IGICE CYO KWIGWA CYA 13
Jya ufasha abana bawe kumenya Yehova wifashishije ibyaremwe
“Ni nde waremye biriya byose?”—YES 40:26.
INDIRIMBO YA 11 Ibyaremwe bisingiza Imana
INCAMAKE a
1. Ni iki ababyeyi bifuriza abana babo?
BABYEYI, tuzi ko mwifuza ko abana banyu bamenya Yehova kandi bakamukunda. None se ko Yehova atagaragara, mwakora iki ngo mufashe abana banyu kubona ko ariho koko, kandi ko bashobora kuba inshuti ze?—Yak 4:8.
2. Ababyeyi bakora iki kugira ngo bigishe abana babo imico ya Yehova?
2 Ikintu cy’ingenzi ababyeyi bakora kugira ngo bafashe abana babo kuba inshuti za Yehova, ni ukubigisha Bibiliya (2 Tim 3:14-17). Icyakora hari ikindi kintu Bibiliya ivuga cyafasha abakiri bato kumenya Yehova. Mu gitabo cy’Imigani, havugwamo ukuntu umubyeyi yibukije umuhungu we gukomeza gutekereza ku mico ya Yehova, tubona iyo twitegereje ibyaremwe (Imig 3:19-21). Muri iki gice tugiye kureba icyo ababyeyi bakora kugira ngo bigishe abana babo imico ya Yehova, bakoresheje ibyaremwe.
UKO WAKORESHA IBYAREMWE KUGIRA NGO WIGISHE ABANA BAWE
3. Ni iki ababyeyi baba bifuza ko abana babo bamenya, iyo babereka ibyaremwe?
3 Bibiliya ivuga ko ‘imico [y’Imana] itaboneka, igaragara neza kuva isi yaremwa kuko igaragarira mu byaremwe’ (Rom 1:20). Niba uri umubyeyi, ushobora kuba ukunda kumarana igihe n’abana bawe, mwitegereza ibyaremwe. Ubwo rero ujye ukoresha ako kanya ufasha abana bawe kumenya ukuntu ‘ibyaremwe,’ bigaragaza imico ya Yehova. Reka turebe icyo ababyeyi bakwigira kuri Yesu.
4. Yesu yakoresheje ate ibyaremwe kugira ngo yigishe abigishwa be? (Luka 12:24, 27-30)
4 Reka turebe ukuntu Yesu yakoreshaga ibyaremwe, igihe yigishaga abantu. Hari igihe yasabye abigishwa be kwitegereza ibikona n’indabo zo mu gasozi. (Soma muri Luka 12:24, 27-30.) Yesu yashoboraga gutanga urugero rw’indi nyamaswa cyangwa ikindi kimera. Ariko yahisemo gukoresha inyoni n’indabo, abigishwa be bari basanzwe bazi. Birashoboka ko icyo gihe abigishwa be babonaga ibikona biguruka hejuru yabo, bakabona n’indabo zo mu gasozi zarabije. Ngaho sa n’ureba Yesu atunga urutoki ibyo bikona n’izo ndabo byari hafi yabo! None se ni iki Yesu yakoze amaze kubaha izo ngero? Yahise abigisha isomo ry’ingenzi rigaragaza ukuntu Yehova agira ubuntu, kandi akagira neza. Iryo somo ni irihe? Ni uko Yehova aha abagaragu be b’indahemuka ibyokurya n’imyambaro, nk’uko abikorera ibikona n’indabo zo mu gasozi.
5. Ni ibihe bintu tubona mu byaremwe, ababyeyi bakwifashisha bigisha abana babo ibyerekeye Yehova?
5 None se niba uri umubyeyi, uzigana Yesu mu gihe wigisha abana bawe ukoresheje ibyaremwe? Ushobora kubwira umwana wawe ibintu Yehova yaremye ukunda, urugero nk’inyamaswa igushimisha cyangwa ikimera runaka. Icyo gihe, ujye umusobanurira icyo ibyo bintu ukunda bitwigisha kuri Yehova. Nyuma yaho, ujye ubaza umwana wawe inyamaswa cyangwa ikimera akunda. Nimuganira ku byaremwe akunda, bizamworohera kugutega amatwi igihe uzaba umwereka icyo bitwigisha kuri Yehova.
6. Ni irihe somo twavana kuri mama wa Christopher?
6 Ese ababyeyi bagombye kumara igihe kinini bakora ubushakashatsi ku nyamaswa cyangwa ikimera runaka, mbere y’uko bigisha abana babo icyo bibigisha kuri Yehova? Si ngombwa. Uzirikane ko na Yesu atagiye mu bintu byinshi, asobanura uko ibikona birya n’uko izo ndabo zo mu gasozi ziteye. Nubwo umwana wawe ashobora gushishikazwa no kumenya ibintu byinshi biranga kimwe mu byo Yehova yaremye, hari igihe kubivugaho gato cyangwa kumubaza ikibazo cyoroheje, biba bihagije kugira ngo asobanukirwe icyo ushaka kumwigisha. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Christopher akiri muto. Yaravuze ati: “Mama yadufashaga gutekereza ku byaremwe, atavuze amagambo menshi. Urugero, iyo twabonaga imisozi, yaravugaga ati: ‘Reba ukuntu iriya misozi ireshya n’ukuntu ari myiza! Yehova aratangaje rwose!’ Nanone iyo twabaga turi ku nyanja, yaravugaga ati: ‘Reba ukuntu iriya miraba ifite imbaraga! Yehova afite imbaraga rwose!’ Ayo magambo yoroheje mama yavugaga, yatumaga njye n’abo tuvukana dutekereza cyane ku byaremwe.”
7. Wakora iki ngo utoze abana bawe gutekereza ku byaremwe?
7 Uko abana bawe bagenda bakura, ujye ubatoza gutekereza ku byaremwe no kureba icyo bibigisha kuri Yehova. Urugero, ushobora guhitamo kimwe mu bintu Yehova yaremye, maze ukababaza uti: “Ni iki kitwigisha kuri Yehova?” Ushobora kuzatangazwa n’ibisubizo byiza abana bawe bazaguha.—Mat 21:16.
NI RYARI ABABYEYI BAKWIGISHA ABANA BABO BAKORESHEJE IBYAREMWE?
8. Ni iki ababyeyi b’Abisirayeli bakoraga, iyo babaga bari “mu nzira” bari kumwe n’abana babo?
8 Yehova yari yarasabye ababyeyi b’Abisirayeli kwigisha abana babo amategeko ye, mu gihe ‘bagenda mu nzira’ (Guteg 11:19). Iyo Abisirayeli babaga bagenda mu nzira zo mu byaro, babonaga inyamaswa zitandukanye, inyoni n’indabo. Ubwo rero iyo abagize imiryango y’Abisirayeli banyuraga muri izo nzira, ababyeyi bashoboraga kuganira n’abana babo ku byo Yehova yaremye. No muri iki gihe, ababyeyi bashobora gutemberana n’abana babo, maze bakabigisha ibyerekeye Yehova, bifashishije ibyaremwe. Reka turebe uko ababyeyi bamwe na bamwe babigenje.
9. Ibyabaye kuri bashiki bacu twavuze muri iyi ngingo bitwigisha iki?
9 Umubyeyi witwa Punitha uba mu mujyi munini wo mu Buhinde yaravuze ati: “Iyo twagiye gusura abagize imiryango yacu baba mu cyaro, tubona ko ari akanya tubonye ko kwigisha abana bacu ibyerekeye Yehova, dukoresheje ibyaremwe. Nabonye ko abana banjye bashishikazwa cyane n’ibyaremwe iyo bari ahantu hatuje, hatari mu mihanda yo mu mujyi iba irimo abantu benshi.” Iyo ababyeyi bajyanye n’abana babo ahantu nk’aho hatuje kandi heza, abana ntibashobora kubyibagirwa. Mushiki wacu witwa Katya wo muri Moludaviya yaravuze ati: “Ibihe nibuka byanshimishije cyane nkiri umwana, ni igihe nabaga najyanye n’ababyeyi banjye mu cyaro. Nshimira ababyeyi banjye kuba baranyigishije kuva nkiri muto gufata umwanya wo kwitegereza ibyo Yehova yaremye no kubitekerezaho.”
10. Ababyeyi bakora iki niba kujya gutembera mu cyaro bibagora? (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Icyo ababyeyi bakora.”)
10 None se wakora iki niba udashobora kujya mu cyaro? Umuvandimwe witwa Amol na we uba mu Buhinde yaravuze ati: “Ababyeyi bo mu gace ntuyemo, bakora amasaha menshi kandi kujya mu cyaro birahenze. Icyakora bashobora kujya ahantu hari ubusitani cyangwa bakicara ku ibaraza ry’inzu ya etaje, bakitegereza ibyaremwe kandi bakareba icyo bibigisha ku mico ya Yehova.” Niwitegereza witonze, uzasanga no hafi y’aho utuye hari ibyaremwe byinshi, ushobora kwereka abana bawe (Zab 104:24). Ushobora kubona inyoni, udusimba duto, ibimera n’ibindi byinshi. Karina wo mu Budage yaravuze ati: “Mama akunda indabo cyane. Ubwo rero nkiri muto, yakundaga kunyereka indabo nziza iyo twabaga dutembera.” Nanone ababyeyi bashobora kwigisha abana babo bakoresheje videwo nyinshi n’ibitabo umuryango wacu uduha, bivuga ku byaremwe. Ubwo rero aho waba uba hose, ushobora gutoza abana bawe kwitegereza ibyo Yehova yaremye. Reka noneho turebe imwe mu mico ya Yehova wakwigisha abana bawe ukoresheje ibyaremwe.
IMICO YA YEHOVA ‘ITABONEKA IRAGARAGARA NEZA’
11. Ababyeyi bafasha bate abana babo kumenya ko Yehova agira urukundo?
11 Niba wifuza kwigisha abana bawe ko Yehova agira urukundo, ushobora kubereka ukuntu inyamaswa nyinshi zita ku byana byazo (Mat 23:37). Nanone ushobora kubabwira ibindi bintu byiza cyane bitandukanye Yehova yaremye. Karina twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo nabaga ndi kumwe na mama dutembera, twarahagararaga tukareba ukuntu buri rurabo rwihariye, n’ukuntu ubwiza bwarwo bugaragaza ko Yehova agira urukundo. Nubwo ubu hashize imyaka myinshi, ndacyakunda kwitegereza indabo, nkareba ukuntu zitandukanye, uko ziteye n’amabara yazo. Zinyibutsa ko Yehova adukunda cyane.”
12. Ababyeyi bakora iki ngo bafashe abana babo kubona ko Yehova afite ubwenge? (Zaburi ya 139:14) (Reba n’ifoto.)
12 Jya ufasha abana bawe kubona ko Yehova afite ubwenge. Yehova afite ubwenge buruta kure cyane ubw’abantu bose (Rom 11:33). Urugero, ushobora kubasobanurira ukuntu amazi ajya mu bicu, kandi ibyo bicu bigakomeza gutembera mu kirere bitaremerewe (Yobu 38:36, 37). Ushobora no kubasobanurira ukuntu umubiri wacu uremwe mu buryo butangaje. (Soma muri Zaburi ya 139:14.) Reka turebe uko umubyeyi witwa Vladimir yabigenje. Yaravuze ati: “Hari igihe umwana wacu yari atwaye igare, maze aragwa arakomereka. Ariko nyuma y’iminsi mike yaje gukira. Njye n’umugore wanjye, twamusobanuriye ko Yehova yahaye umubiri wacu ubushobozi bwo kwisana. Nanone twamubwiye ko ibintu abantu bakoze, bidafite ubwo bushobozi. Urugero, iyo imodoka ikoze impanuka ntishobora kwisana. Ibyo byafashije umwana wacu kubona ukuntu Yehova afite ubwenge.”
13. Ababyeyi bakora iki ngo bafashe abana babo kumva ko Yehova afite imbaraga? (Yesaya 40:26)
13 Yehova adusaba kureba mu kirere, maze tugatekereza ukuntu imbaraga ze zituma inyenyeri ziguma mu mwanya wazo. (Soma muri Yesaya 40:26.) Nawe ushobora gushishikariza abana bawe kureba mu kirere no gutekereza ku byo babona. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Tingting wo muri Tayiwani, igihe yari akiri muto. Yaravuze ati: “Umunsi umwe njye na mama twagiye gutembera mu misozi turarayo. Nijoro twitegereje ikirere nta matara yo mu mujyi atubangamira. Icyo gihe nari mfite ikigeragezo, kubera ko abana twiganaga bampatiraga gukora ibintu bitari byiza. Ubwo rero nibazaga niba nzashobora gukomeza kubera Yehova indahemuka. Mama yamfashije gutekereza ukuntu Yehova yakoresheje imbaraga arema izo nyenyeri zose, kandi anyibutsa ko yazikoresha akamfasha gutsinda ikigeragezo icyo ari cyo cyose naba mpanganye na cyo. Icyo gihe maze kwitegereza ibyaremwe, nifuje kumenya byinshi kuri Yehova, kandi niyemeza kuzakomeza kumukorera.”
14. Ababyeyi bakoresha bate ibyaremwe, kugira ngo bafashe abana babo kubona ko Yehova ari Imana igira ibyishimo?
14 Ibyo Yehova yaremye bigaragaza ko agira ibyishimo, kandi akaba yifuza ko natwe twishima. Hari abahanga babonye ko inyamaswa nyinshi, hakubiyemo inyoni n’amafi, zikunda gukina (Yobu 40:20). Ese abana bawe baba barigeze kubona akanyamaswa gakina, bikabasetsa? Urugero bashobora kubona nk’udupusi tukiri duto cyangwa utwana tw’ihene dukina. Ubutaha nubona abana bawe bashimishwa n’ibyo inyamaswa cyangwa amatungo byikora, uzabibutse ko Yehova ari Imana igira ibyishimo.—1 Tim 1:11.
BABYEYI MUJYE MWISHIMIRA IBYAREMWE MURI KUMWE N’ABANA BANYU
15. Ababyeyi bakora iki ngo bamenye ibyo abana babo batekereza? (Imigani 20:5) (Reba n’ifoto.)
15 Hari igihe bishobora kugora ababyeyi kugera ku mutima w’abana wabo, ku buryo bababwira ibibazo bafite. Niba nawe ari ko bimeze, ushobora kuba wibaza icyo wakora kugira ngo umenye icyo umwana wawe atekereza. (Soma mu Migani 20:5.) Hari ababyeyi babonye ko iyo bari kumwe n’abana babo bitegereza ibyaremwe, biborohera kuganira na bo, bakamenya icyo batekereza. Kubera iki? Impamvu ya mbere, ni uko icyo gihe nta bintu byinshi biba bihari byarangaza ababyeyi n’abana. Umubyeyi wo muri Tayiwani witwa Masahiko yavuze indi mpamvu. Yaravuze ati: “Iyo twajyanye n’abana bacu gutembera, wenda tukazamuka imisozi cyangwa tukagenda hafi y’amazi, ubona baba bisanzuye. Icyo gihe kumenya icyo batekereza biratworohera.” Katya twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo navaga ku ishuri, akenshi mama yanjyanaga gutembera mu busitani bwiza. Iyo nabaga ndi aho hantu hatuje, kumubwira ibyambayeho ku ishuri n’ibyabaga bimpangayikishije, byaranyoroheraga.”
16. Ni mu buhe buryo ibyo Yehova yaremye, bishobora gutuma abagize umuryango babona uburyo bwo kwidagadura no kwishimisha?
16 Ibyo Yehova yaremye, bishobora gutuma abagize umuryango babona uburyo bwo kwishimisha no kwidagadura, kandi bigatuma barushaho gukundana. Bibiliya ivuga ko hariho ‘igihe cyo guseka n’igihe cyo kubyina’ (Umubw 3:1, 4). Yehova yaremye ahantu heza cyane twatemberera kandi tukahakorera ibintu bidushimisha. Imiryango myinshi ikunda gutemberera ahantu hari ubusitani, mu byaro, mu misozi cyangwa ikajya ku mazi. Hari abana bakunda kwiruka no gukina mu busitani, kureba inyamaswa no kogera mu migezi, mu biyaga n’ahandi. Mu gihe twatembereye, hari ibintu byinshi dushobora gukora byadufasha kwishimira ibyo Yehova yaremye.
17. Kuki ababyeyi bakwiriye gufasha abana babo kwishimira ibyo Yehova yaremye?
17 Mu isi nshya, ababyeyi n’abana bazishimira mu buryo bwuzuye ibyo Yehova yaremye. Icyo gihe ntituzatinya inyamaswa cyangwa ngo na zo zidutinye (Yes 11:6-9). Nanone tuzabona igihe gihagije cyo kwishimira ibyo Yehova yaremye (Zab 22:26). Icyakora niba uri umubyeyi, ujye utoza abana bawe kwishimira ibyaremwe uhereye ubu. Nubafasha kumenya icyo ibyaremwe bibigisha kuri Yehova, bashobora kuzavuga amagambo nk’ayo Umwami Dawidi yavuze agira ati: ‘Yehova nta mirimo ihwanye n’iyawe.’—Zab 86:8.
INDIRIMBO YA 134 Umurage Imana yahaye ababyeyi
a Abavandimwe na bashiki bacu benshi, bibuka ibihe byiza bamaranye n’ababyeyi babo b’Abakristo, bitegereza ibyaremwe. Ntibajya bibagirwa ukuntu icyo gihe ababyeyi babo babigishaga ibyerekeye Yehova. None se niba ufite abana, wakoresha ute ibyaremwe kugira ngo ubafashe kumenya imico ya Yehova? Iki gice kiri busubize icyo kibazo.