IGICE CYO KWIGWA CYA 12
INDIRIMBO YA 77 Umucyo umurika mu isi y’umwijima
Irinde umwijima ugume mu mucyo
“Kera mwari umwijima, ariko none muri umucyo.”—EFE. 5:8.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Muri iki gice turi burebe amasomo twavana ku mvugo z’ikigereranyo Pawulo yakoresheje mu Befeso igice cya 5. Izo mvugo z’ikigereranyo ni umwijima n’umucyo.
1-2. (a) Pawulo yari he igihe yandikiraga Abakristo bo muri Efeso? (b) Ni ibihe bibazo turi busubize muri iki gice?
IGIHE intumwa Pawulo yari afungiwe i Roma, yifuzaga gutera inkunga Abakristo bagenzi be. Ariko kubera ko atashoboraga kubasura, yabandikiye amabaruwa. Imwe muri ayo mabaruwa, ni iyo yandikiye Abakristo bo muri Efeso ahagana mu mwaka wa 60 cyangwa mu wa 61.—Efe. 1:1; 4:1.
2 Mu myaka igera ku icumi mbere yaho, Pawulo yari muri uwo mujyi, aho yabwirizaga kandi akigisha ubutumwa bwiza (Ibyak. 19:1, 8-10; 20:20, 21). Yakundaga Abakristo bagenzi be cyane kandi yifuzaga kubafasha kugira ngo bakomeze kubera Yehova indahemuka. None se kuki yandikiye abo Bakristo basutsweho umwuka, ababwira ibirebana n’umwijima n’umucyo? Ni ayahe masomo Abakristo bose bavana kuri izo nama yabagiriye? Reka turebe ibisubizo by’ibyo bibazo.
UKO BAVUYE MU MWIJIMA BAKAJYA MU MUCYO
3. Ni izihe mvugo z’ikigereranyo Pawulo yakoresheje igihe yandikiraga Abakristo bo muri Efeso?
3 Pawulo yandikiye Abakristo bo muri Efeso ati: “Kera mwari umwijima, ariko none muri umucyo” (Efe. 5:8). Pawulo yakoresheje imvugo z’ikigereranyo, ari zo umwijima n’umucyo, ashaka gusobanura ibintu bitandukanye. Reka turebe impamvu Pawulo yavuze ko Abakristo bo muri Efeso ‘kera bari umwijima.’
4. Kuki twavuga ko abantu bo muri Efeso bari mu mwijima?
4 Idini ry’ikinyoma. Mbere y’uko Abakristo bo muri Efeso Pawulo yandikiye bamenya ukuri, bari bafite ibitekerezo byo mu idini ry’ikinyoma kandi bakoraga ibikorwa by’ubupfumu. Mu mujyi wa Efeso, ni ho habaga urusengero rukomeye rw’ikigirwamana cyitwaga Arutemi, kandi urwo rusengero rwari mu bintu birindwi bitangaje byabayeho. Abantu bajyaga muri urwo rusengero kugira ngo basenge ibigirwamana. Abanyabukorikori bakoraga amashusho y’ikigirwamana cya Arutemi bakayacuruza kandi byabahaga amafaranga menshi (Ibyak. 19:23-27). Nanone abari batuye muri uwo mujyi bari bazwiho gukora ibikorwa by’ubumaji.—Ibyak. 19:19.
5. Kuki twavuga ko Abefeso bari bafite imyifatire mibi?
5 Imyifatire mibi. Abantu bo muri Efeso bari bazwiho ibikorwa bikabije by’ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda. Mu makinamico yabo no mu nsengero, wasangaga akenshi bavuga amagambo yerekeza ku bitsina (Efe. 5:3). Abenshi mu bari bahatuye bari ‘barataye isoni,’ bikaba bisobanura ko bari bameze nk’umuntu uri mu kinya, nta bubabare yumva (Efe. 4:17-19). Mbere y’uko Abakristo bo muri Efeso bamenya inyigisho zo muri Bibiliya, umutimanama wabo nta cyo wabaregaga cyangwa ngo bumve ko hari icyo Imana izababaza. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ko ‘ubwenge bwabo bwari mu mwijima kandi ko bari baratandukanyijwe n’ubuzima buva ku Mana.’
6. Kuki Pawulo yavuze ko Abefeso bari basigaye ‘bari mu mucyo’?
6 Icyakora hari abantu bo muri Efeso batagumye mu mwijima. Ni yo mpamvu Pawulo yabandikiye avuga ati: “Ariko none muri umucyo mwunze ubumwe n’Umwami” (Efe. 5:8). Bari basigaye bayoborwa n’Ijambo ry’Imana, rigereranywa n’umucyo ubayobora (Zab. 119:105). Abo Befeso bari bararetse gusenga ibigirwamana, bareka n’ibikorwa by’ubusambanyi. Bari basigaye ‘bigana Imana,’ bagakora uko bashoboye kose ngo bayisenge kandi bayishimishe.—Efe. 5:1.
7. Kuki twavuga ko tumeze nk’Abakristo benshi bo muri Efeso?
7 Natwe mbere y’uko twiga Bibiliya, twabaga mu madini y’ibinyoma kandi dufite imyifatire mibi. Hari bamwe bizihizaga iminsi mikuru yo mu idini ry’ikinyoma, abandi ari abasambanyi. Icyakora tumaze kumenya uko Yehova abona icyiza n’ikibi, twarahindutse. Twatangiye gukora ibyo Yehova ashaka kandi byatugiriye akamaro (Yes. 48:17). Icyakora hari igihe biba bitoroshye. Ntitwifuza gusubira mu mwijima twahozemo, ahubwo twifuza gukomeza “kugenda nk’abana b’umucyo.” Twabikora dute?
IRINDE KUGENDERA MU MWIJIMA
8. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 5:3-5, ni iki Abakristo bo muri Efeso bagombaga kwirinda?
8 Soma mu Befeso 5:3-5. Abakristo bo muri Efeso bagombaga gukomeza kwirinda ibikorwa byose bidashimisha Imana, kugira ngo birinde imyifatire mibi yashoboraga gutuma bagendera mu mwijima. Ibyo bisobanura ko bagombaga kwirinda ibikorwa by’ubusambanyi n’amagambo yerekeza ku busambanyi. Pawulo yibukije Abakristo bo muri Efeso ko bagombaga kwirinda ibyo bintu, kugira ngo bazabone “umurage uwo ari wo wose mu bwami bwa Kristo n’ubw’Imana.”
9. Kuki dukwiriye kuba maso tukirinda ikintu cyatuma dukora icyaha cy’ubusambanyi?
9 Natwe tugomba gukomeza guhatana kugira ngo twirinde ‘imirimo itera imbuto kandi y’umwijima’ (Efe. 5:11). Nanone kandi hari inkuru y’ibyabaye igaragaza ko iyo umuntu akunda kureba ibintu byerekeza ku busambanyi, akabitega amatwi kandi akabivugaho, ashiduka yakoze icyaha (Intang. 3:6; Yak. 1:14, 15). Mu gihugu kimwe, hari abavandimwe na bashiki bacu bari bafite urubuga bahuriraho. Batangiye bohererezanya ubutumwa buvuga kuri Yehova no ku bintu byo muri Bibiliya. Ariko uko igihe cyagiye gihita, bagiye baganira ku bintu bidashimisha Yehova. Akenshi wasangaga ibiganiro byabo byibanda ku bitsina. Abenshi muri bo bavuga ko ibyo biganiro bidakwiriye bagiranaga, byatumye bakora icyaha cy’ubusambanyi.
10. Ni gute Satani agerageza kudushuka? (Abefeso 5:6)
10 Satani agerageza kudushuka, agatuma tubona ko ibyo Yehova yita ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda, burya nta cyo bitwaye (2 Pet. 2:19). Ibyo ntibyagombye kudutangaza. Kubera iki? Ni ukubera ko kuva kera, Satani yagiye ajijisha abantu kugira ngo batabasha gutandukanya icyiza n’ikibi (Yes. 5:20; 2 Kor. 4:4). Ni yo mpamvu filime nyinshi, ibiganiro byo kuri televiziyo n’imbuga za interinete, bikwirakwiza ibitekerezo bitandukanye n’amahame ya Yehova. Satani agerageza kudushuka akatwumvisha ko ibikorwa by’umwanda n’ubusambanyi, ari ibintu byiza, bishimisha kandi bitagira icyo bitwaye.—Soma mu Befeso 5:6.
11. Ibyabaye kuri Angela bigaragaza bite ko dukwiriye gukurikiza inama iboneka mu Befeso 5:7? (Reba n’ifoto.)
11 Satani aba ashaka ko twifatanya n’abantu batuma kumvira amategeko ya Yehova bitugora. Ni yo mpamvu Pawulo yabwiye Abakristo bo muri Efeso ati: “Ntimukifatanye na bo,” kuko bakora ibyo Imana yanga (Efe. 5:7). Tujye tuzirikana ko abo twifatanya na bo, atari ba bandi tuba turi kumwe imbonankubone gusa. Haba harimo na ba bandi tuganira ku mbuga nkoranyambaga, uretse ko Abakristo bo muri Efeso ya kera bo batari bafite imbuga nk’izo. Mushiki wacu witwa Angela a uba muri Aziya, yavuze ukuntu imbuga nkoranyambaga zishobora guteza akaga. Yaravuze ati: “Zagiye zihindura imitekerereze yanjye, mpindura uko nabonaga ibintu. Nageze n’igihe numva ko kugira incuti y’umuntu udakurikiza amahame ya Yehova nta cyo bitwaye. Amaherezo natangiye gutekereza ko kubaho ntashimisha Yehova, nta kibazo kirimo.” Igishimishije, ni uko abasaza bafashije Angela akagira ibyo ahindura. Yakomeje agira ati: “Ubu mara igihe niyigisha ibyerekeye Yehova, aho kwibanda ku bintu byo ku mbuga nkoranyambaga.”
12. Ni iki kizadufasha gukomeza gukurikiza amahame ya Yehova agenga icyiza n’ikibi?
12 Tugomba kurwanya imitekerereze y’isi, ivuga ko kugira imyifatire mibi nta cyo bitwaye. Tuzi neza ko ari mibi (Efe. 4:19, 20). Byaba byiza twibajije tuti: “Ese nirinda kwifatanya bitari ngombwa n’abo dukorana, abo twigana cyangwa abandi bantu badakurikiza amahame ya Yehova? Ese nkora uko nshoboye ngo nkurikize amahame ya Yehova, nubwo haba hari abavuga ko nkabya?” Nanone nk’uko bivugwa muri 2 Timoteyo 2:20-22, tugomba gushishoza no mu gihe duhitamo incuti mu itorero rya gikristo. Tujye tuzirikana ko muri bo, hari abatagira icyo badufasha ngo dukomeze gukorera Yehova mu budahemuka.
MUKOMEZE KUGENDA “NK’ABANA B’UMUCYO”
13. ‘Gukomeza kugenda nk’abana b’umucyo’ bisobanura iki? (Abefeso 5:7-9)
13 Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bo muri Efeso inama yo kureka kugendera mu mwijima, ahubwo ‘bagakomeza kugenda nk’abana b’umucyo.’ (Soma mu Befeso 5:7-9.) Ibyo bisobanura iki? Muri make, bisobanura ko tugomba guhora twitwara nk’Abakristo b’ukuri. Kimwe mu byabidufashamo ni ukugira umwete wo gusoma no kwiyigisha Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Ni iby’ingenzi cyane ko twigana urugero rwa Yesu Kristo kandi tugakurikiza inyigisho ze, kuko ari “umucyo w’isi.”—Yoh. 8:12; Imig. 6:23.
14. Umwuka wera udufasha ute?
14 Nanone dukeneye umwuka wera kugira ngo udufashe gukomeza kwitwara “nk’abana b’umucyo.” Kubera iki? Ni ukubera ko gukomeza kuba umuntu utanduye muri iyi si y’abantu biyandarika, ari ibintu bitoroshye (1 Tes. 4:3-5, 7, 8). Umwuka wera udufasha kurwanya imitekerereze y’abantu bo muri iyi si, batabona ibintu nk’uko Yehova abibona. Nanone kandi, umwuka wera utuma twera imbuto z’umucyo, zikubiyemo “uburyo bwose bwo kugira neza no gukiranuka.”—Efe. 5:9.
15. Ni iki twakora kugira ngo tubone umwuka wera? (Abefeso 5:19, 20)
15 Kimwe mu byo twakora kugira ngo tubone umwuka wera, ni ugusenga tuwusaba. Yesu yavuze ko Yehova ‘aha umwuka wera abawumusaba’ (Luka 11:13). Nanone tubona umwuka wera, iyo dusingiza Yehova turi kumwe n’abandi mu materaniro. (Soma mu Befeso 5:19, 20.) Umwuka wera uzadufasha kubaho mu buryo bushimisha Imana.
16. Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro myiza? (Abefeso 5:10, 17)
16 Iyo hari imyanzuro ikomeye dushaka gufata, tuba dukeneye kumenya “ibyo Yehova ashaka,” maze akaba ari byo dukora. (Soma mu Befeso 5:10, 17.) Iyo dushakisha amahame yo muri Bibiliya ahuje n’ikibazo dufite, mu by’ukuri tuba dushaka kumenya uko Yehova abona icyo kibazo. Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya bituma dufata imyanzuro myiza.
17. Twakora iki kugira ngo dukoreshe neza igihe cyacu? (Abefeso 5:15, 16) (Reba n’ifoto.)
17 Nanone Pawulo yagiriye Abakristo bo muri Efeso inama yo gukoresha neza igihe cyabo. (Soma mu Befeso 5:15, 16.) Umwanzi wacu Satani, ari we Bibiliya yita “umubi,” aba ashaka ko duhora duhugiye mu bintu by’iyi si, ku buryo tutabona umwanya wo gukorera Imana (1 Yoh. 5:19). Ni ibintu byoroshye cyane ko Umukristo yamara igihe ashakisha ubutunzi, yiga amashuri cyangwa akora akazi, akabirutisha gukorera Yehova. Ibyo ni bitubaho, tuzamenye ko twatangiye kugira imitekerereze y’iyi si. Birumvikana ko ibyo bintu ubwabyo atari bibi. Ariko ntidukwiriye kwemera ko ari byo biza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Ubwo rero tugomba ‘kwicungurira igihe,’ tukamenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi kugira ngo dukomeze kugenda “nk’abana b’umucyo.”
18. Ni iki Donald yakoze kugira ngo akoreshe neza igihe cye?
18 Jya ushakisha uko wakora byinshi mu murimo wa Yehova. Ibyo ni byo umuvandimwe wo muri Afurika y’Epfo witwa Donald yakoze. Yaravuze ati: “Nagenzuye uko nari mbayeho, maze nsenga Yehova mwinginga ngo amfashe gukora byinshi mu murimo we. Nanone namusenze mwinginga, musaba ko amfasha kubona akazi katuma mbona umwanya uhagije wo kubwiriza. Yehova yaramfashije mbona ako kazi. Ibyo byatumye njye n’umugore wanjye dutangira gukora umurimo w’igihe cyose.”
19. Ni iki twakora kugira ngo dukomeze kugenda “nk’abana b’umucyo”?
19 Ibaruwa Pawulo yandikiye Abakristo bo muri Efeso, yabafashije gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka, kandi ayo magambo ari mu Ijambo ry’Imana natwe ashobora kudufasha. Nk’uko twabibonye, ashobora kudufasha guhitamo imyidagaduro n’abo twifatanya na bo. Ayo magambo adutera inkunga yo gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana tubishishikariye, kugira ngo dukomeze kugendera mu mucyo mu byo dukora byose. Nanone agaragaza akamaro k’umwuka wera, kuko udufasha kugira imico myiza. Gukurikiza ibyo Pawulo yanditse, bishobora kudufasha gufata imyanzuro myiza, ihuje n’ibyo Yehova ashaka. Nitubigenza dutyo, tuzirinda umwijima w’iyi si maze tugume mu mucyo.
IBIBAZO BY’ISUBIRAMO
-
“Umwijima” n’“umucyo” bivugwa mu Befeso 5:8 bigereranya iki?
-
Ni iki twakora kugira ngo twirinde “umwijima”?
-
Twakora iki ngo ‘dukomeze kugenda nk’abana b’umucyo’?
INDIRIMBO YA 95 Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi
a Amazina amwe yarahinduwe.
b IBISOBANURO BY’IFOTO: Igice cy’umuzingo kigaragaza ibaruwa Pawulo yandikiye Abefeso.