yakoze, bitwigisha ko tugomba kwishyira mu mwanya w’abandi (Imig 20:5). Ni byo koko Yesu yarebaga mu mutima kandi twe ntitwabishobora. Ariko dushobora kwihanganira abavandimwe na bashiki bacu, mu gihe badukoshereje (Efe 4:1, 2; 1 Pet 3:8). Ibyo birushaho kutworohera, iyo tuzirikanye imimerere bakuriyemo. Reka dufate urugero.

17. Ni mu buhe buryo kumenya neza umuvandimwe byagiriye akamaro umugenzuzi usura amatorero?

17 Hari umugenzuzi usura amatorero yo muri Afurika y’Iburasirazuba wigeze gusura itorero, asangamo umuvandimwe yatekerezaga ko agira amahane. None se uwo mugenzuzi yakoze iki? Yaravuze ati: “Aho kwirinda gushyikirana n’uwo muvandimwe, niyemeje kumumenya neza.” Ibyo byatumye uwo mugenzuzi amenya ko imimerere uwo muvandimwe yari yarakuriyemo, ari yo yatumaga yitwara atyo. Uwo mugenzuzi yakomeje avuga ati: “Maze kumenya ukuntu uwo muvandimwe yari yarakoze uko ashoboye ngo ahinduke, kandi ko bitamworoheye, byatumye mukunda. Twaje kuba inshuti.” Nk’uko uru rugero rubigaragaje, iyo tugerageje kwishyira mu mwanya w’abavandimwe bacu kandi tukabamenya neza, akenshi kubakunda biratworohera.

18. Ni ibihe bibazo ukwiriye kwibaza mu gihe mugenzi wawe yakubabaje? (Imigani 26:20)

18 Hari igihe wumva waganira na mugenzi wawe wakubabaje. Ariko mbere y’uko uvugana na we, jya ubanza wibaze uti: “Ese nsobanukiwe neza uko ibintu byose byagenze (Imig 18:13)? Ese yaba yari afite intego yo kumbabaza (Umubw 7:20)? Ese nanjye naba narigeze gukora ikosa nk’irye (Umubw 7:21, 22)? Ese ninjya kureba uwo muntu ngo tuganire, naba ndi butume ibintu birushaho kuba bibi?” (Soma mu Migani 26:20.) Nidufata akanya tugatekereza kuri ibyo bibazo, dushobora gusanga urukundo dukunda umuvandimwe wacu, rwatuma twirengagiza ikosa yadukoreye.

19. Ni iki wiyemeje gukora?

19 Abahamya ba Yehova barakundana, kandi ibyo bigaragaza ko ari Abakristo b’ukuri. Ubwo rero, buri wese muri twe agaragaza ko ari Umukristo w’ukuri, akomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu, nubwo bakora amakosa. Iyo dukunda bagenzi bacu urukundo nyakuri, bituma abandi bibonera ko turi idini ry’ukuri, maze bagafatanya natwe gusenga Yehova, Imana irangwa n’urukundo. Ubwo rero, dukwiriye gukomeza gukunda bagenzi bacu, kuko ari byo biranga Abakristo b’ukuri.

INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu

a Iyo abantu benshi babonye ukuntu dukundana by’ukuri, bemera kwiga Bibiliya. Icyakora kubera ko tudatunganye, hari igihe kugaragarizanya urukundo bishobora kutugora. Reka turebe impamvu urukundo ari umuco w’ingenzi, n’uko twakwigana Yesu mu gihe tugiranye utubazo na bagenzi bacu.

b Reba igitabo ‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’ ku gice cya 17, paragarafu ya 10 n’iya 11.

c Reba ingingo ivuga ngo: “Ubu noneho ubuzima bwanjye bufite intego,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2012, ku ipaji ya 13 n’iya 14.

d Reba ingingo ivuga ngo: “Nasaga naho mbayeho neza,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2012, ku ipaji ya 18 n’iya 19.

e Ibivugwa muri iki gice, ntibyerekeza ku byaha bikomeye abasaza baba bagomba kumenya kandi bakabikurikirana, urugero nk’ibiboneka mu 1 Abakorinto 6:9, 10.

f Hari inkuru zivuga ko nyuma yaho hari rabi wavuze ati: “Tuvuge ko mu isi hari abagabo mirongo itatu b’abakiranutsi nka Aburahamu. Niba ari uko bimeze, njye n’umuhungu wanjye turimo. Niba ari icumi, na bwo njye n’umuhungu wanjye turimo. Niba ari batanu, ni hahandi njye n’umuhungu wanjye turimo. Niba ari babiri, ubwo ni njye n’umuhungu wanjye. Ariko niba ari umwe, ubwo ni njye.”