Uko wakwiyigisha
Uko wakoresha ahanditse ngo: “Agashya”
Iyo ukanze ahanditse ngo: “Agashya” kuri JW Library® no ku rubuga rwa jw.org, uhabona ibintu biherutse gusohoka. None se wakoresha ute aho hantu kugira ngo ubone ibintu bishya?
JW Library
Iyo hari ingingo nshya yasohotse ishyirwa ahanditse ngo: “Ingingo zitandukanye” hakurikijwe icyiciro ibarizwamo. Ubwo rero buri igihe iyo hari ingingo yasohotse iri ahanditse ngo: “Agashya,” uvanaho icyiciro cyose kugira ngo uyibone. Iyo ngingo uhita uyibona, kuko ari yo iba ibanziriza izindi ziba ziri muri icyo cyiciro, ziba zitondetswe hakurikijwe igihe zasohokeye.
Hari ibitabo utahita usomera rimwe, urugero nk’amagazeti. Ubwo rero kugira ngo ubone aho wagejeje usoma, ujye ugishyira ahanditse ngo: “Ibyo ukoresha kenshi” kugeza urangije kugisoma.
JW.ORG
Hari ingingo zimwe na zimwe, urugero nk’amakuru n’amatangazo, ziboneka ku rubuga rwa jw.org gusa. Jya wibuka kureba buri gihe ahanditse ngo: “Agashya” kugira ngo urebe ingingo nshya zashyizweho.