IBIVUGWA MURI BIBILIYA
Yehova ababarira abantu ibyaha bakoze kera
Amaraso y’igitambo cy’incungu cya Yesu, ni yo yonyine ashobora gutuma tubabarirwa ibyaha twakoze (Efe. 1:7). Ariko Bibiliya ivuga ko Imana ‘ibabarira abantu ibyaha bakoze mu gihe cya kera,’ ni ukuvuga mbere y’uko igitambo cya Yesu gitangwa (Rom. 3:25). None se, bishoboka bite ko Imana ibabarira abantu ibyaha byakozwe mbere y’uko igitambo cy’incungu gitangwa, kandi igakomeza kuba Imana irangwa n’ubutabera?
Igihe Yehova yavugaga ko hazabaho “urubyaro” rwari gukiza abantu, ni nk’aho incungu yari imaze gutangwa (Intang. 3:15; 22:18). Imana yari izi neza ko igihe gikwiriye nikigera, Umwana wayo w’ikinege azemera gutanga incungu (Gal. 4:4; Heb. 10:7-10). Igihe Yesu yari hano ku isi ahagarariye Imana, yari afite ububasha bwo kubabarira abantu ibyaha na mbere y’uko incungu itangwa. Yababariraga ibyaha abantu bafite ukwizera, kubera ko yari azi ko igitambo cy’incungu cyari kuzatuma bababarirwa ibyaha byabo.—Mat. 9:2-6.