Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 11

INDIRIMBO YA 129 Tuzakomeza kwihangana

Komeza gukorera Yehova wihanganye nubwo ibintu bitagenda neza

Komeza gukorera Yehova wihanganye nubwo ibintu bitagenda neza

“Wihanganiye ingorane nyinshi uzira izina ryanjye.”​—IBYAH. 2:3.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kiri butwereke uko twakomeza gukorera Yehova twihanganye, nubwo twahura n’ibintu biduca intege.

1. Kuki twishimira kuba mu muryango wa Yehova?

 DUSHIMISHWA no kuba turi mu muryango wa Yehova muri ibi bihe bigoye by’iminsi y’imperuka. Nubwo imibereho yo muri iyi si igenda irushaho kuba mibi, Yehova yaduhaye abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo badufashe (Zab. 133:1). Nanone adufasha kugira imiryango yishimye (Efe. 5:33–6:1). Ikindi kandi, aduha ubwenge kugira ngo twihanganire imihangayiko duhura na yo maze dukomeze kugira ibyishimo.

2. Ni iki tugomba gukora, kandi se kuki?

2 Icyakora, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo dukorere Yehova turi indahemuka. Kubera iki? Kubera ko tudatunganye, hari igihe bagenzi bacu bashobora kuvuga cyangwa bagakora ikintu kikatubabaza. Nanone dushobora kumva ducitse intege bitewe n’amakosa yacu, cyane cyane iyo tuyakora kenshi. Tugomba gukomeza gukorera Yehova twihanganye, (1) mu gihe Umukristo mugenzi wacu adukoreye ikintu kikatubabaza, (2) mu gihe uwo twashakanye atubabaje no (3) mu gihe twumva ducitse intege bitewe n’amakosa yacu. Muri iki gice, tugiye kureba icyo twakora mu gihe ibyo bintu bitubayeho. Nanone turi burebe amasomo twavana ku bantu bavugwa muri Bibiliya, bakomeje kuba indahemuka.

KOMEZA KWIHANGANA MU GIHE UMUKRISTO MUGENZI WAWE AKUBABAJE

3. Ni ikihe kibazo abagaragu ba Yehova bashobora guhura na cyo?

3 Ikibazo ushobora guhura na cyo. Hari igihe abavandimwe na bashiki bacu baba bafite imico ishobora kuturakaza. Abandi bashobora gukora ikintu kikatubabaza cyangwa bakadufata uko tutari. Abafite inshingano mu itorero, na bo bashobora gukora amakosa. Ibyo bishobora gutuma bamwe bibaza niba koko turi mu muryango wa Yehova. Ibintu nk’ibyo, bishobora gutuma badakomeza gukorera Imana, “bafatanye urunana” n’abavandimwe na bashiki bacu, bakareka kuvugisha ababababaje cyangwa bakareka kuza mu materaniro (Zef. 3:9). Ese gufata umwanzuro nk’uwo byaba bikwiriye? Reka turebe amasomo twavana ku muntu uvugwa muri Bibiliya wahuye n’ibibazo nk’ibyo.

4. Ni ibihe bibazo intumwa Pawulo yahuye na byo?

4 Urugero rw’umuntu uvugwa muri Bibiliya. Intumwa Pawulo yari azi ko Abakristo bagenzi be batari batunganye. Urugero, igihe yari amaze igihe gito yifatanya n’itorero rya gikristo ry’i Yerusalemu, hari abataremeraga ko yari umwigishwa (Ibyak. 9:26). Hari n’abagendaga bamuvuga nabi, kugira ngo bamusebye (2 Kor. 10:10). Hari n’igihe yabonye umuvandimwe ufite inshingano, akora ikintu cyashoboraga guca intege abandi (Gal. 2:11, 12). Nanone incuti ye yitwaga Mariko, yakoze ikintu kiramubabaza cyane (Ibyak. 15:37, 38). Ibyo bintu byabaye, byashoboraga gutuma Pawulo areka kugirana ubucuti n’abo bantu bamubabaje. Ariko aho kubigenza atyo, yakomeje kubona neza abavandimwe na bashiki bacu kandi akomeza gukorera Yehova mu budahemuka. Ni iki cyamufashije kwihangana?

5. Ni iki cyafashije Pawulo gukomeza gukunda Abakristo bagenzi be? (Abakolosayi 3:13, 14) (Reba n’ifoto.)

5 Pawulo yakundaga Abakristo bagenzi be. Urukundo Pawulo yakundaga abandi rwatumaga yibanda ku mico yabo myiza, aho kwibanda ku makosa yabo kuko badatunganye. Nanone ni rwo rwatumye akora ibyo yanditse mu Bakolosayi 3:13, 14. (Hasome.) Reka turebe ukuntu yababariye Mariko. Nubwo Mariko yamutaye mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubumisiyonari, ntiyakomeje kumurakarira. Nyuma yaho, igihe Pawulo yandikiraga Abakolosayi ibaruwa irimo amagambo meza, yashimye Mariko avuga ko bakoranye akamubera ‘ubufasha bumukomeza’ (Kolo. 4:10, 11). Igihe Pawulo yari afungiwe i Roma, yasabye ko Mariko yaza kugira ngo amufashe (2 Tim. 4:11). Uko bigaragara, Pawulo yababariraga abavandimwe be kandi agakomeza kuba incuti zabo. Ni iki twamwigiraho?

Igihe Pawulo yagiraga ibintu atumvikanaho na Barinaba na Mariko ntiyakomeje kubarakarira, ahubwo yakomeje gukorera Yehova yishimye (Reba paragarafu ya 5)


6-7. Ni iki cyadufasha gukomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu, nubwo badatunganye? (1 Yohana 4:7)

6 Icyo bitwigisha. Yehova ashaka ko twihangana, tugakomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu. (Soma muri 1 Yohana 4:7.) Mu gihe badukoreye ibintu Umukristo atari akwiriye gukora, tujye tuzirikana ko batari bagamije kutugirira nabi kandi ko bakora uko bashoboye kose, ngo bakore ibyo Yehova ashaka (Imig. 12:18). Nubwo dukora amakosa, Yehova akomeza kudukunda ntaturakarire (Zab. 103:9). Dushimishwa cyane no kuba Yehova atubabarira, kandi natwe dukwiriye kumwigana, tukababarira abandi.—Efe. 4:32–5:1.

7 Nanone tujye tuzirikana ko uko imperuka igenda irushaho kwegereza, tugomba kurushaho gukunda abavandimwe na bashiki bacu. Dushobora kwitega ko ibitotezo bishobora kuzagenda byiyongera. Hari n’ubwo twafungwa tuzira ukwizera kwacu. Ibyo biramutse bibaye, ni bwo twaba dukeneye abavandimwe na bashiki bacu kuruta mbere hose (Imig. 17:17). Reka turebe ibyabaye ku musaza w’itorero wo muri Esipanye witwa Josep. a We n’abandi bavandimwe barafunzwe bazira ko banze kujya mu gisirikare. Yaravuze ati: “Kubera ko muri gereza twabaga turi hamwe twese, kurakaranya n’undi byabaga byoroshye. Twagombaga kwihanganirana no kubabarirana. Ibyo byatumye twunga ubumwe, kandi bituma buri wese arinda mugenzi we. Twari dufunganywe n’abantu badasenga Yehova. Igihe kimwe navunitse ukuboko ku buryo namaze igihe nta kintu nshobora gukora. Icyakora hari umuvandimwe wamfuriraga imyenda kandi akankorera ibindi bintu ntashoboraga gukora. Niboneye ukuntu abavandimwe bankunda, igihe nari mbikeneye cyane.” Ibyo bigaragaza ko ubu ari bwo dukeneye gukemura ibibazo dufitanye n’Abakristo bagenzi bacu.

KOMEZA KWIHANGANA MU GIHE UWO MWASHAKANYE AKUBABAJE

8. Ni ibihe bibazo abashakanye bashobora guhura na byo?

8 Ikibazo ushobora guhura na cyo. Abashakanye bose bahura n’ibibazo. Bibiliya na yo igaragaza neza ko abashakanye bazagira “imibabaro mu mubiri wabo” (1 Kor. 7:28). Ibyo biterwa n’iki? Ibyo biterwa n’uko abashakanye baba badatunganye, buri wese afite ibyo atandukaniyeho n’undi, afite ibyo akunda n’ibyo yanga. Bashobora no kuba barakuriye mu mico itandukanye, kandi batararezwe kimwe. Ubwo rero nyuma y’igihe, bashobora gutangira kugaragaza ingeso zitashoboraga kugaragara mbere y’uko babana. Ibyo bintu bishobora gutuma abashakanye bagirana ibibazo. Aho kugira ngo buri wese yemere uruhare afite muri ibyo bibazo kandi babikemurire hamwe, usanga batangira gushinjanya amakosa. Hari n’igihe batekereza ko kwahukana cyangwa gutana ari wo muti. Ariko se, ibyo ni byo byatuma bagira ibyishimo? b Reka turebe isomo twavana ku muntu uvugwa muri Bibiliya, wakomeje kwihangana nubwo uwo bashakanye yamutezaga ibibazo.

9. Ni ikihe kibazo Abigayili yari afite?

9 Urugero rw’umuntu uvugwa muri Bibiliya. Abigayili yari yarashakanye n’umugabo witwaga Nabali, Bibiliya ikaba ivuga ko yari umunyamwaga kandi afite ingeso mbi (1 Sam. 25:3). Kubana n’umugabo umeze atyo, bishobora kuba byaramugoye cyane. Ese Abigayili yashakishije uko batandukana? Yaje kubona uko yatandukana na we igihe Dawidi, wari kuzaba umwami wa Isirayeli, yari aje kwica umugabo we, bitewe n’uko yamututse, we n’abasirikare be (1 Sam. 25:9-13). Abigayili yashoboraga kwihungira, akareka Dawidi akica Nabali. Ariko si uko yabigenje. Ahubwo yinginze Dawidi ngo atica Nabali (1 Sam. 25:23-27). Kuki yabigenje atyo?

10. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Abigayili yihangana, nubwo yari afite umugabo mubi?

10 Abigayili yakundaga Yehova kandi akabona ishyingiranwa nk’uko Yehova aribona. Nta gushidikanya ko yari azi ibyo Imana yabwiye Adamu na Eva igihe yatangizaga umuryango wa mbere (Intang. 2:24). Abigayili yari azi ko Yehova abona ko ishyingiranwa ari iryera. Kuba yarifuzaga gushimisha Imana, byatumye akora uko ashoboye kose kugira ngo arinde abo mu rugo rwe, harimo n’umugabo we. Yagize icyo akora adatindiganyije kugira ngo Dawidi atica Nabali. Nanone yari yiteguye gusaba imbabazi z’ikosa atakoze. Rwose, Yehova yakundaga uwo mugore w’intwari kandi utarikundaga. Ni irihe somo abashakanye bakura kuri Abigayili?

11. (a) Yehova yifuza ko abashakanye bakora iki? (Abefeso 5:33) (b) Ni irihe somo wavana kuri Carmen? (Reba n’ifoto.)

11 Icyo bitwigisha. Yehova yifuza ko abashakanye bakomeza kubana nubwo uwo bashakanye yaba agoye. Ashimishwa no kubona abashakanye bakora uko bashoboye ngo bakemure ibibazo bafitanye, buri wese agakunda mugenzi we kandi akamwubaha. (Soma mu Befeso 5:33.) Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Carmen. Igihe yari amaze imyaka itandatu ashatse, Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya, nuko arabatizwa. Yaravuze ati: “Uwo mwanzuro nafashe, ntiwashimishije umugabo wanjye. Yarakajwe n’uko nabaye Umuhamya wa Yehova, akajya antuka kandi akavuga ko azanta akigendera.” Nubwo byari bimeze bityo, Carmen yakomeje kwihangana. Yamaze imyaka 50 yose akora uko ashoboye kugira ngo agaragaze ko yubaha umugabo we kandi ko amukunda. Yaravuze ati: “Uko imyaka yagendaga ihita, nitoje kwiyumvisha uko umugabo wanjye yiyumva kandi nkamuvugisha mu bugwaneza. Nkora ibishoboka byose kugira ngo ishyingiranwa ryacu ridahungabana, kuko nzi neza ko Yehova abona ko ari iryera. Urukundo nkunda Yehova ni rwo rwatumye ntata umugabo wanjye.” c Niba wowe n’uwo mwashakanye mufitanye ibibazo, ushobora kwiringira ko Yehova azagufasha, ugakomeza kwihangana.

Ese hari isomo wavana kuri Abigayili wakoze ibishoboka byose akarinda abo mu rugo rwe? (Reba paragarafu ya 11)


KOMEZA KWIHANGANA MU GIHE WUMVA UCITSE INTEGE BITEWE N’AMAKOSA WAKOZE

12. Ushobora kumva umeze ute, mu gihe wakoze icyaha gikomeye?

12 Ikibazo ushobora guhura na cyo. Hari igihe dukora icyaha gikomeye tukumva ducitse intege. Na Bibiliya ivuga ko iyo dukoze icyaha gikomeye, dusigara dufite “umutima umenetse” kandi ushenjaguwe (Zab. 34:18). Umuvandimwe witwa Robert yamaze imyaka myinshi akora uko ashoboye, ngo yuzuze ibisabwa maze abe umukozi w’itorero. Ariko yaje gukora icyaha gikomeye, bituma yumva ko yahemukiye Yehova. Yaravuze ati: “Maze gukora icyaha, umutimanama wanjye wambujije amahoro ku buryo numvise meze nk’umurwayi. Nasenze Yehova ndira cyane. Ndibuka ko hari igihe najyaga ntekereza ko Imana itazigera yumva amasengesho yanjye. Naribazaga nti: ‘ubu se yanyumva ite kandi narayihemukiye?’” Iyo dukoze icyaha gikomeye, hari igihe twumva ducitse intege tugatangira gutekereza ko Yehova yadutaye kandi ko nta mpamvu yatuma twongera kumukorera (Zab. 38:4). Niba warigeze wiyumva utyo, ushobora kuvana isomo ku muntu w’indahemuka uvugwa muri Bibiliya wakomeje gukorera Yehova yihanganye, nubwo yakoze icyaha gikomeye.

13. Ni ayahe makosa Petero yakoze, kandi se ayo makosa yatumye akora ikihe cyaha gikomeye?

13 Urugero rw’umuntu uvugwa muri Bibiliya. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, intumwa Petero yakoze amakosa atandukanye, ari na yo yaje gutuma akora icyaha gikomeye. Petero yabanje gukabya kwiyiringira maze yirata avuga ko yari gukomeza kuba indahemuka, nubwo izindi ntumwa zari gutererana Yesu (Mar. 14:27-29). Nanone igihe yari ari mu busitani bwa Getsemani, ni kenshi yananiwe gukomeza kuba maso (Mar. 14:32, 37-41). Nyuma yaho igihe agatsiko k’abanyarugomo kazaga gufata Yesu, yaramutereranye (Mar. 14:50). Amaherezo yihakanye Yesu inshuro eshatu ndetse icyo kinyoma akigerekaho n’indahiro (Mar. 14:66-71). Yakoze iki amaze kumenya ko yakoze icyaha gikomeye? Yararize cyane kandi umutimanama we umubuza amahoro (Mar. 14:72). Noneho tekereza agahinda Petero yagize nyuma y’amasaha make, amaze kumenya ko incuti ye Yesu yamaze kwicwa. Birashoboka ko yumvise nta cyo amaze.

14. Ni iki cyafashije Petero gukomeza gukorera Yehova yihanganye? (Reba ifoto)

14 Hari ibintu bitandukanye byatumye Petero yihangana, agakomeza gukorera Yehova. Ntiyigeze yitarura abandi. Ahubwo yagiye kureba abandi bigishwa, kandi nta gushidikanya ko bamuhumurije (Luka 24:33). Nanone Yesu amaze kuzuka, yabonekeye Petero, wenda kugira ngo amukomeze (Luka 24:34; 1 Kor. 15:5). Nyuma yaho, Yesu ntiyacyashye iyo ncuti ye ahubwo yayibwiye ko yari guhabwa inshingano zikomeye (Yoh. 21:15-17). Nubwo Petero yari azi ko yakoze icyaha gikomeye, yakomeje kugerageza gukora ibyiza. Kubera iki? Ni ukubera ko yemeraga adashidikanya ko shebuja, ni ukuvuga Yesu, atigeze areka kumukunda. Nanone abandi bigishwa bakomeje kumutera inkunga. Ibyamubayeho bitwigisha iki?

Muri Yohana 21:15-17 hagaragaza ko Yesu yakomeje gukunda Petero, kandi byamuteye inkunga akomeza kwihangana (Reba paragarafu ya 14)


15. Ni iki Yehova ashaka ko twemera tudashidikanya? (Zaburi 86:5; Abaroma 8:38, 39) (Reba n’ifoto.)

15 Icyo bitwigisha. Yehova yifuza ko twemera tudashidikanya ko adukunda kandi ko aba yiteguye kutubabarira. (Soma muri Zaburi ya 86:5; Abaroma 8:38, 39.) Iyo twakoze icyaha, umutimanama wacu uducira urubanza. Ibyo ni ibintu bisanzwe kandi bikwiriye. Ariko ntitwagombye gutekereza ko Imana itadukunda, kandi ko idashobora kutubabarira. Ahubwo tugomba guhita dushaka abasaza kugira ngo badufashe. Wa muvandimwe witwa Robert yaravuze ati: “Impamvu nakoze icyaha ni uko niyiringiraga, nkumva ko nta gishuko cyandusha imbaraga.” Yabonye ko yagombaga kubibwira abasaza b’itorero. Yaravuze ati: “Igihe nabibabwiraga, bamfashije kumva ko Yehova ankunda, kandi mbona ko na bo bakinkunda. Bamfashije kumva ko Yehova atantereranye.” Natwe dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova adukunda cyane. Iyo twihannye ibyaha twakoze, tugashaka abasaza ngo badufashe kandi tugakora uko dushoboye ngo tutabisubiramo, aratubabarira (1 Yoh. 1:8, 9). Nanone iyo twemera tudashidikanya ko Yehova adukunda kandi ko aba yiteguye kutubabarira, n’iyo dukoze amakosa ntiducika intege ngo tureke kumukorera.

Iyo ubonye ukuntu abasaza bakora ibishoboka byose kugira ngo bagufashe bikwizeza iki? (Reba paragarafu ya 15)


16. Kuki wiyemeje gukomeza gukorera Yehova wihanganye?

16 Yehova ashimishwa cyane n’uko dukora uko dushoboye ngo tumukorere, muri ibi bihe bigoye by’iminsi y’imperuka. Ariko aradufasha tugakomeza kumukorera mu budahemuka, haba mu gihe twakoze amakosa cyangwa igihe abandi badukoshereje. Dushobora gukomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabababarira mu gihe badukoshereje. Nanone tugaragaza ko dukunda Yehova cyane kandi ko twubaha ishyingiranwa. Twabigaragaza dute? Tugomba gukora uko dushoboye kose, tugakemura ibibazo dufitanye n’abo twashakanye. Nanone mu gihe twakoze icyaha, tujye dushaka abasaza kugira ngo badufashe, twemere ko Yehova adukunda kandi ko aba yiteguye kutubabarira maze dukomeze kumukorera. Tujye twizera tudashidikanya ko Yehova azaduha imigisha myinshi, ‘nitutareka gukora ibyiza.’—Gal. 6:9.

TWAKORA IKI NGO DUKOMEZE GUKORERA YEHOVA TWIHANGANYE MU GIHE . . .

  • Umukristo mugenzi wacu atubabaje?

  • Uwo twashakanye atubabaje?

  • Twababajwe n’ibyaha twakoze?

INDIRIMBO YA 139 Sa n’ureba isi yabaye nshya

a Amazina amwe yarahinduwe.

b Ijambo ry’Imana ntirishishikariza abantu kwahukana kandi rigaragaza neza ko iyo umuntu yahukanye aba adafite uburenganzira bwo kongera gushaka. Icyakora hari impamvu zikomeye zishobora gutuma Umukristo yahukana. Reba igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, ibisobanuro bya 4, ku gatwe kavuga ngo: “Kwahukana.”

c Niba wifuza urundi rugero, wareba videwo iri ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo: Ntugashukwe n’ibyo abantu bita amahoro—Darrel na Deborah Freisinger.”