Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 13

INDIRIMBO YA 127 Uwo ngomba kuba we

Ese Yehova arakwemera?

Ese Yehova arakwemera?

“Ndakwemera.”​—LUKA 3:22.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kigaragaza icyo wakora kugira ngo wemere udashidikanya ko Yehova akwemera.

1. Bamwe mu bagaragu ba Yehova bashobora kwiyumva bate?

 DUSHIMISHWA no kumenya ko Yehova yemera abagaragu be mu rwego rw’itsinda. Bibiliya igira iti: “Yehova yishimira ubwoko bwe” (Zab. 149:4). Icyakora hari igihe bamwe bacika intege bakibaza bati: “Ese nanjye Yehova aranyemera?” Hari abantu benshi bari abagaragu ba Yehova b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya, bageze igihe bakibaza niba Yehova abemera.—1 Sam. 1:6-10; Yobu 29:2, 4; Zab. 51:11.

2. Abantu Yehova yemera baba bameze bate?

2 Bibiliya igaragaza neza ko Yehova ashobora kutwemera nubwo tudatunganye. Ibyo bishoboka bite? Kugira ngo Yehova atwemere, tuba tugomba kwizera Yesu Kristo kandi tukabatizwa (Yoh. 3:16). Iyo tubigenje dutyo, tuba tweretse abandi ko twihannye ibyaha byacu kandi tugasezeranya Yehova ko tuzakora ibyo ashaka (Ibyak. 2:38; 3:19). Yehova ashimishwa cyane n’uko dukora ibyo bintu byose, kugira ngo tube incuti ze. Iyo dukoze ibishoboka byose ngo twubahirize ibyo twamusezeranyije, aratwemera kandi akabona ko turi incuti ze magara.—Zab. 25:14.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 None se, kuki hari igihe bamwe bumva ko Imana itabemera? Yehova agaragaza ate ko atwemera? Ni iki Umukristo yakora kugira ngo yizere adashidikanya ko Imana imwemera? Ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.

KUKI HARI BAMWE BIBAZA NIBA YEHOVA ABEMERA?

4-5. Nubwo hari igihe twumva ko nta gaciro dufite, ni iki dukwiriye kwemera tudashidikanya?

4 Abenshi muri twe, kuva bakiri abana bahora bumva ko nta gaciro bafite (Zab. 88:15). Umuvandimwe witwa Adrián yaravuze ati: “Mpora numva nta cyo maze. Ndibuka ko kera nkiri muto, najyaga nsenga nsaba ko abagize umuryango wanjye bazaba muri Paradizo, nubwo njye numvaga ntakwiriye kuzahaba.” Undi muvandimwe witwa Tony warezwe n’ababyeyi batari Abahamya ba Yehova, yaravuze ati: “Ababyeyi banjye ntibigeze bambwira ko bankunda cyangwa ngo bambwire ko mbatera ishema. Ibyo byatumaga mpora numva ko nta cyo nakora ngo mbashimishe.”

5 Niba hari igihe tujya twumva ko nta cyo tumaze, tujye twibuka ko Yehova ubwe ari we watwireherejeho (Yoh. 6:44). Hari ikintu cyiza yatubonyeho twe tutabona, kandi atuzi neza (1 Sam. 16:7; 2 Ngoma 6:30). Ubwo rero mu gihe avuze ko dufite agaciro, tujye tubyemera.—1 Yoh. 3:19, 20.

6. Pawulo yumvaga ameze ate, iyo yatekerezaga ibyaha yakoze kera?

6 Mbere y’uko bamwe muri twe bamenya ukuri, bakoraga ibintu bishobora gutuma n’ubu bumva umutimanama ubacira urubanza (1 Pet. 4:3). Ndetse n’Abakristo bamaze igihe bakorera Yehova ari indahemuka, hari ibintu baba bagifiteho intege nke. Ese hari igihe wumva Yehova atarakubabariye? Niba ari uko bimeze, kumenya ko hari abandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka bajyaga biyumva batyo, bishobora kuguhumuriza. Urugero, iyo intumwa Pawulo yatekerezaga ko adatunganye, yumvaga agize agahinda (Rom. 7:24). Wibuke ko yari yarihannye ibyaha bye kandi akabatizwa. Ariko yakomezaga kuvuga ko ‘ari uworoheje mu ntumwa’ kandi ko mu banyabyaha ‘ari uw’imbere.’—1 Kor. 15:9; 1 Tim. 1:15.

7. Ni iki tugomba kwizera mu gihe twibutse ibyaha twakoze?

7 Yehova Papa wacu wo mu ijuru, adusezeranya ko azatubabarira ibyaha byacu nitwihana (Zab. 86:5). Ubwo rero iyo tubabajwe by’ukuri n’ibyaha twakoze, hanyuma akatubwira ko atubabariye, tuba tugomba kumwizera.—Kolo. 2:13.

8-9. Twakora iki kugira ngo tudakomeza kumva ko Yehova atatwemera?

8 Twese tuba twifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Icyakora bamwe bashobora kumva batazigera bakora ibihagije mu murimo ku buryo Yehova yabemera. Mushiki wacu witwa Amanda yaravuze ati: “Igihe cyose numvaga hari ikindi kintu ngomba gukora, kugira ngo numve ko nahaye Yehova ibyiza kuruta ibindi. Incuro nyinshi, numvaga ntakora ibihagije. Ubwo rero iyo ntabashaga gukora ibyo niyemeje, numvaga mpemukiye Yehova kandi nanjye nkumva nta cyo maze.”

9 Ni iki twakora kugira ngo tudakomeza kumva ko tudashobora gushimisha Imana? Jya wibuka ko Yehova ari Imana ishyira mu gaciro. Nta na rimwe ajya adusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Yishimira ibintu byose tumukorera, igihe cyose twakoze ibyiza kurusha ibindi. Nanone ujye utekereza ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya, bakoreye Yehova n’umutima wabo wose. Tekereza ibyabaye kuri Pawulo. Yamaze imyaka myinshi akorana umwete umurimo wa Yehova. Yakoze ingendo ndende kandi atangiza amatorero menshi. Ese igihe imimerere yahindukaga, ntiyongere kubwiriza nk’uko yabwirizaga mbere, Yehova yaba yararetse kumwemera? Oya rwose. Pawulo yakomeje gukora ibyo ashoboye kandi Yehova yamuhaye imigisha (Ibyak. 28:30, 31). Natwe ibyo dukorera Yehova bishobora guhinduka, bitewe n’igihe tugezemo. Ariko icyo Yehova aha agaciro, ni igituma tumukorera. Reka turebe bimwe mu byo Yehova akora, bikagaragaza ko atwemera.

YEHOVA AGARAGAZA ATE KO ATWEMERA?

10. Yehova atubwira ate ko atwemera? (Yohana 16:27)

10 Akoresha Bibiliya. Buri gihe Yehova agaragaza ko yishimira abo akunda. Muri Bibiliya hagaragaza ukuntu Yehova yabwiye Yesu incuro ebyiri ko amukunda kandi ko amwemera (Mat. 3:17; 17:5). Ese wowe Yehova akuvugishije, akakubwira ko akwemera, ntibyagushimisha? Yehova ntatuvugisha mu ijwi ryumvikana, ahubwo atuvugisha akoresheje Bibiliya. Mu Mavanjiri dusangamo amagambo arangwa n’urukundo Yesu yabwiye abigishwa be. Iyo tuyasomye ni nk’aho ari Yehova ubwe uba utwibwirira ayo magambo. (Soma muri Yohana 16:27.) Yesu yiganaga Papa we mu buryo butunganye. Ubwo rero iyo dusomye inkuru zigaragaza ko Yesu yemeraga abigishwa be nubwo batari batunganye, ni nk’aho tuba duteze amatwi Yehova atwibwirira ko atwemera.—Yoh. 15:9, 15.

Hari uburyo bwinshi Yehova akoresha kugira ngo agaragaze ko atwemera (Reba paragarafu ya 10)


11. Kuki guhura n’ibigeragezo atari ikimenyetso kigaragaza ko Yehova atatwemera? (Yakobo 1:12)

11 Aduha ibyo dukeneye. Yehova aba yifuza kudufasha, wenda akaduha ibyo dukeneye. Icyakora hari igihe yemera ko tugerwaho n’imibabaro nk’uko byagendekeye umukiranutsi Yobu (Yobu 1:8-11). Iyo duhuye n’ibigeragezo, ntibiba bigaragaza ko Yehova atatwemera. Ahubwo ibigeragezo bituma tugaragaza ko dukunda Imana kandi ko tuyiringira. (Soma muri Yakobo 1:12.) Iyo turi mu bigeragezo, maze Yehova akadufasha kwihangana, bitwereka ko adukunda cyane.

12. Ibyabaye kuri Dmitrii bikwigisha iki?

12 Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe wo muri Aziya witwa Dmitrii. Akazi ke karahagaze, amara amezi menshi ari umushomeri. Yagaragaje ko yiringiraga Yehova, maze yiyemeza kongera igihe yamaraga mu murimo wo kubwiriza. Ariko na bwo yamaze amezi menshi atarabona akazi. Ahubwo yaje kurwara ku buryo atashoboraga kubyuka. Yatangiye kumva ko atakiri umugabo mwiza n’umubyeyi mwiza, atangira no kwibaza niba Yehova akimwemera. Umunsi umwe ari nimugoroba, umukobwa we yanditse ku gapapuro amagambo ari muri Yesaya 30:15. Ayo magambo agira ati: “Nimukomeza gutuza no kurangwa n’icyizere, ni bwo gusa muzakomera.” Ako gapapuro yakazaniye papa we maze aramubwira ati: “Papa, nujya wumva wacitse intege, ujye wibuka aya magambo.” Dmitrii yabonye ko Yehova yamufashaga, kugira ngo abagize umuryango we babone ibyokurya byiza, imyambaro n’aho kuba. Yaravuze ati: “Icyo nari nkeneye gusa, ni ugutuza kandi ngakomeza kwiringira Yehova.” Nawe niba uhanganye n’ikigeragezo nk’icyo, ujye wiringira ko Yehova akwitaho, kandi ko azagufasha kwihangana.

Hari uburyo bwinshi Yehova akoresha kugira ngo agaragaze ko atwemera (Reba paragarafu ya 12) a


13. Ni ba nde Yehova akoresha kugira ngo agaragaze ko atwemera, kandi se abikora ate?

13 Akoresha Abakristo bagenzi bacu. Yehova akoresha abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo atwereke ko atwemera. Urugero, ashobora kubakoresha bakatubwira amagambo adutera inkunga mu gihe tubikeneye. Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu wo muri Aziya igihe yari ahangayitse cyane. Akazi ke karahagaze kandi aza no kurwara cyane. Nyuma yaho, umugabo we yakoze icyaha gikomeye, maze yamburwa inshingano yo kuba umusaza w’itorero. Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Siniyumvishaga ukuntu ibyo bintu byose bimbayeho. Natekereje ko wenda hari ikintu kibi nakoze, kandi Yehova akaba atakinyemera.” Yasenze Yehova amwinginga, kugira ngo amwereke niba koko akimwemera. None se Yehova yakoze iki kugira ngo amwereke ko amwemera? Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Abasaza b’itorero baranganirije, banyizeza ko Yehova ankunda.” Nyuma yaho yongeye gusenga Yehova, amusaba ko amwizeza ko amukunda. Uwo mushiki wacu yakomeje agira ati: “Uwo munsi nakiriye ibaruwa nari nandikiwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryacu. Igihe nasomaga amagambo ahumuriza bari banyandikiye, namenye ko Yehova yari yumvise isengesho ryanjye.” Rwose, Yehova akoresha bagenzi bacu kugira ngo agaragaze ko atwemera, maze bakatubwira amagambo yo kudutera inkunga.—Zab. 10:17.

Hari uburyo bwinshi Yehova akoresha kugira ngo agaragaze ko atwemera (Reba paragarafu ya 13) b


14. Ni ikihe kintu kindi Yehova akora kigaragaza ko atwemera?

14 Nanone Yehova agaragaza ko atwemera iyo akoresheje Abakristo bagenzi bacu bakatugira inama dukeneye. Urugero, mu kinyejana cya mbere Yehova yakoresheje intumwa Pawulo, maze yandikira Abakristo bagenzi be amabaruwa 14. Muri ayo mabaruwa Pawulo yabagiriye inama zidaca ku ruhande, ariko zirangwa n’urukundo. Kuki Yehova yakoresheje Pawulo ngo atange izo nama? Ni ukubera ko Yehova ari umubyeyi mwiza, kandi akaba ahana abana be “yishimira” (Imig. 3:11, 12). Ubwo rero, mu gihe hagize umuntu utugira inama ishingiye kuri Bibiliya, tujye tubona ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Yehova atwemera. Si uko aba yatwanze (Heb. 12:6). Ariko hari n’ibindi bintu bigaragaza ko Yehova atwemera. Ibyo bintu ni ibihe?

IBINTU BITWEMEZA KO YEHOVA ATWEMERA

15. Ni ba nde Yehova aha umwuka wera, kandi se ibyo bitwizeza iki?

15 Yehova aha umwuka wera abo yemera (Mat. 12:18). Dushobora kwibaza tuti: “Ese mu mibereho yanjye, ngaragaza ko nera imbuto z’umwuka? Ese ubu usigaye wihanganira abandi kuruta uko wabikoraga utaramenya Yehova?” Uko urushaho kugaragaza imbuto z’umwuka wera, ni na ko urushaho kwizera ko Yehova akwemera.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Imbuto z’umwuka wera.”

Ni iki cyakwemeza ko Yehova akwemera? (Reba paragarafu ya 15)


16. Ni ba nde Yehova aha inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza, kandi ibyo bituma wumva umeze ute? (1 Abatesalonike 2:4)

16 Yehova aduha umurimo ugaragaza ko atwemera. Uwo murimo ni uwo gutangaza ubutumwa bwiza. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:4.) Reka turebe ukuntu kubwiriza ubutumwa bwiza byagiriye akamaro mushiki wacu witwa Jocelyn. Umunsi umwe yabyutse yumva yacitse intege. Yaravuze ati: “Numvaga nta mbaraga mfite kandi nkumva nta cyo maze. Ariko nari umupayiniya kandi uwo munsi ni bwo nabwirizaga. Ubwo rero narasenze, maze njya kubwiriza.” Uwo munsi yahuye n’umugore witwa Mary kandi yemera kwiga Bibiliya. Nyuma y’amezi runaka, Mary yavuze ko igihe uwo mushiki wacu yazaga kumusura, yari amaze igihe asenga Imana asaba ko yamwoherereza umuntu wo kumwigisha Bibiliya. Ibyabaye uwo munsi byigishije iki uwo mushiki wacu? Yaravuze ati: “Numvise ari nk’aho Yehova ambwira ati: ‘ndakwemera.’” Birumvikana ariko ko atari ko abantu bose tubwiriza bazemera ubutumwa tubagezaho. Ariko twizera tudashidikanya ko Yehova yishima, iyo dukoze uko dushoboye kose ngo tugeze ubutumwa bwiza ku bandi.

Ni iki cyakwemeza ko Yehova akwemera? (Reba paragarafu ya 16) c


17. Ibyo Vicky yavuze ku birebana n’incungu bitwigisha iki? (Zaburi 5:12)

17 Yehova ashingira ku gitambo cy’incungu akatwemera (1 Tim. 2:5, 6). Ariko se twakora iki niba imitimanama yacu ikomeza kutubwira ko Yehova atatwemera, nubwo twaba twizera igitambo cy’incungu kandi twarabatijwe? Hari ikintu cy’ingenzi tugomba kuzirikana. Uko twiyumva bishobora kutuyobya, ariko Yehova we dushobora kumwiringira. Yehova abona ko abantu bizera igitambo cy’incungu ari abakiranutsi kandi abasezeranya imigisha. (Soma muri Zaburi ya 5:12; Rom. 3:26.) Gutekereza ku ncungu byafashije mushiki wacu witwa Vicky. Umunsi umwe hari igihe yatekereje cyane ku ncungu maze aravuga ati: ‘Yehova yamaze igihe kirekire cyane anyihanganira. Ariko ni nk’aho namubwiraga nti: “urukundo unkunda numva ntarukwiriye. Igitambo cy’Umwana wawe ntigishobora gutwikira ibyaha byanjye.”’ Icyakora gutekereza ku gitambo cy’incungu, byatumye atangira kumva ko Yehova amukunda. Natwe nidufata umwanya tugatekereza ku ncungu, tuzibonera ko Yehova adukunda kandi ko atwemera.

Ni iki cyakwemeza ko Yehova akwemera? (Reba paragarafu ya 17)


18. Ni iki dushobora kwizera tudashidikanya, nidukomeza gukunda Yehova?

18 Hari igihe dushobora gukora ibishoboka byose ngo dukurikize inama zatanzwe muri iki gice, ariko rimwe na rimwe tukumva ducitse intege kandi tukibaza niba Yehova atwemera. Ibyo nibikubaho, ujye wizera udashidikanya ko Yehova yemera “abakomeza kumukunda” (Yak. 1:12). Ubwo rero, ujye ukomeza kuba incuti ye kandi ushakishe ibintu bigaragaza ko akwemera. Buri gihe, ujye uzirikana ko Yehova ‘atari kure y’umuntu wese muri twe.’—Ibyak. 17:27.

WASUBIZA UTE?

  • Kuki hari abantu bumva ko Yehova atabemera?

  • Ni ibihe bintu Yehova akora bigaragaza ko atwemera?

  • Kuki dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova atwemera?

INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe

a IBISOBANURO BY’IFOTO: Ibyakinwe

b IBISOBANURO BY’IFOTO: Ibyakinwe

c IBISOBANURO BY’IFOTO: Ibyakinwe