Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 11

Uko wakwitegura kubatizwa

Uko wakwitegura kubatizwa

“Ni iki kimbuza kubatizwa?”​—IBYAK 8:36.

INDIRIMBO YA 50 Isengesho ryanjye ryo kwiyegurira Imana

INCAMAKE a

Hirya no hino ku isi, abakiri bato n’abakuze buzuza ibisabwa bakabatizwa (Reba paragarafu ya 1-2)

1-2. Kuki udakwiriye gucika intege niba hari icyo ukeneye kunonosora kugira ngo ubatizwe? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

 NIBA wifuza kubatizwa, iyo ni intego nziza wishyiriyeho. None se witeguye kubatizwa? Niba witeguye kandi n’abasaza bakaba babyemera, ntihazagire ikikubuza kubatizwa. Ibyo bizatuma Yehova aguha umugisha, umukorere wishimye.

2 Ese haba hari umuntu wakubwiye ko hari icyo ukeneye kunonosora, kugira ngo ubatizwe? Ese nawe ni ko ubibona? Niba ari uko bimeze, ntugacike intege. Ushobora kuzuza ibisabwa ukabatizwa, waba ukiri muto cyangwa ukuze.

“NI IKI KIMBUZA KUBATIZWA?”

3. Ni iki Umunyetiyopiya wakoraga ibwami yabajije Filipo, kandi se ibyo bituma twibaza ikihe kibazo? (Ibyakozwe 8:36, 38)

3 Soma mu Byakozwe 8:36, 38. Umunyetiyopiya wakoraga ibwami yabajije Filipo wari umubwirizabutumwa ati: “Ni iki kimbuza kubatizwa?” Uwo mugabo yifuzaga kubatizwa. Ariko se koko yari yiteguye?

Umugabo w’Umunyetiyopiya yari yariyemeje gukomeza kwiga ibyerekeye Yehova (Reba paragarafu ya 4)

4. Ni iki kigaragaza ko uwo Munyetiyopiya yifuzaga kumenya byinshi?

4 Uwo Munyetiyopiya “yari yaragiye i Yerusalemu gusenga” (Ibyak 8:27). Birashoboka ko yari yarahinduye idini, akajya mu idini ry’Abayahudi. Nta gushidikanya ko yari yarasomye Ibyanditswe by’Igiheburayo, bigatuma amenya Yehova. Icyakora yifuzaga kumenya byinshi kurushaho. Ibyo tubyemezwa n’uko igihe Filipo yahuraga na we, yasanze asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya (Ibyak 8:28). Ibyo yasomaga byari inyigisho zimbitse zo mu Ijambo ry’Imana. Uwo Munyetiyopiya ntiyifuzaga kumenya inyigisho z’ibanze gusa, ahubwo yifuzaga kumenya byinshi.

5. Uretse kwiga inyigisho zo muri Bibiliya, ni iki kindi Umunyetiyopiya yakoraga?

5 Uwo mugabo yari umuyobozi ukomeye igihe Umwamikazi Kandake yategekaga Etiyopiya, kandi ni we ‘wacungaga ubutunzi bwose’ bw’uwo mwamikazi (Ibyak 8:27). Ubwo rero ashobora kuba yarahoraga ahuze kandi afite akazi kenshi. Ariko ntiyaburaga umwanya wo gusenga Yehova. Nanone yigaga inyigisho z’ukuri zo mu Byanditswe kandi agashyira mu bikorwa ibyo yize. Ni yo mpamvu yakoze urugendo rurerure akava muri Etiyopiya, akajya gusenga Yehova mu rusengero rwari i Yerusalemu. Nubwo gukora urwo rugendo byamusabye amafaranga menshi n’igihe kirekire, ntibyamubujije kujya gusenga Yehova.

6-7. Ni iki kigaragaza ko urukundo Umunyetiyopiya yakundaga Yehova rwarushijeho kwiyongera?

6 Hari inyigisho nshya kandi z’ingenzi Filipo yasobanuriye uwo Munyetiyopiya. Imwe muri zo, ni uko Yesu ari we Mesiya (Ibyak 8:34, 35). Igihe uwo Munyetiyopiya yamenyaga ibyo Yesu yamukoreye, byaramushimishije cyane. None se ibyo yamenye byatumye akora iki? Yashoboraga guhitamo kwigumira mu idini ry’Abayahudi. Ariko urukundo yakundaga Yehova na Yesu rwarushijeho kwiyongera, bituma afata umwanzuro ukomeye wo kubatizwa, akaba umwigishwa wa Yesu Kristo. Ubwo rero, Filipo yabonye ko uwo mugabo yari yiteguye kubatizwa maze aramubatiza.

7 Niwigana umugabo w’Umunyetiyopiya, ushobora kuzuza ibisabwa ukabatizwa. Nawe ushobora kuvuga uti: “Ni iki kimbuza kubatizwa?” Reka turebe ibintu uwo mugabo yakoze n’uko wamwigana. Yakomeje kwiga Ibyanditswe, ashyira mu bikorwa ibyo yize kandi n’urukundo yakundaga Imana rwakomeje kwiyongera.

JYA UKOMEZA KWIGA IBYANDITSWE

8. Dukurikije ibivugwa muri Yohana 17:3, ni iki ukwiriye gukora?

8 Soma muri Yohana 17:3. Aya magambo yatumye abantu benshi biga Bibiliya. Ese nawe ni uko? Ese ayo magambo yaba adushishikariza no gukomeza kwiga byinshi? Yego rwose. Tuzakomeza ‘kwitoza kumenya Imana y’ukuri yonyine’ (Umubw 3:11). Tuzakomeza kwiga kugeza iteka ryose. Ubwo rero, uko tuzagenda turushaho kumenya Yehova, ni ko tuzarushaho kumukunda.—Zab 73:28.

9. Ni iki kindi wakora nyuma yo kumenya inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya?

9 Iyo dutangiye kwiga ibyerekeye Yehova, duhera ku nyigisho zoroheje. Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, yavuze ko izo nyigisho ari “ibintu by’ibanze.” Ntiyashakaga kuvuga ko izo “nyigisho” atari iz’ingenzi, ahubwo yazigereranyije n’amata baha impinja (Heb 5:12; 6:1). Nanone yateye Abakristo bose inkunga yo gukomeza kwiga inyigisho zimbitse zo mu Ijambo ry’Imana, aho gukomeza kwiga inyigisho z’ibanze. Ese nawe wifuza kumenya inyigisho zimbitse zo muri Bibiliya? Ese wifuza gukura mu buryo bw’umwuka, ukamenya byinshi kuri Yehova no ku migambi ye?

10. Kuki hari abo kwiga bigora?

10 Icyakora abantu benshi ntibakunda kwiga. Bishobora kuba biterwa n’uko ku ishuri batabigishije gusoma neza, cyangwa ngo babafashe kumenya ibindi bintu bishya. Ese wakundaga kwiga kandi wumva byarakugiriye akamaro, cyangwa ntiwabikundaga? Niba n’ubu utabikunda, si wowe wenyine. Yehova ashobora kugufasha kubera ko atunganye, kandi akaba ari we Mwigisha mwiza kurusha abandi bose.

11. Ni iki kigaragaza ko Yehova ari we ‘Mwigisha mukuru’?

11 Yehova avuga ko ari ‘Umwigisha wacu mukuru’ (Yes 30:20, 21). Arihangana, agira neza kandi yishyira mu mwanya wacu. Ni umwarimu wita ku byiza abanyeshuri be bakora (Zab 130:3). Ntajya adusaba gukora ibyo tudashoboye. Nanone ujye wibuka ko ari we waduhaye impano nziza cyane y’ubwonko (Zab 139:14). Duhora twifuza kumenya ibintu bishya, kuko ari ko Yehova yaturemye. Umuremyi wacu yifuza ko dukomeza kwiga kugeza iteka ryose kandi tukabyishimira. Ubwo rero, tugomba kwifuza kumenya inyigisho zo muri Bibiliya cyangwa tukazigirira “ipfa ryinshi” (1 Pet 2:2). Jya wishyiriraho intego ushobora kugeraho kandi ugire gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya no kuyiyigisha (Yos 1:8). Nubigenza utyo, Yehova azaguha umugisha ukunde gusoma no kwiga Ijambo rye.

12. Kuki ukwiriye gufata akanya ko gutekereza ku buzima bwa Yesu no ku murimo yakoze?

12 Buri gihe, jya ufata akanya utekereze ku buzima bwa Yesu n’umurimo yakoze. Niwigana Yesu bizatuma ukomeza gukorera Yehova no mu bihe biruhije (1 Pet 2:21). Yesu yabwiye abigishwa be ko bari guhura n’ingorane (Luka 14:27, 28). Icyakora yari yizeye ko abigishwa be nyakuri, bari kumwigana bagakomeza kubera Imana indahemuka (Yoh 16:33). Ubwo rero, ujye wiga ibintu byaranze ubuzima bwa Yesu kandi wishyirireho intego yo kumwigana.

13. Ni iki dukwiriye gusenga dusaba Yehova, kandi se kuki?

13 Kugira ubumenyi bituma turushaho kumenya Yehova, tukamukunda kandi tukamwizera (1 Kor 8:1-3). Icyakora kugira ubumenyi byonyine ntibihagije. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kugira ukwizera gukomeye (Luka 17:5). Amasengesho nk’ayo, Yehova arayumva kandi akayasubiza. Nitumenya neza Yehova kandi tukagira ukwizera gukomeye, bizatuma dushyira mu bikorwa ibyo twiga.—Yak 2:26.

JYA USHYIRA MU BIKORWA IBYO WIGA

Mbere y’Umwuzure, Nowa n’umuryango we bashyize mu bikorwa ibyo bamenye (Reba paragarafu ya 14)

14. Intumwa Petero yagaragaje ate ko gushyira mu bikorwa ibyo twiga ari iby’ingenzi? (Reba n’ifoto.)

14 Intumwa Petero yagaragaje ko abigishwa ba Kristo bagomba gushyira mu bikorwa ibyo biga. Yabisobanuye akoresheje inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Nowa. Yehova yabwiye Nowa ko yari kuzana umwuzure maze akarimbura abantu babi bari bariho muri icyo gihe. Kuba Nowa n’abagize umuryango we bari bazi ko hazabaho umwuzure, si byo byonyine byari gutuma barokoka. Uzirikane ko intumwa Petero yerekezaga ku gihe cyabanjirije umwuzure, ni ukuvuga “mu gihe inkuge yubakwaga” (1 Pet 3:20). Nowa n’abagize umuryango we bakoze ibyo Imana yababwiye, maze bubaka inkuge cyangwa ubwato bunini (Heb 11:7). Nyuma yaho, Petero yagereranyije ibyo Nowa yakoze n’umubatizo. Yaranditse ati: “Ikintu gisa n’icyo ni cyo n’ubu kibakiza, ni ukuvuga umubatizo” (1 Pet 3:21). Ubwo rero, twavuga ko ibyo ukora ubu witegura kubatizwa, ari nk’imirimo Nowa n’umuryango we bakoze mu gihe cy’imyaka myinshi bubaka inkuge. None se, ni iki ukwiriye gukora kugira ngo witegure kubatizwa?

15. Ni iki kigaragaza ko umuntu yihannye by’ukuri?

15 Ikintu cya mbere ugomba gukora, ni ukwihana ibyaha (Ibyak 2:37, 38). Kwihana by’ukuri bituma umuntu ahinduka rwose. Ese waretse gukora ibintu bibabaza Yehova, urugero nk’ubusambanyi, kunywa itabi no kuvuga amagambo mabi (1 Kor 6:9, 10; 2 Kor 7:1; Efe 4:29)? Niba utarabikora, komeza gukora uko ushoboye kugira ngo uhinduke. Ushobora kugisha inama umuntu ukwigisha Bibiliya cyangwa abasaza b’itorero kandi ukabasaba ko bagufasha. Niba ukiri muto kandi ukaba ukibana n’ababyeyi, jya ukomeza kubasaba ko bagufasha kureka izo ngeso mbi, zituma utabatizwa.

16. Ni ibihe bintu ugomba gukora bigufasha kuba inshuti ya Yehova?

16 Nanone ugomba gukomeza gukora ibintu bigufasha kuba inshuti ya Yehova. Muri byo harimo nko kujya mu materaniro no gutanga ibitekerezo (Heb 10:24, 25). Nanone niwuzuza ibisabwa kugira ngo wifatanye mu murimo wo kubwiriza, ujye uwukora buri gihe. Nukorana umwete uwo murimo, uzarushaho kuwukunda (2 Tim 4:5). Niba ukiri muto kandi ukaba ukiba iwanyu, ibaze uti: “Ese ababyeyi banjye ni bo banyibutsa kujya mu materaniro cyangwa kujya kubwiriza, cyangwa ndibwiriza?” Iyo ukoze ibyo byose wibwirije, uba ugaragaje ko wizera Yehova, umukunda kandi ko umushimira. Ibyo ‘bikorwa byo kwiyegurira Imana,’ twabigereranya n’impano uba uha Yehova (2 Pet 3:11; Heb 13:15). Impano zose duha Yehova ku bushake nta wuduhase, ziramushimisha. (Gereranya no mu 2 Abakorinto 9:7.) Ibyo byose tubikora kubera ko twifuza kumuha ibyiza kurusha ibindi.

RUSHAHO GUKUNDA YEHOVA

17-18. Ni uwuhe muco w’ingenzi uzagufasha kuzuza ibisabwa maze ukabatizwa? (Imigani 3:3-6)

17 Mu gihe ukora uko ushoboye ngo wuzuze ibisabwa maze ubatizwe, ntuzabura guhura n’ibintu bishobora kuguca intege. Hari abantu bashobora kuguseka kubera ko ushaka kuba Umuhamya wa Yehova, bakakurwanya cyangwa bakagutoteza (2 Tim 3:12). Hari n’igihe ukora uko ushoboye ngo ureke gukora ikintu kibi, ariko ugacikwa ukongera kugikora. Nanone ushobora kumva ucitse intege kandi ukababara bitewe n’uko wumva kugera ku ntego yawe bitoroshye. None se ni iki cyagufasha kwihangana? Ni urukundo ukunda Yehova, kandi icyo ni cyo kintu cy’ingenzi.

18 Urukundo ukunda Yehova ni wo muco mwiza kurusha indi yose ufite. (Soma mu Migani 3:3-6.) Iyo umukunda by’ukuri, ushobora guhangana n’ibigeragezo bitandukanye uhura na byo. Inshuro nyinshi Bibiliya ivuga ko Yehova akunda abagaragu be urukundo rudahemuka. Kuba Yehova adukunda urukundo nk’urwo, bigaragaza ko atazigera adutererana cyangwa ngo areke kudukunda (Zab 100:5). Jya uzirikana ko waremwe mu ishusho y’Imana (Intang 1:26). None se wagaragaza ute urwo rukundo rudahemuka?

Ushobora gushimira Yehova buri munsi (Reba paragarafu ya 19) b

19. Wagaragaza ute ko ushimira Yehova ibyo yagukoreye? (Abagalatiya 2:20)

19 Jya ushimira Yehova (1 Tes 5:18). Buri munsi ujye wibaza uti: “Ni iki Yehova yakoze kugira ngo agaragaze ko ankunda?” Hanyuma jya usenga Yehova umushimire kandi umubwire ibyo bintu yagukoreye. Nanone jya wigana intumwa Pawulo, ubone ko ibintu bigaragaza urukundo rwa Yehova ari wowe yabikoreye ku giti cyawe. (Soma mu Bagalatiya 2:20.) Hanyuma jya wibaza uti: “None se njye nagaragaza nte ko nkunda Yehova?” Urukundo ukunda Yehova ruzatuma utagwa mu bishuko kandi rutume wihanganira ibibazo uhura na byo. Nanone ruzatuma ukomeza gukora ibintu bigufasha kuba inshuti ya Yehova, maze uko bwije n’uko bukeye ugaragaze ko umukunda.

20. Ni iki ukwiriye gukora kugira ngo wiyegurire Yehova?

20 Nyuma y’igihe, urukundo ukunda Yehova ruzatuma umusenga, umubwire ko umwiyeguriye. Iyo wiyeguriye Yehova uba wiringiye ko ushobora kuba uwe iteka ryose. Uba umusezeranyije ko uzamukorera mu bihe byiza no mu bihe bibi, kandi iryo sezerano urigirana na we rimwe mu buzima. Ubwo rero kwiyegurira Yehova, ni umwanzuro umuntu atagomba gufata ahubutse. Hari imyanzuro myinshi uzafata mu buzima, kandi imwe muri yo ishobora kuzaba ari myiza cyane. Ariko ujye uzirikana ko umwanzuro wo kwiyegurira Yehova, ari wo mwiza kuruta indi yose ushobora gufata (Zab 50:14). Satani azagerageza kuguca intege kugira ngo udakomeza kubera Yehova indahemuka, kuko aba yibwira ko wenda azabigeraho. Ariko ntuzemere ko abigeraho (Yobu 27:5). Ubwo rero nukunda Yehova cyane, bizatuma usohoza isezerano wamusezeranyije ryo kumukorera iteka ryose, kandi ukomeze kuba inshuti ye.

21. Kuki twavuga ko kubatizwa ari intangiriro yo gukorera Yehova aho kuba iherezo?

21 Numara gusenga Yehova umubwira ko umwiyeguriye, uzabwire abasaza bo mu itorero ryawe ko wifuza kubatizwa. Icyakora nubwo kubatizwa aba ari umwanzuro ukomeye uba ufashe, ujye uzirikana ko aba ari intangiriro yo gukorera Yehova, aho kuba iherezo. Ubwo rero, ukwiriye kugira icyo ukora uhereye ubu, kugira ngo urukundo ukunda Yehova rurusheho kwiyongera. Nanone jya wishyiriraho intego zatuma ubigeraho. Ibyo bizatuma ubatizwa. Mbega ukuntu uwo munsi uzishima! Icyakora uzakomeze kuzirikana ko iyo ari intangiriro yo gukorera Yehova. Twifuza ko urukundo ukunda Yehova n’Umwana we, rwakomeza kwiyongera kugeza iteka ryose.

INDIRIMBO YA 135 “Mwana wanjye, gira ubwenge”

a Kugira intego nziza, ni byo byagombye gutuma twuzuza ibisabwa, kugira ngo tubatizwe. Icyakora, hari n’ibindi dusabwa gukora. Reka turebe ukuntu urugero rw’Umunyetiyopiya wakoraga ibwami, rwadufasha kumenya icyo umwigishwa wa Bibiliya yakora, kugira ngo yuzuze ibisabwa abatizwe.

b IBISOBANURO BY’IFOTO: Mushiki wacu urimo gusenga Yehova, amushimira ibyo yamukoreye.